Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Impunzi zo muri Afrika y’Epfo zakoze umuhango wo kwibuka bose.

$
0
0

Mbere na mbere, mbanjye kubasuhuza no kubashimira, mwe mwese mwitabiriye uyu munsi wo kwibuka bose.

Uyu munsi ngarukamwaka wo kwibuka bose bazize intambara zabaye mu Rwanda, twibanda cyane ku banyarwanda bishwe bazize intambara yatangiye kuva muri 1990, igakomereza no muri Zaire 1996.

Tuzirikana na none n’abanyarwanda bakomeje kwicwa n’ ubutegetsi bw’u Rwanda kugeza ubu, baba mu Rwanda imbere ndetse no mu mahanga.

Twebwe rero ntabwo tuvangura abapfuye kuko benshi ari abanyarwanda benewacu, niyo mpamvu twibuka ku buryo butandukanye na leta ya FPR iyobowe na Kagame, yo yibuka abatutsi gusa, kandi nyamara iriya ntambara yaraguyemo amoko yose, ndetse n’abanyamahanga.

Twateraniye hano uyu munsi taliki ya 14/4/2019 twibuka bose, mu by’ukuri iki gikorwa kibaye ku ncuro ya gatatu.

Kwibuka bose ku ncuro ya mbere byabaye kuwa 06/04/2017, ubwa kabiri byabaye kuwa 08/04/2018, none ubu bibaye kuwa 14/04/2019.

Iri hindagurika ry’amatariki twibukiraho, riterwa ahanini n’ubuzima tubayemo bw’ubuhunzi, niyo mpamvu duhitamo umunsi utubangukiye kandi dushobora guhuriraho turi benshi, ubundi twari dukwiye kujya twibuka ku taliki ya 06/04/ za buri mwaka kuko niwo munsi u Rwanda rwaguye mu icuraburindi , kubera urupfu rw’umukuru w’igihugu (President Habyalimana Juvenal) yishwe arasiwe mu ndege avuye gusinyira amahoro.

Uyu ni umunsi rero buri wese ahabwa ijambo n’ umwanya wo kwibuka abe ndetse n’abandi azi nabo atazi bazize amaherere.

Niyo mpamvu dutanga ijambo kuri buriwese wifuza kugira icyo avuga.

Murakoze murakarama.

Umuyobozi w’ impunzi mu karere ka Gauteng na Mpumalanga,
Daniel (Putin) Nsengimana.


Abanyarwanda baba muri Afrika y’epfo mu muhango wo kwibuka bose

$
0
0

Johannesburg; Taliki ya 14 Mata 2019 nibwo bamwe mubanyarwanda batuye mu mugi wa Johannesburg bahuriye hamwe mugikorwa cyo kwibuka abanyarwanda n’abanyarwandakazi bitabye imana muntambara ya 1994, iyo ntambara ikaba yari yaratejwe nabaje biyita inkotanyi zamarere, muri 1990. 

Mubahawe ijambo harimwo umugabo witwa Misago John utuye mukarere ka Tswane (Pretoria), mubuhamya yitagiye yagize ati “ kubwange, mureke twibuke duhereye kuri bene wacu, abaturanyi bacu, ndetse tugeze no kubategetsi tu titwaje amako”Mugusoza yaragije asa n’ubwira leta ya Kigali agira ati “ mureke ubuhanga bwa bene wacu buruhuke”.

Naho umusaza Pasteri Munonoka, wahoze mugabo za Gen Juvenal Habyarimana we mukuganiriza abari bitabiriye uyu muhango yagize ati “  abanyarwanda duhujwe nogukunda Imana. Iwacu (aho nkomoka) bakunda gusenga Ryangombe, ayandi makomine nayo agasenga Nyabingi. Ibi byaje gucika aho abazungu bazanye amatwara ya gikirisitu. Ariko nubwo ibyo byogusenga abo bantu byabagaho, ntibyigeze bitera kwicana, usibye ko kuva nakera abanyarwanda bahoze baryana. Ingero ninyinshi tutagiye nakure cyane twareba nko muri 1959, njye nari umwana ariko nabonye byinshi”. 

Mugusoza yabwiye abari aho ko “ u Rwanda rukeneye kwiyeza ndetse nabategetsi bakicuza ibyaha.”

Uwitwa Mukiza Hesron mwijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori yagize ati  “Kubwange yaba kwibuka bitabagaho”Ati; Gushyira abantu kukarubanda s’umuco wakinyarwanda.”  Mugusoza yibukije ko ngo mu Rwanda rwa Paul Kagame (President) “kwibuka si uko ubushika ahubwo ni agahato.”

Mubari aho harimo n’abategarugori nabo bahawe umwanya wo kuvuga. Umwe muri abo bategarugori Madam wa Abdhar Nzabonimpa uzwi nka Mama Adam yavuzeko akurikije inzira ndede yanyuzemo ahunga n’ibyo yabonye abona abanyarwanda bakeneye kwicara hamwe bagashaka umuti w’iki kibazo kuko ngo ari umurange mubi w’urwanda rwejo. 

Umusaza Fuastin Kanyamuhanda nawe yatanze ubuhamya bw’ ukuntu Inkotanyi zishe abavandimwe be n’abaturanyi zibagose  mu mwaka 1997 mu ntambara y’abacengezi ahahoze hitwa Ruhengeri. Muri uwo mwaka kandi ngo RPA ikaba yarahamagaje inama y’umutekano ngo umuturage “wazamuraga umutwe”abaza ibibazo bikomeye yahitaga yicwa. Abaturage bapfuye muri icyogihe ngo ntibabarika.

Uyu musaza akaba yarahawe resais-passe kungirango abashe gutambuka yisanzuye. Muruko gutambuka nibwo yakusanyaga amakuru y’ukuntu RPA yicaga abaturage maze ayo makuru akajya ayaha intumwa za UN zari zishinzwe iperereza. Ayo makuru UN yagezaho iyaburizamo, bayahindura ipfabusa bitewe n’igitugu cya leta.

Uyu muhango wari inshuro yagatatu ubaye hano Johannesburg. Ambassador Wa leta y’u Rwanda, Amb Vicent Karega akaba nawe ngo ari mubari baratumiwe ariko ntiyaza akaba ataratanze impamvu atitabiriye uku kwibuka. 

Uhagarariye Ibuka muri South Africa  akaba we yaraje kwifatanya nabandi muri uwo muhango, nk’ umutumirwa.

Mwiseneza JD

Umukuru wa FDLR yitabye Imana

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019 ni avuga ku rupfu rw’uwari umuyobozi wa FDLR.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga Dr. Ignace Murwanashyaka yitabye Imana uyu munsi tariki ya 16.04.2019. Azize uburwayi.

Yaguye mu bitaro. Bamaze kumubaga. Yari akiri mu gifungo cy’agateganyo i Mannheim mu Budage kuko urubanza rwe rutarakatwa.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Major Callixte Sankara araho ari amahoro!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019 avuye ahantu hizewe aravuga ko Major Callixte Sankara ari amahoro nta kibazo.

Ayo makuru akomeza avuga ko koko Major Callixte Sankara yatawe muri yombi ariko yaje kurekurwa kubera impamvu tutaribuvuge hano kubera ko atarabiduhera uburenganzira.

Amakuru arambuye mu bihe biri imbere.

Igitutu cya Amnesty na Human Rights Watch gitumye Kagame afungura zimwe mu mpunzi za Kiziba.

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 19 rishyira ku wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 nibwo bamwe mu mpunzi za Kiziba bari bamaze igihe kigera ku mwaka bafunzwe barekuwe.

Aba bari bakurikiranyweho gukora imyigaragambyo itemewe yabaye umwaka ushize muri gashyantare, aho izi mpunzi zasabaga HCR kuzifasha gutaha muri Congo zaje ziturukamo cyangwa igashaka ikindi gihugu ibatuzamo kuko ubuzima zarimo bwari bugoye. Icyo gihe abagera kuri 17 bahasize ubuzima  ubwo baraswaga n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.  

Ifungurwa ry’izi mpunzi rije rikurikirana na rapporo za amnesty international  na human rights watch aho zavugaga ko  umwaka ushize abishe izi mpunzi bakomeje kwidegembya naho izi mpunzi zikaba zifunzwe.

Aha rero uwavuga ko iri fungurwa  ritewe n’igitutu cy’iriya miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntabwo yaba ari kure y’ukuri.  Ikindi ni uko leta y’u Rwanda yatinye ko mu gihe urubanza rwa ziriya mpunzi rwaba rutangiye mu mizi, byaba ngombwa ko impfu za bagenzi babo zagarukwaho bityo bikaba byakomeza kubatamaza. 

Tariki ya 22 Gashyantare umwaka ushize nibwo abasilikari bo mu mutwe w’abacomando bambitswe imyenda ya gipolisi batangira kurasa ibyuka biryana mu maso bivanze n’amasasu ku mpunzi bashaka guhosha imyigaragambyo.  Uwo munsi impunzi 8 zahise zihasiga ubuzima abandi benshi barakomereka ndetse Abasaga 60 bahita batabwa muri yombi bashyirwa muri gereza. Aba baje kwiyongeraho bamwe mu bagize komite yari ikuriwe na Bwana Maombi Louis na Mukeshimana Clémence wari umwungirije.

Abaraye barekuwe n’urukiko bose hamwe ni 23, aha umuntu akaba yakwibaza impamvu bagenzi babo basigaye muri gereza kandi icyaha baregwa ari kimwe.

Canada, Ubufaransa n’Ubudage byasabye abaturage babyo kwitondera gusura uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru arimo kuvugwa cyane muri iyi minsi ni ibihugu bimwe na bimwe byasabye abaturage babyo kwitondera kugenderera uduce twegereye umupaka w’igihugu cy’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ahegereye umupaka w’igihugu cya Uganda kubera umubano wifashe nabi hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda.

Uduce twa Pariki ya Nyungwe na Pariki y’ibirunga turi mu twavuzwe mu matangazo acishwa ku mbuga zigira inama zikanaha amakuru abaturage b’ibyo bihugu bashaka gukora ingendo mu bihugu bitandukanye by’isi.

Ibihugu bya Canada, U Budage, U Bufaransa nibyo byaje kw’isonga mu kuburira abaturage babyo.

Kuvangura abapfu ni ubukunguzi. Kwibuka bose i Bruxelles :20-04-2019

Olivier Nduhungirehe ntiyemeranya n’ibihugu bivuga ko mu Rwanda umutekano ari muke.


Nduhungirehe ati: Ibya Sankara ari njye ari Rusesabagina nta makuru tubifiteho!

$
0
0

Mu kiganiro yagiranye n’umuyamakuru Geofrey Mutagoma wa Radio Ijwi ry’Amerika, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda ushinzwe umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibyavuzwe n’ibihugu by’u Bufaransa, Canada n’Ubudage ko abaturage babyo bagomba kwitondera gukora ingendo mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda nta shingiro bifite ko umutekano ari wose.

Abajijwe ku makuru avuga kw’ifatwa rya Major Callixte Sankara, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko nta makuru abifiteho anahamya ko na Paul Rusesabagina, Perezida w’impuzamashyaka MRCD, Major Callixte Sankara abarizwamo nawe nta makuru ya Sankara afite!

Mwakumva ibyo kiganiro hano hasi:

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda abona ko ‘gusebya’ Perezida bidakwiye kuba icyaha

$
0
0

Nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda ko ‘gusebya’ no gushushanya Perezida w’u Rwanda bikomeza kuba ibyaha bihanishwa gufungwa, Perezida Paul Kagame abibona ukundi.

Itangazo ry’ibiro bye ryasohotse muri iri joro ryo ku wa kane rivuga ko Bwana Kagame abona kugumisha mu mategeko mpanabyaha ‘gutuka cyangwa gusebya’ perezida w’u Rwanda bidakwiye.

Kuwa kane, nyuma y’uriya mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga, abanyamakuru banyuranye mu Rwanda no hanze yarwo bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mwanzuro ubangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwa buri wese bwo gutanga ibitekerezo butangwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ibi ni byo byashingirwagaho n’umunyamategeko Me Mugisha Richard waregeye inkiko mu Rwanda ko ingingo zinyuranye harimo ‘guhana uwasebeje umukuru w’igihugu’ zavanwa mu gitabo gishya mpanabyaha.

Ubu, ibiro bya Bwana Kagame bivuga ko nawe atemeranya no kugumisha ziriya ngingo muri icyo gitabo mpanabyaha ahubwo ko byajya mu mategeko mbonezamubano.

Muri iryo tangazo, avuga ko ‘yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ariko yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho’.

BBC

Victoire Ingabire na Ministre Sezibera bafatanyije gukora umuganda.

$
0
0

None kuwa gatandatu tariki ya 27 mata 2019 habaye umuganda usoza ukwezi, ukaba wabereye k’urwego rw’Akarere muri Gasabo, m’Umurenge wa Remera.

Akaba ari naho Madamu Ingabire Victoire Umuhoza umuyobozi wa FDU atuye.

Akaba yifatanyije n’abandi bahatuye mu gikorwa cyo kubaka inzu Police izakoreramo.

Uwo muganda wagaragayemo : Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Richard Sezibera, umukuru wa Police wungirije k’urwego rw’igihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, n’abandi.

Bruxelles:Mu mihango yo gusoza icyunamo hatanzwe ubuhamya bw’abarokotse ubwicanyi bw’inkotanyi

Dr Ignace Murwanashyaka wa FDLR yashyinguwe.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 27 Mata 2019 nibwo mu gihugu cy’u Budage ahitwa Karlsruhe habaye umuhango wo gushyingura Dr Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR.

Dr Ignace Murwanashyaka yitabye Imana ku wa kabiri itariki ya 16 Mata 2019 azize uburwayi.

Dr Ignace Murwanashyaka yavutse ku tariki ya 14 Gicurasi 1963 avukira i Butare, akaba yari atuye mu gihugu cy’u Budage kuva mu 1989 aho yize akaminuza mu bijyanye n’ubukungu.

Dr Murwanashyaka yatawe muri yombi mu 2009 aza gukatirwa n’urukiko rwo mu Budage gufungwa imyaka 13 mu 2015.

Dr Murwanashyaka yitabye Imana urubanza rwe rugomba gusubirwamo kuko mu mpera z’umwaka ushize urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Karlsruhe rwasheshe igihano cyo gufungwa imyaka 13. Urukiko rwavuze ko urubanza rw’ibanze rurimo amakosa yo mu rwego rw’amategeko.

PADIRI PIERRE HABARUREMA ARIYEMERERA KO YAKORANYE BYA HAFI N’INTERAHAMWE ZARYAGA IMITIMA Y’ABATUTSI !

$
0
0

Muri iki gihe cyo kwibuka abana b’u Rwanda batagira ingano bishwe bazira akamama, birakwiye rwose ko abatanga ubuhamya bakwitondera imvugo bakoresha zisesereza cyangwa zuzuye ikinyoma zitabura gukomeretsa imitima no gutoneka inkovu z’abarokotse. Ubuhamya nk’ubwa Padiri Pierre Habarurema ntibwubaka , burasenya.

I. UBUHAMYA bwa Padiri Pierre HABARUREMA

Padiri Pierre HABARUREMA ni No 473 ku rutonde rw’abasaseridoti b’Abanyarwanda. Yavukiye i Nyamasheke, akora ubutumwa nk’umupadiri wa Diyosezi ya CYANGUGU. Ubu yasuhukiye (cyangwa yahungiye !)  muri LUXEMBOURG.

Benshi batangajwe n’ubuhamya Padiri Pierre HABARUREMA  aherutse gutambutsa mu bitangazamakuru byo muri uku kwezi kwa Mata(4) 2019, aho yemeza ahagaze ku maguru yombi ko mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, muri CYANGUGU,  hari  abantu (Abahutu !) bashinze IZIKO maze si ukotsa no kurya imitima n’amaroti y’imibiri y’Abatutsi, biva inyuma !

By’umwihariko , Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko :

  • Yakoranaga bya hafi n’Interahamwe yitwa RUTANGA ngo yamwibwiriye ko yariye imitima y’Abatutsi Gapfumu, Trojan na Padiri Alphonse MUBUGUJE.
  • Ngo abo bose biciwe kuri Bariyeri yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, imibiri yabo itabwa mu gisimu rusange (fosse commune) cy’aho nyine.
  • We ubwe yafatanyije bya hafi n’iyo nterahamwe yitwa RUTANGA, ngo babonanaga buri gitondo saa kumi n’ebyiri,  muri gahunda yo kwambutsa Abatutsi !
  • Iyo nterahamwe y’incuti ye ngo yaje kugirana amakimbirane n’abandi bicanyi bituma ihunga u Rwanda ngo iticwa.

II. Hirya y’amagambo adasanzwe ya Padiri Pierre HABARUREMA, twibukiranye, twibaze kandi twisubize :

  • Taliki ya 6/4/1994, Pierre HABARUREMA yari Padiri wungirije (Vicaire) muri Paruwasi ya Muyange (Nyamirundi), Diyosezi ya Cyangugu. Yabanaga na Padiri Fabien KABANDA wari Padiri mukuru. Abo bapadiri bombi bari bazwi nk’abakomoka mu bwoko bw’Abatutsi.
  • Paruwasi ya MUYANGE yagabweho igitero taliki ya 9/4/1994 ku manywa y’ihangu, hicwa Abatutsi barenga 100. Padiri Fabien KABANDA na Padiri Pierre HABARUREMA nta wabariye n’urwara. Ahubwo Padiri Pierre Habarurema yafataga amafoto y’ubwo bwicanyi ndetse ntawe uyobewe ko yari afitanye ubucuti bwihariye n’Intarahamwe kabuhariwe yitwa PIMA, yayoboye igitero cyarimbuye imbaga aho ku Muyange ndetse n’ibindi bitero byinshi binyuranye byatikije benshi.
  • Bizwi kandi ko Padiri Pierre HABARUREMA yavuye ku Muyange taliki ya 11/4 /1994, ajya kuba kwa Musenyeri i Cyangugu aho yahisemo kujya ajya kureba undi mwicanyi kabuhariwe yita RUTANGA , ngo babonanaga «  buri gitondo, saa kumi n’ebyiri » !
  • Icyakora ba Nyakwigendera GAPFUMU na BENOIT Padiri Pierre HABARUREMA avuga ko biciwe mu Gatandara bakajugunywa mu gisimu cyaho, siko byagenze. Bizwi neza ko biciwe ku Rusizi, hirya gato ya Home Saint Francois, ahitwa mu IBANGA, imibiri yabo irapakirwa ijya kujugunywa i Mururu,  mu musarani wo kwa Gapfumu, mu rugo. Iyo mibiri yaje gutabururwa ishyingurwa mu cyubahiro kandi ntabwo yashyinguwe kuri Stade i Cyangugu. Ahubwo yashyinguwe mu CYIMBOGO, ahahoze ibiro bya Komini. Imiryango yabo yahamya ko batariwe imitima nk’uko Padiri Pierre HABARUREMA ashaka kubyemeza isi yose !
  • Nanone kandi bizwi neza ko Padiri Alphonse  MBUGUJE aticiwe  mu Gatandara ngo aribwe umutima n’amaroti, hanyuma atabwe mu gisimu cyaho. Ahubwo yiciwe i Kamembe ahitwa ku CYAPA, ajugunywa mu gisimu hafi aho. Abaje gutwara umurambo we ngo ushyingurwe mu cyubahiro i Kabgayi, bashobora guhamya ko batamusanze mu gisimu cyo mu Gatandara. Umwicanyi wari uzwi ku izina rya TURUNE, wamaze imyaka itari mike afungiwe muri Gereza ya Rusizi, yiyemereye iby’urwo rupfu, aruvuga rwose uko rwagenze, kandi nta wari warigeze avuga ko Padiri Alphonse Mbuguje yaba yarariwe umutima cyangwa ngo akebwemo amaroti !

UMWANZURO : Padiri Pierre HABARUREMA afite nyungu ki mu gutanga ubuhamya bw’impuha zikabije nk’izi?

1) Ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane mu Rwanda burakabije, kubukabiriza ntibikenewe, yewe nta n’icyo bimariye ababurokotse n’abanyarwanda muri rusange.

2) Niba koko Padiri Pierre HABARUREMA yari afite amakuru adasanzwe nk’aya , we ubwe yahagazeho, kuki yayahishe imyaka isaga 25, ntayatange muri Gacaca, ngo amurikire ubutabera ?  Icyo si icyaha gihanwa n’amategeko ?

3) Niba Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko yakoranye bya hafi n’Interahamwe zaryaga imitima y’Abatutsi, ariko akaba atavuga mu by’ukuri amazina nyayo y’abariwe iyo mitima, ahubwo agatangaza amazina y’abataragize icyo kibazo , aho ntacyo ashaka guhishira ? Aho nta banga afitanye n’izo nterahamwe, ahubwo muri abo batutsi avuga « bambukijwe » hakaba hari abariwe koko imitima ariko Padiri Pierre HABARUREMA atashatse gutangaza, mu rwego rwo guhisha ukuri ? Ese ubundi yaba atandukiriye, uwakwibaza icyo ubwo bucuti yari afitanye n’abo bicanyi kabuhariwe, PIMA, RUTANGA…. bicaga abandi Batutsi « bakabarya imitima » ariko we ntibamukoreho  ahubwo bakaza kubimuganiriza ndetse ntibimubuze gukomeza gukorana nabo ? Hakenewe Anketi yimbitse y’inzego z’ubutabera kuri iki kibazo.

4) Nta we utabona ko  iki cyiswe « ubuhamya bwa Padiri Pierre HABARUREMA » cyagombye gutegereza imyaka isaga 25 kugira ngo gitangazwe, kigamije intego nyinshi zirimo izi eshatu zikurikira:

  • Gukomeretsa imitima, gushinyagura no gukina ku mubyimba abo mu miryango ya GAPFUMU (Jean Marie Vianney HABIMANA), TROJAN (wari umucuruzi i Kamembe)  na Padiri Alphonse MBUGUJE, bazi neza ko abantu babo batariwe imitima n’amaroti, maze iyi nkuru ikaba ije ibituraho isa n’igamije gukinisha no guharabika ba nyakwigendera hagamijwe inyungu zidasobanutse .
  • Guteza urwikekwe no kwenyegeza amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi badafite uruhare na ruto mu byabaye kuva 1990 kugeza 1994.
  • Gusebya no kwambika isura ruvumwa CYANGUGU yose n’abayikomokamo twese tugiye kujya twitwa « Abaryi b’imitima n’imibiri y’Abatutsi » !

Muri make iby’uyu mupadiri si ibyo gukinishwa. Bikwiye kwitabwaho n’inzego zose, ariko cyane cyane abashinzwe itangazamakuru kimwe n’abo mu nzego z’ubutabera bakwiye kumukoraho anketi, bakazatangariza rubanda ukuri ku « nkuru yo kurya imitima y’Abatutsi » yadukanywe na Padiri Pierre HABARUREMA.

Kubera izo mpamvu zose, abakeneye amakuru arambuye ku buzima n’imibereho bya Padiri Pierre HABARUREMA, tuzayabagezaho mu nkuru yacu itaha.

Ngaho nawe iyumvire ubwo buhamya budasanzwe :

BIRACYAZA….

Padiri Thomas Nahimana.

Umuhanuzi.

KUKI PADIRI PIERRE ABESHYA KO PADIRI ALPHONSE MBUGUJE YICIWE MU GATANDARA ? AGAMIJE GUKINGIRA NDE IKIBABA ?

$
0
0

Turi mu yihe si: Abicanyi kabombo nka Vedaste Habimana nibo koko Abanyarwanda bategerejeho ubutabera ?

Nzinduwe no kunganira inkuru Padiri Thomas Nahimana aherutse gutangaza ku rubuga www.leprophete.fr yerekanye ko mu buhamya bwa Padiri Pierre Habarurema harimo byinshi bidahuye n’ukuri. Twibajije niba Padiri Pierre Habarurema yarabeshye nkana cyangwa se niba afite inyungu ashaka kurengera . Twahisemo natwe gutanga ubuhamya tuzi neza bwerekana ko hirya y’ibyo Padiri Pierre Habarurema yatangaje hari ishyamba dukwiye kujagajaga tukamenya ibyaryo ! Uyu munsi turabaganiriza ku byerekeye urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.

Mu buhamya bwe Padiri Pierre Habarurema abeshya ko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri Barrière yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, umutima we n’umubiri we bikaba byarariwe, ibisigazwa bigatabwa muri « fosse commune » y’ahongaho.

Mu nkuru iheruka byagaragaye ko ibyo Padiri Pierre HABARUREMA avuga atari ukuri.

Mu by’ukuri, taliki ya 6/4/1994, Padiri Alphonse Mbuguje w’Umunyagitarama yari muri Cyangugu yaraje gusura incuti ze.  Ubwicanyi butangiye yihishe mu nzu yo kwa Musenyeri wa Cyangugu (Evêché)  kugeza ku munsi Padiri witwa Innocent GASHUGI alias RUMANYURA yapfuyeho azize kubura imiti ya Diyabete. Mu gihe cyo ku mushyingura, Padiri Alphonse Mbuguje yasabwe kudasohoka akaguma mu bwihisho muri Evéché i Cyangugu. Yanze kumvira, arasohoka ajyana n’abandi bapadiri gushyingura. Aho niho Maneko zamuboneye. Bwagiye gucya gendarmerie izana Mandat d’arrêt officiel iturutse i Gitarama, ngo uwo mupadiri yarashakishwaga ashinjwa gukorera FPR-INKOTANYI . Ubwo rero bahise bamujyana kuri Gendarmerie ya Cyangugu ngo agiye kubazwa, basezeranya Musenyeri Thadeyo ko bamumugarurira amaze kubazwa. Musenyeri Tadeyo yakomeje gukurikirana iby’uwo mupadiri. Yagiye kumusura kabiri kose, bakamumuha bakavugana. Agiyeyo ubwagatatu aramubura.

Amakuru dufite ni uko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri « Barrière » kabuhariwe yari i Kamembe ahitwa ku CYAPA. Uko yavuye kuri Gendarmerie akagezwa ku CYAPA byasobanurwa n’uwari umuyobozi w’iyo barriere kuko azwi neza. Umurambo we watabitswe hafi aho. Kuko yakomokaga muri Diyosezi ya Kabgayi yaje gutabururwa, ajya gushyingurwa mu cyubahiro iwabo.

Ninde watanga amakuru y’impamo y’Urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE ?

Umwicanyi wiyitaga TURUNE, yarafashwe arafungwa. Yemeye icyaha atanga n’amakuru yose yerekeye urwo rupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.  Reka twibutse ko iyo barrière yo ku CYAPA ari nayo yiciweho n’undi mupadiri wakundwaga cyane muri Cyangugu yose witwaga Joseph BONEZA, abitwa MUSAMBI, Albert, MAFUTA…n’abandi Batutsi batagira ingano. TURUNE rero yavuze amataliki, yerekana uko byakozwe ndetse anarondora amazina y’ ababigizemo uruhare.

Barrière yo ku CYAPA yari ifite UMUYOBOZI wayo kabuhariwe  watangaga amategeko kandi agakurikizwa. Izina rye ni HABIMANA Vedaste, mwene Mategeko. Yafatanyaga bya hafi n’abandi bicanyi nka we bakurikira : BAVUGAMENSHI Manase mwene Rukubanya ; HABANAKWABO David alias Vicky mwene Nsekambabaye ; HABIRORA Nehemiya mwene Bitwayiki ;  NSENGIYUMVA Patrick mwene Mudeyi, HAVUGIMANA Alphonse mwene Alimas ; KAYUMBA Jean Berchmans mwene KAYUMBA, NDORIMANA Martin mwene HABIYAMBERE na   TURUNE amazina ye y’ukuri akaba ari Vincent MVUYEKURE mwene KABAYA Philipe.

Vedaste HABIMANA uyu yahoze ari Umushinjacyaha (Subtitut du Procuraire)  mu 1994, nyuma aza guhabwa kuba umucamanza i GITARAMA. Urukiko GAGAGA rwaramufashe ruramufunga mu gihe yakoraga akazi k’ Umucamanza . Amaze kubona ko TURUNE atangiye kumushinja no gushyira ahagaragara amabanga y’amabi bakoze yose, yaramugambaniye bamwicira muri Gereza kimwe n’abandi bose bamushinjaga ! Amakuru azwi ni uko yatanze ruswa abacamanza bagenzi be b’i Kigali bakamugira umwere !

Igihe cyo guharanira ko ukuri gutsinsura ikinyoma, ngiki cyageze ! Ntabwo tuzakomeza guceceka, ngo twemere ko ikinyoma n’akarengane bikomeza guhabwa intebe mu Rwanda.

Uyu Vedaste HABIMANA ubu akora iki ?

Ubu yibereye i Kigali, adamaraye mu munyenga wo kuba UMUHESHA w ‘INKIKO….niwe muSTAR tujya tubona agurisha imitungo y’abandi « nta sentiments », nk’iyo kwa RWIGARA ASINAPOL, Tribert Rujugiro …..

Uyu Vedaste HABIMANA apfana iki na Padiri Pierre HABARUREMA ?

Igitangaza kiragwira !  Nimwipfuke mu maso mudatungurwa : Padiri Pierre Habarurema na Vedaste HABIMANA ni ABABYARA…..ngaho nimusubire i Cyangugu, iyo bakomoka, mubaze neza icyo bapfana…. !

Uwashaka kumva neza icyo Padiri Pierre Habarurema ashya  yarura,  yahera n’aho…

Ahisemo kwambika ibara Abanyacyangugu bose abita « Abaryi b’imitima y’Abatutsi »…agamije gusa kurengera mubyara we ngo ahanagurweho urupfu rwa Padiri Alphonse Mbuguje… !

UMWANZURO

Umunyarwanda yarivugiye ngo : « Biza tubireba tugaceceka, byamara kuba urukonda tukabogoza » !

Imyaka 25 irashize Abanyarwanda bagerageza guhangana n’ibibazo uruhuri byaturutse ku Itsembabwoko ryaherekeje intambara yatangiye taliki ya 1/10/1990.

Muri iyi myaka 25 ishije byagaragaye cyane ko kwimika IKINYOMA, byahaye rugari AKARENGANE kakururiye ishyano abenegihugu batagira ingano.

Ndahamagarira abanyarwanda kubura umutwe maze imyaka 25 itaha tukazayimara turwanya twivuye inyuma ikinyoma n’akarengane, duharanira kwimika UKURI n’Ubutabera.

Kalisa Martin,

Umukunzi w’Ikinyamakuru UMUHANUZI .

BIRACYAZA…


Leta y’u Rwanda yemeje ko ifite Major Callixte Sankara

$
0
0

Nyuma y’itangazo z’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rivuga ko Major Callixte Sankara ari mu maboko y’urwo rwego, Ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yahaye ikiganiro abanyamakuru yemeza ko Major Callixte Sankara yafashwe ari mu maboko ya Leta y’u Rwanda ngo kugira ngo afatwe hakoreshejwe inzira za diplomasi.

Ikiganiro Dr Sezibera yahaye itangazamakuru wacyumva hano hasi:

U BUBILIGI: ITEGEKO RIHANA ABAHAKANA GENOCIDE YO MU RWANDA RIVUGA IKI?:Gustave MBONYUMUTWA

Rwanda: Ibuka iremeza ko imibiri imaze gukurwa i Kabuga ari 83.000!!???

$
0
0

Nk’uko tubikesha Radio Ijwi ry’Amerika mu makuru yayo yo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gicurasi 2019, umunyamabanga mukuru wa IBUKA, Nephtal Ahishakiye yatangaje ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019, mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro hazashingurwa imibiri igera ku 30.000 yakuwe i Kabuga ahitwa mu Gahoromani, ngo iyo mibiri izaza isanga indi irenga 50.000 nayo yakuwe i Kabuga yamaze gushyingurwa muri urwo rwibutso!

Nk’uko Umunyamabanga mukuru wa IBUKA yabitangarije Radio Ijwi ry’Amerika ngo imibiri imaze gukurwa i Kabuga ingana na 83.000!

Umva aho abisobanura hano hasi:

Nyuma y’ifatwa rya Sankara ngo FLN igiye gukaza umurego.

Biravugwa ko Immaculée Umugwaneza yashimuswe!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru arimo gucicika ku mbuga nkoranyambaga kandi akaba yemezwa na Tabitha Gwiza uba mu gihugu cya Canada akaba ari n’umwe mu bo muryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, aravuga ko umunyarwandakazi witwa Immaculée Umugwaneza yashimuswe.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Immaculée Umugwaneza yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gicurasi 2019.

Nk’uko ngo bitangazwa n’abo mu muryango we ngo bafite impungenge z’iryo fatwa bo bita ishimutwa bajaba bavuga ko azira gusa kugirana amasano n’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>