Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3259 articles
Browse latest View live

Leta y’u Rwanda mu gikorwa cya gutembereza abahagarariye ibihugu byabo mu bice bitandukanye by’igihugu.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambare mu Rwanda (RDB) biri mu gikorwa cyo kuzengurutsa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iki gikorwa cyatangiriye muri Pariki ya Nyungwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019 kizageza ku tariki ya 19 Gicurasi 2019 nk’uko bitangazwa ku rukuta rwa twitter rwa Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda.

Iki gikorwa kije mu gihe ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi byari byasabye abaturage babyo kugenda bikandagira mu bice bimwe by’igihugu cy’u Rwanda.

N’ubwo iki gikorwa cyamamajwe cyane umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda yabwiye The Rwandan ko nk’umuntu usanzwe uzi abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ngo abitabiriye iki gikorwa ni bake cyane ndetse biganjemo abo mu bihugu by’Afurika ndetse abenshi ntabwo ari abakozi bo hejuru muri za Ambasade cyangwa imiryango mpuzamahanga ihagarariwe mu Rwanda.

Ababikurikiranira hafi bakaba bavuga ko Leta y’u Rwanda mu ntumbero yo kwigaragaza neza kugira ngo izakire inama y’ibihugu bivuga icyongereza mu 2020 ishobora gukora ibikorwa byinshi nk’ibi ndetse igakomeza n’ibikorwa byinshi bigamije guca intege imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikoresheje intwaro.

Kuri benshi itabwa muri yombi rya LaForge Bazeye na Lt Col Abega ba FDLR kongeraho Major Callixte Sankara wa FLN bishobora kuba intangiriro y’ibindi bikorwa byakwibasira abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda mu mahanga baba ari abakoresha intwaro cyangwa abandi cyane cyane ko muri iyi minsi leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye badukanye imvugo nshya yo kwita abayirwanya abakora iterabwoba (terroristes) cyangwa imitwe ya politiki iyirwanya imitwe y’iterabwoba (terror groups) hagamije kuyobya no gutera ubwoba abarwanya iyo Leta n’ibihugu by’amahanga.


Major Sankara umurebye ku ntambuko ye biboneka ko afite intege nkeya

$
0
0

Mu Rwanda urwego rw’ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Major Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ukekwaho ibyaha by’iterabwoba. Gusa ukurikiranywe ku busabe bw’umwunganira mu mategeko ntacyo yatangarije abanyamakuru.

Ibyo byavuzwe n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi wabwiye itangazamakuru Sankara ko ataza kugira icyo atangaza ku busabe bw’umunyamategeko umwunganira Me Moise Nkundabarashi. Ahubwo ko byinshi bifuza kumenya bagomba kubikesha ubwunganizi.

Nsabimana yaje abohesheje amapingu kandi abapolisi babiri bamurandase mu maboko. Urebeye inyuma arakeye. Arogoshe ubwanwa n’umusatsi, ipantalo ya kaki n’ishati y’ibara ry’ikijujuju ndetse n’amadarubindi yijimye y’ibara ry’umukara tsiriri.Yacishagamo agashaka kumwenyura.

Biragoye kwemeza ko akomeye uhereye ku masura kubera amadarubindi yijimye yari yambaye ariko umurebye ku ntambuko ye byo, biboneka ko afite intege nkeya.

Me Nkundabarashi, umwunganira, yavuze ko kugeza ubu ku buzima bwe ari nta makemwa kandi ko afunzwe byubahirije amategeko.

Uretse gufata ibyaha akurikiranywe bakabibumbira mu cyiciro cy’ibyaha by’iterabwoba, yaba ubwunganizi n’ubugenzacyaha birinze kuvuga buri kimwe kuko ngo bikiri mu rwego rw’iperereza. Bavuga ko bizamenyekana urubanza rugeze mu rukiko.

Hari amakuru avuga ko abanyamategeko bo mu Rwanda baba baratinye kunganira Nsabimana uzwi nka Sankara. Abanyamakuru babajije Me Nkundabarashi we icyamumaze ubwoba akemera kunganira umuntu ukekwaho ibyaha by’ubugome. Yasubije ko ibyo yakoze yabishingiye ku burenganzira yemererwa n’amategeko.

Bwana Mbabazi na we yirinze kurondora inzira n’uburyo bwakoreshejwe mu itabwa muri yombi rya Nsabimana kuko ngo byose biracyari mu iperereza. Gusa avuga ko aho umuntu yakorera icyaha hose yafatwa.

Kubera imiterere y’ibyaha akurikiranyweho, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yirinze gutangaza aho afungiwe n’uburyo bwo kumusura ku nshuti n’abavandimwe .

Nsabimana yafashwe hagati mu kwezi kwa Kane uyu mwaka. Akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba. Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana yigamba ko umutwe yavugiraga wa FLN ari wo wagabye ibitero mu ntara y’amajyepfo n’uburengerazuba. Ibitero byahitanye bamwe bikomeretsa abandi.

Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka ni bwo hasakaye amakuru cyane ku mbuga nkoranyambaga ko Nsabimana yafatiwe mu birwa bya Comores ariko ngo aza kurekurwa ku mpamvu zitavuzweho rumwe nyuma ngo aza kongera gufatwa.

Biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa Gatanu dosiye ye ishyikirizwa umushinjacyaha. Muri uyu mwaka mu buryo buzwi abaye uwa Gatatu ufashwe ashinjwa guhungabanya umutekano nyuma ya La Forges Fils Bazeye wavugiraga umutwe wa FDLR na Col Abega wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe.

VOA

Uganda ivuga ko abanyarwanda bafatirwa yo ari ba maneko b’u Rwanda

$
0
0

Mu itangazo ryasohowe na Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa haravugwamo uko igihugu cya Uganda kibona ibibazo gifitanye n’u Rwanda, iri tangazo ryari rigenewe abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda.

Mushobora kumva ibikubiye muri iryo tangazo k’uko byasesenguwe n’umunyamakuru Geofrey Mutagoma wa Radio Ijwi ry’Amerika:

Major Callixte Sankara aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gicurasi 2019.

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019 aravuga ko Major Callixte Sankara Nsabimana ashobora kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gicurasi 2019.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Major Sankara ashobora kugezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga aho azamenyeshwa ibyaha byose aregwa.

Aya makuru asa nk’aho yemejwe n’ubushinjacyaha bubicishije ku rubuga koranyambaga rwa twitter

Kuri uyu wa gatanu ushize tariki ya 17 Gicurasi 2019 nibwo Major Callixte Nsabimana Sankara yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cy’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ku Kimihurura.

Kizza Besigye yavuze uko abona umubano wa Uganda n’u Rwanda.

Col Byabagamba yavuze ko amaze imyaka 3 afungiye mu muhezo adasurwa

$
0
0

Kuri uyu wa Gatatu Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame na muramu we Gen Frank Rusagara bagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rw’ubujurire. Barasaba kurekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi. Ubushinjacyaha bwo burasanga ibyo nta shingiro bifite. Burabarega ibyaha byo gukwiza nkana impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi. Ibyaha byose barabihakana

Ubushincyaha bwa gisirikare ni bwo bwatangiranye ijambo busobanura inzitizi zabwo zo kutakira ubujurire bw’abaregwa. Capt Faustin Nzakamwita ubashinja aravuga ko babutanze mu mpitagihe. Avuga ko bagikatirwa ibihano bavugiye mu rukiko ko bajuriye gusa batinda gutanga imyanzuro y’ubujurire umwaka urirenga.

Col Byabagamba yavuze ko impamvu z’ubujurire bazitanze kuko batemeranya n’icyemezo cy’urukiko. Abaregwa bose bavuga ko batari butange impamvu z’ubujurire mu nyandiko batarahabwa kopi y’imikirize y’urubanza.

Me Valery Gakunzi wunganira Col Tom Byabagamba akavuga ko ubujurire bw’ubushinjacyaha nta shingiro bufite. Yavuze ko uwo yunganira yashyizweho amananiza yo kugura kopi y’imikirize y’urubanza kandi afunzwe mu gihe ngo amagarama yose yagombye guhama mu isanduku ya leta. Agasanga kuvuga ko ubujurire bwabo ari impitagihe ubwabyo bitangaje.

Gen Rusagara afashe ijambo ati “ Naje hano nshaka ubutabera, ubutabera ndabukeneye kwirengagiza ko maze imyaka itanu mfunzwe binyuranyije n’amategeko ni ikibazo, munyemerere mvuge ubujurire bwanjye n’aho mfungiwe binyuranyije n’amategeko mu gihugu cyanjye nakoreye.”

Uretse izi nzitizi z’ubushinjacyaha abaregwa na bo batanze inzitizi zisaba ko bafungurwa by’agateganyo. uwunganira mu mategeko Col Byabagamba yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko aho ikurikiranarubanza ryaba rigeze hose uregwa ashobora gusaba kurekurwa by’agateganyo ku byaha byose. Me Gakunzi avuga ko uwo yunganira agiye kumara imyaka itanu afungiwe mu kato kandi ahantu hatazwi binyuranyije na gereza ya gisirikare yo ku Mulindi Col Byabagamba yagombye kuba afungiwemo.

Umushinjacyaha Captaine Faustin Nzakamwita yavuze ko ibyo basaba ari uburenganzira bwabo ariko ko kurekurwa by’agateganyo bitabaho ku byaha byose. Yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome kabone n’iyo baba bafunzwe binyuranyije n’amategeko. Yavuze ko ibyo basaba birengagiza ko bari mu rukiko rw’ubujurire. Kuri we, urukiko rw’ubujurire rurasabwa gukuraho icyemezo cyafashwe kandi bidashoboka.

VOA

Ibihugu bya Uganda n’u Burundi byagarutsweho mu rubanza rwa Major Sankara

$
0
0

Major Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara yagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali kuburanishwa ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha buramurega ibyaha 16 bifitanye isano n’iterabwoba. Ibyaha byose uyu wavugiraga umutwe w’ingabo wa FLN arabyemera akabisabira imbabazi. Ubushinjacyaha buvuga ko bimwe yabikoze nka we gatozi ku giti cye ibindi yagiye abibamo icyitso n’abandi batandukanye kuva mu 2013 kugera mu 2019.

Ubushinjacyaha busigura ko ibyaha bumurega byagize ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda, ku bo byahitanye n’abo byasigiye ubumuga butandukanye. Bukavuga ko ibihuha bumurega byashoboraga gutera rubanda kwivumbagatanya, leta ikangwa n’amahanga kandi ko byagize ingaruka ku bukerarugendo bw’u Rwanda.

Bugahera ku kuba yiyemerera ibyaha bukamusabira kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Buravuga ko adafite umwirondoro we wuzuye kandi ko ashobora gutoroka ubutabera. Bityo ko kumufunga bwajya bumubonera hafi aho bumukenereye.

Major Sankara wavugiraga umutwe w’ingabo za FLN zagabye ibitero ku Rwanda yemeye ibyaha byose aricuza, abisabira imbabazi. Yagize ati “ Njye nk’umunyamategeko nzi inyungu zo kuburana nemera ibyaha no kuburana mpakana. Siniteguye kuburana urwandanze ku byaha byinshi bifitiwe ibimenyetso, hari ibyo ntashoboye guhakana yemwe n’inyoni zo mu giti ubwazo zabinshinja.”

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru ari mu rukiko.

Hubert Vedrine ariyama abagiriza Francois Mitterrand uruhara muri jenoside yo mu Rwanda mu 1994

$
0
0

Hubert Vedrine, yahoze ari umushikiranganji w’imigenderanire w’Ubufaransa, ariyama abagiriza uruhara muri jenoside yo mu Rwanda mu 1994, uwahoze ari umukuru w’igihugu c’Ubufaransa, umuhisi Francois Mitterrand.

Mu ntango z’uku kwezi hari abanywanyi b’umugambwe w’aba Socialistes 23 bahoze muri leta ya Francois Mitterand, bandikiye umunyamabanga wa mbere wawo Olivier Faure.

Bamusavye kwihaniza umukandida wabo yareze Mitterand n’ubutegetsi bwiwe uruhara muri genocide yabaye mu 1994 mu Rwanda.

Nk’uko vyatangajwe n’ibinyamakuru vyo mu Bufaransa birimwo le Canard Enchaine, abo bari abashikiranganji biyama amajambo ya Raphael Gluckmann ngo yavuze ko ‘Francois Mitterand yafashije muri genoside yabaye mu Rwanda mu 1994’.

Ni amajambo bemeza ko yavuze inyuma ya mitingi yakoreye Toulouse yiyamamariza umwanya mu nama nshingamateka y’ubumwe bwa Buraya.

Hubert Vedrine, yahoze ari umushikiranganji w’imigenderanire, aba umuvugizi wa Perezida Mitterand, n’ubu akaba ariwe ayobora ikigo Mitterand, yavuganye na Florentine Kwizera abanza kumubaza nimba hari icakozwe inyuma y’iyo baruwa yabo, mu kiganiro mushobora kwumva aho hejuru.

BBC


Ingabo z’u Rwanda zishe zirashe abaturage 2 ku mupaka na Uganda.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Police muri District ya Rukiga mur Majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda irimo gukora iperereza ku rupfu rw’abantu 2 barashwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019 bikozwe n’umusirikare w’u Rwanda wari mu gikorwa cyo gukumira abinjira cyangwa bagasohoka mu gihugu badaciye ku mupaka.

Umuyobozi wa Police ya Uganda mu karere ka Kigezi, Richard Ecega yavuze ko abishwe ari umunyarwanda ukomoka mu kagari ka Nkoma, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare mu Rwanda n’umuturage wa Uganda witwa Alex Nyesiga, w’imyaka 32 wari utuye ahitwa Nyakabungo, Kyabuhangwa paris, Kamwezi Sub County muri Rukiga District.

Bwana Ecega yatangaje ko yohereje abaganga ba Police ya Uganda ngo bakore isuzuma ry’imirambo ya ba nyakwigendera ishobore gushyikirizwa imiryango yabo bashyingurwe.

Umuyobozi wa Kamwezi Sub County, Tedson Niwagaba yabwiye ikinyamakuru cyo muri Uganda, Daily Monitor ko iryo raswa ryabaye kuri uyu wa gatanu ahagana saa mbiri ahitwa Habusavu hakorerwa imirimo y’ubucuruzi nko muri metero 50 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati: “Umusirikare w’u Rwanda yambutse umupaka yinjira muri Uganda yirukanakanye umuntu wari utwaye imyenda ya caguwa kuri moto ayikuye muri Uganda. Uwari wirukankanywe yahagaritse moto ye ku ruhande rya Uganda maze arihisha. Uwo musirikare w’u Rwanda wari umwirukankanye yashatse gufata ya moto ngo ayijyane mu Rwanda ariko atangirwa n’abaturage ba Uganda bamubuzaga kujyana iyo moto.

Niwagaba akomeza agira ati: “Uwo musirikare yarashe kuri abo baturage ahita yirukira mu Rwanda. Wa munyarwanda nyiri moto wari kumwe n’abaturage ba Uganda isasu ryamufashe mu mutwe agwa aho naho undi muturage wa Uganda we yarashwe mu itako yitabye Imana arimo ajyanwa kwa muganga kubera ko yari yavuye amaraso menshi.

Amafoto ya ba nyakwigendera yatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp na Facebook kuri uyu wa gatanu mu ijoro.

Kuri uyu wa gatandatu police ya Uganda yasohoye itangazo ryamagaba iki gikorwa rinavuga ko nta mpamvu n’imwe yasobanura ukwinjira kw’abashinzwe umutekano b’u Rwanda ku butaka bwa Uganda mu buryo butemewe n’amategeko hakanakoreshwa ingufu zigera n’aho zitwara ubuzima bw’abantu.

Uganda yasabye ibisobanuro u Rwanda nyuma y’aho umusirikare w’u Rwanda yiciye abantu muri Uganda.

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019, mu ibaruwa yandikiwe Ministre y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yasabye abayobozi b’u Rwanda ibisobanuro nyuma y’aho umusirikare w’u Rwanda arasiye akica abantu babiri ku butaka bwa Uganda.

Muri iyo baruwa abayobozi ba Uganda basobanura neza uburyo umusirikare w’u Rwanda yinjiye ku butaka bwa Uganda metero zirenga 50 kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019 akurikiranye umunyarwanda ukora magendu akamurasa mu mutwe ndetse akanarasa abaturage ba Uganda hagapfamo umwe mu gihe bageragezaga gutabara.

Leta ya Uganda ivuga ko iteganya gushyikiriza Leta y’u Rwanda umurambo w’uwo munyarwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019 ku mupaka wa Gatuna.

Mu gusoza uru rwandiko Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yamaganye bikomeye igikorwa cy’umusirikare w’u Rwanda cyo kuvogera ubutaka bwa Uganda, yarangiza akahakorera ibikorwa by’urugomo byo kurasa abasivili badafite intwaro.

Uganda yasabye U Rwanda ko hagomba kugira igikorwa ku bagize uruhare muri iki gikorwa cy’urugomo kandi Leta y’u Rwanda ngo irasabwa gufata ibyemezo bihamye kugira ngo ibikorwa nk’ibi ntibizasubire ukundi.

U Rwanda ruhakana ibirego byuko abasirikare barwo biciye abantu babiri muri Uganda

$
0
0

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego byuko abasirikare bayo binjiye ku butaka bwa Uganda ku wa gatanu nijoro bakica abantu babiri, mu gihe hakomeje umwuka w’ubushyamirane watumye u Rwanda rufunga umupaka hagati y’ibihugu byombi. 

U Rwanda ruvuga ko abagabo babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umunya-Uganda, barasiwe mu Rwanda nyuma bakaza gupfira muri Uganda. 

Ruvuga ko bacyekwagaho kuba mu mutwe w’abakora ubucuruzi bwa magendu bashyamiranye n’abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga kubata muri yombi. Rukavuga ko abo bagabo bakomeretse bahise bajyanwa hakurya y’umupaka. 

Ariko leta ya Uganda ishimangira ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwayo bakurikiranye umugabo w’Umunyarwanda bakamwica ndetse n’Umunya-Uganda wagerageje gutabara. 

Uganda yasabye ko abo bacyekwaho kwica abo bagabo babiryozwa, ariko ivuga ko itazakurikirana icyo kibazo u Rwanda niruramuka ruhisemo kutagira icyo rubikoraho.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, u Rwanda rwabujije ibicuruzwa bya Uganda kwinjira mu gihugu ndetse rubuza n’abaturage barwo kwambuka umupaka bajya muri Uganda. 

Abatuye mu bice by’umupaka bavuga ko ubucuruzi bwa magendu bwiyongereye hagati y’ibihugu byombi, bakanavuga ko abasirikare b’u Rwanda babuza abagerageje kwinjira muri Uganda. 

Ubushyamirane bwariyongereye hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi, buri kimwe kikemeza ko ikindi kigerageza guhungabanya umutekano w’ikindi. 

BBC

U Rwanda rurarega Uganda gushimuta abantu barwo bari bagiye mu birori

$
0
0

Mu mpera z’icyumweru abategetsi ba Uganda bashinje abasirikare b’u Rwanda kurasa bakica abaturage babiri ku butaka bwa Uganda, ubu uruhande rw’u Rwanda narwo rurashinja urwa Uganda gushimuta abanyarwanda babiri bari bagiye mu birori.

Polisi y’u Rwanda yatangaje mu ijoro ryakeye ko abaturage babiri bo mu karere ka Nyagatare bashimuswe n’urwego rusinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda kuri kilometeor 1,5 uvuye mu Rwanda winjiye muri Uganda.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abashimuswe ari abagabo babiri bo mu gace karasiwemo umuturage w’u Rwanda n’uwa Uganda kuwa gatanu nijoro. Abategetsi ba Uganda bavuze ko aba baturage bishwe n’abasirikare b’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko aba baturage bashimuswe bari bitabiriye ibirori bya batisimu batumiwemo n’umunya-uganda w’inshuti yabo.

Abaturage b’utu duce twegereye imipaka basanzwe babana mu buryo bunyuranye, ubushyamirane bw’abategetsi b’ibihugu byombi bwahungabanyije ubuhahirane n’iyi mibanire.

Polisi y’u Rwanda yo yibutsa ko abaturage b’u Rwanda ‘bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda ku bw’umutekano wabo’. Ivuga ko n’aba babiri bashimuswe ‘babanje kuburirwa bakanga bavuga ko batatatira ubutumire bw’inshuti yabo yo muri Uganda’.

Ubutegetsi bwa Uganda ntacyo buratangaza kuri iki kirego cy’abo ku ruhande rw’u Rwanda.

Ab’u Rwanda bo kuri iki cyumweru bavuze ko kurasa bariya baturage byabereye ku butaka bw’u Rwanda ubwo barwanyaga abashinzwe umutekano bashaka kubafata binjiza ‘magendu’ mu Rwanda.

Abategetsi ba Uganda batangaje ko kuri uyu wa mbere ku mupaka wa Gatuna bashyikiriza ab’u Rwanda umuturage w’u Rwanda warashwe agapfa kuwa gatanu.

BBC

Leta ya Uganda ngo ntizongera kwihanganira ko ingabo z’u Rwanda zivogera ubutaka bwayo

Uganda Rwanda Intambara y’amagambo n’amatangazo

Mutobo: mbere yo kurangiza amahugurwa barahijwe muri FPR ku ngufu.

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2019 aravuga ko abagera kuri 600 biganjemo abahoze muri FDLR barangije amahugurwa mu kigo cya Mutobo kiri mu majyaruguru y’u Rwanda.

Nabibutsa ko abenshi muri aba ari abahoze muri FDLR bari barashyize intwaro hasi barashyizwe na MONUSCO mu nkambi za Kanyabayonga, Walungu na Kisangani bakaba baracyuwe ku ngufu n’ingabo za Congo bahambiriye amapingu.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umwe mu bahoze muri FDLR warangije amahugurwa i Motobo utifuje ko amazina ye amenyekana kubera impamvu z’umutekano we n’uw’umuryango we avuga ko ku itariki ya 23 Gicurasi 2019 abari mu kigo cya Mutobo bose barahijwe muri FPR uretse ababibujijwe n’impamvu z’idini nk’abahamya ba Yehova gusa.

Uwo mugabo wahoze ari umurwanyi wa FDLR yatubwiye ko mbere yo kurahira babanje guhabwa amakarita y’ubunyamuryango bwa FPR aho basobanuriwe ko utazemera kwinjira muri FPR atazabarwa mu Nkeragutabara ngo ajye ashobora kubona ubufasha cyangwa akazi nk’agahabwa abandi bahoze mu ngabo.

Uwo mugabo uvuga ko yinjiye muri FDLR mu 2009 yagize ati: “Sinari kwanga kurahira kuko byari itegeko kandi nabonaga na ba ofisiye barahira njye kaporali nari kubyanga nishingikirije iki?”

Umuntu akaba yakwibaza niba andi mashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda urugero nka Green Party ashobora kwemererwa kujya kwinjiza abayoboke bashya mu kigo cya Mutobo bakanarahiza abanyamuryango bashya ntacyo bikanga ndetse udashatse kujya muri iryo shyaka akabwirwa ko atazabarwa nk’Inkeragutabara ndetse nta n’ubufasha bundi cyangwa serivisi za Leta azahabwa!


Major Sankara yagejejwe muri Gereza ya Mageragere.

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019 aravuga ko Major Callixte Nsabimana “Sankara” araye agejejwe muri Gereza ya Mageragere iri mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko ayo makuru twahawe n’umwe mu bakora muri iyo gereza utashatse ko umwirondoro we ushyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano, ngo Major Sankara yazanywe arinzwe cyane n’abashinzwe umutekano bari mu modoka nyinshi.

Uwaduhaye amakuru yadutangarije kandi ko bikekwa ko Major Sankara ashobora gufungirwa ahantu ha wenyine kubera impamvu z’umutekano.

Ababyinnyi 8 b’Itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Amerika

$
0
0


Ababyinnyi umunani b’Itorero Inganzo Ngari, riri mu ya mbere akomeye mu Rwanda batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe batorotse bakiva mu ndege.

Itorero Inganzo Ngari ryagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 15 Gicurasi 2019. Bari batumiwe mu iserukiramuco ngarukamwaka rya ‘Africa Dance Festival’.

Inganzo Ngari zataramiye ahitwa Peter Jay Sharp Building mu Mujyi wa New York mu birori byo kwerekana imbyino n’umudiho wihariye mu kugaragaza akarango k’umuco wa Afurika.

Umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari, yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko “ababyinnyi batorotse, ndetse hari abatorotse ku munsi wa mbere”.

Iserukiramuco rirangiye, abandi babyinnyi mu bari bafite umugambi wo gutoroka na bo bahise bacika bagenzi babo bajya gushaka ubwihisho basigaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ababyinnyi bahagurutse mu Rwanda ari 20. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2019 abageze i Kigali ni 12 gusa mu gihe abandi umunani basigayeyo.

Muri iri serukiramuco, Inganzo Ngari bafatanyije n’umuhanzi w’imvugo Malaika Uwamahoro, Michael Wimberly, Kofi Osei Williams[percussionist] , Frank Molloy IV[percussionist], itsinda DanceAfrica Spirit Walkers ndetse na RestorationArt Dance Youth Ensemble.

Source: ISIMBI.rw

Umwana w’umudipolomate w’u Rwanda i Moscow yahanutse ari mu igorofa ya 21 arapfa

$
0
0

Umuhungu w’umunyamabanga wa mbere wa ambasade y’u Rwanda mu Burusiya kuri uyu wa gatatu yahanutse muri etage ya 21 y’inzu i Moscow yitura hasi arapfa.

Ikinyamakuru cyigenga Vechernyaya Moskva kivuga ko ambasaderi w’u Rwanda i Moscow yemeje aya makuru ko uyu muhungu yahanutse muri iyi nyubako yabanagamo na se.

Uyu musore wari utarageza imyaka 20 yigaga mu ishuri ryisumbuye, ikinyamakuru Life shot kivuga ko abaganga bari baramusanganye indwara yo mu mutwe ya ‘bipolar disorder’.

Icyo kinyamakuru kivuga kandi ko na mbere y’urupfu rwe yari yarabanje kubwira abaganga n’abarimu be iby’ubu burwayi bwe.

Umwe mu badipolomate b’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda i Moscow yabwiye BBC ko ubu bari kwitegura gucyura umurambo w’uyu musore ngo ushyingurwe mu Rwanda.

BBC

Camil Nkurunziza washinganye na Sankara, umutwe wa RRM yiciwe muri Afrika y’Epfo.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019 ni avuga urupfu rwa Camil Nkurunziza wiciwe mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Camil Nkurunziza yishwe arashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019.

N’ubwo amakuru arambuye ataraboneka yose, The Rwandan yashoboye kumenya ko Camil Nkurunziza yapfanye n’undi muntu umwe tutaramenya umwirondoro we.

Hari abantu bashoboye gufata amashusho y’uko byagenze

Umuntu uba mu mujyi wa Cape Town aho byabereye yabwiye The Rwandan ko abantu bataramenyekana bashatse gushimuta Camil Nkurunziza bamufatiye mu modoka ye yakoreshaga Taxi zizwi nka UBER, bamwicaje ku mwanya w’inyuma muri uko gushaka kumushimuta bagiye bihuta bituma imodoka barimo igongana n’izindi mu mahuriro y’imihanda ndetse na Police iratabara ariko birangira Camil Nkurunziza n’undi muntu umwe mu bashakaga kumushimuta bapfuye naho abandi bantu 2 bataramenyekana umwirondoro wabo bari mu barimo bamushimuta batabwa muri yombi na polisi y’Afrika y’Epfo.

Uwo muntu utashatse ko umwirondoro we umenyekana kubera impamvu z’umutekano we yabwiye The Rwandan kandi ko muri iyi minsi bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba muri Afrika bari barasabwe n’inzego z’umutekano za Afrika y’epfo kwitonda kubera urugendo rwa Perezida Kagame yakoreye muri Afrika y’Epfo aje mu irahira rya Perezida w’Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Bivugwa ko hari abashinzwe umutekano wa Perezida Kagame barenga 30 binjiye muri Afrika y’Epfo kubera urwo rugendo. Kuva habaho iyicwa rya Col Patrick Karegeya ndetse no gushaka kwica Gen Kayumba Nyamwasa inzego z’umutekano z’Afrika y’Epfo zakomeje kuburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali mu gihe haba hababaye ingendo za Perezida Kagame cyangwa abandi bakorana na Leta ya Kigali muri icyo gihugu.

N’ubwo bwose Polisi itaragira icyo itangaza hari benshi badashira amakenga Leta y’u Rwanda, uretse mu rupfu rwa Karegeya hakoreshejwe abanyarwanda nk’uko imyirondoro yabo yagaragajwe mu rukiko, mu gushaka kwica Gen Kayumba Nyamwasa hakoreshejwe abantu bari basanzwe ari ibisambo muri Afrika y’Epfo batari abanyarwanda.

Mu gusoza uwo munyarwanda umenyereye muri Afrika y’Epfo kandi uhamaze igihe yabwiye The Rwandan ko uru rupfu rwa Camil Nkurunziza rudasanzwe ugereranyije n’ibindi bikorwa by’urugomo biba muri iki gihugu. Kuba bamushimuse ku manya y’ihangu bakanamwicaza ku ntebe y’inyuma n’ibintu bidasanzwe kuko ubundi ibisambo bikunze kwiba abatwara za taxi za UBER bibikora mw’ijoro kandi akenshi nyiri imodoka aba yicaye imbere bamufatiyeho imbunda cyangwa icyuma.

Ku mafoto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga twashoboye kubona agaragaza ko Camil Nkurunziza yahanganye n’abamushimuse dore ko hari imwe mu mafoto agaragaraho afashe icyuma mu bugi bwacyo nk’aho hari uwashatse kukimutera akagifata.

Umwe mu nshuti za hafi za nyakwigendera yagize ati:” Ukurikiye neza ntabwo ari amabandi yamwishe. Ahubwo abantu bamuhamagaye nk’abashaka imodoka ya taxi kuko niko kazi yakoraga. Ajya kubatwara, haza batatu biyemeza kumwambura imodoka barayirwanira bashaka kumutera icyuma arakibambura yagipfanye mu ntoki noneho police iba ije muri intervention umwe muri abo ayirasaho nayo irarasa Camil nawe araswaho atyo”

Nabibutsa ko Camil Nkurunziza yahoze ari mu barinda Perezida Kagame ashinzwe cyane cyane kurinda abana be ndetse akaba yarahawe imyitozo ikomeye y’abakomando mu bihugu bya Israel na Koreya ya ruguru. Ni umuvandimwe kandi wa Innocent Kalisa nawe wari mu barindaga Perezida Kagame akaba yarashimutiwe mu gihugu cya Uganda ubu akaba afungiye mu Rwanda nyuma yo kuburanishwa mu rubanza rumwe na Lt Joel Mutabazi nawe wabaye mu barinda Perezida Kagame.

Camil Nkurunziza yabaye mu ihuriro nyarwanda RNC arivamo nyuma ari mu bafatanije na Major Callixte Sankara mu gushinga umutwe wa RRM, nawo aza kuwusezeramo.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubena aravuga ko Polisi ya Afrika y’Epfo ishobora kugira icyo itangaza kuri uyu wa gatanu dore ko ngo n’umuryango n’abavandimwe ba Nyakwigendera igihe twabonaga aya makuru bari batarashobora kubona umurambo ndetse no guhabwa ibisobanuro na polisi y’uko bintu byagenze.

Iyicwa rya Camil Nkurunziza: Icyo igipolisi cy’Afurika y’Epfo cyatangaje kuri BBC

Viewing all 3259 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>