Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

“Twunge ubumwe twamaganire kure ikintu cyose gitandukanya abanyarwanda” Adeline Rwigara


Martin Fayulu yatangaje ko yagize 61% naho Félix Tshisekedi akagira 18%

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Martin Fayulu, umukandida wari watanzwe n’impuzamashyaka Lamuka, azashyikiriza ikirego Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko-nshinga kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 kugira ngo yamagane imibare yatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI) yemeza ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora.

Ibi Martin Fayulu yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019 imbere y’abayoboke benshi b’impuzamashyaka Lamuka ku cyicaro cy’ishyaka MLC (Mouvement de libération du Congo) rya Jean Pierre Bemba i Kinshasa.

Yasabye abayoboke be ngo bazamuherekeze ku cyicaro cy’Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko-nshinga. Martin Fayulu yemeje kandi ko yagize amajwi 61% Naho ngo Félix Tshisekedi agira 18%!

I New York ku Muryango w’abibumbye ONU ho akanama k’umutekano ka ONU kumvise hakoreshejwe ikoranabuhanga rya video ubusabe bw’abayobozi ba Kiliziya Gatorika muri Congo bavuga ko imibare bafite y’ibyavuye mu matora itandukanye n’ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI). Basabye akanama k’umutekano ka ONU gushyira igitutu ku bayobozi ba Congo kugira ngo batangaze imibare nyanyo y’ibyavuye mu matora.

Mu gihugu cy’u Bubiligi ho Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Bwana Didier Reynders yasabye abaturage b’igihugu cye bari muri Congo badafite ibyo bakorayo byihutirwa kuhava ku mpamvu z’umutekano.

Ibi bije nyuma y’aho n’ubundi uyu mutegetsi w’u Bubiligi atangaje ko ikibazo cy’itangazwa ry’amajwi by’agateganyo muri Congo aho byavuzwe ko hatsinze Bwana Etienne Tshisekedi  kigiye kujyanwa mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi, dore ko ubu U Bubiligi bufite icyicaro kidahoraho muri ako kanama.

U Bufaransa mu ijwi rya Ministre wabwo w’ububanyi n’amahanga nabwo bwavuze ko ibyavuzwe ko byavuye mu matora atari ukuri.

Umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch (HRW), Bwana Kenneth Roth we yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko Martin Fayulu ari we watsinze amatora n’amajwi 47%, Félix Tshisekedi agira 24%, naho Emmanuel Ramazani Shadary agira 19% ngo aya makuru ayakura mu ishyarahamwe Enough Project ngo ryakoze ubushakashatsi 

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zo zasabye ko habaho gusobanura neza ibibazo bijyanye n’uburyo amajwi yabaruwe n’uburyo yatangajwe. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Robert Palladino, umuvugizi wungirije wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika yagize ait:« Turasaba impande zose gutuza muri ibi bihe byo gutangaza ibyavuye mu matora, dutegereje ibisobanuro ku bibazo byazamuwe mu gihe cyo kubarura amajwi.»

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mutarama 2018 mu mujyi wa Kikwit uri mu burengerazuba bwa Congo higanje abayoboke ba Martin Fayulu, amakuru ava mu ngabo za MONUSCO avga ko habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana intsinzi ya Félix Tshisekedi, yaguyemo abantu 12 barimo abapolii 2 ndetse n’abandi bantu 10 barakomereka mu gihe igipolisi cyashakaga guhosha iyo myigaragambyo. Muri rusange mu myigaragambyo yabaye  ahantu hatandukanye mu gihugu yaguyemo abantu 18 kuri uyu wa kane, 12 i Kikwit, 2 i Kinshasa, 3 barimo umugore i Tshikapa na 1 i Kamonia (muri Kasai)

Ikibazo cy’amatora muri Congo cyageze mu kanama k’umutekano ka ONU

Mu gihe urugo rwa Fayulu rugoswe n’igisirikare ngo ishyaka rya Kabila niryo ryatsindiye abashingamateka benshi.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Akanama gashinzwe gutunganya amatora muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo kavuga ko abashyigikiye Perezida Joseph Kabila ari bo batsindiye intebe nyinshi mu nama nshingamateka mu matora yabaye ku itariki 30 Ukuboza 2018.

Ibimaze kumenyekana byavuye mu matora biha abashyigikiye Leta iriho intsinzi y’intebe 261 kuri 485 ziteganijwe mu nama nshingamateka. Uruhande rwa Félix Tshisekedi rwo rurabarirwa intebe ziri munsi ya 50 mu gihe urwa Martin Fayulu byavuzwe ko rwagize intebe 59.

Mu gihe byakwemezwa n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga mu cyumweru gitaha, ni ukuvuga ko Perezida mushya azakorana na Ministre w’intebe uvuye mu mpuzamashyaka ishyigikiye Perezida Kabila yari isanganwe n’ubundi ubutegetsi. Ibi bikaba bitera benshi kwibaza niba koko ibyavugwaga ko hari amasezerano yo kugabana ubutegetsi  hagati ya Tshisekedi na Kabila atari ukuri.

Ababikurikiranira hafi ndetse n’abo ku ruhande rwa Martin Fayulu bakomeje kwibaza ukuntu uruhande rwa Perezida Kabila rwatsindira intebe zingana kuriya mu matora y’abashingamateka nyamara abarwanya ubutegetsi baragize amajwi arenga 80% mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Ibikomerezwa mu ishyaka riri ku butegetsi byagumanye intebe zabyo mu nteko nshingamateka nka Aubin Minaku, Evariste Boshab, Néhémi Mwilanya, ndetse n’abavandimwe ba Perezida Kabila basanzwe mu nteko ari bo Zoé Kabila na Jaynet Kabila.

Ku ruhande rw’abatavugarumwe n’ubutegetsi Eve Bazaïba, Adolf Muzito, na Vital Kamerhe bagumye mu nteko. Martin Fayulu nawe yagumanye intebe nk’umudepite mu mujyi wa Kinshasa.

Mu nteko nshya ya Congo hinjiyemo abagore 50 bivuze ko hiyongereyeho 10 ugereranyije n’inteko yari yatowe mu 2011.

Nabibutsa ko hatangajwe amajwi y’abatowe 485 kuri 500 bagize inteko kuko imyanya 15 izigaye izatorerwa muri Werurwe uyu mwaka kubera ko mu duce twa  Beni-territoire, Beni-ville, Butembo na Yumbi, nta matora yabaye kubera impamvu z’umutekano muke n’indwara ya Ebola.

Martin Fayulu, akomeje kwamagana ibyatangajwe ko byavuye mu matora. Yemeza kandi ko ari we watsinze amatora akarega Félix Tshisekedi kuba yaragiraniye amasezerano yo kugabangana ubutegetsi na Perezida Joseph Kabila.

Nyuma y’itangazwa ry’amajwi y’abashingamateka, Bwana Martin Fayulu yavuze ko ibyatangajwe n’akanama gashinzwe amatora bidahuye n’ukuri kwavuye mu matora, ko ahubwo byatekinitswe byose. Yasabye kandi ko habaho kongera kubara bundi bushya amajwi yose yavuye mu matora ya Perezida, ay’abashingamateka ku rwego rw’igihugu n’ay’abashingamateka ku rwego rw’intara.

Abashinzwe umutekano bakwirakwijwe iruhande y’urugo rwa Martin Fayulu watangaje ku rubuga rwe rwa twitter anifashishije amashusho ko abashinzwe kurinda Perezida Kabila bagose urugo rwe kugira ngo bamubuze kujyana ikirego cye ku rukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga. Dore ko Martin Fayulu yari yatangaje ko azajyayo kuri uyu wa gatandatu akaba yari yanasabye abamushyigikiye ko bamuherekeza kujya gutanga ikirego cye.

N’ubwo ariko urugo rwa Martin Fayulu rwari rwagoswe n’abashinzwe umutekano, umuhagarariye mu mategeko witwa Féli Ekombe yatangaje ko yarangije kugeza ku rukiko rurengera iremezo ry’itegeko nshinga ikirego kuri uyu wa gatanu ko yari yasubiyeyo kuri uyu wa gatandatu kuzana urupapuro rwerekana ko ikirego cyakiriwe.

Mu rwego rw’umutekano ho haravugwa abantu bagera kuri 120 bashyigikiye Martin Fayulu batawe muri yombi ku wa gatanu ahitwa Kasenga muri Katanga hifi y’umupaka wa Zambia. Dore ko kuri uro wa gatanu nyine Martin Fayulu akimara kuvuga ko mu by’ukuri ari we watsinze amatora n’amajwi 61% abaturage bamushyigikiye bahise bijugunya mu mihanda mu mijyi nka Likasi, Kolwezi, Bunia, Kasenga….

I Kolwezi habaye ihangana ry’abashyigikiye Tshisekedi n’abashyigikiye Fayulu hakomereka abantu benshi abandi batabwa muri yombi.

Bombori Bombori kwa Padiri Thomas –“Mbishingutsemo”

Umwenda urinda amasasu watumye Félix Tshisekedi agubwa nabi igihe yavugaga ijambo

$
0
0

Umukuru w’igihugu mushya wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, byabaye ngombwa ko ajya kuruhuka gato mu muhango wo kurahira wari witabwe n’imbaga y’abantu i Kinshasa.

Bwana Tshisekedi yafashwe n’uburwayi bw’akanya gato, avuga ko yarenzwe n’ibyabaye kimwe no kunanizwa n’amasaha menshi yamaze ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Nyuma y’akaruhuko k’umwanya muto, yagarutse mu mwanya yarimo akomeza ijambo asaba impaga y’abantu bari aho kumwihanganira.

Umuvugizi we yabwiye biro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ko umwambaro umukingira amasasu yari yambaye (bullet proof vest) wari umwegereye cyane.

Ibibazo Tshisekedi yahuye nabyo mu muhango wo kurahirira inshingano zo kuba umukuru w’igihugu, ni ubusa ugereranije n’ibyo agiye guhura nabyo nk’umukuru w’igihugu.

Ibyo bibazo birimo ruswa, umutekano muke kimwe n’ikibazo cyo kwemezwa kwe mu gihe intsinzi ye hari abatayemera.

Umuryango wa La Forge Fils Bazeye urasaba Leta y’u Rwanda kumwerekana

Imvura idasanzwe mu mujyi wa Kigali


Nairobi yongeye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

$
0
0

Yanditswe na JMV Kazubwenge

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, Filipe Andolo amaze gutanga  mu kiganiro n’abanyamakuru ko umusore umeze nk’umusomali yateze umutaximan witwa Joseph Okinyi ahagana saa moya z’ijoro za Nairobi ashyiramo umuzigo asaba uwo mutaximan witwa Okinye ko yamujyana mu mujyi wa Nairobi rwagati bageze mu nzira mu mahuriro y’imihanda Latema na Tom Mboya hafi y’inzu yerekana Cinema amubwira ko yibagiwe indangamuntu asubiye mu rugo kuyizana. Mu gihe umutaximani yari akimutegereje umuzigo yarafite uba uraturitse.

Umuyobozi wa Polisi, Filipe Andolo yasabye abanyakenya kwitonda kuko bacyeka ko aribwo buryo abakora iterabwoba bahisemo gukoresha bityo ko ibindi bisasu bishobora guturika ahandi batazi.

Polisi yasabye abaturage kumenya neza abaturanyi babo neza babona uwo batazi bakabwira inzego z’umutekano.

Avuze kandi ko andi makuru bari buyatange nyuma. Gusa kugeza ubu atangaje ko abantu 2 gusa nibo bakomeretse.

Ibi bibaye ngo nyuma y’amasaha 24 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisohoye Itangazo ziburira abanyakenya n’abanyamerika bari i Nairobi ko hashobora kuba ibitero by’ibyihebe.

Ubu abashinzwe umutekano muri Kenya bagose aho icyo gisasu cyaturikiye barimo gukora iperereza.

Nimwiza Meghan wagize amajwi make muri sms niwe ubaye Miss Rwanda 2019

$
0
0
– Igisonga cya Mbere ni Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
– Igisonga cya Kabiri ni Uwase Sangwa Odille, No 16
– Miss Popularity ni Mwiseneza Josiane, No 30

Ange Kagame yanenze ikoreshwa ry’icyongereza muri Miss Rwanda 2019

$
0
0

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame yagize ati:

“Kuki bategekwa kuvuga Icyongereza mu gihe bigaragarira bose ko batiteguye neza? Kudaha agaciro aba bakobwa iyo batabashije gusubiza ikibazo neza mu rurimi batisanzuyemo mu kuvuga”

“Kuvuga Ikinyarwanda byagakwiye kuba bihagije. Amarushanwa ya Miss Universe yo ko aba afite abasemuzi bafasha abahatanye batabasha kuvuga Icyongereza. Twongeyeho ko ibibazo ubwabyo biba binavugitse mu Cyongereza giciriritse.”

Yongeye agira ati:

“Umukobwa wumva ko yavuga Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisobanura mu rurimi rw’amahanga. Abakemurampaka bagasubiramo inshuro eshatu cyangwa enye ibibazo biteguwe mu Cyongereza gikocamye byongeye mu rurimi batumva ntibyumvikana”

Ikiganiro na Miss Mwiseneza Josiane nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2019

SMS zoherejwe n’abatoraga muri Miss Rwanda 2019 zinjije Miliyoni 28

$
0
0

Nyuma yo kwinjiriza amakompanyi acuruza itumanaho rya telefone zigendanwa amafaranga arenga Miliyoni 5, Miss Josiane Mwiseneza yatashye iwabo i Rubengera muri twegerane!

 

Miss Josiane yageze iwabo i Rubengera

Rwiyemezamirimo Eliane yemereye akazi Josiane kumugaragaro (Miss Rwanda)

Aimable Karasira uzwi ku izina rya Professor Nigga yatawe muri yombi na RIB

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019 ni avuga ku itabwa muri yombi rya Aimable Karasira uzwi no ku mazina ya Professor Nigga.

Nk’uko ababibonye babihamya ngo uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, w’umuhanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza yafashwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ruzwi kw’izina rya RIB kuri uyu wa mbere i saa mbiri za mu gitondo ku isaha y’i Kigali. Akaba yafatiwe ku kazi aho yakoraga.

Uyu Aimable Karasira mu bihangano bye no ku mbuga nkoranyambaga yakunze kumvikana kenshi agaya akarengane ndetse n’ubwo aba mu Rwanda ntabwo yatinyaga gutunda agatoki inzego za Leta iyo hari ibyo zabaga zitatunganije neza cyangwa zirengagije inshingano zazo.

Aimable Karasira kandi ni umufana w’imena wa Josiane Mwiseneza wegukanye umwanya wa Miss Popularity muri aya marushanwa ya Miss Rwanda 2019.

Zimwe mu ndirimbo ze:

 


Uko Miss Josiane Mwiseneza yakiriwe mu muryango we

Miss Rwanda 2019 Meghan Nimwiza yakiriwe mu muryango we (amafoto)

ISIMBI TV yasuye Miss Rwanda 2019 Meghan Nimwiza

Aimable Karasira uzwi kandi nka Professor Nigga yarekuwe

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko Aimable Karasira uzwi no ku izina ry’ubuhanzi rya Professor Nigga yaraye arekuwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki 28 Mutarama 2019, nyuma yo kumumarana umunsi wose.

Nabibutsa ko Professor Nigga yafatiwe ku kazi aho akora ku munsi w’ejo ku wa mbere saa mbiri za mu gitondo.

Aimable Karasira ni umuhanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza, kandi ku mbuga nkoranyambaga ntakunze kurya umunwa iyo hari ibyo abona bitagenda neza cyangwa byagombye gukorwa ukundi n’iyo byaba binenga Leta y’u Rwanda.

Ntabwo The Rwandan iramenya neza impamvu yari yafashwe na RIB nitubimenya turabibamenyesha.

SI UMUKECURU, NI ISUGI|| Urukundo rutangaje rwa Mukaperezida warongowe n’umusore arusha imyaka 27

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>