Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3259 articles
Browse latest View live

Nta Perezida wo mu karere witabiriye “umunsi wo kwibohora” mu Rwanda

$
0
0

Nta muyobozi w’igihugu gituranyi cyangwa cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo witabiriye ibirori by”umunsi wo kwibohora” mu Rwanda. 

Ni ubwa mbere bibayeho mu birori bikomeye bitumirwamo amahanga n’abaturanyi buri nyuma y’imyaka itanu.

Kuri iyi nshuro, Uganda yohereje visi minisitiri w’intebe, Perezida wa Kongo yohereje umujyanama we, u Burundi ambasaderi wabwo i Kigali, Tanzaniya yohereje minisitiri w’intebe. Ibi ni ibihugu bituranyi n’u Rwanda.

Abayobozi b’ibihugu bya Botswana, Zimbabwe, Repubulika ya Centre Afrique, Namibia, Sierra Leone, Botswana, na Togo biyiziye. Nigeria yohereje Visi Perezida w’igihugu.

Ubutegetsi bw’u Rwanda muri ibi bihe bufitanye ibibazo bya politiki n’ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’ubw’u Burundi.

Mu bashyitsi bakuru nta muyobozi w'igihugu gituranyi n'u Rwanda wari uhari
Mu bashyitsi bakuru nta muyobozi w’igihugu gituranyi n’u Rwanda wari uhari

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda banenga imibanire bavuga ko ari mibi y’abategetsi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi.

Mu bihe bishize, Perezida Paul Kagame kuri iki yavuze ko u Rwanda rubana neza n’ushaka ko babana neza. 

Mu ijambo ry’uyu munsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko intambara yo “kwibohora” yari ikenewe ndetse ko ntacyari kuyibuza.

Yagize ati: “Kwibohora ntibyari bigamije gusubizaho ibyahise, ahubwo kurema ikindi kintu gishya cyiza ku Banyarwanda bose”. 

“Urwo rugamba rwari rukenewe, ndetse mu kuri ntacyari kurubuza. Nihazigera hakenerwa izindi ngamba, tuzaba duhari”.

Amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko uyu atari “umunsi wo kwibohora”, ko ahubwo ari umunsi FPR yishimira ko yafashe ubutegetsi.

BBC


Tariki ya 04.07.2019 imihango yose uko yagenze (Video)

Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa mu 1994 yaganiriye na BBC ku byo bashinjwa mu Rwanda

$
0
0

Amiral Jacques Lanxade yari umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa hagati ya 1991 na 1995, BBC yamubajije ku ruhare ruregwa ingabo z’Ubufaransa ku bwicanyi na Jenoside byabaye mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 84, umunyamakuru wa BBC Afrique yamubajije icyo avuga ku byabaye mu Bisesero aho ingabo z’Ubufaransa zishinjwa gutererana abicwaga n’Interahamwe.

Yavuze ko ibi ntacyo yabivugaho kuko biri mu bucamanza ubu, ariko ngo abona ari ibikorwa bigamije gusebya u Bufaransa.

Kuki ingabo z’u Bufaransa zitavuga kenshi ku ruhare rwazo muri Jenoside mu Rwanda?

Amiral Lanxade avuga ko ubwe yabivuzeho kenshi kandi n’ingabo nta kibazo zifite cyo kubivugaho.

Ati:”Ikimbabaza ni uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ni ukuvuga ba perezida uko basimburana, butavuga bweruye ngo buvaneho uruhare rwose ku ngabo z’ubufaransa.

Bwana Lanxade avuga ko abanyapolitiki aribo bakwiye gusobanura neza, kurusha abasirikare, ibyabaye mu Rwanda kuko ngo abasirikare bashyira mu bikorwa amabwiriza ya guverinoma. 

Guillaume Ancel yari umusirikare w’ipeti rya kapiteni waje muri ‘operation turquoise’ mu Rwanda, umwaka ushize wa 2018 yanditse igitabo avuga ko u Bufaransa bwahaga intwaro abakoraga jenoside, mbere, iri kuba na nyuma yayo.

Kuri ibi, Bwana Lanxade ati “Hoya, ibyo byose ni ibinyoma. Ni ukuri ko ubufaransa bwatanze intwaro ariko bwatanze intwaro mu gihe cya Habyarimana kuko icyo gihe bafashaga ingabo z’u Rwanda”.

Umunyamakuru: Naho nyuma?

Ati: “nyuma ntabwo u Bufaransa bwigeze bwongera gutanga intwaro

No ku bakoraga Jenoside?

Ati: “Nta n’ishingiro byari bifite, jenoside ntabwo yakoreshwaga imbunda kandi nta na kimwe twafashije abategetsi b’abahezanguni b’Abahutu muri kiriya gihe, biriya byose ni ukwandika gusa”. 

Perezida Emmanuel Macron aherutse gushyiraho komisiyo y’abanyamateka yo kwiga ubushyinguranyandiko (archives) bwose ku ruhare rw’ubufaransa mu byabaye mu Rwanda. 

Admiral Lanxade avuga ko yizeye ko iyo komisiyo izagaragaza ukuri. Ati: “Kuko Ubufaransa ntacyo bwishinja muri kariya kaga kabaye mu Rwanda”.

Umunyamakuru: u Bufaransa nta makosa bwakoze?

Yasubije ati: “Hoya, Ubufaransa nta makosa bwakoze. Gusa byaba byiza no kureba ku bushyinguranyandiko bw’Abanyamerika, ubw’Abongereza n’Ababiligi, bazabona ko ubufaransa aribwo bwagerageje guhagarika ubwicanyi”.

BBC

Ange Ingabire Kagame yashyingiwe (yavuguruwe)

$
0
0

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2019 yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma.

Ubukwe bwa Ange Kagame na Ndengeyingoma bwari bumaze igihe bwitegurwa ndetse na Perezida Kagame yari aherutse kuvuga ko Nyakanga ya 2019 ari ukwezi kw’ibirori bikomeye kuri we kuko aribwo u Rwanda rwizihizamo isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye ndetse ari nako umukobwa we azashyingirwamo.

Umuhango wo gushyingirwa imbere y’Imana hagati ya Ange na Bertrand wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019 ku Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo.

Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira i Rusororo mu Intare Conference Arena ahagana saa munani z’igicamunsi.

Ibi birori byarakomeje nyuma yo kuva i Rusororo habaye gusangira muri Kigali Convention Centre, bikurikirwa n’ibirori byo gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya Kigali Convention Centre.

Amashirakinyoma ku rupfu rw’umucungagereza Caporal Mwiseneza Jean Paul

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka hakwiriye inkuru uvuga ko Caporal Mwiseneza Jean Paul wari umucungagereza muri Gereza ya Nyarugenge yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.

Iyi kuru yanditsweho cyane n’ibinyamakuru byo mu Rwanda nka igihe.com aho icyo gitangazamakuru mu nkuru yacyo yo ku wa mbere tariki ya 10 kamena 2019 cyagize kiti:

“Nyakwigendera Mwiseneza Jean Paul yavukiye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kayumba, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu 1983. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo habonetse umurambo we mu gisambu cyo mu gace akomokamo i Nyamata. Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko abishe Mwiseneza bataramenyekana. Ati “Umurambo we wabonetse uyu munsi mu gitondo, yiciwe mu murenge wa Nyamata, niho iwabo. Nta makuru turabona ku babikoze ariko baracyashakishwa.” Yavuze ko ubugizi bwa nabi bwose bwambura umuntu ubuzima, ubukora agomba kumva ko na we amaherezo azamenyekana kandi ubutabera bukamugeraho. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko Mwiseneza yatangiye akazi k’ubucungagereza mu mwaka wa 2011, akaba yari yasabye uruhushya rw’iminsi ibiri. Nyakwigendera yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ababyeyi n’abandi bavandimwe be, asigarana na mushiki we. Asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu bari batuye mu Karere ka Nyarugenge.”

Mu iperereza ryakozwe na The Rwandan n’isesengura ryakozwe haherewe ku makuru twahawe na bamwe mu bacungagereza ndetse na bamwe mu mfungwa bo muri Gereza ya Mageragere twaje kumenya ko Nyakwigendera Caporal Mwiseneza yishwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda azira kuba yaracitswe akavuga amakuru yagombye kuba yaragize ibanga.

Uyu mucungagereza wapfuye aciwe umutwe yaba yarishwe mu rwego rumeze nko gutanga gasopo ku bandi bantu bashobora gucikwa bakavuga amabanga y’akazi bakoramo cyane cyane abashinzwe umutekano.

Ayo Mabanga ni ayahe?

Ku wa kabiri tariki ya 4 Kamena 2019 habaye isaka ritunguranye muri Gereza ya Mageragere rikozwe n’igipolisi ku buryo n’abacungagereza ubwabo batunguwe. Muri iki gikorwa cyari injyanamuntu haje kuzamo imvururu hagati y’abapolisi basakaga n’abagororwa, Police irasa amasasu hagwa abagororwa 2 abandi benshi barakomereka.

Iki gikorwa cyagizwe ibanga rikomeye kugeza ubwo umucungagereza Nyakwigendera Caporal Mwiseneza Jean Paul acitswe akavuga ibyabaye. Bimaze kumenyekana ko ari we wasohoye iryo banga yahise yicwa umurambo we uboneka ku wa mbere tariki ya 10 Kamena 2019 i Nyamata aho Nyakwigendera akomoka yatewe ibyuma ndetse yanaciwe umutwe.

Imyigaragambyo y’abagororwa muri Gereza ya Mageragere.

$
0
0

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri gereza ya Mageragere muri uyu mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 08 Nyakanga 2019  nyuma y’aho intureka zari zahereye mu gitondo zitewe na CSP Kayumba uyobora gereza ya Mageragere nyuma y’imirwano yahuje abacungagereza n’abafungwa, igakomerekeramo abatari bacye ku mpande zombi! Mu masaha ya mbere ya saa sita CSP Kayumba  yagerageje kubakangisha Karacinikov, bati: “ibeshye tukwereke ! Mageragere si Rubavu….” None kuri uyu mugoroba ibintu bihinduye isura.

Ijisho ry’Abaryankuna dukesha iyi nkuru riri gukurikiranira ibiri kubera muri gereza ya Mageragere ryabashije kubona abacungagereza barasa hejuru bahagaze mu tuzu twabo bacungiramo umutekano bita “miradors” twubatse hejuru y’igipangu cy’iyo gereza. Ibi bije nyuma y’aho baje gusohora umuyobozi w’abafungwa n’uwa croix rouge y’abafungwa bagakubitwa bakagirwa intere bihimura ku mirwano yabaye muri ico gitondo cyo ku wa mbere.

CSP Innocent Kayumba uri ku mwanya wa mbere mu bayobozi b’amagereza bo mu Rwanda ukorera abafungwa iyicarubozo kurusha abandi, aherutse kwimurirwa kuri Gereza ya Mageragere avanywe mu ya Rubavu aho yari amaze kwamamara kubera gukora iyicarubozo muri iyo gereza! Amakuru aturuka kuri iyo gereza aravuga ko akihagera yahagaritse ikitwa ikiribwa cyose kinjiraga muri gereza giturutse hanze agamije kwicisha abahafungiye inzara!

Muri gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019 yashumurije abafungwa abacungagereza babahukamo n’amaferabeto n’imigozi y’amashanyarazi barakubita ntiwarora. Abanyururu babonye bikomeye bihagazeho maze bunga urunani barwana n’abacungagereza bari binjiye muri gereza, babonye bikomeye bakizwa n’amaguru bakubitaho icyugi.

Iyo mirwano itamaze igihe kirekire ntiyari yoroshye kuko yakomerekeyemo abafungwa benshi n’abacungagereza basaga icumi (10)!

CSP Kayumba yabonye ingabo ze zineshejwe yeguye imbunda ahagarara mu marembo ya gereza ayitunga mu bafungwa nabo bamuha induru bamubwira amagambo anyuranye bamwe bagira bati: “ibeshye duhite tuguhanagura nonaha...”; “Mageragere si Rubavu twe tuzakwemeza”; ” Iyo mbunda udukangisha ntiwaturushije kuyifata, warasa bangahe ariko nawe ntiwasigara…”

CSP Innocent Kayumba

Intandaro y’iyi mirwano yavuye ku ishavu abafungwa bagize ubwo uwo diregiteri yatumaga abacunga umutekano imbere muri iyo gereza kumuzanira umusore wari ukirutse ibikomere yatewe n’inkoni yakubiswe ku mabwiriza y’uyu mugabo none akaba yashakaga kumusubira!

Abafungwa bahise bahagurukira rimwe bamagana ubwo bugizi bwa nabi, bikubitiye kukuba uyu mugabo yarafashe icyemezo cyo kubicisha inzara biba bihumiye ku mirari! 

Umucungagereza umaze igihe akorera kuri iyi gereza yatubwiye ko uyu
mu diregiteri ari kwitiranya gereza ya Nyakiriba na gereza ya Mageragere. Yatubwiye ko uyu mudiregiteri yabujije kwinjira n’ibyo abafungwa bari biguriye bikaba bishobora guteza umwuka mubi kurushaho kuko byaguzwe ahemewe na gereza! Yakomeje avuga ko yoshya abacungagereza kujya kuvana ibitemewe muri gereza ariko bakanasohora n’ibiba byinjiyemo babiherewe uburenganzira. Yagize ati: “Dore nk’ubu icyateye imirwano ni agahinda k’ibintu by’abafungwa byasohowe byapakiwe
pick up 2…bikomeje gutya abantu bakwicana!”

Hashize igihe mu magereza hatangiye uburyo bwo guhima abanyururu ku buryo bweruye! Iziri ku isonga akaba ari gereza ya Rubavu, iya Nyanza, iya Huye n’iya Mageragere!

Hano hasi mwakumva ikiganiro kigufi umwe mu bagororwa bafungiye muri Gereza ya Mageragere yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019 asobanura uko imyigaragambyo imeze:

Ku ruhande rw’urwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa bo basubije bakoresheje urubuga rwa twitter bavuga ko nta myigaragambyo iri muri Gereza ya Mageragere:

Ni inde urimo gukoresha imiyoboro ya WhatsApp na Facebook bya Nyakwigendera Anselme Mutuyimana?

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019, abantu benshi bari mu magroupes ya Whatsapp atandukanye basanzwe bari bafite inimero ya telefone ya Nyakwigendera Anselme Mutuyimana wari umuyoboke wa FDU-Inkingi (witabye Imana yishwe ku wa 8 Werurwe 2019) batunguwe no kubona mu rukerera rw’uyu munsi inimero ye iva mu magroupes yose ya Whatsapp yarimo!

Ibi bikaba bishatse kuvuga ko hari abantu barimo gukoresha inimero ya telefone ya Nyakwigendera.

Si kuri WhatsApp gusa kuko no ku rubuga rwa Facebook, umurongo wa Anselme uzwi yajyaga akoresha yandika cyangwa yohererezanya ubutumwa n’abantu ujya ucishamo ugakora!

Ibi biteye kwibaza!

-Ese ni bagenzi be bo mu ishyaka FDU-Inkingi barimo gukoresha iyo miyoboro?

-Ni abo mu muryango we se cyangwa inshuti ze?

-Ni abamuhotoye se dore ko bivugwa ko na telefone ze zatwawe igihe yicwaga?

Tubitege amaso!

UMUTEKANO MUKE NA NONE MU KARERE KA RUSIZI MU MURENGE WA MURURU:ABANTU BATARAMENYEKANA BATWITSE IMODOKA BARASA N’AMASASU MENSHI MURI AKO KARERE.

$
0
0

Dukomeje gukurikirana ibibera muri Mururu mu karere ka Rusizi ariko n’ubu biracyarimo urujijo.

Ubushize ku itariki ya 25/05/2019 ku biro by’umurenge wa MURURU no ku italiki ya 08/06/19 mu kagari ka TARA muri Mururu,amasasu atari make yumvikaniye muri ako karere nk’uko twari twabibwiwe n’abaturage kuko ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ntibwigeze bubitangaza. Gusa byakekwaga ko yaba ari FLN ariko hari n’abavuga ko ibyo bikorwa biri gukorwa na RDF igamije gufate abatavugarumwe nayo cyane ko iyo bahageze bafata abahisi n’abagenzi.

Icyo gihe ingabo nyinshi zarahazindukiye zifata abaturage zirabajyana kubafunga, nyuma RDF yagarutse gukoresha inama, nk’uko twabibwiwe n’abaturage bashatse ko tubagirira ibanga, RDF yasobanuriye abaturage ko ari aba FLN (FORCES DE LIBERATION NATIONALE ) batambukaga bari kwerekeza muri Nyungwe. Ariko ibyo byateye amakenga, kuko FLN itahanyura yerekeza mu Nyungwe ngo ibure no kumvikana ahandi mbere yo kwinjira muri Nyungwe.

Amakuru dukesha na none abaturage baravuga ko muri iri joro ryakeye ku itariki ya 08/07/2019 ahagana saa sita z’ijoro (00H00), abantu bitwaje imbunda bongeye kurasa hafi y’UMURENGE WA MURURU, mu karere ka RUSIZI, byabereye ku RUGANDA RUTUNGANYA IBIGORI (RUKORA KAWUNGA) rw’umushoramari witwa KAYISHEMA; urwo ruganda ruri ahahoze STATION SOPECYA YA ESSENCE kubahazi mbere ya 1994.
Umuzamu yumvise amasasu ariruka yerekeza kuri SACCO, abarindaga SACCO bumvise amasasu abaye menshi kuyo barasaga nabo bariruka. Abaturage bahise batangira kuvuza induru bacyumva amasasu. Kuri urwo ruganda hari hahagaze imodoka ebyiri imwe yo mu bwoko bwa DAYIHATSU n’indi y’ IKAMYO, ubwo amasasu yakomeje kuvuga hashize akanya imodoka yo mu bwoko bwa DAYIHATSU yahise itwikwa n’abarasanaga. Igitangaje kandi giteye amakenga ni uko Ingabo za RDF zari aho hafi zahageze mu gitondo zifata abaturage zikoresha n’inama. Bityo bikaba bikekwa ko ibyo bikorwa bikorwa na zimwe mu ngabo za RDF mu rwego rwo kugirango zibone uko zica abaturage bo mu cyahoze kitwa CYANGUGU kugirango babatere ubwoba bwo kongera gushyigikira Bwana Twagiramungu Faustin uyoboye ishyaka RDI RWANDA RWIZA riherutse kwinjira mu Mpuzamashyaka yitwa MRCD (Impuzamashyaka Nyarwanda iharanira Impinduka na Demokarasi mu Rwanda).

Ibikorwa nk’ibyo FPR ikunda kubikora kugirango yikize abo batavuga rumwe. Twibutse ko FPR iherutse kumarira ku icumu abaturage bo mu nkengero za Nyungwe cyane mu cyahoze ari Gikongoro na Kibuye. Abaturage bakomeze kwigengesere kuko FPR irashaka impamvu y’umutekano muke kugirango ibone uko ibatsemba. Turakomeza gukurikirana iyi nkuru turajya tubagezaho uko biri kugenda.

Umusomyi wa The Rwandan

Rusizi


Rwanda:Akarasisi ko ku “munsi wo kwibohora” mu katojwe n’Abashinwa.

$
0
0

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakoze akarasisi ku “munsi wo kwibohora” ku nshuro ya 25 – umunsi wizihizwa ku itariki ya 4 y’ukwa karindwi – batojwe n’abarimu ba gisirikare bo mu Bushinwa, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The South China Morning Post. 

Iki kinyamakuru kinavuga ko amwe mu mabwiriza y’uwari uyoboye akarasisi yatangwaga mu rurimi rwa Mandarin rukoreshwa mu Bushinwa. 

BBC yagerageje kuvugana n’igisirikare cy’u Rwanda, ariko ntibirashoboka. 

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya televiziyo CCTV ya leta y’Ubushinwa ivuga ko ari bwo bwa mbere u Rwanda rwari rukoze akarasisi nk’aka ko mu mujyo w’imyiyereko ya gisirikare y’Ubushinwa, aho kuba mu mujyo w’akarasisi ka gisirikare k’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari aho uwari uyoboye aka karasisi yageze akigira imbere akavugana n’abo yari ayoboye avuga aranguruye mu rurimi rwa Mandarin agira ati: “Murebe iburyo!”, abasirikare bagasubiza bati: “Rimwe! Kabiri!”

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, igisirikare cy’u Rwanda cyasabye icy’Ubushinwa kohereza abatoza ba gisirikare ngo bafashe mu gutoza abasirikare n’abapolisi bakoze ako karasisi ko ku “munsi wo kwibohora”, nkuko bitangazwa n’iki kinyamakuru The South China Morning Post.

Akarasisi ko ku "munsi wo kwibohora" ku nshuro ya 25 mu Rwanda
Akarasisi ko ku “munsi wo kwibohora” ku nshuro ya 25 mu Rwanda

Abarimu ba gisirikare batandatu b’Ubushinwa batoje abasirikare n’abapolisi bagera hafi ku 2000 bari bagize amasibo 22 yakoze ako karasisi. 

Liu Baoxin, umwarimu wo mu gisirikare cy’Ubushinwa, yabwiye televiziyo CCTV ko abo basirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagiye batozwa amasaha arenga umunani buri munsi, hagendewe ku migenzo y’akarasisi ka gisirikare k’Ubushinwa.

Yagize ati: “Akarasisi k’uyu munsi [ku wa kane ushize] karenze ibyo twari twiteze, ndetse kageze ku ho tuba twifuza nk’urugero fatizo rw’imyitozo yacu. Twishimiye cyane uko bitwaye”. 

Mu myaka ya vuba ishize, Ubushinwa bwongereye gukorana n’ibihugu by’Afurika mu ishoramari mu bucuruzi ndetse n’ibya gisirikare birimo nko kugurisha intwaro. 

U Rwanda rwakomeje kugenda rugura intwaro mu Bushinwa, nkuko bitangazwa n’iki kinyamakuru The South China Morning Post.

BBC

Gereza ya Mageragere: abagororwa 3 nabo bamaze kumenyekana ko bapfuye!

$
0
0

Kubera inkoni, gufunga abagororwa nta mpamvu mu gasho no kubicisha inzara.. abagororwa bo muri iyo gereza bakoze imyigaragambyo mu mahoro ku wa mbere ku ya 8 Nyakanga 2019. Iyo myigaragambyo yatangiye ubwo CSP Kayumba yatumagaho umusore witwa Habimana Sadiki ufungiwe icyaha cyo guhungabanya umudendezo w’igihugu ngo amukubite nta cyaha yari yakoze aho muri gereza. Uwo musore yanze gusohoka ngo ajye kwitaba CSP Kayumba maze ashyigikirwa n’urubyiruko rutari rugishoboye kwihanganira ako karengane. Ni aho byahereye ifungwa zo muri iyo gereza zahereye zivuga ko zidashaka kuyoborwa n’umugome, umwicanyi CSP Kayumba.

Bukeye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019, Commissaire Rwigamba Georges aho kugirango akemure ikibazo abafungwa bamwakirije mu mahoro n’ituze yahisemo gukubita izo mfungwa yifashishije abapolisi, abacungagereza bari bafite ndembo, ferabeto n’ibibando.

Hakubiswe imfungwa 3000, hakomeretse abagera kuri 500, abadozwe basatuwe imitwe ni 120, hamaze gupfamo 2 biyongereyeho uriya Habimana Sadiki tumaze kumenya ko amaze kunogonoka muri iri loro rio ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu.

Habimana Sadiki ni mwene Shyikiraho, wavukaga mu mudugudu wa Mwidagaduro, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, yari yakubiswe bikomeye akubitanwa n’abandi bafungwa 50 barezwe hamwe nawe kuyobora imyigaragambyo, yabaye mu mahoro asesuye. We arapfuye asize bagenzi be barimo bataka kubera inkoni no gutsindagirwa mu gasho gato ari benshi bafungiranye.

Commissaire RWIGAMBA Georges yivovose amasaha arenga 2 abwira imfungwa ko CSP Kayumba arimo akora ibyo yatumwe na Leta ko aho kugira ngo bamukureho ahubwo bagiye kumwongerera ubushobozi ngo arangize inshingano ze. Imfungwa zahise ziheba, zishyira mu maboko y’Imana, ziteguye kuguma kugaraguzwa agati na CSP Kayumba.

Nyakwigendera Habimana Sadiki wari usanzwe afite nyina na mushiki we nabo bafunzwe ntazibagirana mu mitima y’imfungwa zo muri gereza ya Nyarugenge kubera urugero atanze rwo guharanira guca akarengane mu mahoro kugeza igihe nawe ahaburiye ubuzima bwe.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.Turasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gukurikiranira hafi iyica rubuzo ryimakajwe na Leta y’u Rwanda muri gereza ya Nyarugenge.

Umusomyi wa The Rwandan

Gereza ya Mageragere

Umunyamakuru Ndorimana Semana yitabye Imana.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Umunyamakuru Ndolimana Semana wamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga yitabye Imana azize uburwayi kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019.

Ndolimana Semana yakoreye ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ndetse no mu mahanga akaba yaragiye yifashishwa n’ibitangazamakuru bikomeye mpuzamahanga nka BBC Gahuza Miryango na Radio Ijwi ry’Amerika mu busesenguzi ku karere k’ibiyaga bigali cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagiye acisha inyandiko zitandukanya mu binyamakuru bikorera mu mahanga nka The Rwandan ndetse no ku rubuga ihame.org yari yarashinze.

Yakoresheje cyane urubuga rwa Facebook na Whatsapp mu gutanga ibitekerezo ku izina rya Muhire Christopher cyangwa Kanuma Christophe.

Yitabye Imana ku myaka 42 aguye i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yabaga. Yafashwe n’uburwayi butunguranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019 ku mugoroba, ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro Aga Khan University Hospital i Nairobi ni naho yaguye.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Umunyamakuru Robert Mugabe ari mu bakubiswe muri Gereza ya Mageragere.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 aravuga ko umunyamakuru Robert Mugabe ari mu bagororwa bo muri Gereza ya Mageragere bakubiswe bikomeye.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019 rishyira ku wa gatatu, CSP KAYUMBA Innocent n’abacungagereza ayobora bihereranye umunyamakuru Robert Mugabe barara bamuhondagura bamushinja ko ari we wavugiye kuri Radiyo IJWI RY’AMERIKA ku mugoroba wo ku wa mbere w’iki cyumweru.

Mu gitondo cy’uyu wa gatatu nibwo Robert Mugabe yavuye mu nzara za CSP KAYUMBA n’abacungagereza ayobora, baramureka aza mu kiryamo cye aho abana n’abandi bafungwa yabaye inoge afite ibirongo bya za ferabeto umubiri wose.

Tubibutse ko Robert Mugabe ari umunyamakuru wari ufite ikinyamakuru gikorera kuri interineti kitwa THE GREAT LAKES VOICE. Amaze mu buroko amezi 9 akurikinywe akekwaho gusambanya abana babiri bavukana barimo umwe utari wakageza ku myaka y’ubukure igihe ibyaha akekwaho byabaga.

Ubwo umunyamakuru Mugabe aheruka mu rukiko hari ikibazo cya ADN/DNA ubwo yasabwaga kongera gufatwa ibipimo bishya kuko ngo ibyari byafashwe mbere ngo byatakaye, ibyo umunymakuru Mugabe ntabikozwa.

Ingingo ihana gusebya perezida yakuwe mu mushinga mushya w’itegeko

Abagororwa 25 bimuriwe muri Gereza ya Rubavu bakirijwe inkoni

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan akomeje kuvuga ku karengane Imfungwa zo muri Gereza ya Mageragere zirimo.

CSP Innocent KAYUMBA Innocent ku wa mbere ku itariki ya 8 Nyakanga 2019 yohereje muri gereza ya Rubavu imfungwa 25 yabanje kuzikubita yazinogeje.

Izo mfungwa zinageze muri gereza ya Rubavu zakirijwe inkoni zijugunywa mu gasho aho kugeza uyu munsi zigikubitwa zirenganywa.

Muri izo mfungwa zajyanywe muri gereza ya Rubavu harimo uwitwa MUDADARI P. Célestin wayoboraga izindi mfungwa muri gereza ya Nyarugenge, HARERIMANA Célestin na MUGABO Théodore wavuraga imfungwa bagenzi be.

Umusomyi wa The Rwandan

Rubavu

Undi muyoboke wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha inkuta za Victoire Ingabire Umuhoza, ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook aravuga ko undi muyoboke wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero!

Muri ubwo butumwa butabaza butangwa na Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi haravugwamo ko uwo muyoboke wa FDU Inkingi wabuze yitwa Eugène Ndereyimana, akaba yabuze uyu munsi ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019 mu masaha y’igicamunsi, mu birometero 5 gusa uvugana aho yagombaga guhurira na bagenzi be bandi bo mu ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Iyi nyandiko ikomeza igaragaza impungenge ivuga ko nyuma y’ibyabaye kuri Nyakwigendera Anselme Mutuyimana wishwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 batinya ko n’uyu waburiwe irengero byamubaho.

Mu gusoza ubu butumwa butabaza hibutswa ko tariki ya 3 Nzeli 2018, uyu Eugène Ndereyimana waburiwe irengero yari yatawe muri zombi n’abayobozi b’ibanze bari kumwe n’umusirikare ariko nyuma aza kurekurwa.


Perezida Kagame yashyizeho ba Ambasaderi bashya 15.

$
0
0

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri y’Intebe Edouard Ngirente riravuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho ba ambasaderi bashya mu buryo bukurikira:

Repubulika ya Angola: Wellars Gasamagera

Muri Canada: Prosper Higiro

Muri Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa: James Kimonyo

Muri Repubulika IharaniraDemokarasi ya Kongo: Vincent Karega

Repubulika y’Abarabu ya Misiri: Alfred Kalisa

Repubulika y’u Bufaransa: Dr Francois Xavier Ngarambe

Repubulika ya Ghana: Aissa Kirabo KACYIRA

Ubwami bwa Maroc: Sheikh Saleh Habimana

Muri Repubulika ya Koreya:Yasmin Amri Sued

Leta ya Qatar: Francois NKURIKIYIMFURA

Leta ya Afurika y’Epfo: Eugene SEGORE Kayihura

Repubulika ya Singapore: Jean de Dieu UWIHANGANYE

Ubusuwisi: Marie Chantal RWAKAZINA

Muri Tanzania: Maj General Charles Karamba

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu: Emmanuel HATEGEKA

Mwakumva hano hasi uko iryo tangazo ryasomwe kuri Radio:

Diane Rwigara ati: “wima amaraso igihugu cyawe imbwa zikayanywera ubusa”

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, umunyapolitiki Diane Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakabakaba 50, icyo kiganiro kikaba cyabereye i Nyamirambo muri imwe mu nzu z’Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, ni naho yanagikoreshereje atangiza umutwe we wa politiki Itabaza, mbere yo gufungwa. Umutekano ntabwo wari wakajijwe ku buryo budasanzwe.

Muri iki kiganiro cyatangiye isaa kenda n’iminota 40, Diane Rwigara yasobanuye iby’ibaruwa yandikiye Perezida Kagame (iyo baruwa murayisanga hano hasi).

Umunyapolitiki Diane Rwigara yatangiye ashimira abanyamakuru n’abanyarwanda muri rusange bababaye hafi mu bihe bikomeye, we n’umuryango we.

Yavuze ko impamvu yatumije iki kiganiro ari ukuvuga ku ibaruwa yandikiye perezida wa Repubulika, ku iyicwa ry’umucungagereza Jean Paul Mwiseneza bakunze kwita Nyamata. Diane yavuze ko uyu Mwiseneza yishwe ateraguwe ibyuma bakamuca n’umutwe, yasobanuye kandi ko Mwiseneza yari umucikacumu wamaririje kuko bishe umuryango we wose agasigarana na mushiki we umwe gusa.

Mu rwandiko yandikiye Perezida Kagame arabaza impamvu u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu ariko abantu bakaba bakomeje kwicwa bya hato na hato kandi ngo bigasa n’ibishyigikiwe n’abayobozi bakuru yatanze urugero ku ijambo rya Perezida Kagame rye kuw a 10 Gicurasi 2019 aho yagize ati: “Hari ubutabera bwemewe n’amategeko, n’ubundi bwihariye”

Yasobanuye ko Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere yabaye nk’ugaragaza ko Mwiseneza yizize aho yagize ati “Ugomba kwimenya, kumenya aho uri, uko uhagaze, ibyo uvuga n’aho ubivugira..

Diane arashimira ingabo zabohoye u Rwanda ariko agasaba ko Abanyarwanda batakandamizwa n’abababohoye, arasaba ko nta n’umwe ukwiye gupfobya Jenoside, ariko ati ntibikwiye ko kubuza kuyipfobya bisumbishwa kurinda umutekano w’abayirokotse.

Asoza urwandiko rwe avuga ko mu gushimira abahagaritse jenoside, bitabasaba imbaraga zihanitse ngo bahagarike ubwicanyi bwa hato na hato bubera mu gihugu cyane cyane ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Mwiseneza Jean Paul atari umunyapolitiki, ahubwo yari umucungagereza ukunda ukuri. Yatanze kandi urutonde rwa bamwe mu bacikacumu bishwe mu buryo budasobanutse.

Nyuma yo gusobanura ibaruwa yandikiye Perezida Kagame hakurikiyeho ibibazo by’abanyamakuru. Ku kibazo cyo kumenya niba nta bwoba afite ko ibyo yandikiye Perezida Kagame byamutera gusubira mu bibazo aherutsemo, yasubije yifashishije umugani wa Kinyarwanda ugira uti
“Wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa”. Yinubiye kandi ko iperereza rikorwa ku bicwa ritajya rirangira, kimwe n’irikorwa ku baburirwa irengero.

Iyo baruwa iragira iti:

Abantu bataramenyekana bamanitse amabendera n’ibirango bya RNC ku cyapa cya Utexirwa.

$
0
0

Uyu munsi kuwa 17.07.2019 abantu bataramenyekana bamanitse amabendera n’ibirango bya RNC ku cyapa cya Utexirwa, iribendera ryaje kumanurwa n’umupolisi w’Igitsinagore uherekejwe n’abandi ba Polisi benshi rijyanwa ahantu hataramenyekana.

Iribendera rigaragaye nyuma gato y’andi mabendera n’ibirango bya RNC byagiye bigaragara ku byapa byamamaza.

Icyahuruje abanyarwanda benshi cyagaragaye ku icyapa kiranga ingoro ndagamurage yitiriwe Kandt hifi y’ahahoze Gereza ya Kigali.

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali

Bashyizweho iterabwoba ngo badatangaza ikiganiro na Diane Rwigara?

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru akomeje kugera ku banyamakuru ba The Rwandan ava mu Rwanda aravuga ko abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda bameze nk’aho bashyizweho iterabwoba ngo ntibatangaze amakuru bataye mu kiganiro Diane Rwigara yahaye itangazamakuru asobanura ibaruwa yandikiye Perezida Kagame.

Twabibutsa ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, Diane Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Nyamirambo muri imwe mu mazu y’umuryango wa Assinapol Rwigara, icyo kiganiro kikaba cyari kitabiriwe n’abanyamakuru barenga 50.

Igitangaje n’uko muri abo banyamakuru barenze 50 hafi ya bose batinye gutangaza inkuru bataye byaba ibyo banditse cyangwa amashusho n’amajwi bafashe. Igitangaza makuru kimwe cyonyine kitwa umubavu.com nicyo cyatinyutse gushyira hanze amashusho y’uko icyo kiganiro cyagenze mu gihe ibindi nka igihe.com na Kigali Today (nabyo byari bihafite abanyamakuru) byihutiye kwiyandikira ibyavuzwe na CNLG na IBUKA banenga Diane Rwigara batanabanje kubwira abasomyi babo ibyo Diane Rwigara unengwa yavuze ibyo ari byo!

Igitangaje ni abanditsi bakuru b’ibinyamakuru bimwe na bimwe bikorera mu Rwanda bahise basaba abanyamakuru babo gusiba cyangwa kubaha amajwi n’amashusho yafashwe mu kiganiro cya Rwigara ngo hatagira n’ucikwa akabishyira hanze! Abandi banyamakuru b’ibitangazamakuru ari ibyandika, amaradio, amateleviziyo bose bari muri icyo kiganiro bahisemo kuruca bararumira.

Twashimira BBC Gahuza-Miryango na Radio Ijwi ry’Amerika byo bitagoswe n’ubwoba bikavugisha Diane Rwigara bikanatangaza ibyo bavuganye nyuma yo gusohora iriya baruwa yandikiye Perezida Kagame.

Hari amategeko yaturutse hejuru abuza abanyamakuru kugira icyo batangaza kuri kiriya kiganiro? Ese ni bwa bwoba nk’ubwo mu mugani w’inyamanswa aho zose zirutse ishyamba ryose icyarimwe zikanze ubusa?

Tubitege amaso!

Uwasohoye amashusho y’ikiganiro cya Diane Rwigara yaba ari mu kaga.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nyakanga 2019, aravuga ko umwe mu banyamakuru b’igitangazamakuru Umubavu.com washyize ku murongo wa youtube Ikiganiro umunyapolitiki Diane Rwigara yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019 yaba ari mu kaga.

Mu gihe Ikiganiro Diane Rwigara yagiranye n’itangazamakuru cyari kitabiriwe n’abanyamakuru barenga 50, igitangazamakuru umubavu.com nicyo cyonyine cyatinyutse gutangaza amashusho y’ibisobanuro Diane Rwigara yatangaga ku ibaruwa yandikiye Perezida Kagame amusaba gukurikirana iyicwa ry’abacitse kw’icumu rikomeje kandi amaperereza ntagire icyo agaragaza.

Umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye The Rwandan ko mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, umwe mu banyamakuru ba Umubavu.com yibwe mudasobwa ye avuye mu rugo agiye kwitaba umuntu wari umusabye amajwi n’amashusho y’ikiganiro cya Diane Rwigara, si mudasobwa gusa batwaye ahubwo batwaye na telefone igendanwa y’uwo munyamakuru ndetse bamuciriyeho n’imyenda.

The Rwandan yagerageje kuvugana n’abo mu gitangazamakuru Umubavu.com ngo twumve niba iyi nkuru ari impamo ariko ntabwo bitabye ubwo twabahamagaraga ku murongo wa Whatsapp basanzwe bakoresha ndetse n’ubutumwa bugufi twabandikiye byagaragaraga ko bwasomwe ariko ntihagire ubusubiza! Turacyakurikirana.

Viewing all 3259 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>