Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3259 articles
Browse latest View live

Hashize iminsi itatu umunyamakuru Constantin Tuyishimire aburiwe irengero

$
0
0

Mu Rwanda haravugwa ibura r’yumunyamakuru Constantin Tuyishimire wakoreraga Radio na TV1 mu karere ka Gicumbi.

Umuryango we, n’abakoresha be bavuga ko uwo munyamakuru amaze iminsi itatu yaraburiwe irengero.

Bavuga ko kugeza ubu bataramenya amakuru ye.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, bwo buvuga ko bugikomeje iperereza kandi ko nta makuru bari babona.

Umufasha we yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bamuheruka kuwa kabiri.

Yavuze ko kuva ubwo, kugeza kuri uyu wa gatanu, batarongera ku mubona cyangwa kumva Ijwi rye.

Umwanditsi mukuru wa TV 1 na Radiyo 1, Olivier Ngabirano, nawe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibura rya mugenzi wabo ryababereye ikibazo, kuko nabo bamuheruka kuwa kabiri.

Yasobanuye ko kugeza ubu nta kibazo cy’umwuga bari bazi Tuyishimire afite.

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura Bwana Cleophas Barore we yabwiye Ijwi ry’AMerika, ko iki kibazo bakibwiwe kuva ejo ku wa kane.

Barore avuga ko nta kindi bakoze usibye kubimenyesha RIB, bakaba bategereje icyo yababwira.

Uru rwego rw’ubugenzacyaha rwitabajwe kuri iki kibazo cya Tuyishimire, umuvugizi warwo Modestre Mbabazi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko batangiye amaperereza kugeza ubu bakaba bataramenya irengero ry’uyu munyamakuru.

Tuyishimire wo mu kigero cy’imyaka 30, yigiye itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda, yimenyereje umwuga kuri Radio Salus, yakoze kuri kuri Radio Umucyo mbere yo kujya kuri TV1.

Umwaka ushize mu kwezi kwa 11 umunyamakuru Phocas Ndayizera wakoreraga Radiyo y’abongereza BBC nawe yarabuze , ariko nyuma y’igihe umuryango ushakisha hirya no hino, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda bwaje kumwereka itangazamakuru rusobanura ko yafashwe akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL), ryigeze kuvuga ko hari abantu bivugwa ko baburiwe irengero ariko nyuma bikazagaragara ko bafunze.

Uko kutamenya ko abantu bafunze, LDGL ikavuga ko ari kimwe mu bishyira mu bibazo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

LDGL ivuga ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ijya ikora ubushakashatsi kuri aba bantu igasanga hari abafungiye muri za kasho.


Biravugwa ko abanyarwanda 40 batawe muri yombi n’inzego z’iperereza za Gisirikare muri Uganda.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha ikinyamakurut Daily Monitor cyo mu gihugu cya Uganda aravuga ko abanyarwanda bagera kuri 40 batawe muri yombi n’inzego z’iperereza za Gisirikare muri Uganda zizwi aka CMI (Chieftaincy of Military Intelligence) ku bufatanye n’igipolisi cya Uganda.

Iri tabwa muri yombi ryabereye mu cyumba bivugwa ko cyakoreshwaga nk’urusengero kiri mu igorofa ya mbere y’inyubako iri mu mu mujyi wa Kampala mu gace kitwa Kibuye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Ababibonye biba bavuga ko abasirikare ba Uganda (UPDF) babanje kugota iyo nzu ngo abo bantu bakoreragamo igisa nk’inama nyuma basaba abari bayirimo bose gusohoka. Abasohokaga muri iyo nyubako bahitaga binjizwa mu modoka, abanyamakuru bakurikiye iyo nkuru ntabwo bashoboye kumenya abatawe muri yombi aho bajyanywe gufungirwa.


Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango yemeje iryo tabwa muri yombi ariko avuga ko Police yagiye muri icyo gikorwa igiye gufasha igisirikare atari yo yateguye icyo gikorwa ko ibyiza abanyamakuru babaza umuvugizi w’igisirikare cya Uganda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Gen Richard Karemire, yirinze kuvuga byinshi, avuga ko ari igikorwa gikomeje atatanga amakuru kuko bishobora kubangamira imigendekere myiza yacyo.

Amakuru ikinyamakuru Daily Monitor cyashoboye kubona avuga ko abafashwe bari babangamiye umutekano ariko ntabwo hasobanuwe uburyo bari babangamiye umutekano.

Ayo makuru akomeza avuga ko benshi mu bafashwe ari abanyarwanda ariko bakaba bari bafite amakarita abaranga yerekana ko ari abaturage ba Uganda ariko ngo ayo makarita byaje kugaragara ko atari umwimerere.

Abanyamakuru bagerageje kuvugisha uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage ku murongo wa telefone ariko ntiyaboneka.

Radio Ijwi ry’Amerika nayo mu makuru yayo yo ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019 yavuza kuri ibi byabereye muri Uganda, mushobora kubyumva hano hasi:

Rwanda Day 2019 izabera mu Budage.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera Kuri The Rwandan ava muri bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu bihugu by’i Burayi aravuga ko Rwanda Day y’uyu mwaka 2019 izabera mu Budage.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo iyo Rwanda Day iteganijwe kuba ku tariki ya 23 cyangwa 24 Kanama 2019.

Kugeza ubu nta makuru aratangwa y’umujyi iyo Rwanda Day izabera. Nk’uko bisanzwe bigenda aho izabera hakunze kugirwa ibanga kugeza ku munsi wa nyuma akenshi bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko haba imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame ukunze kuba ari umushyitsi mukuru.

Nyuma yo “gutoroka” ababyinnyi b’Inganzo-Ngari bagaragaye mu munsi wo kwibohora wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i New York!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019 aravuga ko bamwe mu babyinnyi b’itorero Inganzo-Ngari bivugwa ko batorotse bagaragaye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wo kwibohoza ku nshuro ya 25 wateguwe n’Ambasade y’u Rwanda i New York Muri Leta Zunge ubumwe z’Amerika.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko bamwe muri aba babyinnyi b’itorero Inganzo-Ngari ngo “batorotse” muri Gicurasi uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda ndetse bikandika mu binyamakuru biri hifi y’ubutegetsi bwa Kigali bageze muri Amerika muri Amerika abenshi bajya muri Leta ya Maine aho bashinze itorero bafatanije n’uwitwa Rutangarwamaboko bise Inganzo Gakondo abo nibo bagaragaye mu muhango wo kwibuka imyaka 25 yo kwibohora wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i New York wari uyobowe na Ambassadrice Valentine Rugwabiza.

Mu babyinnyi bagaragaye muri iki gikorwa kandi byaratangajwe ko ngo “batorotse” harimo: Uwitonze Dieudonné, Gasingwa Emmanuel, Nsabimana Aloys, Mukashyaka Clarisse, Ismael Hategekimana..

Uku kugaragara kw’aba babyinnyi mu iki gikorwa cya Ambasade y’u Rwanda byashyize abanyarwanda benshi mu gihirahiro. Abantu benshi baribaza ukuntu abantu bitwa ko ari impunzi bitabira ibikorwa by’Ambasade y’igihugu bahunze nta n’amezi 3 arashira “bahunze”? Ese barahunze koko cyangwa bari mu kazi? Leta y’u Rwanda se ibivugaho iki?

Victoire Ingabire yasabye RIB gukurikirana Tom Ndahiro!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama 2019 aravuga ko umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, akaba n’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi yasabye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) gukurikirana umugabo witwa Tom Ndahiro wiyita umushakashatsi kuri Genocide.

Nk’uko amakuru twahawe n’umuntu uri hafi y’umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we ndetse no kubera ko Victoire Ingabire atamuhaye uburenganzira bwo gutanga ayo makuru yabwiye The Rwandan ko umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza abicishije ku munyamategeko we Me Gatera Gashabana yandikiye RIB ayigezaho ikirego kubera inyandiko zikomeje kumwibasira zandikwa na Tom Ndahiro.

Urwo rwandiko Me Gatera Gashabana yandikiye RIB ku wa 21 Nyakanga 2019 twashoboye kubonera kopi haravugwamo ko umunyapolitiki Victoire Ingabire arega Tom Ndahiro kumusebya abicishije mu nyandiko acisha mu binyamakuru nka Igihe.com, Rushyashya n’ibindi, akaba yatanze urugero rw’inyandiko yanditswe na Tom Ndahiro muri Gicurasi uyu mwaka ifite umutwe ugira uti: Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside

The Rwandan yagerageje kuvugisha umunyapolitiki Victoire Ingabire ngo tumubaze iby’iki kirego ariko ntabwo yitabye telefone igihe twamuhamagaye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye kugeza dutangaza iyi nkuru yari ataradusubiza. Nidushobora kumuvugisha tuzabibamenyesha.

Tom Ndahiro wiyita umushakashatsi kuri Genocide.

Tom Ndahiro avuga ko RIB itaramumenyesha ko Victoire Ingabire yamureze

$
0
0

Umunyapolitiki Victoire Ingabire utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yemeza ko yatanze ikirego mu rwego rw’igihugu rukurikirana ibyaha arega umwanditsi Tom Ndahiro kumusebya mu nyandiko ze zica mu binyamakuru.

Tom Ndahiro avuga ko nubwo ataramenyshwa n’urwo rwego iby’icyo kirego yiteguye kwitaba nahamagazwa ariko atiteguye kujya mu mpaka na Victoire Ingabire.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Perezida Kagame yemeje gufungura ku mbabazi abagororwa 2140 barimo na Mdamu Ingabire Victoire Umuhoza.

Mu nkuru yasohowe na The Rwandan ku wa kane tariki ya 01 Kanama 2019 habonetsemo inyandiko itanga ikirego kuri ruriya rwego yanditsweho na Maitre Gatera Gashabana avuga ko yanditse mu izina rya Mme Victoire Ingabire.

Me Gatera – wahoze yunganira Ingabire mu rubanza rwe – abajijwe iby’iyi baruwa yo ku itariki 21 z’ukwezi gushize kwa karindwi, yabwiye BBC ko ibirego atajya abivugaho mu binyamakuru.

Madamu Victoire Ingabire we yavuze ko iyi baruwa ari yo, ko ikirego koko yagitanze nubwo ngo atazi uko yagejejwe ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi baruwa uruhande rurega ruvuga ko Tom Ndahiro mu nyandiko ze zinyuranye asiiga isura mbi cyane Madamu Victoire Ingabire, ko “ari umuntu wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, wasabitswe n’urwango, agira ubwonko bugororwa ntibwumve”.

Urega, muri iyi baruwa asaba ko kubera inyandiko za Tom Ndahiro zaciye mu binyamakuru Igihe na Rushyashya no ku mbuga nkoranyambaga, uyu yakurikiranwa ku byaha byo ‘gusebya no gutukana mu ruhame’ bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Yandika kandi ko Tom Ndahiro mu nyandiko ze “atari agamije gusa gukomeretsa Victoire Ingabire ahubwo yari anagamije kumusebya no kumutesha agaciro muri rubanda rwose rwabashije gusoma izo nyandiko”.

Asa nk’aho ari hejuru y’amategeko…

Madamu Ingabire yabwiye BBC ko arebye uko Tom Ndahiro amwibasira mu binyamakuru mu Rwanda, abona amategeko yonyine ariyo ashobora kumurengera kuko abona “Bwana Ndahiro asa nk’aho nta bupfura agira”.

Ati: “Urebye amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kubera ko abantu batotejwe, abantu bagahamagarira abandi kubashyira mu kato, urebye nibyo akora”.

Avuga ko na nyuma yo gutanga ikirego Bwana Ndahiro yakomeje kumwibasira. 

Ati: “…..kuko na tariki ya 31 z’ukwezi gushize yanditse indi nyandiko angereranya na Ebola, avuga ko bagomba kunshyira mu kato. 

“Urumva rero uwo muntu usa nk’aho ari hejuru y’amategeko, ndi kugira ngo ndebe ko amategeko yamusubiza mu murongo, kandi niba dufite igihugu kigendera ku mategeko cyagombye koko kumusubiza mu murongo kuko nta munyarwanda ugomba kuba hejuru y’amategeko”.

Sinavugana n’umunyabyaha…

Bwana Ndahiro Tom, yabwiye BBC ko urwego rwaregewe (Rwanda Investigation Bureau) rutarabimumenyesha, ko na we iriya baruwa yayibonye ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ko yiteguye kwitaba ahamagajwe.

Avuga ko ntacyo yishinja ku nyandiko ze, ati ” [Ingabire] aravuga ngo biramutesha ishusho nziza ariko nta sura nziza afite yo kwanduza kuko yamaze gukatirwa n’inkiko.

“Kuba yarababariwe agafungurwa atararangiza igihano ntibumugira umwere. Ntabwo afunze kuko Perezida Kagame yamubabariye”.

Bwana Ndahiro avuga ko ntacyo yavuze kuri Ingabire kitari cyo, ndetse yemeza ko n’abantu bose babona Ingabire Victoire nk’umunyapolitiki aho kuba umunyabyaha bibeshya.

Akavuga kandi ko atiteguye guhangana mu biganiro (debate) na Victoire Ingabire kuko amubona nk’umunyabyaha wabihamijwe n’inkiko.

Amategeko

Ingabire Victoire yari yarakatiwe imyaka 15 n’urukiko rw’ikirenga mu 2013 ahamijwe ibyaha byo “kugambanira igihugu agamije ku kivutsa umudendezo no gupfobya Jenoside”.

Mu Rwanda, itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ingingo ya 241 ivuga ko “Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yaciwe”.

Umunyamategeko wigenga utifuje gutangazwa umwirondoro, yabwiye BBC ko uhawe izi mbabazi afatwa nk’uwarangije igihano cye, nubwo hari bimwe na bimwe aba atemerewe n’amategeko. 

Uyu munyamategeo avuga ko amategeko ateganya ko uwarangije igihano afatwa nk’umwere, ko adashobora gukurikiranwa ku cyaha yahaniwe mbere.

BBC

Victoire Ingabire avuga ko atakorana ikiganiro mpaka n’umuntu udafite uburere nka Tom Ndahiro.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’aho amakuru akwiriye mu itangazamakuru ko Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi yashyikirije ikirego urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) hakurikiyeho ikimeze nk’ihangana hagati ya Victoire Ingabire na Tom Ndahiro

Tom Ndahiro yabwiye BBC ko urwego rwaregewe ari rwo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rutarabimumenyesha, ko na we iriya baruwa yayibonye ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ko yiteguye kwitaba ahamagajwe.

Tom Ndahiro akomeza avuga ko ntacyo yishinja ku nyandiko ze, ati ” [Ingabire] aravuga ngo biramutesha ishusho nziza ariko nta sura nziza afite yo kwanduza kuko yamaze gukatirwa n’inkiko. Kuba yarababariwe agafungurwa atararangiza igihano ntibimugira umwere. Ntabwo afunze kuko Perezida Kagame yamubabariye”.

Tom Ndahiro avuga ko ntacyo yavuze kuri Ingabire kitari cyo, ndetse yemeza ko n’abantu bose babona Ingabire Victoire nk’umunyapolitiki aho kuba umunyabyaha bibeshya. Akavuga kandi ko atiteguye guhangana mu biganiro (debate) na Victoire Ingabire kuko amubona nk’umunyabyaha wabihamijwe n’inkiko.

Nyuma y’ibi byatangajwe na Tom Ndahiro, umuntu yakwibaza byinshi. Ese koko iyi baruwa y’ikirego igiye kumara ibyumweru 2 (yashyikirijwe RIB ku wa 22 Nyakanga 2019) nibwo Tom Ndahiro yayibona?

Ku ruhande rya Victoire Ingabire, The Rwandan twashatse kumenya icyo Victoire Ingabire avuga kuri aya magambo ya Tom Ndahiro umwita umunyabyaha ndetse akavuga ko atiteguye guhangana nawe mu biganiro mpaka kuko amubona nk’umunyabyaha wabihamijwe n’inkiko.

Victoire Ingabire yabwiye The Rwandan ko atiteguye nawe kugirana ikiganiro icyo ari cyo cyose na Tom Ndahiro. Yagize ati: “Ntabwo najya mu biganiro mpaka n’umuntu udafite uburere”

Ubusanzwe nkunze kuganira na buri wese. Ariko iyo umuntu mbona ko nta kinyabupfura yatojwe bingora kuganira nawe nkabyirinda. Umuntu nk’uwo ndumva ntaho twahurira, icyakora icyo tuba duhuriyeho ni igihugu. Burya umuntu wicuza yagize nabi ni ufite umutimanama , iyo ari ntawo ntumenya ko wagize nabi ngo unicuze. Abantu nkabo ntibashobora kubura muri société.”

“Ijambo ukuri, ni ijambo ritugoye muri iki gihugu. Hari umuhanzi w’umunyarwanda mperutse kumva indirimbo ye yitwa ngo ni umunsi wo kubeshya. Abantu bakirengagiza ukuri bazi neza, bakagira ngo ikinyoma kizahinduka ukuri.”

Narafunzwe n’inkiko z’u Rwanda, ariko urukiko nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu, rwemeje ko nafunzwe nzira akamama. Ndetse rusaba ko nahabwa indishyi z’akababaro. Iki ni icyemezo cy’Urukiko Nyafurika kandi ntawakijuririye. Ni ndakuka rero. Kutabyemera ntibibuza ko hari ukuri ko nafunzwe imyaka umunani bitari ngombwa.

Mu Rwanda kugendana utwumvirizo mu matwi (écouteurs za telefone) bigiye kuba icyaha?

$
0
0

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kigali Today gikorera mu Rwanda mu nkuru yacyo yo ku wa 2 Kanama 2019 yanditswe n’umunyamakuru witwa Simon Kamuzinzi, aravuga ko Lt Col Eugene Mugabo, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka Gasabo yavuze ko benshi mu bagendana utwumvirizo mu matwi (écouteurs za telefone), ngo baba bumva amakuru y’ibihuha bibabwira ko igihugu nta mutekano gifite!

Nk’uko ibo nkuru ikomeza ibivuga ngo Lt Col Mugabo, ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Kanama 2019 amaze gutaha inzu y’ibiro by’umudugudu wa Byimana mu murenge wa Gisozi, aho yasabye abaturage “kumva amakuru y’ukuri”.

Lt Col Mugabo agira ati “Ejobundi mwumvise umuntu wadutse witwa Sankara, umuntu aza yiyambariye uko ashaka, avuga ko yafashe Nyungwe, nta sasu na rimwe yarashe, ibyo rero birangaza urubyiruko rwacu”.

“Ibi abantu baba babyumvira kuri telefone, buriya ugiye ugashikuza bamwe muri bo za “ecouteurs”, benshi wasanga biyumvira amakuru y’ibihuha, nyamara baba bahawe ibyo bakora, bafite za ’devoirs’ bakuye ku ishuri”.


Ibaruwa yandikiwe Paul Kagame ku kibazo cy’amacakubiri n’ihohoterwa ry’abarokotse Jenoside

$
0
0

Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kigali- Rwanda

Impamvu : Kubagezaho impungenge dutewe n’amacakubiri ari kubibwa mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi no kubibasira biyaherekeje

Nyakubahwa Perezida,
Twe abashyize umukono kuri uru rwandiko tubandikiye tubagezaho impungenge zikomeye dutewe n’amacakubiri ari kubibwa mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi, aho abayabiba bavuga ko hari abarokotse ba nyabo n’abandi b’ibinyoma (fake survivors), ndetse ntibatinye no kwita bamwe mu barokotse jenoside abafatanyacyaha (collaborators) bayo cyangwa “abajenosideri” barenze “abajenosideri”. 

Kugabanya abarokotse jenoside mo ibice by’abuzuye n’abatuzuye, kwita abarokotse jenoside abafatanyacyaha cyangwa “abajenosideri” barenze “abajenosideri”ni umusonga ukomeye kuri bo, ni igitutsi gikabije ku bacu bazize jenoside no kubarokotse jenoside twabuze nyuma yayo, harimo ndetse bamwe bapfuye bishwe ntihagaragazwe uburyo bishwemo ngo n’ababishe bakurikiranwe.

Tubandikiye tubasaba ngo mu bubasha bwanyu mukore ibishoboka byose ibi bikorwa byo gucamo ibice abarokotse jenoside yakorewe abatutsi no kubatwerera kuba bari inyuma y’amarorerwa yabakorewe bihagarare kandi ababikora bakurikiranwe.

Nyakubahwa Perezida, ibikorwa byo gucamo imirwi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi no kwita bamwe muri bo abafatanyacyaha ba jenoside yabakorewe twibandaho muri uru rwandiko byatangiye cyane cyane bikurikiye kandi binasubiza urwandiko Diane Shima Rwigara yabandikiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019. Byatangiriye mu nyandiko zanyujijwe mu kinyamakuru Igihe.com zivuga uburyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, bamaganye ibaruwa ya Diane Shima Rwigara.

Inyandiko duhereyeho ni iyitwa “Diane Rwigara yamaganiwe kure kubera imvugo ze ku barokotse jenoside” yanditswe n’uwitwa Bukuru JC ku italiki ya 16 Nyakanga, hari aho igira iti: “Dr Bizimana avuga ko Diane Rwigara na bagenzi be bafite ikibazo cy’uko CNLG ihora ibagaragariza ukuri ku bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo”. Abo Dr. Bizimana yita “bagenzi be” n’ubwo badasobanurwa muri iyo nyandiko, iyo bihagararira aha, umuntu yari kwibaza ko Dr. Bizimana nta kindi akora uretse kurengera ubutegetsi akorera asubiza uvuga ko mu bo bushinzwe kurinda hari abicwa ntihagire inkurikizi, yakwemeranya na we cyangwa yabibona ukundi.

Twibutse ko iyi nyandiko yaje ikurikira indi y’Igihe.com yanditswe ku italiki ya 14 Nyakanga yitwa “Uwacitse ku icumu ushyigikira Jenoside arenze umujenosideri”. Iyi nyandiko y’ubwanditsi bukuru bw’Igihe.com (kuko nta zina ry’uwayanditse ririho) iragenda isubiramo amwe mu magambo Dr. Jean Damascène Bizimana yavugiye mu muhango wo kumurika igitabo “Amakayi y’Urwibutso”. Amwe muri aya magambo ni aya: 

“Abakoze Jenoside ntibahagaze. Hari abishe abishwe ariko hari n’abakomeza kwica kubibuka. Hari radiyo z’ibigarasha… Ubumwe yo bambwiye ko ari iy’umugore wacitse ku icumu. Yirirwa atuka Perezida wacu, atuka igihugu, Jenoside ntayemera”.

Andi muri ayo magambo ya Dr. Bizimana iyi nyandiko igarukaho ni aya : 
« Dufite abacitse ku icumu babi kuko uwacitse ku icumu ushyigikira Jenoside nta zina dushobora kubona tumuha. Arenze umujenosideri ubwe, aratatira abe, aratatira abahagaritse Jenoside, aratatira n’ejo hazaza h’u Rwanda ».

Nyakubahwa Perezida, Dr. Jean Damascène Bizimana n’abandi baba batekereza nka we bagombye kumva ko gucika ku icumu rya jenoside atari ishema cyangwa impeta umuntu yambikwa cyangwa yamburwa bitewe n’ibitekerezo bye. 

Uwacitse ku icumu aramutse akoze ibyaha agomba kubikurikiranwaho nk’undi munyarwanda wese ariko ntibimwambura kuba yaracitse ku icumu. 

Niba hari uwakoze ibyaha birenze iby’abakoze jenoside, yagombye gukurikiranwa n’inkiko. Kubikurikirana mu kinyamakuru Igihe.com cyangwa mu kiganiro mbwirwaruhame nk’icya Dr. Bizimana, ntitubona ikindi bigamije uretse gutesha agaciro uwo mucikacumu uvugwa no kumvisha abacitse ku icumu muri rusange ko badafite uburenganzira nk’ubw’abandi. 

Uwacitse ku icumu afite uburenganzira nk’ubw’undi munyarwanda wese, harimo no kugira ibitekerezo bitandukanye n’iby’ubutegetsi buriho. 
Uwacitse ku icumu agize amakosa akora yitwaje ubwo burenganzira yagombye gukurikiranwa n’inkiko nk’undi wese wabikora.

Nyakubahwa Perezida, kurokoka cyangwa kurokorwa jenoside yakorewe abatutsi ntibigomba gushyira abayirokotse mu mwenda udashira, ngo habe uburenganzira abandi bashobora kugira ariko uwarokotse adashobora kugira. 

Uwakoze icyo ari cyo cyose ngo arokore uwahigwaga mu gihe cya jenoside cyangwa uwafashije uwarokotse guhangana n’ingaruka za jenoside akwiye kubishimirwa ariko ibikorwa nk’ibyo ntibishyira uwarokotse mu mwenda udashira cyangwa ngo bimugabanirize uburenganzira. 

Ushyira uwo yagiriye neza mu mwenda udashira aba atesha agaciro ineza yagize kandi akambura uwagiriwe neza uburenganzira bw’ibanze bwo kwisanzura nk’umuntu. 

Ukoresha jenoside apfukirana umuntu mu burenganzira bwe aba ayigira igikoresho, aba ayipfobya.

Mu nyandiko yasohotse ku italiki ya 17 Nyakanga, yitwa “Umuntu afite amaso ariko atabona – Ibuka ivuga ku ibarwa ya Diane Rwigara” nayo yanditswe na Bukuru JC, hari aho uyu Bukuru JC agira ati: 
“Ahishakiye avuga ko kuba Diane Rwigara atinyuka akavuga ibi bintu nk’umuntu wari uri mu gihugu ari ibintu bigayitse dore ko yaba we n’umuryango we ntaho bigeze bagaragara mu gufasha abacitse ku icumu kongera kwiyubaka”. Arongera ati: “Ari we ari n’umuryango we mu rugamba igihugu cyagize, gusana ubuzima bw’abarokotse jenoside, mu rugamba abantu bagiye bishyira hamwe bagafasha abarokotse jenoside bakagerageza kubaka imiryango y’abarokotse Jenoside, ntabwo twigeze tubabona nk’imiryango y’abarokotse jenoside”.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, biteye isoni kubona uhagarariye Ibuka, umuryango uhagarariye abarokotse, ajya mu nzira yo kubacamo ibice ashingiye ku ruhare bagize cyangwa batagize mu rugamba urwo ari rwo rwose cyangwa mu gufasha abarokotse. Gufasha ni igikorwa gikorwa uko umuntu ashatse kandi ashoboye kandi ntituzi niba Naphtal Ahishakiye cyagwa Ibuka bafite aho banditse ubufasha buri wese yagiye atanga. N’iyo baba bahafite haba hatuzuye kuko ufasha si ngombwa ko abikorera ku karubanda. 

N’uwaba kandi atarafashije ntibigabanya ubucika ku icumu bwe, kimwe n’uko gufasha bitabwongera.

Nyakubahwa Perezida, aba bose bagombye kumva ko icyatugize abacitse ku icumu ari jenoside yadukorewe n’icyatumye turokoka, cyaba ubutwari bw’uwo ari we wese watumye bamwe muri twe bakurwa mu nzara z’abaduhigaga, cyaba ubuntu bw’abahishe bamwe muri twe, cyaba amahirwe bamwe muri twe bagize yo kurorongotana, kwihisha cyangwa kwirwanaho ku bundi buryo kugeza jenoside irangiye, nta kindi. 

Nyakubahwa Perezida, kuba umuntu yari mu gihugu cyangwa atari ahari mu gihe iki n’iki, ntibyagombye kuba ishema ryongera agaciro ke cyangwa ikinegu kikagabanya. Niba aya macakubiri adacyashywe mu maguru mashya, ntitwumva aho tugana n’aho abayari inyuma baganisha igihugu.

Ku italiki ya 18 Nyakanga, ni ukuvuga umunsi wakurikiye inyandiko itangaza amagambo ya Naphtal Ahishakiye, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, akoresheje tweeter, we yifashe ku gahanga avuga yeruye ko umubyeyi wa Diane Shima Rwigara, nyakwigendera Assinapol Rwigara ari umwe mu bafatanyacyaha b’ingoma yateguye jenoside, ko yamaze imyaka irenze makumyabiri “mu buriri bumwe na Habyalimana”, ko ntacyo yakoze mu gihe abo yita “bamwe mu nshuti ze batwaraga bakanafata ku ngufu abatutsikazi”, ko abandi muri abo yita inshuti za nyakwigendera Rwigara “bagize uruhare mu gutsemba abatutsi mu Bugesera, muri Nyaruguru, mu Bagogwe n’ahandi”. 

Ntibyahagarariye aha, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza yakomeje gutesha agaciro Rwigara n’abe ageza n’aho yibasira umuryango we wose awita “abiyita cyangwa abitwa ko barokotse kandi atari bo” (“fake survivors”).

Nyakubahwa Perezida, n’ubwo Gatete Nyiringabo Ruhumuliza yibasiye by’umwihariko umuryango wa Rwigara, yahamije ko hari n’abandi bafatanyacyaha. Niba hari abagize uruhare mu gutegura jenoside yadukorewe, nk’abayirokotse nta kindi twakwifuza, Nyakubahwa Perezida, uretse kubona bagezwa imbere y’ubucamanza bakabiryozwa. 

Ariko uru rubwa Gatete Nyiringabo Ruhumuliza ashyira ku muryango wa Rwigara akemeza ko hari n’abandi atavuze, si ikintu cyo kwihanganira. 
Urwo rwicyekwe rudafite aho rushingiye ashyira mu bantu abatwerera icyaha gikomeye cy’ubufatanyacyaha mu gutegura jenoside bakorewe, ni icyaha cyagombye gukurikiranwa n’ubutabera.

Nyakubahwa Perezida, nyakwigendera Assinapol Rwigara yarangije ubuzima bwe yishwe mu buryo n’ubu butarasobanuka. 

Mu gihe abe batahwemye kuvuga ko iyicwa rye abashinzwe umutekano barigizemo uruhare, Leta ntirakurikirana iby’urwo rupfu ngo bimenyekane n’uwakoze cyangwa abakoze icyo cyaha bakurikiranwe. 

Kuba Diane Shima Rwigara yarabandikiye asaba ko impfu za hato na hato zagiye zigaragara mu Rwanda zakurikiranwa, akibanda cyane cyane ku bacitse ku icumu barimo umubyeyi we Assinapol Rwigara na Jean Paul Mwiseneza wari umucungagereza avuga ko yari umuntu bari baziranye kandi bari basanzwe baganira, ndetse wishwe bamaze kuvugana, nta we biha uburenganzira bwo kubyuririraho ngo yandagaze uyu muryango ageze n’aho acamo ibice abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Nyakubahwa Perezida, nyuma y’iminsi itandatu Gatete Nyiringabo Ruhumuliza ashyize kuri tweeter aya magambo tutatinya kwita agahomamunwa, Igihe.com cyasohoye inyandiko yanditswe na Tom Ndahiro yitwa “Inkotanyi zirimo gutsindwa – Amagambo yo mu nyandiko ya Musenyeri Mbonyintege mu 1990”. Muri iyi nyandiko, Tom Ndahiro ubwanditsi bwita “umwanditsi n’umushakashatsi kuri Jenoside
yakorewe Abatutsi”
, yibasiye Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, amushinja icyo yita “igwingira ry’imitekerereze” n’“imvugo y’urwango” byakoreshejwe n’”abatoza ba Jenoside”. Bamwe mu bo avuga muri iyo nyandiko harimo, ukurikije uko ibitekerezo by’inyandiko bikurikirana, Anastase Makuza, Hassan Ngeze, Sixbert Musangamfura, Juvenal Habyarimana, Musenyeri Thadeyo Nsengiyumva, Simon Bikindi na Léon Mugesera.

Nyakubahwa Perezida, guhera ku nyandiko Musenyeri Mbonyintege yaba yaranditse mu 1990 Tom Ndahiro avuga muri iyi nyandiko ye, akamugereranya na bamwe mu banza ku isonga ahamya ko bateguye jenoside yakorewe abatutsi barimo Hassan Ngeze, Juvenal Habyalimana, Simon Bikindi na Léon Mugesera, turasanga ari urugomo n’igitutsi bikabije kuri Musenyeri Mbonyintege by’umwihariko no ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri rusange kandi ko Ndahiro abikora abigendereye. 
Turasanga ari ugupfobya jenoside yakorewe abatutsi ushyira imizi yayo kuri bamwe mu bayirokotse. 

Tom Ndahiro yarangije inyandiko ye avuga ati: “Biracyaza!” Nyakubahwa Perezida, oya mukore ibishoboka byose ntibikomeze kuza kuko si byiza.

Nyakubahwa Perezida, twibutse ko atari ubwa mbere Musenyeri Mbonyintege yibasirwa kuri ubu buryo. 

Umwaka ushize yatewe ubwoba bwo kujyanwa mu nkiko hashingiwe ku biganiro yagiranye n’amaradiyo BBC na VOA n’ibitekerezo yatanze mu misa yasomye ngo byari bitandukanye cyangwa byavuguruzaga ibyo Dr. Jean Damascène Bizimana yari yatanze.

Nyakubahwa Perezida, niba Diane Shima Rwigara yaranditse avuga ko hari abanyarwanda bicwa ntibikurikiranwe, ndetse akibanda ku bacitse ku icumu bitewe n’urupfu Jean Paul Mwiseneza yari amaze kwicwa n’igihe cy’icyunamo twarimo nk’uko abivuga mu ibaruwa ye, agasaba ko izo mpfu zahagarara zikanakurikiranwa, byaba bituruka ku nyungu za politiki, byaba bifite indi ntego we wayanditse yaba yihariye, igisubizo cyo kwibasira abarokotse jenoside bateshwa agaciro, bitwa abarokotse batuzuye, baregwa kuba bamwe muri ba nyirabayazana ba jenoside yabakorewe, turasanga atari cyo gisubizo gikwiye. Ahubwo igisubizo nk’icyo ni amahano akwiye kwamaganwa vuba bishoboka ndetse abayari inyuma bakihanizwa bakanakurikiranwa. 

Turabyita amahano kuko usibye no gutoneka no gucyurira abarokotse, birapfobya amateka ya jenoside yakorewe abatutsi kuko abayikorewe n’abo yahigaga babaye barizize, jenoside yaba ihinduye isura. 

Usibye ingaruka ku barokotse jenoside, ku bayizize no ku mateka ya jenoside kandi, aya mahano aracamo abanyarwanda ibice mu gihe Leta muyoboye idahwema kuvuga ko ishyize imbere kunga no kubanisha abanyarwanda.

Nyakubahwa Perezida, byumvikane neza ko ikigamijwe muri uru rwandiko rwacu atari ugushyigikira cyangwa kuvuguruza ibaruwa Diane Shima Rwigara yabandikiye kuko nta perereza cyangwa ubushakashatsi twakoze ngo tube twakwemeza ko abo yashyize kuri iriya liste bose bishwe, ngo tumenye n’ababigizemo uruhare. 

Icyo tuzi ni uko mu bantu bavugwa muri iriya baruwa Diane Shima Rwigara yabandikiye hari abo twari tuzi nk’abavandimwe, nk’inshuti cyangwa se twarabamenye mu nzira zitandukanye z’ubuzima twagiye tunyuramo (amashuri, akazi, n’ibindi) kandi ubu bakaba batakiriho kandi tutazi uburyo bapfuye. Gukurikirana impfu zabo n’ubwo bitabatugarurira byaduha icyizere ko dufite igihugu kigendera ku mategeko, ko ntawe uzongera kutuvutsa ubuzima ntihagire inkurikizi.

Nyakubahwa Perezida, niba Diane Shima Rwigara abinginga abasaba ko mu bubasha n’ubushobozi bwanyu mwafasha mu guhagarika “impfu za hato na hato” avuga ko ziterwa n’ubwicanyi, ntacyo tubona abasaba kitari mu nshingano zanyu nk’umukuru w’igihugu. Kwamagana ubwicanyi ubwabyo ni uburenganzira n’inshingano za buri wese, yaba akora politiki cyangwa atayikora. 

Diane Shima Rwigara abaye hari ukurengera yakoze muri ruriya rwandiko yabibazwa hakurikijwe amategeko, ntiyabibazwa mu nzira nk’izo Dr. Jean Damascène Bizimana, Naphtal Ahishakiye, ariko cyane cyane Gatete Nyiringabo Ruhumuliza na Tom Ndahiro, bahisemo. Kandi dushingiye ku buremere bw’ibyo bavuga muri iyi nzira bahisemo, turizera ko batabavugira.

Nyakubahwa Perezida, aba bose bahisemo gusubiza ibaruwa ya Diane Shima Rwigara ku buryo bucamo ibice abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bakanagereka kuri bamwe bayirokotse kuba baragize uruhare mu byayiteye, si abantu batazwi kandi batazi ubwenge bihagije ngo tuvuge ngo nta mpamvu yo gutinda ku byo bariho bakora. 

Ikindi kandi, Nyakubahwa Perezida, duhereye ku mirimo bashinzwe, uburyo bwakoreshejwe mu gusakaza inyandiko zabo, ibiganiro byazikurikiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, imyanya abo bari kumwe nka bagenzi babo kuri izo mbuga nkoranyambaga bafite mu buyobozi, turahamya tudashidikanya ko ibi bakora byamenyekanye ku nzego nyinshi. Nyamara kugeza ubu nta ngamba tuzi zafashwe ngo bihagarikwe.

Nyakubahwa Perezida, tubasabye tubikuye ku mutima kubikurikirana bigahagarikwa bidatinze kuko ingaruka zabyo zizasenya ntizizubaka. Nyakubahwa Perezida, niba abantu barebera ibi bikorwa bagaceceka, iri ceceka ni akaga kuko ntirizabuza ingaruka mbi z’ibi bikorwa. 

Twe twahisemo kubandikira tubibamenyesha kandi ntibifatwe uko bitari kuko nta kindi bigamije uretse ubusugire bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’amahoro mu mibanire y’abanyarwanda muri rusange. Uzabiha undi mugambi wese azaba atubeshyeye.

Nyakubahwa Perezida, mujya muvuga ko hari byinshi bigoye ubundi umuntu atagombye gusabwa abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bajya basabwa kubera ko ari bo bafite icyo batanga. 

Turabinginze mudufashe kudasabwa kwihanganira gucibwamo ibice no gukorerwa umuzigo wo kuba nyirabayazana n’abafatanyabikorwa b’amarorerwa yadukorewe.

Turangije tubashimira ingamba zose nziza mwazafata kugirango bihagarikwe kandi tunabifuriza akazi keza.

Bimenyeshejwe:
-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umukuru wa Sena y’u Rwanda
-Minisitiri w’Intebe wa guverinoma y’u Rwanda Minisitiri w’Ubutabera muri guverinoma y’u Rwanda
-Umukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu
-Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG)
-Ibuka (Rwanda)

Abashyize umukono kuri uru rwandiko:

1. Bamara Prosper: Sénégal
2. Basabose Philippe : Canada 3. Bayingana Jovin: USA
4. Cyamazina Jacqueline: Canada 
5. Gahondogo Gaspard: Belgique 
6. Gasake Albert: USA
7. Gasana Gallican: Canada
8. Gasirabo Dada: Canada
9. Gwiza Tabitha: Canada
10. Kabanda Aloys: Belgique
11. Kabera Enock: Canada
12. Masabo Samuel: USA
13. Masozera Etienne: Canada
14. Mukashema Espérance: Netherlands 
15. Munanayire Emmelyne: Belgique 
16. Muzima Philibert: Canada
17. Ndwaniye Siméon: Canada
18. Niwenshuti Richard: USA
19. Niyibizi Hosea: Canada
20. Nkaka John: Belgique
21. Nkurunziza Eric : USA
22. Ntaganzwa Israel: USA
23. Rugambage Louis: Netherlands 
24. Rutabana Benjamin: Belgique 
25. Rutayisire Angelique I.: Belgique 
26. Sendashonga Innocent: USA
27. Umurorwa Teddy: England
28. Uwanyirigira Donata: Belgique.

Ntiyiyumvisha ’Systeme’ ikunze kuvugwa umuntu agomba kuba arimo

$
0
0

Umunyamakuru w’UMUVAVU, Nsengimana Theoneste akaba n’umuyobozi wacyo aribaza sisiteme ivugwa (System) umuntu agomba kuba arimo kugira ngo agire ibyo ahabwa nyuma yuko ngo agiye kwaka isoko akabazwa niba ari muri system.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’UMUBAVU, ati “Ndashaka kuzasobanukirwa sisiteme iyo ariyo umuntu agomba kujyamo iruta iyo kuba umunyarwanda, sisiteme yakabaye iyo kuba uri umunyarwanda”.

Bombori bombori: Kagame asigaye yigisha ikinyarwanda ( Igice cya mbere)

Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko Rwanda Day yasubitswe gusa n’ubundi izabera i Bonn

$
0
0

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, rivuga ko itariki Rwanda Day yari kuzaberaho yimuwe abifuzaga kuyitabira bazamenyeshwa indi tariki mu gihe cya vuba.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Turamenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, yigijwe inyuma ku mpamvu zitaduturutseho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yasobanuye impamvu y’isubirwa rya Rwanda Day kuri micro y’umunyakuru Vénuste Nshimiyimana wa Radio Ijwi ry’Amerika:

Olivier Nduhungirehe aravuga iki ku bya Dr Richard Sezibera?

$
0
0

Mu nkuru ya Radio Ijwi ry’Amerika, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane uburwayi bwa Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera.

Umva inkuru y’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Geofrey Mutagoma ku kutagaragara mu ruhame kwa Dr Sezibera:

Amakuru amwe agaragara ku mbuga nkoranyambaga yo aremeza ko Dr Richard Sezibera yarozwe ndetse yashizemo umwuka ariko ngo Leta y’u Rwanda ikaba yanga kubitangaza.

Human Rights Watch iratabariza abantu bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda

Angola:Museveni na Kagame bumvikanye kurangiza ibibazo

$
0
0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda uyu munsi basinye amasezerano yo kurangiza ibibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano y’ubwumvikane bayasinyiye muri Angola hari abategetsi batatu; Perezida Joao Lorenco wa Angola, Tshisekedi wa DR Congo na Sassou Nguesso wa repubulika ya Congo.

Bamaze kuyasinya, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ati: “Tugiye gukemura ibi bibazo byose”.

Abategetsi b’u Rwanda bashinja aba Uganda gufunga umupaka bitemewe n’amategeko no guhohotera abanyarwanda muri Uganda.

Ibi byatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri Uganda baciye ku mipaka yo ku butaka, bigira ingaruka ku buzima bw’abatari bacye n’imiryango yabo.

Uganda ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Uganda, ndetse ikavuga ko bamwe mu bafatwa ari abakekwaho ibi bikorwa.

Ubushyamirane bw’ibihugu byombi bwagize ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. 

Ubu bwumvikane bwagezweho uyu munsi nyuma “y’ibikorwa byo kunga impande zombi byakozwe na Angola ifatanyije na DR Congo”, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu muri Angola bibivuga.

Mu byo bumvikanye, harimo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”, harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko “atekereza ko bidakomeye cyane kurangiza byinshi mu bibazo bafitanye” ngo nubwo byafata igihe kinini kuko n’iyi ari intambwe ikomeye.

Bwana Kagame na Bwana Museveni mu masezerano yabo bumvikanye gushyira imbere ibiganiro mu kurangiza ikibazo cyose hagati y’ibi bihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Angop bibivuga.

Aba bategetsi kandi biyemeje kuzahura ibikorwa by’ihuriro ryitwa ICGLR rihuje ibihugu byo muri aka karere rigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ivugwa cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko Perezida Kagame yashimiye byimazeyo umuhate wabo “mu kubafasha kubona ibisubizo hagati y’u Rwanda na Uganda”.

BBC


U Rwanda ruvuga ko ibibazo na Uganda bitarangiye aka kanya

$
0
0

Ubwumvikane bwo kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda bwashyizweho umukono u Rwanda ruvuga ko icyo ari kimwe, kubyubahiriza bikaba ikindi.

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda ushinzwe umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC ko kugeza ubu bakomeje “kutagira inama” abaturage b’u Rwanda kujya muri Uganda.

Don Wanyama, umuvugizi wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yabwiye BBC ko igikomeye mu byo abategetsi bombi bumvikanye ari ugufungura imipaka.

Yemeza ko u Rwanda ari rwo rwafunze umupaka warwo bikabangamira ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka kugeza ubu u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna – wakoreshwaga cyane hagati y’ibihugu byombi kuko ariyo nzira ya bugufi igera i Kigali – ruvuga ko uri gusanwa.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko “bagiriye inama” abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda kuko bahohoterwa, bafungwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo. 

Uganda nayo ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, ndetse ikavuga ko bamwe mu bafatwa ari abakekwaho ibi bikorwa.

Abanyarwanda bakoresha umupaka w’ubutaka kuva mu kwezi kwa kabiri ntibemererwa kwambuka n’uruhande rw’igihugu cyabo, ababashije gutega indege zijya muri Uganda bo barazitega.

Don Wanyama avuga ko Perezida Kagame yatangaje ko hari ibyo bakirangiza ku mupaka nyuma bazahita bawufungura.

Bwana Wanyama avuga ko ubu buri gihugu gitegerejweho gukora ibyumvikanyweho mu gihe cya vuba, gusa ntiyavuze icyo gihe uko kingana mu byumweru cyangwa amezi.

Umupaka wa Gatuna
Kuva mu kwezi kwa kabiri, u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna ku modoka nini, uyu wakoreshwaga cyane ku bicuruzwa biva muri Uganda biza mu Rwanda kuko ari inzira ya bugufi, ubutegetsi bwavuze ko uri gusanwa, byahungabanyije ubukungu cyane cyane bwa Uganda yohereza ibintu byinshi mu Rwanda

Bwana Nduhungirehe avuga ko bizera ko Uganda izafungura Abanyarwanda avuga ko bafungiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ari nayo mpamvu “y’inama” avuga ko bagiriye Abanyarwanda.

Ati: “Aya masezerano uko ateye ubundi yakagombye kurangiza ikibazo, ariko gusinya amasezerano ni ikintu kimwe no kuyubahiriza ni ikindi”.

Abajijwe niba Abanyarwanda ubu bagiye kwemererwa gusubukura ibikorwa byabo byambukiranya imipaka bajya muri Uganda, yavuze ko aka kanya ibibazo bitarangiye.

Yasubije ko babanza kureba ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa. 

Ati: “Ntabwo ibibazo birangiye, nitubona abanyarwanda bafunguwe, batagihohoterwa muri Uganda icyemezo kizafatwa cyo kongera kwemerera abanyarwanda kujya muri Uganda kuko ubu tubagira inama yo kutajyayo”. 

Mu byo Bwana Kagame na Bwana Museveni bumvikanye harimo ingingo yo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”.

Impande zombi ntabwo zasobanuriye BBC icyo gihe cya vuba gishoboka uko kingana.

Leta y’u Rwanda yafunze ibinyamakuru byo muri Uganda kuri internet!

$
0
0

Nyuma y’umunsi umwe havuzwe ko hari bimwe mu bitangazamakuru bitangira amakuru kuri internet byo mu Rwanda byafunzwe ku butaka bwa Uganda, ubu no ku muntu uri mu Rwanda hari bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda adashobora gufungura aciye kuri internet.

Ibyo birimo ikinyamakuru The New Vision, Daily Monitor n’ibindi. Ntiharamenyekana impamvu nyamukuru y’iki kibazo.

Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri internet aremeza ko haba hari imbuga zitangira amakuru kuri internet za Uganda zaba zafunzwe zidafunguka ku muntu uri ku butaka bw’u Rwanda.

Mu bivugwa ku isonga harazamo Nilepostnews, new vision, Softpowernews n’izindi.

Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa Kane na bwo hakwirakwiye amakuru avuga ko ikinyamakuru The New Times na Igihe.Com bitafungukaga ku bantu bari ku butaka bwa Uganda.

Uganda ishinja ibyo binyamakuru byegamiye kuri leta ko bibiba icengezamatwara rigamije ikibi kandi ribangamiye umutekano w’igihugu.

Bwana Ibrahim Bbosa uvugira ikigo cy’igihugu cy’itumanaho UCC muri Uganda yabwiye ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa Uganda ko basabye ibigo bitanga services za internet kuba bafunze Igihe na The New Times by’agateganyo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, yagerageje gufungura zimwe mu mbuga zivugwa ko zidafunguka ku butaka bw’u Rwanda.

Akoresheje mudasobwa yafunguye imbuga nk’urwikinyamakuru The New Vision, Daily monitor asanga ntizifunguka. Ariko imbuga nk’urw’ikinyamakuru Chimpreports, Nilepost, SoftpowerNews zo zafungukaga.

Ku murongo wa Telefone Ijwi ry’Amerika ryagerageje gushaka kumenya impamvu izi mbuga zo kuri internet zo muri Uganda zitari gufunguka ku butaka bw’u Rwanda maze rihamagara Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane arimbwira ko ari mu Bufaransa.

Ambasaderi Nduhungirehe yasabye umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika ko yabaza abategeka ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA kuko ngo bo baba bazi iby’iki kibazo.

Kugeza igihe twateguraga iyi nkuru twari tutarabona igisubizo kivuye muri RURA.

Icyakora mu magambo agaragara ku rubuga rwa Twitter yanditswe n’umukozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda asubiza ababazaga impamvu zimwe muri izo mbuga zitarimo gufunguka, Madamu Yolande Makolo yagize ati “Bantu mwese mwagombye kumenya itandukaniro riri hagati y’impamvu n’ingaruka”. Ati “ntidushobora gukubitwa urushyi ngo twongere duhindure undi musaya”. Mu magambo y’icyongereza Mme Yolande Makolo ati “ No Apologies” Ngenekereje mu Kinyarwanda ati “nta mbabazi tubisabira”.

Ibi biriho mu gihe ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo abategetsi b’ibihugu byombi, Prezida Paul Kagame w’u Rwanda na Prezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bahuriye I Luanda muri Angola bashyira imikono ku masezerano yerekeza ku guhosha icyuka kibi kimaze iminsi cyumvikana hagati y’ibi bihugu bituranyi byamye bisangira akabisi n’agahiye.

Ibiri kuba birakomeza gutera ugushidikanya ku iyubahirizwa ry’amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Kigali na Kampala.

Australia: Ubutegetsi bw’u Rwanda buvugwaho ibikorwa by’ubutasi bitemewe muri dipolomasi

$
0
0

Ikigo cy’ubutasi cya Australia kivuga ko iki gihugu kiri kwinjirirwa na ba maneko bo mu mahanga ku kigero kinini kitari cyarigeze kibaho mbere mu mateka y’iki gihugu. 

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishinjwa kuhagira itsinda rya ba maneko bagamije kuburizamo ibitekerezo by’impunzi zitavuga rumwe n’ubutegetsi. 

Iperereza ry’igitangazamakuru ABC cyo muri Australia cyise ‘Maneko aho dutuye mu nkengero y’umujyi’, ugenekereje mu Kinyarwanda, risubiramo amagambo y’uwitwa Kalisa Mubarak, Umunyarwanda ubayo.

Avuga ko kubera impungenge z’umutekano we nyuma yo guhunga u Rwanda, yagiriwe inama na polisi ya Australia kwigengesera iyo atwaye imodoka i Queensland, agahora arebera mu kirahure niba umuri inyuma atari we agambiriye.

Uruhande rw’ubutegetsi bw’u Rwanda rwabwiye BBC ko ibi ari ibinyoma.

ABC isubiramo amagambo ye agira ati: “Umupolisi yavuze ko igihe nketse ko nkurikiwe, ngabanya umuvuduko, ahemewe umuvuduko wa 60 [km ku isaha], nkagenda ku wa 40, nkareba niba iyo modoka yindi ikomeza”.

“Itakomeza, yambwiye kugerageza kugendera mu wundi muhanda utandukanye, ibyo nabyo bitagira icyo bitanga, ngahamagara [nimero igizwe na] zeru eshatu”.

ABC itangaza ko Kalisa avuga ko yahunze u Rwanda kubera ubwoba ko umutekano we wari mu kaga. Yerekeza muri Afurika y’Epfo, nubwo aho naho avuga ko hatamubereye shyashya.

Avuga ko ubwo yabaga muri Afurika y’Epfo nk’impunzi, ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yashatse kumuha akazi nka maneko wari kuba mu itsinda rigari rikorera i Burayi, ryo gutahura abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bahaba. 

Ariko avuga ko ubwo yatahuraga umugambi wa leta y’u Rwanda wo kwica inshuti ye, yanze ako kazi, akaba umutangabuhamya mu rubanza yaburanyemo ashinja leta y’u Rwanda.

ABC itangaza ko ubuhamya bwe bwatumye abagabo bane bahamwa n’icyaha. 

Nuko Kalisa akomeza kurindwa nk’umutangabuhamya, kugeza ashoboye kwimukira mu mujyi wa Brisbane muri Australia mu 2012 ari kumwe n’umugore n’abana be. 

Umuvugizi w’ikigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu muri Australia (ASIO) yabwiye ABC ko ukwivanga kw’amahanga na ba maneko muri iki gihugu “biri ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere”, ariko yirinda gutangaza uburyo ubwo butasi bukorwamo. 

Impuguke mu kuneka zavuganye na ABC zivuga ko rubanda itumva neza neza ikibazo ba maneko bava mu mahanga bateje n’ukuntu byoroshye guhindura abimukira n’impunzi mo ba maneko, akenshi bo batanabishaka. 

Gutura muri iyi leta ya Queensland – imwe mu zigize Australia – byahaye Kalisa kwizera ko kera kabaye yari agiye gutuza.

Kalisa avuga ko gutura muri Queensland yari azi ko bizamuha gutuza
Kalisa avuga ko gutura muri Queensland yari azi ko bizamuha gutuza

Ariko yabwiye ABC ko nyuma yaho yaje kohererezwa ubutumwa bwo kuri telefone igendanwa na nimero yo mu mahanga itagaragaza umwirondoro, icyizere cyo gutuza yari afite kirayoyoka. 

Avuga ko ubwo butumwa bwagiraga buti: “Turagukurikiranye… uzisanga uryamye mu kidendezi cy’amaraso yawe…. Nitutakubona, tuzabona umugore wawe cyangwa abana bawe”. 

Avuga ko yahise ahindura nimero ye ya telefone, ariko akaza kuburirwa na polisi, akumva ko ibyo bidahagije, ko agomba gukora ibirenzeho kugira ngo akingire umuryango we.

Kalisa yabwiye ABC ko polisi yamubwiye ko hari ba maneko b’u Rwanda baba i Logan mu gice cy’amajyepfo cya Brisbane – umurwa mukuru wa Queensland – ndetse ikamusaba kwirinda kuhagera. 

Kalisa agira ati: “Tubayeho mu bwoba”. Avuga ko nk’umuntu usanzwe yararokotse ikindi gikorwa cyo kumwivugana, azi uko ba maneko b’u Rwanda bakora mu mahanga. 

Avuga ko nk’abakorera muri Australia, icyicaro cyabo kiri muri ambasade y’u Rwanda muri Singapour kuko u Rwanda rutagira ambasade muri Australia. 

Yongeraho ko ba maneko boherezwa ahari umubare munini w’impunzi nk’i Brisbane, Sydney na Perth. 

Avuga ko bamwe muri ba maneko bakora mu bigo by’igihugu cya Australia ndetse no mu miryango y’impunzi, aho bashobora kubona byoroshye amakuru ajyanye n’umwirondoro w’impunzi. 

‘Gucecekesha abatavuga rumwe na leta bari kure’

Bamwe mu Banyarwanda bakorera muri Australia n’abahaba nk’impunzi, bavuga ko gucecekesha abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda no gukuraho inkunga imitwe ya politiki itavuga rumwe nayo, biri mu bikorwa byihutirwa bya leta y’u Rwanda. 

Kalisa avuga ko ba maneko bamwe b’u Rwanda baba muri Australia bahagera nk’abanyeshuri kuko iyo uri umunyeshuri biba byoroshye kubona ibyangombwa. 

Abandi avuga ko bahabwa ibyangombwa bishoboka byose mu kubafasha gusaba ubuhungiro, n’uko bagatangira gukorera leta bamaze kwemererwa gutura muri Australia. 

Avuga ko hari n’abahagera ari impunzi z’ukuri zicyeneye ubuhungiro, ariko bagaterwa ubwoba bagahatirwa gukorera ubutasi bw’u Rwanda. 

Hari abahaye amakuru ABC bavuze ko ubaye maneko w’u Rwanda bimuha ubushobozi bwo gusubira mu Rwanda yisanzuye akajya gusura benewabo, ndetse bigatuma n’imitungo ye idafatirwa. 

ABC ivuga ko yagerageje kuvugana n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapour, ariko ntibyashoboka. 

Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yabwiye BBC ko ibyo ntacyo babivugaho.

Bwana Nduhungirehe yagize ati: “Ntacyo tubivugaho rwose, ni ibintu by’ibinyoma, ntabwo tuzajya dusubiza ku bintu bavuze ahantu hose mu binyamakuru, nta mwanya tubifitiye rwose”. 

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda abonwa nk’uwagaruye amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu mwaka wa 1994. 

Ubu, aho amaze imyaka 19 ku butegetsi, hari bamwe mu Banyarwanda bafite impungenge ko ashaka kugundira ubutegetsi.

Abatavuga rumwe n’u Rwanda ngo “na bo si abamalayika”

Lewis Mudge, umukuru w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) mu karere k’Afurika yo hagati, ubu akorera muri Amerika nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda mu myaka ine ishize. 

Ni we mukozi wa nyuma w’uyu muryango wari ufite ibiro bihoraho mu Rwanda. 

Bwana Mudge yabwiye ABC ati: “Numvise cyane ibijyanye n’amatsinda ya ba maneko [akorera] muri Amerika, Canada n’i Burayi. Sindigera nyumva [amatsinda] muri Australia, ariko ntibyantangaza [abaye naho ahari]”.

Nubwo bisanzwe ko ibihugu bigira ba maneko bakorera mu bindi bihugu bafite icyicaro muri za ambasade, Bwana Mudge ashinja u Rwanda kurenga ku mikorere isanzwe mu mibanire y’ibihugu rukoresha abakozi ba ambasade mu gutera ubwoba no kwibasira impunzi z’Abanyarwanda. 

Ariko Bwana Mudge ananenga abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda baba mu buhungiro, barimo nk’Ihuriro Nyarwanda (RNC). 

Ati: “Na bo urebye si abamalayika… kuko bamwe mu bakuru baryo bashinjwa ibyaha byo mu ntambara”. 

Atanga urugero rw’inama yo mu mwaka wa 2015 mu nteko ishingamategeko y’Amerika.

Iyo nteko yasanze ko “mu myaka ya vuba ishize hagaragaye amakuru yo kwizerwa yuko leta ya FPR yahaye akazi abicanyi bo kwica abatavuga rumwe nayo baba mu buhungiro bayinenga cyangwa bagerageza gushinga amashyirahamwe ya politiki cyangwa amashyaka”. 

‘Si u Rwanda gusa’

Porofeseri Greg Barton wigisha kuri Kaminuza ya Deakin University muri Australia agira ati: “Hari ibihugu byinshi bikora nk’ibi, u Rwanda nta nubwo ruri mu cya kabiri ku rutonde”.

Avuga ko benshi mu baturage ba Australia batazi uko ubutasi bw’ibihugu byo mu mahanga bukorwa. 

Avuga ko ibihugu bito bitabamo demokarasi bishora umutungo mwinshi mu guhiga abatavuga rumwe nabyo muri politiki, ngo hatagira abandi bayoboka iyo nzira.

Ati: “Niba uri umuntu wo ku rwego rwo hejuru, nk’umwe mu bagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, uba uri mu kaga”. 

“Ababa mu buhungiro uyu munsi, bashobora kuba batakiburimo mu bihe biri imbere, rero nibasubira mu Rwanda, akenshi bazaba ari abantu bize amashuri, bafite amikoro, ndetse bashobora no gushaka kujya muri politiki”. 

“Mu bihugu aho ihirika ry’ubutegetsi rishoboka, birumvikana ko abategetsi bahangayikishwa n’ibyo”. 

Porofeseri Barton avuga ko akenshi ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa mu buryo bisa nk’aho ari impanuka yabaye. 

Ati: “…Bikunze kuba nkaho umuntu yaguye arenze ku muhanda cyangwa agahubuka ku ibaraza. Ushobora kumva ko umuntu yapfiriye mu mpanuka y’imodoka, ariko ntihagire umuntu n’umwe umenya mu by’ukuri uko byagenze”.

Mozambique: Louis Baziga wayoboraga Diaspora yishwe arashwe

$
0
0

Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri Mozambique yishwe kuri uyu wa mbere arashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari ari mu modoka ye nk’uko ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu abivuga.

Louis Baziga asanzwe ari umunyarwanda w’umucuruzi muri Mozambique, umwe mu banyarwanda umuzi uba muri iki gihugu yabwiye BBC ko Baziga ari umuntu abanyarwanda benshi bahaba bazi cyane.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe yabwiye BBC ko ahagana saa sita z’amanywa uyu munsi, Bwana Baziga yari mu nzira ava iwe ajya kw’igaraje mu gace kitwa Matola muri Maputo.

Agita ati: ” Batubwiye ko haje imodoka imubuza inzira havamo abantu baramurasa imodoka yabo ihita igenda. Abatabaye bamugejeje kwa muganga bagezeyo basanga yapfuye”.

Bwana Nikobisanzwe avuga ko aho bamurasiye ari mu nzira nyabagendwa kandi ituweho, abumvise amasasu bahise batabara ariko basanga abamurashe bagiye ntibabamenya.

Arakomeza ati: “[Ubu] twabihariye inzego zishinzwe iperereza, ntabwo twamenya impamvu bamwishe, icyo bashakaga, ntabwo twabimenya kuko haracyari kare”. 

Bwana Nikobisanzwe avuga ko nta bantu azi bari bafitanye amakimbirane na Baziga.

Avuga ko azi ko yakoraga ubucuruzi bwose bwemewe n’amategeko akanayobora ‘diaspora’ y’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Umwe mu ba hafi mu muryango we yabwiye BBC ko umurambo wa Baziga wahise ujyanwa kuri ‘Hospital Provincial da Matola’ mu mujyi wa Maputo.

Louis Baziga ari kumwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera

Mu kwezi kwa gatandatu nibwo u Rwanda rwafunguye kumugaragaro ambasade yarwo muri Mozambique, igihugu kibamo abanyarwanda barenga 5,000.

Mu kwezi kwa gatanu, Camir Nkurunziza umunyarwanda wari impunzi yiciwe ku muhanda i Cape Town muri Afurika y’Epfo, igihugu gituranyi cya Mozambique, polisi ivuga ko bisa n’aho yari ashimuswe.

Mu 2012, umunyarwanda wari umucuruzi muri Mozambique witwa Théogène Turatsinze, wigeze kuyobora Banki y’Iterambere mu Rwanda, yarabuze nyuma umurambo we bawusanga ureremba ku nyanja.

Mu 2014 Col Patrick Karegeya wahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda yiciwe muri Hotel i Johanesburg muri Afurika y’Epfo.

Mu bihugu binyuranye muri Afurika y’amajyepfo habarwa impunzi, n’abaturage b’abanyarwanda babayo byemewe n’amategeko. 

Muri iki gice havugwa ibikorwa binyuranye by’abashyigikiye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Nyuma y’amakuru avuguruzanya Dr Sezibera yagize icyo atangaza.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’igihe kingana hafi n’amezi 2 Dr Richard Sezibera, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda atagaragara mu ruhame ndetse hatangazwa amakuru menshi avuguruzanya, noneho yaba yagize icyo atangaza.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Kanama 2019, ku rubuga rwa twitter hagaragaye inyandiko bivugwa ko yanditswe na Dr Sezibera.

Iyi nteruro imwe yanditswe ku rukuta wa Dr Sezibera rwa twitter yavugishije benshi menshi ndetse inavugwaho byinshi kuko hari abibazaga niba koko ubu butumwa bwanditswe koko na Sezibera, ariko hari n’abagaragaje ibyishimo byinshi. Uretse ubu butumwa bwo ku itariki ya 31 Kanama 2019, iyodürden urebye ku rukuta rwa twitter rwa Dr Sezibera umuntu abona ko ku matariki ya 25 na 26 Kanama 2019 yasangije inkuru zitandukanye ziganjemo urugendo rwa Perezida Kagame mu Bufaransa mu nama y’ibihugu bikungahaye kw’isi (G7)

Ibi bije bikurikira inkuru y’incurano (igihuha) cyari cyakwiriye ku mbuga nkoranyambaga kitirirwa Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubwo nta na hamwe haba ku rukuta rwe rwa facebook cyangwa rwa twitter hagaragaraga iyo nyandiko yamwitirirwaga.

Aya makuru aje akurikiya inkuru zanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Jeune Afrique n’ibindi bivuga ku burwayi bwa Dr Sezibera, ikitwa Kigali Investigator cyo cyaramubitse cyemeza ko yaguye mu bitaro i Nairobi. Hari n’andi makuru tutarabonera gihamya avuga ko Dr Sezibera yari yasezerewe mu bitaro byo mu Buhinde amaze korohererwa.

Viewing all 3259 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>