Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3259 articles
Browse latest View live

Noble Marara yavuze icyo azi ku rupfu rwa Camil Nkurunziza

$
0
0

Nyuma urupfu rwa Camil Nkurunziza waguye mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town, Radio Urumili kuri micro ya Jean Claude Mulindahabi yaganiriye na Noble Marara wabanye na Camil Nkurunziza mu barindaga Perezida Kagame, ndetse babana mu Ihuriro nyarwanda RNC nyuma bashingana RRM (Rwanda Revolution Movement) ndetse banasezerera rimwe muri uwo mutwe wa politiki.


Polisi ya Afrika y’Epfo yasabye imbabazi umuryango wa Camil Nkurunziza

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019, aravuga ko umwe mu bayobozi ba Police ya Cape Town muri Afrika y’Epfo yasuye umuryango wa Nyakwigendera Camil Nkurunziza wapfuye arashwe kuri uyu wa kane ushize tariki ya 30 Gicurasi 2019.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo uwo muyobozi muri Police yasabye imbabazi umuryango wa Nyakwigendera kubera ko bidashidikanywaho Camil Nkurunziza yahitanywe n’amwe mu masasu 8 yarashwe na Police ya Afrika y’Epfo ku wa kane tariki 30 Gicurasi 2019 mu ma saa kumi n’imwe ku isaha ya Cape Town ubwo iyo Police yatabazwaga ko hari ibisambo byari birimo bihunga nyuma yo gushimuta umuntu n’imodoka ye.

Kuba Camil Nkurunziza yararashwe na Police kandi ahubwo yarimo yirwanaho agiye gushimutwa ni nabyo byatumye Police isaba umuryango wa Nyakwigendera gushaka umunyamategeko maze ukaregera indishyi kubera ayo makosa ya Police dore ko urwego rwigenga rushinzwe kugenzura Police ari rwo rwakoraga iperereza kuri iki kibazo.

Andi makuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko abafashwe 2 mu gikorwa cya gushaka gushimuta Camil Nkurunziza n’ubwo igihugu bakomokamo tutabashije kukimenya ariko si abanya Afrika y’Epfo! Mu modoka ya Camil bari bamushimutiyemo The Rwandan yashoboye kumenya ko hafatiwemo imbunda ya Masotera ndetse n’agasanduku karimo imiti isinziriza bishatse kuvuga ko iki gikorwa cyari kigamije kujyana Camil Nkurunziza ahantu kure ngo akurwemo amakuru nibinashoboka agezwe i Kigali.

Ntawabura kuvuga ko uretse abasirikare barenga 30 bari bajyanye na Perezida Kagame muri Afrika y’epfo mu muhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa, ntawakwirengagiza ko ba Maneko Claude Nikobisanzwe na Didier Rutembesa bari icyo gihe muri Mozambique hafi y’Afrika y’epfo nkaba nabibutsa ko aba bagabo bombi bagize uruhare mu bikorwa by’urugomo muri Afrika y’epfo birimo gushaka guhitana Gen Kayumba Nyamwasa n’urupfu rwa Col Patrick Karegeya.

Abanyarwanda barimo guhungira i Kabale muri Uganda kubera inzara!

Umuryango wa nyakwigendera Camir Nkurunziza, uravuga ko uko leta y’u Rwanda yavuze urupfu rwa Nkurunziza ari agashinyaguro.

$
0
0

Kuwa kane w’icyumweru gishize, Umunyarwanda witwa Camir Nkurunziza yiciwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Umufasha we, Annet Kabasindi, yaganiriye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Thomas Kamilindi amubwira ko abantu babili bakekwa uruhare muri uru rupfu batawe muri yombi, uwa gatatu nawe aricwa.

Mazimpaka Barama, umuvugizi w’umuryango wa nyakwigendera Camir Nkurunziza, yabwiye Thomas Kamilindi ko uko leta y’u Rwanda yavuze urupfu rwa Nkurunziza ari agashinyaguro. Arahakana ko nyakwigendera yapfuye agerageza kwiba imodoka yarimo.

«MWANA WANJYE UZANDINDE NK’UKO DATA YANDINZE..»:Dismas KABOYI

$
0
0

Ni mu kiganiro twagiranye na Bwana Kaboyi Dismas; twifashishije igitabo yanditse yise “PAPA, umunsi nabaye mukuru wowe uzaba umwana”.

Twabahitiyemo kubatera amatsiko ku bikubiyemo kugirango niba utaragitunga iwawe, wihutire kugishaka kuko, kirimo isomo rikomeye ry’ubuzima, ku babyara, ku babyarwa, abarera, abarerwa n’abarezi; ni mu nteruro imwe igira iti “ utaganiriye na se ntamenya iryo sekuru yasize avuze”.

Inyito y’iki gitabo ni ijambo umwana Rwanamiza yabwiye se Kaboyi amaze kumva uko yabayeho neza m’ubuto bwe, cyane cyane uko ataka imibanire ye n’ababyeyi n’abo bavukana.

Uyu mwana Rwanamiza yabajije se ati: mbe papa, umunsi nabaye mukuru nkawe, nawe uzaba umwana nkanjye?

Se Kaboyi yaramusubije ati wabimenye. Ati muri kamena kamena isekuru, nzaba ngize kimwe cya kabiri cy’imyaka 100. Nzaba ndangije ubukure bwanjye, ntangiye gusubira mu bwana nk’uko wabimbwiye. Uzandinde nk’uko Data yandinze, nk’uko na we namurinze, nk’uko nawe nakurinze. Mwana wanjye uzanganirize ntuzanyicishe irungu nk’uko nanjye nakuririmbiraga, nkakubwira udukuru dutandukanye. Kundinda ni ukunyumva mu ntege nkeya nzajya ngenda ngaragaza uko iminsi igenda yicuma; nk’uko nanjye nagufataga akaboko utangira gutaguza. Ni ukunsobanurira ibigezweho ukanyereka uko bikora nk’uko nanjye nakweretse isi. Ibindi ni mu gitabo.

Reka dufate uburenganzira bwo kubwira buri mubyeyi ko iki gitabo cyamufasha gushobora kugirana ikiganiro buri gihe n’abana; ariko noneho ku biyemeje kwigisha ikinyarwanda, iki ni igitabo nfashanyigisho kuko ugisangamo udukuru twinshi, imigani iciriritse ndetse n’ibisobanuro byayo k’uburyo buteye amatsiko.

Uyu Dismas Kaboyi ni umugabo w’igikwerere wavukiye mu mutara yiga Rwempasha muri Muvumba, akarere ka Nyagatare. Yakuriye mu muryango utunze inka, bimutera nawe kuzikunda no kuzitunga; maze amashuli yisumbuye ye ayigamo iby’ubuhinzi n’ubworozi ku kabutare I Butare.

Kaminuza ye yayinonsoreyemo ibijyanye n’amajyambere, imibereho y’abantu , gucunga no kuyobora imishinga, politiki n’imyigishirize y’ibijyanye n’imbonezamubano.

Turagushimiye cyane Bwana Kaboyi kwemera gusangiza amateka yawe abakurikira R-t ikondera libre ikondera ryigenga, aya mateka abana bawe bakubwiye ko ari umurage n’urumuri.

Ikondera libre, 4/06/2019

Afrika y’Epfo: Camir Nkurunziza yashyinguwe.(Amafoto)

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2019, mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y’Epfo habaye umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Camir Nkurunziza wapfuye ku wa kane tariki 30 Gicurasi 2019 yishwe n’amasasu yarashwe na Police ubwo yari ihanganye n’abantu bagerageza kumushimuta.

Kugeza ubu Police y’Afrika y’Epfo ntabwo iratangaza umwirondoro w’abagabo babiri batawe muri yombi ubwo bari mu gikorwa cyo gushaka gushimuta Nyakwigendera.

Uru rupfu rwavugishije menshi abayobozi b’u Rwanda kugeza ubwo umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe ageza aho yemeza ko Nyakwigendera yarashwe arwanya Police ndetse ngo n’umuntu ukora iterabwoba.

Nyuma y’iminsi mike umwe mu nshuti za Nyakwigendera ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yarasiwe n’abantu bataramenyekana ku irembo kwa Nyakwigendera aje mu kiriyo ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima ariko byabaye ngombwa ko ajya mu bitaro.

Umusomyi wa The Rwandan

Cape Town

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna.

$
0
0

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna hagati yarwo na Uganda wari umaze amezi atatu ufunze ku modoka nini zitwara imizigo; uyu niwo ukoreshwa cyane hagati y’ibihugu byombi.

Abategetsi b’u Rwanda bafunze uyu mupaka ku modoka nini nta nteguza kuva tariki 28 z’ukwezi kwa kabiri, ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bwari bufashe indi ntera.

Icyo gihe, u Rwanda rwatanze impamvu y’imirimo yo kuvugurura uyu mupaka, nubwo yari isanzwe ikorwa nk’uko umwe mu bashoferi b’imodoka bawunyuraho yari yabwiye BBC.

Kuri iki cyumweru ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro cyasohoye itangazo rivuga ko uyu mupaka ufunguwe by’agateganyo kugeza tariki 22 z’ukwezi kwa gatandatu.

Kivuga ko bikozwe kugira ngo “harebwe ko imirimo yakozwe itabangamiye urujya n’uruza rw’amakamyo atwaye imizigo iremereye”. 

Gufunga uyu mupaka byatumye Uganda ishinja u Rwanda kwica amasezerano y’ubucuruzi agenga umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba avanaho imipaka ku bicuruzwa.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda. Ni inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Kuva uyu mupaka wafungwa ibicuruzwa bijya mu Rwanda bivuye muri Uganda byagabanutseho hejuru ya 70% nk’uko bivugwa na kiriya kigo, kuko imodoka zibitwara zasabwaga guca ku yindi mipaka.

Ubutegetsi bw’u Rwanda ntabwo bwafunze umupaka wa Gatuna ku modoka nini gusa, “bwanagiriye inama” abanyarwanda kutajya muri Uganda kubw’umutekano wabo.

U Rwanda rurega Uganda guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo, Uganda yo ishinja u Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo hagamijwe guhungabanya umutekano.

Nubwo umupaka wa Gatuna ufunguwe ku modoka nini urujya n’uruza rw’abantu, cyane abanyarwanda baca ku mipaka y’ubutaka bajya muri Uganda, rusa n’urwahagaze kugeza ubu.

Marthe Barengayabo utuye mu Rwada mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga hafi y’umupaka wa Gatuna, aheruka kubwira BBC ko kuva mu kwa gatatu batemerewe kwambuka ngo bajye hakurya nk’uko bisanzwe.

BBC

Uganda ‘iragira inama’ abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna!

$
0
0
Uganda iragira inama abaturage bayo kudaca i Gatuna niba u Rwanda rwahafunguye by'agateganyo
Uganda iragira inama abaturage bayo kudaca i Gatuna niba u Rwanda rwahafunguye by’agateganyo

Ubutegetsi bwa Uganda buragira inama abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yuko ubutegetsi bw’u Rwanda buvuze ko buwufunguye by’agateganyo ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Avuga ku cyemezo cy’u Rwanda, Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yagize ati: “Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”. 

Nyuma y’amezi atatu uyu mupaka – ukoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi – ufunze, u Rwanda rwawufunguye by’agateganyo ngo rugerageze imirimo yo kuwuvugurura yakorwaga.

Uyu mupaka wafunzwe mu kwezi kwa kabiri mu gihe amakimbirane ya politiki yari arimbanyije hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi. N’ubu umwuka mubi uracyatutumba.

Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka bitunguranye ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura. Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda – inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Bwana Opondo yavuze ko nubwo uyu mupaka wafunguwe ariko leta “ikomeje kugira inama abaturage kudakoresha umupaka wa Gatuna”.

Yagize ati: “Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, nkuko umunyamakuru wa BBC Dear Jeanne uri i Kampala abivuga.

Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru New Times kibogamiye ku butegetsi, ko icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kikiriho.

BBC


Ange Kagame arashyingirwa mu ntangiriro z’uku kwa Nyakanga.

Congo Yasabye Kwinjira mu Muryango EAC

$
0
0

Felix Tshisekedi, Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yandikiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame amusaba ko Congo yakwemererwa kwinjira mu muryango w’ibihugu bigize akarere ka Afrika y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame yandikiwe urwo rwandiko italiki 8 Kamena uyu mwaka, kubera ko ari we uyoboye uwo muryango wa EAC uyu mwaka. Ibiro by’umukuru w’igihigu wa Congo biremeza ko iyo baruwa ari iy’ukuri.

Perezida Tshisekedi amenyesha ko icyo cyifuzo gifatiye ku guhanahana ibicuruzwa n’ubucuruzi bidasiba kwiyongera hagati ya Congo n’ibihugu byinshi bigize akarere ka EAC. 

Ni mu gihe icyo gihugu ni kinini ku buryo gihana imbibi n’ibihugu 5 kuri 6 bigize EAC.

Arangiza asaba uyoboye EAC gushyikana ubwo busabe ku bandi bakuru b’ibihugu bigize ako karere.

Icyo cyifuzo, na Perezida Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi yari yarakigaragarije Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzaniya, mu mwaka wa 2016. Nawe amusaba kwandika ibaruwa, intambwe yagezweho na Tshisekedi.

Mu isesengura Ijwi ry’Amerika ryahawe n’umuhanga muri politike y’akarere abona ko Congo ifite amahirwe menshi yo kwemererwa kubera ifitanye imigenderanire myiza na EAC.

Igihugu cya Congo cyemerewe cyaba gisanze umuryango urimo ibihugu birimo amakimbirane n’ukutumvikana cyane cyane hagati y’u Rwanda na Uganda hamwe n’u Rwanda n’u Burundi. Ndetse, gihana imbibi n’ibyo bihugu byose bifitanye amakimbirane

Perezida Félix Tshisekedi yasuye U Burundi.

$
0
0

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yabonanye na mugenzi we w’U Burundi Perezida Petero Nkurunziza mu rugendo yagiriye muri icyo gihugu.

Urugendo rwa Perezida Tshisekedi byari biteganijwe ko ruzamara iminsi ibiri rwamaze amasaha make.

Umuvugizi wa Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako yavuganye n’Ijwi ry’Amerika ibiri mu itangazo basohoye bamaze kuganira. kuri micro ya Frederic Nkundikije.

Ambasaderi Eugène Richard Gasana araregwa gusambanya umugore akoresheje igitinyiro cye.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru New York Post aravuga ko umugore w’umunyarwandakazi yatangaje ko yafashwe ku ngufu inshuro ebyiri na Ambasaderi Eugène Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uwo mugore nk’uko bivugwa mu kirego yavuze ko Ambasaderi yamusomye ku kiganza akanamubwira amagambo y’urukozasoni ateye ubwoba mbere yo kwisanga bari kumwe mu cyumba cya Hoteli iri mu mujyi wa New York mu gace ka Manhattan.

Urega wari mu kigero cy’imyaka 21 icyo gihe avuga ko yakoraga nk’uwimenyereza umwuga (stagiaire) mu muryango w’abibumbye ONU mu 2014 igihe Ambasaderi Eugène Gasana yamukorega ibya mfura mbi.

Ambasaderi Gasana w’imyaka 56, ngo yaba yarahohoteye uwo munyarwandakazi inshuro ebyiri zose hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga 2014.

Uwo munyarwandakazi avuga ko Ambasaderi Gasana yamutumiye gusangira amafunguro muri Millennium Hilton Hotel cyangwa muri One UN Plaza mbere yo kumwumvisha ko bagomba kuzamukana bakajya mu cyumba cy’inama. Ngo bageze muri icyo cyumba uwo mugabo w’ibigango ufite metero hafi ebyiri n’ibiro birenga 100 ngo yaba yarafashe ku ngufu uwo mugore ukabakaba metero imwe na 60 (1,60m) upima n’ibiro 60! Ariko uwo mugore ntabwo yagize ajya kurega ngo yari afite ubwoba atinya ko Ambasaderi Gasana yamugirira nabi cyangwa akibasira abo mu muryango we baba mu Rwanda kandi ngo uwo mugore yari azi ko Ambasaderi Gasana afite ubudahangarwa bugenewe abahagarariye ibihugu byabo mu mahanga (immunité diplomatique.)

Nk’uko mu kirego bakomeza babivuga ngo Ambasaderi Gasana ntiyahagarariye aho kuko nyuma y’iminsi mike ku itariki ya 11 Nyakanga 2014 yongeye kumwibasira amufata ku ngufu bwa kabiri.

Ikitaramenyekana kugeza ubu ni ukumenya impamvu uyu mugore yamaze igihe kingana n’imyaka 5 akabona gutanga ikirego. Dore ko Ambasaderi Gasana yavuye ku mirimo ye muri Kanama 2016 ubu akaba yarabonye uruhushya rwo gutura mu buryo buhoraho muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika (résidence permanente).

Ababuranira uwatanze ikirego babwiye ikinyamakuru New York Post dukesha iyi nkuru ko uwo bunganira arimo gukorana n’ibiro by’umushinjacyaha wo mu gace ka Manhattan mu mujyi wa New York urimo gukora iperereza kuri ibi birego. Ubushinjacyaha bwirinze kugira icyo butangariza iki kinyamakuru.

Ababuranira uwatanze ikirego bakomeza bagira bati: “uwo tuburanira yerekanye ubushake budasanzwe mu kwigaragaza.”,”Yagiriye icyizere ubutabera bw’Amerika, ikirego cye kirivugira kandi dutewe ishema no kumuburanira.”

Ikinyamakuru New York Post ngo ntabwo cyashoboye kubona telefone ya Ambasaderi Gasana ngo agire icyo abivugaho.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe akoresheje urubuga rwa facebook yatangaje ko aka Ambasaderi Eugène Gasana kashobotse, ngo ubuhamya ni bwinshi kandi ngo mubamushinja harimo n’abanyamahanga, ndetse ngo hari n’ubundi buhamya i Berlin mu budage (nabibutsa ko naho Ambasaderi Gasana yahabaye ahagarariye. u Rwanda)

Ntabwo Olivier Nduhungirehe yahagarikiye aho ahubwo yakomeje yisekera ihuriro Nyarwanda RNC avuga ko ryibeshye ko ryabonye umuyoboke w’icyatwa (ambasaderi Gasana) yemeza kandi ko Ambasaderi Gasana yarangiye ko ahubwo baba bitegura kumugemurira kuko muri Amerika batajya bihanganira ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu no guhohotera bishingiye ku gitsina.

Ababikurikiranira hafi bahamya ko iminsi iri imbere itazorohera Ambasaderi Gasana kuko yarenze umurongo utukura ubwo yari atangiye kwinjira mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Ibyatumye yirukanwa byo benshi babonaga ko Perezida Kagame yasaga nk’uwabyihanganiye n’ubwo byatokozaga icyubahiro cye nk’umukuru w’igihugu ndetse nk’umugabo mu rugo rwe ariko ibyo kujya muri Uganda kubonana ba Perezida Museveni n’ibindi bikorwa birwanya ubutegetsi byatumye amazi arenga inkombe.

Abaraguza umutwe batangiye kuvuga ko ibirego bigiye kwisukiranya n’iyo ibi aregwa muri Amerika yabicika hazaza n’ibindi dore ko n’umunyamabanga wa Leta Olivier Nduhungirehe yabikomojeho. Aho ibi birego bikomereye n’uko n’ubwo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwavaho ibi birego biregwa Ambasaderi Gasana byo ubutabera mu bihugu by’amahanga buzakomeza kubikurikirana.

Bruxelles: Imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame.

$
0
0

Aloys Simpunga wa Radio Urumuri yakurikiranye iyi myigaragambyo

Joseph Matata umwe mu bateguye iyi myigaragambyo Joseph yavuganye na BBC asobanura impamvu y’iki gikorwa. Mwamwumva mu kiganiro kiri hano hasi

Kabarebe yabwiye urubyiruko uko yarwanye mu Mutara.

Perezida Kagame yavuze ku kwishyirahamwe kwa Twagiramungu na Rusesabagina

$
0
0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yabajijwe ku kwishyirahamwe kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina avuga ko ari abagabo bagizwe n’itangazamakuru gusa.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage. Abajijwe kuri Twagiramungu, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, n’ibyo amunenga, Kagame yasubije ko Twagiramungu amushinja ibintu byose, gusa we ngo ntamukurikirana, ko nta rubanza rumuriho.

Kuwa kabiri, Faustin Twagiramungu uyobora ishyaka RDI-Rwanda na Paul Rusesabagina uyobora MRCD batangaje ko “basanze bafite intego zisa” maze “biyemeza gukorera hamwe”. 

Nyuma y’uku kwishyira hamwe, Twagiramungu yabwiye BBC ko biyemeje kurwanya Leta y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo yemere kumvikana nabo.

Kuri uku kwishyirahamwe kwabo, Perezida Paul Kagame yabwiye ikinyamakuru TAZ ko aba bagabo ari abo mw’itangazamakuru kuko ngo bahozeho igihe cyose.

Ati: “Abo bantu, Twagiramungu na Rusesabagina bari iburayi bakoresha impuhwe z’ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure. Ariko ni agatsiko k’aba ‘hooligans'”. 

{hooligans – ni abantu bagambirira guteza abandi ibibazo} 

Perezida Kagame avuga ko hari ubwo yumva bamwe mu banyaburayi babatera inkunga kuko ngo badakunda Kagame, bakumva uburyo bwo kumutera ari ugufasha iryo tsinda. 

Faustin Twagiramungu kuwa gatatu yabwiye BBC ko niba Leta y’u Rwanda ishaka amahoro yakwemera kuganira nabo, ati: “Niba atayashaka [Kagame] nakenyere duhangane nawe”.

BBC


Olivier Nduhungirehe yemeza ko RNC ari umutwe w’iterabwoba!

$
0
0

Leta y’Urwanda yemeza ko umutwe wa RNC utavuga rumwe nayo ari umutwe w’iterabwoba ngo kubera ko bigaragazwa n’ibikorwa n’amagambo byawo. 

Nimwumve Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, uko abisobanura.

Arasubiza ibibazo bya Florentine Kwizera watangiye amubaza ibimenyetso bafite byerekana ko uwo mutwe ukora iterabwoba.

Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles: Indiri y’ibikorwa by’urugomo mu Burayi.

$
0
0

Mu nkuru dukesha igitangazamakuru Jambo News yanditswe na Emmanuel Hakuzwimana ku itariki ya 18 Kamena 2019 haravugwamo uburyo Leta y’u Rwanda yubatswe imitwe yitwara gisirikare mu bihugu by’i Burayi ariko cyane cyane ikaba yiganje mu gihugu cy’u Bubiligi aho ibiro bihagarariye u Rwanda biri kw’isonga mu kubaka iyo mitwe.

« Les services Belges ont été informés de l’existence d’escadrons de la mort rwandais en Europe »,(inzego z’ubutasi z’u Bubiligi zamenyeshejwe ko hari imitwe y’abicanyi y’abanyarwanda mu Burayi) iyi nteruri yavuzwe n’umuyobozi w’inzego z’ubutasi z’u Bubiligi muri Kamena 2018 yakojeje agati mu ntozi ituma ubwanditsi bw’igitangazamakuru Jambo News gikora iperereza ryimbitse kuri iyo mitwe y’abanyarwanda. Mu gihe kijya kungana n’umwaka mu maperereza yakozwe i Bruxelles, i Kigali ndetse tutibagiwe na Paris abanyamakuru ba Jambo News bakurikiraniye hafi imikorere y’udutsiko dukorera Leta y’u Rwanda dukora ibikorwa by’ubutasi mu bihugu by’u Burayi, utwo dutsiko inzego z’ubutasi z’u Bubiligi zikaba zatratwise “imitwe y’abicanyi”. Abanyamakuru ba Jambo News bashoboye kwegera abantu bakabakaba 10 bakorana bya kure cyangwa bya hafi n’iyo mitwe yitwara gisirikare ikorera Leta y’u Rwanda mu Burayi. Abo bemeye kuganira n’abanyamakuru ba Jambo News bababwira akarimurore kuri iyo mitwe Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles ikaba ari yo muhuzabikorwa w’ibi byose. (Umwirondoro w’abo batanze amakuru ntabwo washyizwe ahagaragara kubera impamvu z’umutekano)

Abantu barenga 5000 bisanze mu gihirahiro kuri Kigali Convention Centre

$
0
0

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019 kuri Kigali Convention Centre, abantu babarirwa mu bihumbi bakoze igisa nk’imyigaragambyo nyuma yo guhamagarwa n’abo bise ko ari abatekamutwe babasezeranya kubaha amafaranga y’insimburamubyizi mu cyiswe ” Wealth Fitness Event ” amakuru agera kuri Afrimax TV dukesha iyi nkuru n’uko Urwego Rushinzwe ubugenzacyaha RIB rumaze guta muri yombi abari bateguye iki gikorwa

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga yavuze ko bagikora iperereza ku bantu bose bihishe inyuma ya kiriya gikorwa cy’ubutekamutwe kiswe ‘wealth and fitness summit’, cyatangiye basaba abantu kwiyandikisha ku buntu binyuze kuri email, nyuma bakaza kubasaba gutanga amadolari.
Col. Jeannot Ruhunga avuga ko abatanze ariya mafaranga kuri Mobile Money bo bazayasubizwa kuko byoroshye kubibona, naho ku bayatanze bageze kuri Hotel Radisson Blue (Convention Center) aho inama yagombaga kubera ngo abo bayahaye RIB yabafashe.

Na Flash TV nabo yakurikiranye iyi nkuru.

UBUTUMWA BUGENEWE PREZIDA KAGAME MU MYIGARAGAMBYO YAMUKOREWE MU BUBILIGI 18/06/2019

U Rwanda na Uganda byarezwe mu rukiko kubera ‘gufunga imipaka bigakenesha abaturage’

$
0
0

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ku mabwiriza yo gufunga imipaka, ivuga ko yakenesheje abaturage. 

Kuva mu kwezi kwa kabiri, ubutegetsi mu Rwanda bwafunze umupaka wakoreshwaga cyane wa Gatuna “bunagira inama” abaturage b’u Rwanda yo kutajya muri Uganda.

Abategetsi bavuze ko batafunze imipaka yose ahubwo bafunze uwo mupaka umwe ngo usanwe.

Ibi byabaye mu gihe cy’ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bukomeje kugeza ubu.

Imijyi n’ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda byahungabanyijwe n’ibi byemezo, nkuko iyi miryango yareze ibivuga.

Deborah Kyarisiima, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abacuruzi b’abagore ku mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko ubu bahunze kuko bari kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura.

Barasaba indishyi z’akababaro 

Bavuga ko abaturiye ibi bice, by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, “batewe n’ubukene” kuva u Rwanda rwafata ibyo byemezo.

Ikirego cy’iyi miryango kuri leta zombi cyashyikirijwe urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho uyu muryango. 

Abarega barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bya politiki.

Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ibi byemezo kuko Banki y’iki gihugu ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% mu kwezi kwa gatatu ugeraranyije n’ukwezi kwa kabiri.

Abarezwe, nta wuragira icyo avuga kuri iki kirego.

Buri ruhande, u Rwanda na Uganda, rushinja urundi kwivanga mu bibera imbere mu gihugu.

BBC

Viewing all 3259 articles
Browse latest View live