Nk’uko FLN yari yabivuze umurenge wa Nyabimata wongeye guterwa
Leta y’u Burundi iravuga ko abateye i Nyabimata bataturutse iwabo
Mbere yo gusaba abandi kugaragaza ahari imibiri y’abishwe mu 1994, Jeannette Kagame yagombye guhera ku mugabo we
Ijambo rya Perezida Kagame yavugiye mu karere ka Muhanga ku wa 4 Nyakanga 2018
Haravugwa imirwano ikomeye mu ishyamba rya Nyungwe.
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2018 aravuga ko ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 hiriwe imirwano ikomeye mu ishyamba rya Nyungwe hafi y’Akarere ka Nyaruguru.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava ku musirikare w’ingabo z’u Rwanda (RDF) wo mu rwego rwo hasi (Private) ukorera mu ntara y’Amajyepfo ni uko koko habaye imirwano ndetse yaguyemo abasirikare ba RDF abandi barakomereka ariko nta makuru yashoboye kubona ku mibare cyangwa aho inkomere zajyanywe kuvurirwa.
Aya makuru kandi arashimangirwa n’umuturage ndetse uri mu nzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyaruguru wabwiye umwe banyamakuru ko bumvise urusaku rw’amasasu menshi ndetse ngo mugenzi we ukorera mu murenge umwe wegereye ishyamba rya Nyungwe yamubwiye ko yabaye ahungishije umuryango we kubera ko abona ibintu bikomeye.
Mu gihe ibitero bikomeje kwiyongera abayobozi b’u Rwanda bakomeje kubikerensa bemeza ko nta gikuba cyacitse atari ibitero ahubwo ari abajuru gusa baba baje kwiba bavuye mu gihugu cy’u Burundi.
Ku ruhande rw’abakekwa kuba bagaba ibyo bitero bo muri MRCD nk’uko amakuru The Rwandan yatangaje mu minsi ishize abivuga ntabwo kugeza ubu bari bagira icyo batangaza gifatika kuri ibi bitero ariko mu kiganiro cyaciye kuri Radio Ubumwe ku wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2017, Bwana Paul Rusesabagina, Perezida wa MRCD na Callixte Nsabimana, Visi Perezida wa kabiri wa MRCD babaye nk’abaca amarenga ku bijyanye n’ibi bitero n’ubwo batemeye cyangwa ngo bahakane ko hari aho bahuriye nabyo ntibabuze kugaragaza akanyamuneza no kuvuga bannyega amagambo ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi b’u Rwanda bakunze gutangaza kenshi ko igihugu kirinzwe bihagije ntawabona aho amenera.
Andi makuru The Rwandan yashoboye kubona ava mu banyamakuru bakorera mu Rwanda ni uko harimo kuvugwa cyane ko bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bo hejuru ndetse ngo barimo Perezida Kagame batishimiye uburyo amakuru kuri biriya bitero arimo gutangazwa kandi bo bifuzaga ko yagirwa ibanga. Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka mu minsi iri mbere ku buryo nta munyamakuru uzongera gutanganza amakuru ku bijyanye na biriya bitero atayiherewe n’abashinzwe umutekano.
Tubitege amaso!
Perezida Kagame arasaba bamwe mu banyarwanda kutajya mu mahanga
Mu muhango wo kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 24, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abaturiye imipaka y’ibihugu bituranyi gukumira abana babo ntibakomeze kwambuka imipaka bajya gusaba servise z’ubuvuzi n’izindi muri ibyo bihugu.
Umukuru w’u Rwanda arumvikanisha impungenge ko abo bana bashobora kwambuka imipaka ntibagaruke ku mpamvu zitandukanye. Arabasaba kubakumira mu gihe izo services bajya gushaka kuko zitabegereye batarazibona hafi yabo akizeza ko bagiye gushyiramo ingufu zikabegera.
Iyi sabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 24 ku rwego rw’igihugu yizihirijwe I Muhanga mu ntara y’amajyepfo mu murenge wa Rongi.
Ni agace k’imisozi miremire ubutegetsi buvuga ko kari karasigajwe inyuma n’amateka mabi akomoka ku butegetsi bwabanje.
Kuri iyi nshuro uyu muhango watangijwe no gusura ibikorwaremezo birimo inyubako ziri mu mudugudu w’icyitegererezo wa Horeezo wubakiwe abatishoboye bari batuye mu manegeka.
Kuri Mme Beatrice Uwamariya, Mayor w’akarere ka Muhanga avuga ko aka gace ka Muhanga abari ku 8% batuye mu manegeka mabi ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Kuba rero agace ka Ndiza kari karasigajwe inyuma n’ubutegetsi bubi nk’uko abivuga nyuma y’imyaka 24 ibyakorewe abaturage bigaragaza ikinyuranyo.
Mme Antoinette Musabyimana umwe mu batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo watanze amashimwe ku butegetsi mu izina rya bagenzi be ngo ntibisanzwe.
Uyu murenge wa Rongi ngo wari warasigajwe inyuma n’amateka mabi, Gen James Kabarebe ministre w’ingabo yibukije ko hagati ya 97 na 99 hari harahindutse indiri y’abacengezi. Yizeza ko ingabo z’igihugu zizakomeza gufatanya n’izindi nzego mu bikorwa biteza imbere igihugu.
Mu ijambo rye Prezida Paul Kagame yasabye ko nyuma yo kwibohora binyuze mu rugamba rw’amasasu, ubufatanye bwaranze inzego zose ari na ko byakomeza na nyuma yaho mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Ku kijyanye n’abaturiye imipaka batarabona ibikorwaremezo bihagije aho bamwe bakora ingendo bashaka za services zitandukanye mu bihugu bituranyi, Prezida Kagame yavuze ko amaze iminsi yumva ko biriho kandi bidakwiye maze asaba ababyeyi ko bakumira abana babo ntibakomeze kwambuka imipaka y’ibihugu bituranyi bajya gushakayo services z’ubuvuzi n’izindi.
Prezida Kagame avuze ibi mu gihe mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana ibibazo by’umutekano muke ku mipaka ihana imbibe n’u Rwanda ku bihugu bituranyi byakunze gusangira akabisi n’agahiye.
Mu minsi ishize na bwo ministre w’ingabo Gen James Kabarebe yumvikanye abwira intore z’abacuruzi bari I Nyagatare ko ibihugu bituranyi hafi ya byose bibaniye nabi u Rwanda. Abahamagarira kudasubira muri icyo gihugu gukora icyo we yise “Guhunahuna” ahubwo bakaguma mu rwababyaye bakarwubaka.
Mu minsi ishize na none ku ruhande rw’igihugu cy’u Burundi Mme Laurentine Kanyana, minisitre w’ubutabera mu Burundi ubwo yari mu ntara ya Kirundo ihana imbibe n’u Rwanda yasabye abanyakirundo guhina akarenge, abahahiraga mu Rwanda bakemera bagatungwa n’iby’iwabo.
Rwanda: abasirikare barenga 800 basezerewe mu gisirikare.
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Abasirikare 816 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, muribo hari abasezerewe bari bageze ku myaka ibemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasezerewe ku mpamvu zirimo iz’ubuzima.
Mu basirikare 816 basezerewe kuri uyu wa 6 Nyakanga 2018, harimo aba-Ofisiye 372 n’abasirikare bato 395, mu gihe abagera kuri 49 basezerewe ku mpamvu z’ubuzima bwabo.
Mu basirikare bakuru basezerewe harimo:
-Maj. Gen. Jérôme Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara,
-Brig. Gen. Rugumya Gacinya,
-Brig. Gen. Augustin Kashaija,
-Col. Geoffrey Kabagambe
-Col. Zuberi Muvunyi.
-Lt. Col. Francis Munyankindi,
-Lt. Col. Edmond Mukimbiri,
-Lt. Col. Ernest Habimana,
-Lt. Col. Athanase Kalisa,
-Lt. Col. Sam Rutayisire,
-Lt. Col. Alexis Ibambasi
-Lt. Col. Karuranga Gatete.
U Bubiligi: umuhango wo gushyingura Dr Thomas Ngeze.
Yanditswe na Ben Barugahare
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Nyakanga 2018 mu gihugu cy’u Bubiligi habaye umuhango wo gushyingura Dr Thomas Ngeze, wiciwe mu gihugu cy’Afrika y’Epfo mu minsi ishize, akaba ari umuhungu wa Hassan Ngeze wamenyekanye cyane mu kinyamakuru Kangura.
Uyu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera watangiriye mu nzu y’uburuhukiro bw’abitabye Imana iri ahitwa St Kruis, nyuma habaye umuhango wo gushyingura nyiri izina mu irimbi ry’ahitwa Ver-Assebroek akaba ari naho nyirakuru wa nyakwigendera ashyinguye.
Nyuma imihango yakomereje ahitwa Brugge, aho abari bitabiriye uyu muhango wo gushyingura bakomereje mu gikorwa cyo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no kwiyakira.
Uwo muhango witabiriwe n’abanyarwanda benshi bakabakaba 300 biganjemo urubyiruko baturutse mu bihugu byinshi by’i Burayi cyane cyane mu Bubiligi, mu Bufaransa, no mu Buhorandi
Nabibutsa ko Dr Thomas Ngeze yari mwene Ngeze Hassan na Nyirasakwekwe(+) yavukiye i Gisenyi ku wa 1 Mutarama 1992 akaba yaraguye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo ku wa 15 Kamena 2018 bikekwa ko Leta y’u Rwanda yagize uruhare mu rupfu rwe nk’uko benshi mu bo mu muryango wa nyakwigendera badatinya kubyemeza.
Muri uwo muhango kandi hasomwe ubutumwa bwoherejwe na Hassan Ngeze ubu ufungiye mu gihugu cya Mali nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa Arusha igifungo cy’imyaka 35, kuri ubu akaba yarasabye kurekurwa kuko yarangije 2/3 by’igihano yahawe kandi amategeko akaba yemera ko ashobora kurekurwa.
Muri ubwo butumwa Hassan Ngeze avuga ko umuhungu we yari umuntu wari ufite umutima w’urukundo no guhuza abantu, utarashyiraga imbere iby’ivangura iryo ari ryo ryose ndetse umwana yamugishije inama niba yajya mu Rwanda, umubyeyi we amubwira ko u Rwanda ari igihugu cye ariko agomba kwitonda kuko hakiri kare kuko umutekano utarizerwa neza kuko ubutegetsi bw’u Rwanda bugifite imigambi mibi ku batavuga rumwe nabo n’imiryango yabo.
Amakuru dukesha umwe mu bantu bari mu muryango mugari wa Hassan Ngeze utarifuje ko umwirondoro we umeneyekana dore ko nawe byabaye ngombwa ko afata iy’ubuhungiro kubera itotezwa, yabwiye The Rwandan ko ubu iperereza ku rupfu rwa Dr Thomas Ngeze ririmbanije ndetse umuryango wamenyeshejwe na Polisi yo muri Afrika y’Epfo ko hari amashusho yafashwe na za camera za Hotel agaragaza abinjiranye na nyakwigendera muri hotel yiciwemo, polisi kandi yashoboye kubona amajwi y’abantu bahamagaye Nyakwigendera mbere y’uko yitaba Imana bikaba bishobora kuzafasha kugira ngo iperereza rigire icyo rigeraho.
Ariko benshi mu muryango wa Ngeze ntabwo bizeye ko iperereza rizagira icyo rigeraho dore ko Dr Thomas Ngeze atari we munyarwanda wa mbere wiciwe muri Afrika y’Epfo kandi kugeza ubu amaperereza yakozwe kuri izo mpfu akaba nta mwanzuro ufatika aragaragaza.


RSF Ihangayikishijwe n’u Rwanda ku Buyobozi bwa Francophonie
Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru “Reporters sans Frontières”, RSF, watangaje ko ufite impungenge ku bushake bw’u Rwanda bwo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, OIF.
Mu itangazo RSF yashyize ahagaragara, iravuga ko “u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikomeye mu rwego rwo guhutaza ibinyamakuru n’abanyamakuru.”
Ku rutonde rw’ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru rw’uyu mwaka w’2018, RSF ishyira u Rwanda ku mwanya w’156 ku bihugu 180. RSF, iti: “Mu bihugu 58 bigize OIF, bitanu byonyine gusa ni byo birusha u Rwanda ubukana bwo guhutaza itangazamakuru.”
Iyo urebye ku rutonde rwa RSF, usanga ibi bihugu bitanu ari Uburundi, Misiri, Laos, Djibouti, na Vietnam.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, arahabwa amahirwe menshi yo gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa OIF, nyuma yo kubona inkunga y’Ubufaransa n’iy’Afurika yunze ubumwe.
Itora rizaba mu nama y’abakuru b’ibihugu n’abakuru ba guverinoma ba OIF izateranira i Yerevan, umurwa mukuru w’igihugu cy’Armenia, mu kwezi kwa cumi gutaha.
RFS ikibaza, iti: “OIF izateza gute imbere itangazamakuru n’ubwisanzure bwaryo niba iyobowe n’umuntu ukomoka mu gihugu kimaze imyaka 18 gihonyanga uburenganzira bw’itangazamakuru?”
Undi kandida ni Umunyakanadakazi Michaëlle Jean, ucyuye igihe cy’imyaka ine, ariko ushaka indi manda ya kabili.
Kuki Perezida Joseph Kabila wa Kongo yanga kwakira abashyitsi?
Mu gihe habura amezi atandatu ngo amatora ya perezida abe, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yasubitse urugendo rwari rutegerejwe cyane rw’abashyitsi babiri bo ku rwego rwo hejuru.
Abo bashyitsi ni umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, n’umukuru w’akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.
Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, rwaburijwemo muri iki cyumweru.
Leta ya Kongo yavuze ko “rutaziye igihe”, ariko yongeraho ko bazahabwa ikaze “mu gihe kinogeye bose.”
Urundi rugendo rwa Nikki Haley uhagarariye Amerika muri ONU, narwo rwaracyererejwe.
Ababikurikiranira hafi baravuga ko Perezida Joseph Kabila ari umuntu ukunda gukora ibye mu ibanga, kandi udakunda inama zo mu ruhame.
Benshi mu murwa mukuru Kinshasa bo babona iri tinza ry’inama nk’ikimenyetso cy’urujijo ku matora ateganyijwe.
Ariko ONU yamaganiye kure impungenge zuko amatora ashobora gusubikwa.
Ibihugu byo mu mahanga ya kure n’ibyo mu karere biri kotsa igitutu Kongo kugira ngo amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa 12 uyu mwaka, azabe mu mucyo kandi no mu bwisanzure.
Azaba abaye hashize imyaka ibiri manda ya Perezida Kabila irangiye.
Mu gihe byitezwe ko ataziyamamaza, Bwana Kabila ntabwo arigera avuga ku mugaragaro ko ataziyamamariza indi manda.
Abashaka kwiyamamariza kuba perezida bazashyikiriza ibyangombwa byabo akanama gategura amatora ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa 8.
Abategetsi bamye bavuga ko amatora azaba nta gisibya kandi ko Perezida Kabila azubahiriza ibiteganywa n’itegeko-nshinga rya Kongo.
Mu muhango wabereye i Kinshasa mu minsi ya vuba ishize, uhagarariye Amerika muri Kongo yabwiye imbaga y’abamukurikiye ati:
“Ntekereza ko Perezida Kabila ashobora kuba intwari mu mateka ya Kongo, ibintu yakora mu myitwarire, mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka ubwo bwa mbere muri iki gihugu hazaba habaye guhinduranya ubutegetsi binyuze mu mahoro, mu mucyo na demokarasi.”
Umwe mu bahagarariye igihugu cy’amahanga muri Kongo yabwiye BBC ko uku gusubika inama ari ikimenyetso cy’uko Kongo iri mu kato.
Yavuze ko rero bisa nkaho ingendo zose z’akazi zerecyeza muri Kongo zizaba zihagaritswe kugeza igihe Bwana Kabila atangarije icyo ateganya gukora.
BBC
Nyuma ya Nyaruguru Inyeshyamba zagaragaye n’i Nyamagabe
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018 aravuga ko abantu bitwaje intwaro biyitaga “Urubyiruko rukunda u Rwanda” bagaragaye mu murenge wa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018.
Amakuru twahawe n’umuntu uri muri ako gace avuga ko bageraga nko muri 60 bafite imbunda bose kandi bambaye imyenda isa n’iya gisirikare, basuhuza abaturage bababwira ko igihe cyo kwibohoza cyageze bahita bongera bisubirira muri Nyungwe.
Mu iperereza The Rwandan yakoze yasanze amakuru yavugwaga ko hari imodoka yatwitswe nta shingiro afite. Ariko abaturage b’i Nyaruguru baduhaye amakuru avuga ko hari bariyeri z’ingabo z’u Rwanda muri ako karere.
Andi makuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018 umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yiriwe muri aka karere ka Nyamagabe ari kumwe n’ingabo nyinshi.
Umuturage utuye mu karere ka Nyamagabe yabwiye The Rwandan ko yiboneye amakamyo y’ingabo z’u Rwanda agera kuri 15 ahitwa Karambi, yerekeza i Kigali arimo ubusa kuri uyu mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, akaba yashoboye kumenya ko ayo makamyo yageze muri ako gace apakiye abasirikare ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 mw’ijoro.
Amakuru The Rwandan yahawe n’umuntu uri i Kigali arashimangira ko ayo makamyo 15 yabonywe i Nyamagabe yari yajyanyeyo abasirikare bagera kuri 300 ba Special Forces bari bavuye i Kami nyuma y’aho havuzwe amakuru ko hari abitwaje intwaro bagaragaye ku Kitabi.
Kuri ubu bamwe mu baturage bo muri ako gace bafite impungenge zikomeye z’uko ingabo z’u Rwanda zabashinja gukorana n’abo bitwaje intwaro zigatangira kubahohotera cyangwa zikaba zakina za kinamico z’ubwicanyi ngo byitirirwe abo bitwaje intwaro dore ko abaturage nta makuru menshi babafiteho.
Izi ngabo zitaravuga ku mugaragaro izo ari zo hari amakuru menshi akomeje kuvuga ko zaba ari izitwa FLN (Force de Libération National) umutwe wa gisirikare w’impuzamashyaka MRCD igizwe na PDR-Ihumure, CNRD na RRM ariko abayobozi bayo ntacyo barabivugaho gifatika ngo babyemeze cyangwa babihakane.
Tubitege amaso!
Gereza ya Mpanga: Imfungwa za politiki zirimo kwimurwa!
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2018 ava muri Gereza ya Mpanga iherereye I Nyanza mu Ntara y’amajyepfo, aravuga ko imfungwa za politiki nyinshi zirimo kwimurwa zikurwa muri iyo Gereza.
Umwe mu bashinzwe umutekano muri iyo Gereza utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye The Rwandan ko muri iki gitondo cyo ku wa kane bahawe amategeko yo kubyuka bategeka zimwe mu mfungwa guhambira ibintu byazo zigashyirwa ahitwa muri hangari zitegereje imodoka izimurira ahandi.
Muri izo mfungwa za politiki zirimo kwimurwa harimo:
-Dr Niyitegeka Théoneste, wiyamamarije kuba Président wa Repubulika mu 2003
-Mushayidi Déogratias, umukuru w’ishyaka PDP-Imanzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
-Général Séraphin Bizimungu uzwi no kw’izina rya Mahoro Amani, wari umukuru w’ingabo za RUD-Urunana
-Colonel Habimana Michel uzwi no kw’izina rya Edmond Ngarambe, wari umuvugizi wa FDLR
Hakaba n’abatangiye kwibaza niba iri yimurwa ry’ikitaraganya ritaba rifite aho rihuriye n’ibikorwa by’abitwaje intwaro bikomeje kugaragara mu Ntara y’amajyepfo cyane cyane mu tuyere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru (saa kenda) twamenye ko Colonel Habimana Michel ari we bamaze gutwara mu modoka wenyine ifite plaque GR 712 D marque vigo double cabine, akaba atwawe na Directeur wa Gereza ya Mpanga witwa John Mukono. Amakuru ari guhwihwiswa ngo bashobora kuba bamujyanye ku Murindi cyangwa i Kanombe
Amakuru ya nyuma nuko Dr Niyitegeka Théoneste, Mushayidi Déogratias, Gen Séraphin Bizimungu alias Mahoro babaye babagumishije muri Gereza ntituramenya niba ari ukubacumbikishiriza nyuma bakaza kubajyana.
Ubusanzwe babaga mu gipangu cyitwa Juliette Wing uko ari bane, ubu Gen Mahoro na Mushayidi babaye babashyize mu gipangu cyitwa Golf Wing aricyo kibamo abantu benshi, naho Dr Niyitegeka bamujyanye mu kindi gipangu cyitwa Romeo Wing kibamo abantu bake.
Abari hafi ya Gereza ya Mpanga baravuga ko ikirere cyaho kiri kunyuramo indege z’intambara bakaba bafite impungenge z’uko umutekano utifashe neza mu majyepfo.
Intara y’amajyepfo: RDF yatangiye gukoresha indege z’intambara
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2018 aravuga ko hari ibikorwa bya gisirikare bikomeye birimo kubera mu ntara y’amajyepfo mu ishyamba rya Nyungwe n’inkengero zaryo.
Amakuru ava ku bantu batandukanye mu ntara y’amajyepfo cyane cyane ahahoze hitwa Gikongoro aravuga ko hagaragaye indege z’intambara za kajugujugu ebyiri zagaragaraga nk’izambariye urugamba zigendera hasi cyane.
Abatuye mu Gasarenda baravuga barimo kumva urusaku rw’imirwano mu ishyamba rya Nyungwe.
Muri ibyo bice kandi dufite amakuru duhabwa n’abaturage baho avuga ko hari benshi mu baturage batawe muri yombi.
Ahitwa Ku Kitabi hari gutoragurwa impapuro (tracts) nyinshi. Ingabo za RDF ni urujya n’uruza muri ako gace ndetse ku munsi w’ejo abavuye mu gisirikare (demobs) bose batungujwe inama basabwa kwitegura gusubizwa mu gutabara igihugu.
Impunzi z’abahutu ziri muri Kongo zaratemaguwe. Ubuhamya bw’umwe mubazihagarariye
Gako: abasirikare 180 bazamutse mu rwego rwa ofisiye nyuma y’amahugurwa
Umuturage w’i Nyabimata ati: n’uwari ufite imbunda yarirutse haswe twe tudafite na kimwe
Abateye i Nyabimata ngo bafashijwe n’abaturage.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018, mu kiganiro cyahawe abitabiriye ibikorwa byiswe isangano ry’Intore i Kibeho, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubuyobozi bw’ingabo muri aka karere bavuze ku bitero bibiri biherutse kuhagabwa mu Murenge wa Nyabimata, bemeza ko ibi bitero byatijwe umurindi n’abaturage bemeye gushukwa n’abacengezi babizeje ibitangaza bakabafatirana n’ubujiji. Kugeza ubu abakoze ibi bitero bo nta wafashwemo muri bo.
Abaturage bamwe ngo bababwiye ko bazabavaniraho ‘uburetwa’ bw’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza abandi ngo babizeza ko bazabashakira akazi mu mahanga kuko bakabuze mu Rwanda.
Lt. Colonel Nyirihirwe Emmanuel waganirizaga abitabiriye ibikorwa by’isangano ry’Intore i Kibeho, aho abayobozi batojwe mu nzego zinyuranye bashishikarizwaga kwicyemurira ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage bifashishije amasibo y’intore.
Aganiriza aba baturage ku mutekano, yagize ati ʺTwakoze ubusesenguzi ngo tumenye icyafashishije bariya bantu kugera ku byo bagezeho, twasanze harimo abavandimwe bacu babafashije, bibafasha gukora ibyo bakoze, bahawe amakuru.ʺ
Avuga kandi ko byagaragaye ko abacengezi bamaze igihe mu ishyamba bakabasha kwitegura gukora ibyo bakoze.
Ati ʺIkindi nifuza ko mwakumva kugira ngo mukirwanye cyane, babonye ubufasha bw’abaturage nk’uko umuyobozi w’Akarere yari abivuze, aho abaturage bamwe ntabwo ari bose, bageragaje kubacumbikira barabagaburira babakorera ibyo bashaka ndetse barabaherekeza babageza aho umuyobozi w’Umurenge aba ndetse babereka icyumba araramo, ibyo rero ni abaturage b’ibigwari babagejeje aho ngaho.ʺ
Lt Col Nyirihirwe avuga ko ababafashije babitewe n’ubujiji. Ati “Twakwibaza ngo ni iki cyateye abaturage bacu kugera aho bashyigikira abantu badafite aho berekeza igihugu? Ni iki? Ni iki gituma abaturage twubakira amazu meza cyane nanjye ntafite? Abaturage igihugu kivuza, kigaburira abashonje, ni iki gituma bifatanya n’inyangabirama? Ibyo bibe umukoro mutahana. ʺ
Avuga ko babafatanyije n’ubujiji ngo bakoresha amagambo ngo “bazabavaniraho uburetwa bwa mutuweri nyamara ngo ari igisubizo ku buzima bwa bose.
Ati “Ngo bazaha abaturage akazi bahembwe amadorali icyo nacyo gishingiye kubujiji, ngo bazakuraho ikibazo cy’ubushomeri.

Lt Col Nyirihirwe avuga ko ubu hoherejwe ingabo nyinshi ngo ibyabaye ntibizongera, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera cyane abaturage bakabaganiriza.
Igishimishije ngo ni uko abaturage bari bashutswe bemeye kuganirizwa bakiyemeza kuva mu byari byabashutse kandi ngo birakomeje kugira ngo umutekano ukomeze kuba mwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru nawe yasabye Intore gufatanya bagafasha abaturage kurenga ababizeza ibidashoboka, yagize ati ʺUmuntu arakubwira ngo azakurangira akazi mu Burundi gahemba amadorali 100 abo mu Burundi bo bose baragafite? ibyo ni ubujiji muganirize abaturage.ʺ
Yunzemo ati ʺBirababaje kuba duhora tuvuga ko turi abarinzi b’ibyagenzweho ariko umuturage agcumbikira umwanzi akamugaburira akwizeza ibitangaza, ibyo ni ubujiji twese twemeranye ko ishingiro rya byose ari umutekano.ʺ
Source:
NSHIMIYIMANA Emmanuel
UMUSEKE.RW
Rusizi: hafatiwe ibyuma 4 bizwi nka ‘SIM Box’ bijyamo SIM card 222 icya rimwe!
Rusizi – mu mudugudu wa Cyapa Akagali ka Kamurera Umurenge wa Kamembe kuri uyu wa kane nimugoroba abashinzwe umutekano, umugenzacyaha, abayobozi n’umukozi wa MTN bafashe ibyuma bine (4) bizwi nka ‘SIM Box’ bijyamo SIM card 222 icya rimwe. Ngo byifashishwaga mu bujura.

Ibi bikoresho byafatiwe kwa Hakizumwami Jean Claude ariko we utabonetse, hanafashwe SIM Card zigera 160 yakoreshaga.
SIM box ni icyuma kifashishwa gushyiraho (installation) itumanaho ryifashisha amajwi. Kigira imyanya ijyamo za SIM cards nyinshi kandi gishobora gukoresha SIM cards z’imirongo itandukanye icya rimwe.
SIM Box ishobora guhuza guhamagara biturutse mu mahanga (international calls) ku murongo w’amajwi ikabihindura nkaho ari ihamagara ry’imbere mu gihugu bigatuma uhamagaye atabarirwa n’ikigo cy’itumanaho ku biciro by’uhamagaye ari mu mahanga.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ku byaha yabwiye Umuseke ko ibi koko byabayeho ejo ariko nawe agitegereje kubona ibisobanuro birambuye kuri byo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko ibi bikoresho byafashwe koko ubu biri kuri station ya Police i Kamembe ariko uyu wabikoreshaga atarafatwa.
Iyi mashini ya Sim Boxing yifashihwa mu guhamagara mu mahanga uri mu Rwanda igahindura ‘code’ uhamagara agahamagara nk’uhamagara ku murongo umwe wo mu Rwanda. Bakanavugana bitagenzuwe n’uburyo busanzwe mu Rwanda.
Aha bahafatiye kandi Sim Card 134 za MTN, 60 za Safaricom na 22 za Vodacom.
Nsabimana Theogene Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe avuga ko ibi bikoresho byafashwe bivuye ku makuru yatanzwe na sosiyete z’itumanaho.
Nsabimana yabwiye Umuseke ati “Nyiracyo ugikoresha ari gushakishwa, amakuru dufite ni uko ari muri Congo kuko asanzwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka”
Uyu muyobozi avuga ko ibyo yabikoreshaga ari ubujura kuko yabikoreshaga mu buryo butemewe.
Umukozi wa MTN wagiye muri iki gikorwa ngo yatangaje ko izi mashini zari zimaze gukoresha Sim Card 800 kuva mu kwezi kwa gatanu.

Source:
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW
Leta y’u Rwanda iri mu rihe tekinika muri Gereza ya Mpanga?
Yanditswe na Ben Barugahare
Nyuma y’inkuru yaciye kuri The Rwandan ivuga ko imfungwa za politiki zirimo kwimurwa muri Gereza ya Nyanza, ubu noneho Leta y’u Rwanda iri mu kimeze nk’imikino idasobanutse iteye inkeke ku buryo umuntu atabura kugira impungenge.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko Police y’u Rwanda ikeka ko hari imfungwa za politiki zikorana n”abashaka gutera u Rwanda. Nyuma y’aho ku wa kane ubuyobozi bwa Gereza ya Nyanza bufashe icyemezo cyo kwimura zimwe mu mfungwa za politique arizo Mushayidi Déogratias, Gen Bizimungu Séraphin (Mahoro), Col Habimana Michel, na Dr Niyitegeka Théoneste ibintu bikomeje kuba urujijo ku cyaba cyihishe inyuma y’icyo gikorwa kuko kuva k’umunsi w’ejo ku wa gatanu izo mfungwa zongeye kwimurwa ubugira kabiri.
Mushayidi Déo wari wimuriwe mu gipangu cya Golf wing ndetse agacumbikishirizwa mu biro by’ushinzwe umutekano w’abafungwa muri gereza, akaza kuvanwamo bukeye akajyanwa gucumbikishirizwa mu bitaro by’abarwayi, ibintu yamaganiye kure, yongeye gusubizwa aho yari asanzwe abana na bagenzi be nyuma y’impaka ndende n’umuyobozi wa gereza.
Undi nawe wasubijwe aho yabaga ni Dr Niyitegeka Théoneste wari wacumbikiwe mu gipangu cya Romeo wing!
Kugeza ubu Gen Bizimungu Séraphin (Mahoro) akaba yaragumishijwe mu gipangu cya Golf wing aho acumbikiwe mu bitaro by’abarwayi kandi atarwaye!
Naho Col Habimana Michel akaba yarimuriwe muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere.
Uku kuzunguza izi mfungwa kukaba kuje nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa police n’ubuyobozi bwa gereza aho police yamenyesheje gereza ko ifite amakuru y’uko imfungwa za politiki zaba zikorana n’abashaka gutera u Rwanda!
Twabibutsa ko mu bihe byashize twabagejejeho uburyo komiseri Mpezamihigo Thomas yakoresheje inama muri Gereza ya Nyanza abwira imfungwa ko mu bihe bidatinze bazakorera inama imbere hateretswe imirambo y’abazaraswa, kuba rero hatangiye kuzamurwa iki kibazo byaba ari wa mugambi mubisha wo kugirira nabi imfungwa za politiki.
Ingabo z’u Burundi ziri ku mupaka n’u Rwanda ngo ziteguye kurengera ubusugire bw’igihugu
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke aramagana ibivugwa mu binyamakuru bimwe na bimwe no ku mbuga nkoranyambaga ko hari abitwaje intwaro bagaba ibitero baturutse ku butaka b’u Burundi barangiza bagasubirayo.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ingabo z’u Burundi zishinze ibirindiro ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi zitigeze zibona abo bantu bagaba ibitero mu Rwanda binjira cyangwa basohoka mu Rwanda.
Ngo ingabo z’u Burundi zikora amarondo ahoraho muri ako gace k’umupaka zikaba nta bimenyetso byerekana ko hari abakoresha ubutaka bw’u Burundi bagaba ibitero mu Rwanda zigeze zibona.
Iryo tangazo risoza risaba ingabo z’u Burundi zishinze ibirindiro ku mupaka n’u Rwanda kurushaho kuba maso kandi zikitegura kurwana ku busugire bw’u Burundi mu gihe byaba ngombwa.