Mu gusoza umwaka 2018, Kagame ahangayikishijwe n’ibihugu by’abaturanyi, FDLR na RNC
N’ubwo batuye bose i Kigali, Umubyeyi wa Miss Iradukunda Liliane ngo amaze amezi 7 batabonana, aramukumbuye cyane
Noble Marara arahakana ibivugwa na BBC ko ahigwa na Leta y’u Rwanda
Yanditswe na Marc Matabaro
Nyuma y’inkuru igaragara ku rubuga rwa BBC Gahuza-Miryango ifite umutwe ugira uti:Noble Marara, warindaga umutekano wa Kagame ngo arageramiwe (isubirwamo), Noble Marara ahakana ayo makuru.
Bwana Noble Marara, uri mu bashinze ikinyamakuru Inyenyeri News ndetse akana yarabaye no mu barindaga umutekano wa Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Radio Inyenyeri yahakanye ayo makuru yemeza ko ahubwo ari amakuru ya kera bagaruye ko umutekano we ubaye ubangamiwe ari we wabimenya mbere, akibaza impamvu bakoresha amakuru ya kera aho kumushaka we ubwe ngo abihere amakuru mashya y’uko amerewe.
Umva uko Noble Marara abisobanura hano hasi:
Impuguke za ONU na RNC ntibavuga rumwe ku ngabo za RNC zivugwa muri Congo
Icyo Leta y’u Rwanda ivuga kuri Raporo y’impuguke za ONU kuri Congo
Olivier Nduhungirehe arasaba ko Amerika yagira icyo ikora kuri Radio Itahuka ya RNC
Yanditswe na Ben Barugahare
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yifashishije Twitter, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kugira icyo zikora kuri radio Itahuka, Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, umwe mu mitwe ya politiki gize impuzamashyaka P5.
Yagize ati “Hari umuyoboro w’icengezamatwara witwa ‘Radio Itahuka’ ihora ihamagarira guhirika Guverinoma y’u Rwanda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiriye kugira icyo zikora.”
Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibiri muri raporo ya Loni bishimangira neza uwo mugambi umaze igihe ucurwa na P5 ukamamazwa na Radiyo Itahuka.
Abakurikira Amb. Nduhungirehe ku mbuga nkoranyambaga bakunze gukurikira ibiganiro hagati ye na Serge Ndayizeye, umunyamakuru wa Radio Itahuka, aho kenshi bajya impaka ku biganiro by’iyo Radio, bikaba bigaragarira buri wese ko abayobozi b’u Rwanda barimo na Nduhungirehe bumva ibiganiro bya Radio Itahuka umunsi ku munsi mu gihe abakurikiye urubanza rwa Gen Frank Rusagara twumvise ashinjwa kumva Radio Itahuka no gushishikariza abandi kuyumva. Ese hari abemerewe kumva Radio Itahuka n’abatabyemerewe?
Major Bernard Ntuyahaga yahaye ikiganiro Radio Ijwi ry’Amerika
Gabon: Ingabo z’Amerika ziryamiye amajanja ziteguye gutabara muri Congo-Kinshasa
Yanditswe na Ben Barugahare
Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko icyo gihugu cyohereje abasirikare mu gihugu cya Gabon, biteguye gutabara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo) igihe ibintu byoba bibaye bibi nyuma y’itangazwa ry’amajwi yavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Mu ibaruwa yohererejwe abakuru b’inama nshingamateka na nkenguzamateka, Perezida wa Amerika yavuze ko umutwe wa mbere w’abasirikare 80 wageze muri Gabon kuri uyu wa gatatu tariki 2 Mutarama 2018.
Ku bwa Donald Trump, izo ngabo zijyanywe muri icyo gihugu kugira ngo zirinde abanyamerika kimwe n’abahagarariye Amerika i Kinshasa, umurwa mukuru wa Congo.
Yagize ati: “Abo basirikare bazaguma muri ako karere kugeza igihe umutekano wo muri Congo uzaba umeze neza bitagikenewe ko bagumayo.”
Ku bwa Bwana Trump, hashobora koherezwa n’izindi ngabo ziyongera ku zimaze kugerayo, igihe byoba bikenewe.
Akanama gashinzwe amatora muri Congo kagomba gutangaza ibyavuye mu matora by’ibanze kuri iki cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2018. Ariko nyuma ako kanama kavuga ko gusohora ibyavuye mu matora bishobora gutinda kuko ibarura ry’amajwi ririmo kugenda buhoro.
Hagati aho inama y’abepiskopi “Conference Episcopale Nationale du Congo” (Cenco) yatangaje ko izi uwatsinze amatora (Bamwe bavuga ko ari Martin Fayulu) ariko yamaganiwe n’abashyigikiye umukandida watanzwe na Perezida Kabila ndetse bashinja abo bepiskopi gushaka gutuma haba imvururu muri Congo.
Bombori Bombori: Rukokoma ati ” nugira imbaraga uzandase mu kanwa, Kagame ati ” ndakurasa mbere…”
Gabon: haravugwa ihirikwa ry’ubutegetsi
Yanditswe na Marc Matabaro
Umutwe w’abasirikare ba Gabon wamenyesheje ko ukuyeho leta yariho. Abasirikare bitwaje ibimodoka bitamenwa n’amasasu n’izindi modoka z’intambara bariho barashinga ibirindiro mu mihanda n’amazu y’ubutegetsi mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville.
Ibiro ntaqramakuru by’abafaransa AFP byavuze ko humvikanye urusaku rw’amasasu. Hatanzwe n’itegeko ku baturage ryo kutava mu mazu yabo.
Itangazo ry’umutwe w’abasirikare bakiri bato rirakomeza guca kuri Radio na Televiziyo bya Leta muri icyo gihugu, aho bavuga ko hari amakenga ko Perezida Ali Bongo agifite ubushobozi bwo kuyobora icyo gihugu.
Abasirikare bigaruriye Radio mu give cy’isaa kumi z’ijoro ku isaha yo muri Gabon.
Abo basirikare bavuze ko bafashe icyo cyemezo “kugira ngo bagarukane demokrasi” kandi bamenyesheje ko bashaka gushinga ‘akanama k’igihugu ko gutabara Gabon’.
Bamaganye ijambo risoza umwaka mushya ryashyikirijwe na Perezida Bongo tariki 31 Ukuboza 2018, bavuga ko yavugaga nk’umuntu utameze neza byaba ku mubiri cyangwa mu mitekerereze.
Perezida Bongo ari hanze y’igihugu cye hashize amezi abiri arenga, aho arimo aravurirwa mu gihugu cya Maroc bivuye ku ndwara itaratangajwe, nyuma y’aho arwariye ari mu rugendo muri Arabia Saoudite tariki 24 Ukwakira 2018, aho yari yagiye mu nama ikomeye ku bijyanye n’ubukungu.
Umuryango wa Bongo ni wo uri ku butegetsi muri icyo gihugu hashize imyaka 51, two muryango ukaba uregwa kwigwizaho umutungo.
Perezida Bongo yageze ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa se, Omar Bongo mu 2009, wayoboye icyo gihugu imyaka irenga 40.
Yatsinze amatora yo mu 2016, yaranzwe n’imvururu hamwe no gushinjanya ubujura mu matora.
Muri ayo matora, Bongo yatsinze n’amajwi 49.8%, Jean Ping na we abona nka 48.2%, bakaba baratandukanijwe n’amajwi 5.594 gusa.
Ping yavuze ko ayo matora yaranzwemwo ubujura kandi ko “nta n’umwe uzi uwatsinze”.
Mbere yo kujya muri politike, Ping yigeze kuba ayoboye akanama k’ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika.

Umuvugizi wa Leta muri Gabon aravuga ko ihirika ry’ubutegetsi ryaburijwemo
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru ava i Libreville muri Gabon aravuga ko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyari cyatangiye cyaburiyemo.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Leta muri Gabon, Guy-Bertrand Mapangou, abashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombin’ingabo zishinzwe umutekano muri Gabon. Yemeze ko Leta ya Gabon imite umutekano mu biganza byayo nta kibazo gikomeye ngo mu masaha make ibintu birasubira mu buryo.
Yatangaje kandi ko abavugaga ko bahiritse ubutegetsi ari abaco k’abasirikare 5, abagera kuri 4 ngo batawe muri yombi naho uwari ubayoboye ndetse ari nawe wasomye itangazo bivugwa ko yitwa lieutenant Kelly Ondo Obiang aracyashakishwa.
Amashanyarazi na Interineti yari byacitse mu bice bimwe baa Libreville byongeye gukora ngo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Libreville kirakora nta kibazo.
Guy-Bertrand Mapangou, unashinzwe Ministeri y’itangazamakuru yahakanye ko haba hari indi mitwe y’ingabo yiyunze n’abashakaga guhirika ubutegetsi, avuga ko ari agaco k’abantu bari mu bimeze nk’imikino.
#Gabon des affrontements très intenses au niveau de la RTG #GabonCoupDÉtat pic.twitter.com/32sapt6wZZ
— Igor (@IgorNtumba) January 7, 2019
À Libreville pic.twitter.com/UeCRkjWIYu
— Engouang Andy (@AndyEngouang) January 7, 2019
Mutobo: Major Ntuyahaga yaganiriye na BBC Gahuza Miryango
BBC yashoboye kugera mu kigo cya Mutobo mu Rwanda, aho bahera amahugurwa abahoze mu gisirikari bataha mu Rwanda, aho Majoro Bernard Ntuyahaga nawe yajyanywe.
Hashize ibyumweru bibiri Majoro Ntuyahaga wahoze mu ngabo z’u Rwanda yoherejwe mu Rwanda, arangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rwo mu Bubiligi.
Yafunzwe azira urupfu rw’abasirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994. Abo basirikare bari bashinzwe umutekano w’uwari Minisitiri w’intebe, Agathe Uwilingiyimana, nawe wishwe icyo gihe.
Abagize umuryango wa Ntuyahaga bari i Burayi bagerageje guhagarika kujyanwa kwe mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano, ariko birananirana.
Ntuyahaga ubu ari mu kigo cya Mutobo mu nyigisho ubutegetsi bw’u Rwanda buha abahoze mu gisirikare mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana yagendeye uwo musaza w’imyaka 67, amubwira uko abayeyo n’icyo ateganya gukora.
Umva aho hejuru inkuru Yves Bucyana yakuye i Mutobo.
Ibya Miss Rwanda 2018 Liliane Iradukunda byabaye agatereranzamba!
MISS JOSIANE NI MUBI HEHE?
Gabon: Umukuru w’abashatse guhirika ubutegetsi yafashwe abandi baricwa
Amakuru ava mu gihugu cya Gabon aravuga ko uwari uyoboye abashatse guhirika ubutegetsi yafashwe abandi babiri bari kumwe nawe baricwa, igihe abashinzwe umutekano binjiraga mu nzu ikoreramo Radio y’igihugu bari bigaruriye.
Ibiro by’umukuru w’igihugu Ali Bongo byanatangaje ko abantu bose bari bafashweho ingwate muri icyo gikorwa barekujwe.
Uwari kw’isonga ry’abo bashatse gufata ubutegetsi, Lieutenant Kelly Ondo Obiang, yinjiye ku ngufu mu nzu ikoreramo radiyo y’igihugu ku murwa mukuru Libreville maze atangaza ko umutwe ayoboye ufashe ubutegetsi muri Gabon.
Yahamagariye abaturage bose ba Gabon kwivumbura bakamagana Prezida Ali Bongo, yavuze ko arwaye cyane ku buryo adashobora kwemererwa kuguma ku butegetsi.
Hashize amasaha make leta yavuze abo bari bafatanije muri icyo gikorwa cyo kwigarurira ubutegetsi bamwe bafashwe abandi baricwa.
Prezida Bongo amaze amezi abiri atari mu gihugu, mu gihe arimo aravurirwa mu gihugu cya Maroc.
Ishyirahamwer ry’Ubumwe bwa Afrika kimwe n’igihugu cy’Ubufaransa, bamaganye uko kugerageza guhirika ubutegetsi.
Major Bernard Ntuyahaga yasubije ibibazo bya Radio Rwanda
Diane Rwigara ngo agiye gukomeza Muvoma ye “ITABAZA”
RDC: Félix Tshisekedi niwe byatangajwe ko yatsinze amatora
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cya kare cyo ku wa kane tariki ya 10 Mutarama 2018, aravuga ko Félix Tshisekedi w’imyaka 55 ari we watsinze amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko amajwi y’agateganyo yatangajwe na komisiyo y’amatora abivuga ngo Félix Tshisekedi ni we uza kw’isonga n’amajwi 7 051 013, ni ukuvuga 38,57%, akurikirwa na Martin Fayulu n’amajwi 6 366 732 ni ukuvuga 34,83%, na Emmanuel Ramazani Shadary ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila, wagize amajwi 4 357 359 voix, angana na 23,84%.
Icyaranze aya matora ni uko ku baturage barenga Miliyoni 40 bari biyandikishije gutora abari munsi ya kimwe cya 2 bagera kuri 18 329 318 ni ukuvuga 47,56% gusa nibo bashoboye gutora. Umuntu ajanishije akaba yavuga ko Félix Tshisekedi yatowe gusa n’abantu bagera kuri 17,5% y’abari biyandikishije gutora bose! ibi bikaba byatuma umuntu yibaza niba abaturage benshi ba Congo bazamwiyumvamo nk’umukuru w’igihugu wabo bose.
Aho bikomerera ni uko Kiliziya Gatorika muri Congo yo yavuze ko itemera intsinzi ya Félix Tshisekedi ahubwo ivuga ko uwatsinze ari Martin Fayulu.
Nk’uko tubikesha ibiro ntangazamakuru by’abongereza Reuters, umwe mu bagize Inama y’Abepiskopi muri Congo izwi kw’izina rya CENCO ikaba yari ifite indorerezi z’amatora mu gihugu cyose zirenga 40.000 yabwiye abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko habaye uburiganya mu gutangaza ibyavuye mu matora kuko ari Martin Fayulu wari watsinze amatora.
Amakuru akomeje kuvugwa cyane ni ajyanye n’imishyikirano yabaye hagati y’abashyigikiye Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila n’uruhande rwa Félix Tshisekedi, ndetse n’amagambo Félix Tshisekedi yari amaze iminsi acisha ku mbuga nkoranyambaga asa nk’uhumuriza abo ku ruhande rwa Perezida Kabila ko nta kwihorera cyangwa ibibi bindi bizabakorerwa nibava ku butegetsi.
Aya makuru akaba yatuma benshi bakeka ko Perezida Kabila yahisemo gufasha Félix Tshisekedi akaba ari we ufata ubutegetsi aho kugira ngo bugwe mu maboko y’uruhande rwa Fayulu-Bemba-Katumbi dore ko iyo yibeshya agashaka ko ari Emmanuel Ramazani Shadary utegeka byashoboraga guteza ibibazo bikomeye.
Ikigaragara n’uko niba ibivugwa ari byo hakaba hari akaboko ka Perezida Kabila mu itorwa rya Félix Tshisekedi, ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bushobora kuzaba bujegajega bukazahura n’imbogamizi nyinshi z’ababurwanya ndetse n’impinduka zizaba nkeya kubera ko azaba yirinda gukora ibihushanye n’ibyo yasezeranye na Perezida Kabila.
Kuba kandi Félix Tshisekedi avugwaho kuba yarakoresheje impamyabumenyi y’impimbano, Félix Tshisekedi ubushobozi bwe bukaba bukemangwa na benshi bumva ko ingufu za politiki azikura gusa ku izina rya Se, Nyakwigendera Etienne Tshisekedi, kuba intsinzi ye ikemangwa na Kiliziya Gatorika ifite ingufu nyinshi muri Congo ndetse n’ikibazo cy’abaturage bo mu duce tumwe twa Congo bivugwa ko bazatora mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka kandi bikaba bivugwa ko biganjemo abashyigikiye Martin Fayulu urushwa amajwi make na Félix Tshisekedi, ibi byose bishobora gutuma iminsi iri imbere izarangwa n’udushya twinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo Félix Tshisekedi bishobora kumugora mu miyoborere ye.
Martin Fayulu n’ibihugu by’i Burayi byateye utwatsi intsinzi ya Félix Tshisekedi
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 10 Mutarama 2019, ni avuga ku itangazwa ry’amajwi y’agateganyo yavuye mu matora yabaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 30 Ukuboza 2018.
Umwe mu bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu muri ayo matora bigatangazwa ko yaje ku mwanya wa kabiri ari we Martin Fayulu yateye utwatsi ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI) ndetse anashyira mu majwi umukuru wayo Corneille Naanga amushinja gutangaza ibihushanye n’uko amatora yagenze.
Mu butumwa yagejeje ku banyekongo Martin Fayulu yavuza ko ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI) ari ibinyoma bitandukanye n’ukuri kw’ibyavuye mu matora, ibyo bintu ngo nta munyekongo ugomba kubyemera, ugushaka kw’abaturage ba Congo kugomba kubahirizwa bakavuga OYA kugeza igihe ukuri kugiye ahagaragara. Yasabye abazi ukuri ku byavuye mu matora barimo indorerezi z’inama y’Abepiskopi muri Congo (CENCO) na Eglise du Christ kubitangariza abaturage ba Congo bakamenya ukuri. Yanabwiye Televiziyo TV5 ko mu mibare bafite y’ibyavuye mu matora Félix Tshisekedi nta n’amajwi 20% yagize!
Ku ruhande rwa Félix Tshisekedi mu ijambo yavuze yishimira intsinzi umuntu wa mbere yashimiye ni Perezida Kabila kuba ngo yaremeye ko habaho ihererekana ry’ubutegetsi mu mahoro, ngo Perezida Kabila ntabwo bazongera kumufata nk’uwo bahanganye muri politiki ahubwo bazamufata nk’umufatanyabikorwa mu guhererekanya ubutegetsi. Yashimiye kandi umukuru wa Komisiyo y’amatora, Corneille Naanga. Nyuma yo gushimira benshi mu bantu b’ingenzi bashinze ishyaka UDPS yavuze ko hari benshi batashimishijwe n’iyi ntsinzi ariko ko yiyemeje kuba Perezida w’abakongomani bose. Yashoje ashimira Vital Kamerhe bafatanije amashyaka yabo akishyira hamwe muri aya matora ashize.
Mu bihugu by’amahanga byo ni ibindi bindi, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa, Jean-Yves Le Drian yatangaje ko ibyavuzwe ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora bitandukanye n’ukuri kwavuye mu matora ko hagombye gutangazwa Martin Fayulu kuko niwe watsinze amatora. Didier Reynders, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi nawe arunga mu rya mugenzi we w’u Bufaransa, ndetse avuga ko ikibazo cy’amatora yo muri Congo kigiye kugezwa mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye aho ububiligi bufite icyicaro kidahoraho muri ako kanama.
Amakuru arimo guhwihwiswa ni avuga uburyo abo ku ruhande rwa Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bazagabana ubutegetsi n’uruhande rwa Perezida Kabila aho bivugwa ko imwe mu myanya ikomeye nka MInisteri y’ingabo n’izindi nzego z’umutekano bizaguma mu maboko y’abashyigikiye Perezida Joseph Kabila dore ko bivugwa ko ari umuherwe we n’umuryango we bakaba babarirwa imitungo irenga Miliyali 5 z’amadolari y’Amerika.
MISS RWANDA- MWISENEZA JOSIANE AHINDUYE IMYUMVIRE Y’ABANTU
Yanditswe na Jean Claude Nkubito
Ni ubwa mbere nkurikirana ibya Miss Rwanda nta n’agaciro nabihaga. Gusa aho mbikurikiraniye nta kincika kugeza igihe bizanzamo guhagarika. Icyakora ntibiranzamo kugeza ubu.
Icyanteye kubikurikirana ni uyu mwana w’umukobwa Josiane Mwiseneza. N’ubwo amazina ubwayo yashoboraga gutuma mwitaho ( Mwiseneza-la bien nommée), akarere akomokamo na ko kari gutuma mutindaho, kuko inzira ya Rubengera cyangwa Paroisse Mushubati ku ba gatolika, ndayizi cyane kuko nayinyuzemo imyaka itandatu mva mu Kinyaga (Cyangugu) njya kwiga mu Bugoyi ( ku Nyundo) hagati ya 1984 na 1990. Yemwe aho n’iriya ntara isigaye ari na yo mvukamo aho bazigiriye enye ariko si byo byatumye ntinda ku mukobwa witwa Mwiseneza josiane . Icyatumye mutindaho ni itangazamakuru, umwuga na wo dufitanye isano kuko nawukoze imyaka 22.
Itangazamakuru rero rifite ububasha bwo kurema, ariko uwo riremye wese si ko akura kuko hakura ubishatse, hakura uwemeye kurerwa n’abamubyaye/bamuremye. Josiane ariko si itangazamakuru ryamuremye gusa kuko atari ryo ryamuvanye i Rubengera. Na we yagize uruhare mu kwegera abaremyi, ava kuri Josiane w’i Rubengera aba Josiane candidate MissRwanda itangazamakuru ribifatira aho.
Josiane yigiriye icyizere, itangazamakuru ribisamira hejuru, abyumva vuba araryemerera riraza, none Josiane ahinduye burundu imyumvire y’icyiswe MISS RWANDA. Ubu Miss Rwanda ni igikorwa kireba umunyarwanda wo ku Nkombo, kikareba umwana wo mu Kanage, Kigareba umukobwa wa paroisse Bungwe, kikareba umwana wa Nyarubuye n’uwa Kibayi, kikareba n’umukobwa w’i Nyamirambo no mu mayengu ku Gisenyi. Josiane yafunguriye abana bose amarembo, nibitinyuke babyitabire nta wiyima umwima ahari kandi ni ipiganwa mu yandi.
JOSIANE YABA MISS ?
Reka nsubize nk’abigishwa biga gatigisimu mu gatolika ngira nti ” Yeeee, Mwiseneza Josiane yaba Miss, kuko ari umukobwa w’umunyarwandakazi wujuje ibisabwa, akaba afite indeshyo n’ibiro byemewe, akaba yarize amashuri yisumbuye, atarengeje imyaka 24 kandi akaba aramutse abishatse kandi akabyitaho yasubiza ibibazo byose abazwa ku muco w’igihugu n’ubumenyi rusange”.
MBESE Josiane MWISENEZA ASHOBORA KUTABA Miss ?
Yee, Byaba bibabaje ariko byashoboka, mu gihe Josiane Mwiseneza yakwitwara nabi mu mwiherero arimo n’abandi, ntategure neza ibibazo azabazwa, bityo agahabwa amanota akwiranye n’ibisubizo yatanze.
Mbese Josiane nta buranga afite?
Josiane Mwiseneza afite uburanga, ndetse na buri mukobwa muri bagenzi be arabufite, gusa buri wese afite ubwe kuko buri wese Imana yamuremye mu ishusho ryayo ariko imuha isura ye yihariye. Josiane Mwiseneza rero ni mwiza. Gusa bamwe bashobora kubona ko batamukundiye isura ye uretse ko Imana tugira ari uko abatamukunda ari bo bake ugereranije n’abamugaragariza urukundo.
Mboneyeho kugaragaza ko ntishimira abajyana Josianne Mwiseneza mu bibazo by’amoko kuko imyaka afite imuha uburenganzira bwo gukurira mu bwisanzure areba imbere atarebuzwa ku ruhandemu moko dore ko nta n’uzi ubwoko bwe uretse munyangire. Ntabwo uriya mwana ahagarariye abahutu, ntahagarariye abatutsi, ntahagarariye abatwa, ahagarariye we ubwe n’intara y’uburengerazuba akomokamo. Kumuzana mu bibazo by’amoko bitesha agaciro ababikora kandi bikanatesha agaciro igihugu bavuga ko bakunda.
Nifurije Mwiseneza josiane gutsinda iri rushanwa, kandi ndashimira itangazamakuru ritabura na gato kumuha umwanya wo kumvikana no kutwigaragariza mu mico myiza yatojwe.
Josiane rero, ntugatsikire kandi ntukarekure, uko Obama yatsinze muri America akaba erezida, uko Mushikiwabo yabashije kuyobora iriya Francophonie kandi mu myaka 20 ishize nta n’uwari uzi ko yibitseho buriya bwenge n’ama diplomes, uko benshi mu ba comédiens n’abririmbyi ubona aho i Kigali batari bazwi ejo….na we wabigeraho kuko urashoboye. NAWE RIRIYA KAMBA RYAKUBERA riharanire. Tambuka