Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’ikigo cy’abanyamategeko cyazobereye mu bijyanye no kuburanira abashaka ibyangombwa byo kuba muri Amerika kitwa Wildes & Weinberg, P.C Law Offices ngo Ambasaderi Eugène Gasana wahoze uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye ndetse n’umuryango we ngo babonye ibyangombwa bihoraho byo gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyo nkuru iri kuri urwo rubuga isa nk’iyamamaza irata ibigwi by’icyo kigo cy’abanyamategeko itangira ivuga ko umwe muri ba nyiri iki kigo akanaba n’umwe mu bayobozi bacyo witwa Michael Wildes yishimiye kumenyesha ko Bwana Eugène Gasana, wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye, akaba yari icyo gihe na Ministre wa Leta ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga yahagarariwe mu mategeko binagenda neza muri dosiye ijyanye no kubona uburenganzira bwo gutura muri Amerika igenwa n’ingingo ya 13, (Section 13 of the Immigration and Nationality Act) mu Ukwakira 2018. Ngo nk’uko bigenwa n’ingingo ya 13 y’itegeko rigenga abagomba kwemererwa gutura muri Amerika n’uburyo ubwenegihugu butangwa, abantu binjiye muri Amerika bafite ibyangombwa by’abadiplomate kandi bujuje bimwe mu bisabwa bashobora gusaba uburengenzira bwo gutura buhoraho muri Amerika (Green Card).
Ngo nk’uko Bwana Gasana nawe abyivugira mu buhamya bwe bugaragara kuri urwo rubuga buherekejwe n’ifoto ari kumwe na Michael Wildes, uyu mugabo wahoze ahagarariye u Rwanda muri ONU akaba na somambike wa Perezida Kagame yagize ati:
“Ndashima byimazeyo akazi karimo umuhate n’inyigo ya dosiye yanjye byakozwe na Michael Wildes byatumye umuryango wanjye ushobora kubona uburenganzira bwo gutura muri Amerika ku buryo buhoraho. Mu nzira nke twari dufite, Bwana Wildes mu buhanga buhambaye yashoboye kwisunga ingingo y’itegeko idakunze gukoreshwa kenshi izwi nk’ingingo ya 13 ivuguruye irengera abahoze ari abadiplomate nkanjye, kongeraho ukuntu bitari byoroshye, ubusabe bwacu byabaye ngombwa ko bwemerwa mbere y’uko umuhungu wanjye mukuru agira imyaka 21, yari gutuma aba atakiri mu maboko yanjye. Itariki ntarengwa yegereje Bwana Wildes n’abafasha be bakoze ubutaruhuka kugira ngo bamenyeshe abayobozi bakuru b’urwego rushinze ubwenegihugu n’abimukira (U.S. Citizenship and Immigration Services (USCIS) kugira ngo ubusabe bwacu bwemerwe ku gihe. Nk’umuntu wahoze ari ambasaderi mu muryango w’abibumbye, nagize amahirwe yo kumenyana na bamwe mu banyamwuga ba mbere mu mategeko ku rwego mpuzamahanga. Nkurikije ibyo naciyemo, nshobora kwemeza ko Bwana Wildes n’abanyamategeko bo mu kigo Wildes & Weinberg, P.C Law Offices bari mu ba mbere ku isi.”
Nabibutsa ko Ambasaderi Eugène Gasana yakuwe ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye yahamagarwa mu Rwanda ntageyo agahitamo gufata iy’ubuhungiro. Kugeza ubu icyatumye ahunga ntabwo kivugwaho rumwe ndetse nta n’icyatangajwe ku mugaragaro.
Amakuru atugeraho ni uko amaze iminsi aburiwe irengero aho yabaga i Kigali bikaba bivugwa ko abo mu muryango we ndetse n’inshuti bamushakishije muri za stations zose za polisi ariko bagaheba.
Hari amakuru avugwa ko mu minsi yashize yigeze gufungwa azira gutanga sheki zitazigamiwe (chèque sans provision) ariko nyuma ararekurwa.
Amakuru twashoboye kumenya ariko tugikorera igenzura avuga ko hakekwa ko yaba yarazize kuba aziranye n’umunyemali Rujugiro Ayabatwa Tribert ubu nawe akaba akunze gushyirwa mu majwi na Leta y’u Rwanda imushinja ngo gutera inkunga abayirwanya.
Hari amakuru tutarabonera gihamya idakuka avuga ko umunyemali Rujugiro yaba yarishyuriye ndetse agaha n’amafaranga Yunusu Habimana mu myaka yashize ubwo yari mu bibazo by’ubukene.
I Paris, mu ngoro y’umukuru w’igihugu, kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mata 2019, Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n’abahagarariye Ibuka mu Bufaransa.
Ni mu gihe habura gato ngo u Rwanda n’isi yose izirikane ku nshuro ya 25 umunsi munsi mpuzamahanga wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, uzaba tariki ya 07 Mata 2019.
Umunyamakuru wa Radio Urumuri, Jean Claude Mulindahabi yabajije Perezida wa Ibuka mu Bufaransa, Marcel Kabanda atubwira ibyo baganiriye. Twanamubajije uko bategeye gahunda yo kwibuka i Paris.
Mu ijambo Joseph Matata umuhozabikorwa wa CLIIR yagejeje ku banyarwanda bitabiriye umuhango wo Kwibuka25 bose, yasabye abayobozi b’u Rwanda gutanga amahoro. Abanyarwanda bakeneye amahoro nta ntambara bafite, nta ntambara bakeneye. “Imana idukunda ijye ibababarira mwese, Iduhe ubututabera tubashe gutuza Wibuke abawe udashinyaguriye abanjye Wemere nawe uko kuri dukeneye Twese tubane mu Rwanda ruzira gutonesha Umenye ko ubu nanjye ndi kwibuka abanjye”Ijambo rya Norman Sinamenye wo muri Jambo asbl
Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2019. imihango yo kwibuka jenoside yaberaye mu nzu y’inama ya Kigali Convention Centre.
Iyi mihango yabanzirijwe n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, kunamira no gushira indabo ku mva z’abazize jenoside Leta y’u Rwanda ivuga ko bagera ku 250,000 bashyinguwe ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Muri uwo muhango Perezida Paul Kagame yaherekejwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinema ba Chad, Congo, Djibouti, Niger, U Bubiligi Canada na Ethiopia.
Hari kandi abayobozi b’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’abo mu muryango w’ibihugu by’uburayi baje kwifatanya n’Abanyarwanda.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera yabwiye itangazamakuru ko bategereje abakuru b’ibihugu na za guverinema bagera kuri 20.
IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME RITANGIZA KWIBUKA KU NSHURO YA 25
Mbanje kubashimira mwese.
Ku munsi nk’uyu nguyu, amagambo yo kuvuga ibyiyumviro dufite arabura. Ijambo riza mbere yayandi ni ugushima.
Hari umuntu wigeze kumbaza impamvu dukomeza kwikoreza abarokotse umutwaro wo kudufasha gukira ibikomere. Cyari ikibazo gikomeye kandi giteye agahinda. Ariko nasanze n’igisubizo cyoroshye, ndetse cyumvikana. Ni uko abacitse ku icumu ari bo bonyine bafite icyo batanga: imbabazi.
Abanyarwanda bakomeje kwikorera uwo mutwaro uremereye batinuba. Ibi byadufashije kuba beza kurushaho, no kunga ubumwe buhamye.
Ubwo twari mu muhango wo Kwibuka Jenoside mu myaka yashije, umwana w’umukobwa yatugejejeho umuvugo watumye abantu benshi barira. Yagize ati: “Byaravugagwa ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.” Hanyuma arabaza ati: “Muri ariya majoro muri Jenoside, Imana yari hehe?
Iyo turebye u Rwanda uko rumeze uyu munsi, biragaragara ko Imana yagarutse imuhira, kandi izahaguma, ntizongera kuhava, nk’uko twumvise mu kanya.
Ndagira ngo abacitse ku icumu mbabwire ngo: Mwarakoze cyane. Imbaraga, ubutwari no kwihangana byanyu, byerekana ko ntacyasenya Ubunyarwanda dusangiye twese.
Uyu munsi kandi, hari imiryango iri hano yaturutse mu bindi bihugu ifite ababo, baba abagabo, ababyeyi, n’abavandimwe, bazize ingengabitekerezo y’ubwicanyi bukabije nk’ubwahekuye u Rwanda.
Icyo twababwira muri aka kanya, cyabahumuriza, ni uko dusangiye agahinda, ariko n’icyubahiro duha abagaragaza ubutwari bwo gukora ibikwiye.
Hari n’abandi ku isi hatandukanye bahagaze ku kuri, bafasha kuzana impinduka. Bamwe bari hano
Ambasaderi Karel Kovanda, n’abagenzi be bo muri New Zealand na Nigeria bahamagariye isi guhagarika Jenoside mu Rwanda, nubwo ibihugu by;ibihangange bitari bibyitayeho.
N’umuvandimwe wanjye, Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, azi neza aho u Rwanda rwavuye, kuko yari hano mu ngabo za Etiyopiya zari mu butumwa bw’amahoro amezi make gusa nyuma ya Jenoside, aho yari kumwe n’izindi ngabo zavuye ahandi muri Afurika no ku yindi migabane.
Mwakoze mwese kuba muri hano.
Muri twe, abakoze Jenoside, n’abarebereye abantu bicwa, nabo ni bamwe muri twe, dusangiye Igihugu. Mu kwiyemeza kuvugisha ukuri, guhanirwa ibyo bakoze, no kugaruka mu muryango Nyarwanda, nabo batanze umusanzu ukomeye.
Ubuhamya butangwa n’abakoze Jenoside ni ikimenyetso ntakuka, niba hari icyari gikenewe, ko Jenoside yabaye.
Izi ni zimwe mu ngero z’Abanyarwanda batumye tutazima ngo tubure byose na bose.
Abenshi muri twe ntabwo turi mu barokotse Jenoside, nta nubwo turi mu bayikoze. Bitatu bya kane (3/4) by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko. Hafi mirongo itandatu ku ijana bavutse nyuma ya Jenoside.
Abana bacu bafite amahoro kuko bo ni abere. Bazi ihungabana n’ubugizi bwa nabi kuko babyumva gusa mu nkuru tubabwira.
Ikerekezo n’ibyifuzo byacu bishingiye kuri uru rungano rw’abato muri twe. Igiti kigororwa kikiri gito, kandi imbuto yo ishobora kuvamo ibintu byinshi bitandukanye.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite ibyo rukeneye byose mu gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu Bafite inshingano yo gukomeza kugira ibintu ibyabo, kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye.
Ubu turi Abanyarwanda beza kurusha mu bihe byashize, ariko dushobora no kuba beza kurushaho.
Ni twe bantu ku isi badakwiye kugwa mu mutego wo kwijuta ngo twumveko twageze iyo tujya, cyangwa ngo turebere ibikorwa nta ruhare tubigizemo. Akababaro twanyuzemo karahagije kugira ngo dukomeze umurava n’ubushake byo guharanira kubaho.
Ntitwakwemera ko Igihugu cyacu kibaho uko bibonetse kose tutabigizemo uruhare. Tugomba kwiha ikerekezo kandi tugafata ibyemezo bihamye, tuyobowe n’ukwicisha bugufi, n’ibyiza byinshi biri mu mitima yacu. U Rwanda rugomba guhora imbere, naho ubundi ntacyo twaba turi cyo.
Ukuri guca mu ziko ntigushye. Natwe ni uko. Ni nako tugomba kuba.
Isomo dukura mu mateka yacu ni ikizere gihamye kuri iyi si yacu. Nta muryango wasenyuka ku buryo utakongera kwiyubaka, kandi agaciro k’abantu ntabwo gashobora kuzima burundu.
Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 9 Mata 2019, aravuga ko habaye impinduka zikomeye mu bayobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda.
-Major General Jean Jacques MUPENZI yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant General ahita anasimbuzwa Lt Gen Jacques Musemakweri ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka (ARMY CHIEF OF STAFF (ACOS).
-Lt Gen Jacques Musemakweri wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yagizwe umukuru w’Inkeragutabara (RESERVE FORCE CHIEF OF STAFF (RFCOS).
Muri iyi minsi abantu benshi barimo kwibaza niba ikibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana kitagiye kongera kubyuka.
Ibi ni icyizere cya benshi mu baburanira indishyi mu kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ubu bafashe icyemezo cyo kujyana iki kibazo mu rwego rwasigaye rukurikirana ibibazo byasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI).
Abaregera indishyi ni ukuvuga imiryango y’abaguye mu ndege ya Perezida Habyalimana bajuririye iki cyemezo cy’ubutabera bw’ubufaransa ariko mu gihe hataraboneka igisubizo uburanira Madame Agatha Habyalimana yohereje ikibazo mu rwego rwasigaye rukurikirana ibibazo byasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI).
Mu ibaruwa yanditswe imyaka 25 umunsi ku munsi nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, Me Philippe Meilhac wunganira umupfakazi wa Perezida Habyalimana yasabye ko ubutabera bw’u Bufaransa bwashyikirizwa ibimenyetso biri mu cyegeranyo cy’ibanga cyakozwe mu 2003 n’umurwi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha.
Iki cyegeranyo kitari gisanzwe kizwi cyamenyekanye biturutse ko cyavuzwe mu gitabo cyanditswe n’umunyakanadakazi, Judi Rever, mu kwezi kwa Werurwe 2018. Icyo gihe, abaregera indishyi bahise babimenyesha abakora iperereza mu Bufaransa ku kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana ariko umucamanza Jean-Marc Herbaut yanze gukomeza iperereza avuga ko babonye ibimenyetso bihagije.
Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yakuwe ku butegetsi na coup d’Etat. Ni minisitiri w’ingabo za Sudani, Lieutenant-General Awad Mohamed Ahmed Ibn Auf, wabitangaje kuri televiziyo ya leta. Yavuze ko Bashir yatawe muri yombi kandi ko afungiye ahantu hatekanye.
Abasilikali ba Sudani baashyizeho amategeko yo mu bihe bidasanzwe n’inama ya gisilikali igiye gutegeka igihugu igihe cy’imyaka ibili.
General Ibn Auf yatangaje kandi ko ubutegetsi bwa leta zigize Sudani n’iz’inzego z’ibanze zose zisheshwe
Bakimara kumva ko Bashir yahiritswe ku butegetsi, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahise biroha mu mihanda kubyina intsinzi mu murwa mukuru Khartoun, bararirimba banacinya akadiho.
Urwego rw’iperereza n’umutekano rwatangaje ko rugiye kurekura imfungwa zose za politiki mu gihugu hose. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega uru rwego kugira uruhare rwa mbere mu kwica no gufunga abaturage ku maherere.
Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo muri Sudani basaba ko Bashir avaho. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zishe abantu barenga 50 muri iyi myigaragambyo. Naho leta ya Sudani yo ivuga ko abayiguyemo ari 22.
Marechal Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989. Afite imyaka 75 y’amavuko. Ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI mu Magambo ahinnye y’igifaransa. Rumurega ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo mu ntara ya Darfur.
Ku itariki ya 06 Mata 2019, mu Bubiligi no mu Bufaransa habereye imihango yo kuzirikana no kwibuka inzirakarengane zishwe mu myaka 25 ishize.
Habaye misa yo kubasabira. Basobanuye impamvu ibahuriza muri iyo mihango. Hagati ubutegetsi bw’u Rwanda butangiza icyunamo no kwibuka tariki ya 07 Mata, ndetse Umuryango w’abibumbye (ONU) wemeje ko tariki ya 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri jenoside yakorew abatutsi.
Nk’uko muri bubyumve, abatangira kwibuka ky ya 06 Mata bo basanga bidakwiye kwirengagiza ko hari abishwe guhera kuri iyo tariki ndetse ko muri bo harimo n’abahutu.
Hari n’abemeza ko n’abahutu bakorewe jenoside nk’uko na byo muri bubyumve.
Amakuru yizewe avuye i Kigali, aratumenyesha ko Umunyamakuru uturuka mu gihugu cya Uganda witwa Andrew Mwenda ubu adashobora kugandagiza akarenge ke mu mujyi wa Kigali cyangwa ahantu hose hitwa ko ari ubutaka bw’u Rwanda.
Andrew Mwenda uzwiho kugira ubushyanutsi bwinshyi bwo gushaka kumenya u Rwanda kurusha n’Abanyagihugu, n’ubwo bikiri ibanga biravugwa ko Leta ya Prezida Paul Kagame yamaze kumenya ko yabakoreraga ariko ari Intasi (Spy) ya Uganda.
Isoko y’iyi nkuru yasobanuye ko ubu abitwa ko ari abategetsi bose bakorera Leta ya Kagame bose bahanaguye Mwenda kuri za Twitter, bikavugwa ko utabizi agakomeza kumukurikira kuri Twitter azabyirengera. Mwenda azwi cyane kuva mu myaka yaza 2000 nk’umwe mu bantu bari inkoramutima za Prezida Kagame, ndetse akaba yari no muri Komite igira inama Prezida Kagame (PAC).
Mwenda bamwe bita Georges Ruggiu w’iyi ngoma (Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu yari umunyamakuru w’umubiligi ufite inkomoko yo mu Butaliyano wakoreye RTLM) ari mu bantu basaruye agatubutse gaturutse ku misoro y’Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka iri hafi 20. Zimwe mu nzandiko zasohotse hanze zigaragaza ko rimwe yishyuwe Amadolari y’amerika agera ku bihumbi 200 (200.000 US Dollars) ngo yari ayo kwamamaza. Andrew Mwenda yakundaga kugaragara cyane mu nama zose zireba ubuzima bwa politiki, ubukungu ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.
Ariko mu minsi ya vuba ntiyabonetse mu nama y’Umushyikirano, Umwiherero w’ejo bundi aha, cyane cyane aho yuhuraguraga ibigambo byinshi ndetse rimwe akarusha ijambo n’uwari Mistiri w’intebe Murekezi Athanase.
Mwenda ni Muntu ki
Andrew Mwenda avuka ahitwa Tooro, akaba yarize kugeza kuri Kaminuza ya Makerere aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere izwi nka Bachelor in Mass Communication. Icyo gihe yigaga abifatanya no mu gukorera Ikinyamakuru The Monitor. Ni inshuti cyane ya Gen Mohoozi Kainerugaba umuhungu wa Prezida Museveni kubera ko biganye Makerere. Ibyo nibyo byatumye umubano wa Prezida Museveni na Kagame usubira kuba mwiza ho gato kuva 2011 kugeza aha ejo bundi aho byongeye gusubira irudubi.
Mu myaka ya za 2000 nibwo Mwenda yagaragaje kuvuga ibitagenda mu butegetsi bwa Museveni, benshi barabimushimiraga kuba yari Umunyamakuru watinyinyutse, akaba yari abifatanyijemo na Onyango Obbo hamwe na Daniel Kalinaki. Ariko bivugwa ko mu mutwe wa Mwenda yiyumvishaga ko azarongora umukobwa muto wa Museveni witwa Diana abinyujije mu bushuti bwe na Gen Muhoozi Keinerugaba. Prezida Museveni yarabyanze, ibyo byatumye Mwenda ahita agira inzika ikomeye cyane ku muryango wa Museveni, noneho ava hasi mu kubasesereza. Nibwo yahise arabukwa n’ifaranga ryashakaga kwangiza Museveni riturutse hakurya i Nyarugenge. Aba abonye ikiraka kitarangira, ndetse ahabwa n’umukobwa uzwi nka Fifi. Icyo gihe nibwo yatangiye kugaragara ari kumwe na Boss we Onyango Obbo, bari mu modoka y’ubwoko bwa Nissan byose biteguwe na Joseph Bideri icyo gihe wari umuvugizi wa Leta ndetse anakuriye Orinfor ubu ikaba yitwa RBA.
Nyuma y’aho Gen Kayumba Nyamwasa ahungiye kandi anyuze i Bugande, i Kigali bahise bashya ubwoba, kubera ubwumvikane bwari bwarayoyotse kuva mu ntambara za Kisangani. Kigali babikojeje Mwenda nawe yihanukira yandika inkuru nyinshi, Mwenda nyuma yabagiriye inama ko bishoboka ko yabafasha gusubukura umubano, cyane cyane ko ari inshuti ya Gen Muhoozi Keinerugaba. Abandi nabo bahise bemera. Ni uko Andrew Mwenda yiboneye ikiraka gihoraho, ahubwo kiza kuyoyoka nyuma yaho i Kigali bahise bahindura uburimiro Uganda. None Leta ya Kagame iremeza ko Mwenda yari Intasi ya Uganda.