Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Cyanika: umunya Uganda n’abanyarwanda barashwe babanje kwicazwa.

$
0
0

Nyuma y’iraswa ry’abanyarwanda ndetse n’umunya Uganda hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda mu karere ka Musanze, habaye umuhango wo guha umurambo wa Nyakwigendera abayobozi ba Uganda.

Muri uyu muhango wakurikiwe n’inama abaturage ba Uganda bagaragaje uburakari bukomeye ndetse bagabisha ko nabo nta muturage w’u Rwanda bazongera kwihanganira ku butaka bwabo.

Mu gihe umuyobozi w’akarere ka Musanze mu Rwanda wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri iki gikorwa yasabye imbabazi, umuturage wa Uganda warokotse ubwo bwicanyi yemeza ko abarashwe batarwanije inzego z’umutekano mu Rwanda ahubwo bicajwe hasi bakaraswa.

Ni mu nkuru y’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika uri muri Uganda, Ignacius Bahizi wari ku mupaka wa Cyanika igihe hatangwaga umurambo w’umunya Uganda warasiwe mu Rwanda. Inkuru bose mwayumva hano hasi:


Burundi: Gen Evariste Ndayishimiye yemejwe nk’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ya 2020.

$
0
0

Kuri iki cyumweru 26/01/2020 niho Jenerali Majoro Evariste Ndayishimiye yemejwe n’abarwanashyaka b’ishyaka CNDD-FDD ngo azawuhagararire mu matora ateganijwe mu kwa gatanu uyu mwaka wa 2020.

Yatowe mw’ikoraniro kaminuza ridasanzwe ry’iryo shyaka ryabereye i Gitega, umurwa mukuru wa politike w’u Burundi, inyuma y’igikorane cyari kimaze minsi itatu kibera muri iyo ntara.

Iryavuzwe riratashye kuko izina rya Evariste Ndayishimiye ryari rimaze iminsi rizunguruka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ko ari we afite amahirwe yo guhatanira uwo mwanya kugira ngo asimbure Perezida Petero Nkurunziza.

Evariste Ndayishimiye yinjiye mu rutonde rw’abandi ba candida bamaze kumenyesha ko bemejwe n’amashyaka yabo kugira ngo bayahagararire muri ayo matora ategurwa ko azaba ku wa 20/05/2020. 

Mu mwaka wa 2018, u Burundi bwahinduye itegeko nshinga, ibyanuganurwaga ko yari amayeri ya Perezida Nkurunziza yo gushaka kuguma ku butegetsi, nk’uko abakuru b’ibihugu byinshi by’Afrika basanzwe babigira.

Hagati aho, umunsi arishyiraho umukono yatangaje abatari bake igihe yamenyeshereje ko atazisubiraho ku byo yari yemeye igihe yiyamamazaga mu 2015, ko cyari ikiringo cye cya nyuma. 

Rero, ayo matora abaye mu ishyaka CNDD-FDD akemuye impaka ku bibaza ko Perezida Nkurunziza yari agifite umugambi wo kongera kwiyamamaza ngo akomeze kuyobora igihugu.

Evariste Ndayishimiye yijeje abagumyabanga n’abarundi ko nta gushidikanya yizeye ko mu matora bizagenda neza, ayobore u-Burundi. Yiyemeza gushyira ikirenge mu cya Nkurunziza mu gukora nk’uko yakoraga.

Evariste Ndayishimiye ni nde?

Evariste Ndayishimiye ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD kuva mu kwezi kwa munani 2016, aho habaye amavugurura muri iryo shyaka , asimbura Pascal Nyabenda wari umukuru waryo.

Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega ubu isigaye ari umurwa mukuru wa politike w’u Burundi kuva mu 2018.

Evariste Ndayishimiye yari asanzwe avugwa cane mu bafise amahirwe
Evariste Ndayishimiye yari asanzwe avugwa cyane mu bafite amahirwe

Jenerali Ndayishimiye azwi ko yarwanye mu ntambara yarose mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye wari umaze amezi atatu ku butegetsi.

Melchior Ndadaye yari yatowe ku wa 01/06/1993, ashikirizwa ubutegetsi ku wa 10/07/1993. Inyuma y’amezi atatu gusa, ni ukuvuga ku wa 21/10/1993, yishwe n’igisirikare cy’icyo gihe, bihita bituma igihugu cyinjira mu ntambara hagati y’Abarundi yamaze imyaka irenga icumi.

Jenerali Ndayishimiye ari mu bacitse kw’icumu mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu muri kaminuza y’u Burundi mu kwa gatandatu 1995.

Yaciye asanga abandi barwanyi mu ishyamba, icyo gihe bitwaga CNDD ishami ryawo rikitwa rya gisirikare rikitwa FDD, bayobowe na Leonard Nyangoma yawutangije mu 1994.

CNDD-FDD, imaze kwinjira mu masezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000 ugashyira intwaro hasi mu 2003, Jenerali Ndayishimiye yakoze mu biro bikuru bya gisirikare.

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ya 2005 yatsinzwe na CNDD-FDD, Jenerali Ndayishimiye yagizwe Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mu 2006-2007, imbere y’uko agenwa kuba umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu.

Ku myaka 52 y’amavuko, Evariste Ndayishimiye abarwa mu bategetsi bakomeye b’igihugu.

Itangazo risoza ikoraniro Kaminuza rya Cndd-Fdd aho batoye Evariste Ndayishimiye usanzwe ari umunyamabanga mukuru wayo kugira ngo abe ariwe azayihagararira mu matora mu mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo mu 2020

Col Rukunda Makanika arimo gukoreshwa n’u Rwanda.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020 aravuga ko kuri ubu mu misozi ya Minembwe hamaze kugera abasirikare benshi b’u Rwanda boherejweyo gufasha umusirikare w’umunyamulenge witwa Col Michel Rukunda bakunze kwita Makanika.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo intego nyamukuru ni uko abo basirikare b’u Rwanda bagiye gufatanya na Col Makanika kwigarurira imisozi ya Minembwe bakahirukana ndetse byabashobokera bakica abayobozi bose b’ingabo z’abanyamulenge ziyobowe na Col Nyamusaraba aho zirwana zifatanije n’ingabo z’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda ziyobowe na ba Col Karemera na Col Kanyemera.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko itoroka rya Col Makanika ryari ikinamico cyumvikanyweho hagati y’u Rwanda n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila bivugwa ko n’ubwo yavuye ku butegetsi ariko inzego z’umutekano n’igisirikare bikiri mu biganza bye. Dore ko uretse abasirikare bake bamurinda nta bandi basirikare Col Makanika yatorokanye.

Mu gihe mu minsi ishize u Rwanda rwahaga ubufasha aba Mai Mai bo moko arwanya abanyamulenge afatanije n’inyeshyamba z’abarundi za RED-Tabara, ubu ibintu byahinduye isura kuko benshi muri abo bakuru b’abamaimai bafashwe n’ingabo z’u Rwanda mu mayeri bucece bakaba bashyizwe ku ruhande.

Birakekwa ko ingabo z’u Rwanda ziramutse zigaruriye imisozi ya Minembwe yose zakwiyita ko zatabaye abanyamulenge zikikoreza urusyo abamaimai ko aribo bateraga abanyamulenge bakabica bakanabatwikira babikoze bonyine.

Ikigenderewe muri iyi ntambara ni igihugu cy’u Burundi nk’uko benshi twaganiriye bakomeje kubyemeza, bakavuga ko iyo misozi ya Minembwe yakoreshwa mu kurasa mu gihugu cy’u Burundi hakoreshejwe imbunda ziremereye z’u Rwanda mu bikorwa byo kuburizamo amatora ateganijwe mu Burundi mu kwezi kwa 5 uyu mwaka wa 2020.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko bishobora kugorana kuko bivugwa ko abanyamulenge badashyize hamwe muri uyu mugambi wa Col Makanika n’u Rwanda ndetse hari n’abavuga ko Gen Pacifique Masunzu ubu uri mu bayoboye ingabo za Congo mu gace ka Kalemie yahakanye kuzajya mu kwaha k’u Rwanda ku buryo atarebera mu gihe ingabo za Col Nyamusaraba n’abanyarwanda batavuga rumwe na Kigali baterwa.

Tubitege amaso!

Aimable Karasira ngo arashinjwa kuvuga ukuri kwinshi!

Rwanda: Imvura nyinshi ikomeje kwangiza byinshi.

Dr Philemon Mateke na Olivier Nduhungirehe bagize icyo bavuga ku ihangana ryabo.

$
0
0

Dr Philemon Mateke na Olivier Nduhungirehe bakomeje guhangana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Radio Ijwi ry’Amerika yashoboye kuvugana n’aba bagabo bombi mu kiganiro musanga hano hasi.

Museveni yemereye abanya Uganda kwishyurwa ibyangijwe n’ingabo za FPR mu ntambara.

$
0
0

Perezida Museveni ubwo yasuraga agace ka Gisoro ahitwa Murora hafi y’umupaka n’u Rwanda nko mu birometero 2 gusa yemeye ko abaturage ba Uganda bagizweho ingaruka n’intambara yari ashyigikiyemo FPR hagati ya 1990 na 1994 bagiye guhabwa indishyi.

Perezida Museveni kandi yihanganishije umuryango w’umunya Uganda warasiwe mu Rwanda mu minsi ishize ukomoka mu gace ka Gisoro ndetse aha umuryango we Miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda. Ariko abaturage babona bidahagije kuko bifuzaga ibisobanuro byinshi ku kibazo cyo gufunga imipaka ngo kuko ngo bihombya abaturage cyane ndetse hamaze gupfa n’abaturage bagera kuri 5 ba Uganda barashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ni mu nkuru dukesha umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Ignacius Bahizi ukorera mu gihugu cya Uganda musanga hano hasi.

Malawi: abanyarwanda bariyo batangiye kwibasirwa!

$
0
0

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Malawi batangiye kwibasirwa, amaze yabo n’ibikorwa by’ubucuruzi birimo kwangizwa no gusahurwa n’abaturage ba Malawi. Ahibasiwe cyane akaba ari mu mujyi wa Lilongwe mu duce twitwa Biwi na Mchesi (Nchesi ni agace karimo abanyarwanda cyane)

Ibi bije bikurikira iyicwa ry’umuturage wa Malawi, wishwe umurambo we ugahishwa. Uyu murambo ukaba wasanzwe ahatuye umuntu ukomoka muri Nigeria ariko washakanye n’umunyamalawi. Hahise hatangira gukwizwa ibihuha mu banyagihugu ko ubwo bwicanyi bwakozwe na “maburundi” nk’uko abaturage ba Malawi bita abakomoka mu karere k’ibiyaga bigari bose (Congo, Burundi, Rwanda) hahita hatangira ubusahuzi mu maduka y’abanyarwanda ku buryo mu masaha ya nijoro igihe igisirikare na police byatabaraga byasanze amaduka yose abasahura bayejeje.

Impungenge zikomeje kuba nyinshi kuko ku munsi wo ku wa mbere tariki 3 Gashyantare 2020 ari bwo urukiko ruzatangaza umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi bavuga ko bibwe amajwi mu matora ashize. Ibi bikaba bishobora gutera imigumuko yatuma ba rusahurira mu nduru batangira gusahura imitungo y’abanyamahanga bakorera muri Malawi biganjemo abanyarwanda.

Mu minsi yashize Gen Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame yagejeje ijambo ku rubyiruko rw’abatutsi rwacitse ku icumu rya Genocide rwibumbiye mu ishyirahamwe AERG yinubiraga ko abanyarwanda b’impunzi bashoboye kugira icyo bigezaho mu bihugu bahungiyemo, n’ubwo nta bimenyetso bifatika babitangira hari abahuza amagambo ya Kabarebe n’ibi bikorwa byibasira abanyarwanda n’imitungo yabo muri Malawi bakibaza niba nta kuboko k’ubutegetsi bw’u Rwanda kuri inyuma y’ibi bikorwa.


Rusizi:Umuhungu bamuguze ibihumbi 200, undi atanze 500 aramwegukana.

Rwanda: Imvura yahitanye abantu 16.

$
0
0

Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye by’u Rwanda yahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 16, isenya n’inzu 15 z’abaturage nk’uko abategetsi babitangaza.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko ubu yabonye imibare y’agateganyo y’abantu batandatu bishwe n’inkangu, batatu i Gikondo mu karere ka Kicukiro na batatu mu karere ka Gatsibo.

Abategetsi ku nzego z’ibanze batangaje ko mu karere ka Gasabo mu ijoro ryakeye hari umuryango w’abantu wari mu nzu yagwiriwe n’inkangu mu mirenge wa Jali mu mujyi wa Kigali.

Abantu barindwi bari muri iyi nzu iri mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo barimo umugore, abana n’umukecuru babonetse bose uko ari bapfuye.

Umuturage w’ahitwa mu Itunda mu murenge wa Kanombe Akagari ka Rubirizi yabwiye BBC ko hari abaturanyi be urukuta rw’inzu yabo rwagwiriwe n’umukingo muri iyi mvura.

Ati: “Muri iyi nzu harimo umugabo, umugore n’abana babo babiri. Umukingo wagwiriye icyumba bararamo. Imvura nijoro yari nyinshi cyane iteye ubwoba”.

Muri uru rugo harokotse umugabo, naho umugore we n’abana babiri bahasize ubuzima.

Umukingo waguye ku cyumba abo muri iyi nzu bararamo, harokotse umugabo gusa
Umukingo waguye ku cyumba abo muri iyi nzu bararamo, harokotse umugabo gusa

Ikigo gishinzwe iteganyihe mu Rwanda kiraburira abaturage ko uyu munsi imvura iza gukomeza kwiyongera mu turere twose tw’igihugu.

Uyu munsi kandi polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga “kwitwararika muri iki gihe cy’imvura, kwirinda umuvuduko no kutanyura ahari ibidendezi by’amazi”.

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda no mu Burundi yagiye yangiza inzu, ibikorwa by’inyungu rusange, ibihingwa mu mirima, ihitana n’ubuzima bw’abantu.

Inkuru dukesha BBC GAHUZA MIRYANGO

Uganda-Rwanda: “Dushobora no gukora n’inama igihumbi ikibazo kidakemuka…” – Nduhungirehe

$
0
0
Olivier Nduhungirehe
Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga avuga ko ikibazo hagati y’ibihugu byombi kitakemuka niba uruhande rwa Uganda “rutagaragaje ubushake bwa politiki”.

Kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, hamaze kuba inama enye zateguwe na Angola na DR Congo nk’abahuza, zigamije kunga ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Mbere kandi habaye izindi nama z’impande zombi, ubutumwa n’intumwa byagiye byoherezwa hagati y’abategetsi b’ibi bihugu mu gushaka igisubizo.

Bwana Nduhungirehe yabwiye BBC Gahuzamiryango ko impamvu zituma binanirana ari ubushake bwa politiki bubura.

Uganda ishinja u Rwanda kwinjira mu nzego z’ubutegetsi bwayo ndetse n’ubutasi ku butaka bwa Uganda.

U Rwanda rushinja Uganda gufasha abashaka guhungabanya u Rwanda, gukora iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko bamwe mu banyarwanda muri Uganda.

Bwana Nduhungirehe ati: “Ibibazo dufitanye na Uganda twarabivuze turabisobanura, tuvuga n’ibikwiye gukorwa ngo bikemuke.

“U Rwanda rugasaba ko byakemurwa hakoreshejwe ubushake bwa politike, rero ubwo bushake nibutaboneka, icyo gihe dushobora gukora n’inama igihumbi ariko ikibazo kidakemuka”.

Bwana Nduhungirehe avuga ko bahora basaba uruhande rwa Uganda kugaragaza ubwo bushake bwa politiki.

Mu mpera z’umwaka ushize, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yohereje ambasaderi Adonia Ayebare nk’intumwa kuri mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Hashize iminsi micye Uganda yarekuye bamwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda, barimo René Rutagungira, wigeze kuvugwa na Bwana Kagame nk’umwe mu bahafungiye.

Bwana Rutagungira na bamwe muri bagenzi be barekuwe n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwabaregaga ibyaha birimo kwivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano no gushimuta Lt Joel Mutabazi muri Uganda akoherezwa mu Rwanda.

Ubushyamirane hagati y'ubutegetsi bwombi bwatumye abaturage b'ibihugu byombi ubu batagenderanira,
Ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwombi bwatumye abaturage b’ibihugu byombi ubu batagenderanira, ibi byagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuzima bwabo busanzwe, abagerageje kubirengaho hari abahasize ubuzima nk’uko bamwe mu baturage babivuga.

Irekurwa ry’aba Banyarwanda ryafashwe na bamwe nk’ubushake bwa politki mu gukemura ikibazo kiri hagati y’ubutegetsi bwombi.

Mu ijambo aheruka kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Bwana Kagame yavuze ko hakiri Abanyarwanda bafungiye muri Uganda.

Bityo ko ibyo gufungura umupaka wa Gatuna no kubwira Abanyarwanda bakorengera gusubira muri Uganda nk’ibisanzwe ubu bidashoboka.

Mu byemezo by’inama y’ejo ku cyumweru i Luanda, harimo ko ibihugu byombi bigomba guhana imfungwa

Gusa Bwana Nduhungirehe avuga ko nta muturage wa Uganda iki gihugu cyabandikiye kibasaba ko arekurwa kuko afungiye mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “… Abagande rwose hano babayeho barakora akazi nta uhohoterwa nta ufungwa. Ufungwa ni uwakoze ibyaha nk’abandi bose”.

BBC iracyagerageza kvugana n’inzego za Uganda ku bivugwa n’uruhande rw’u Rwanda.

Inkuru ya BBC Gahuza Miryango

Ministre Evode Uwizeyimana baramugera amajanja.

$
0
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, usaka abinjira muri Grande Pension Plaza, akikubita hasi. Uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph yagize ati “Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi.”

Wa mwana warokotse Nyabugogo, ngo amazi yamusanze mu kiraro avuye gusyaga.

Gen Gratien Kabiligi yaryamiye ukuboko kw’abagabo.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020 ku mugoroba nibwo inkuru y’urupfu rwa Gen Gratien Kabiligi yasakaye ivuga ko yaguye mu Bufaransa.

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku bantu bari hafi y’umuryango we akaba avuga ko yahitanywe n’uburwayi yari amaranye igihe.

Gen Gratien Kabiligi ni muntu ki?

Gen Gratien Kabiligi

Gen Gratien Kabiligi yavukiye i Kamembe muri Cyangugu mu 1951, yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rw’i Butare (Groupe Scolaire officiel de Butare).

Mu 1971 yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (EO ryaje kuba ESM) muri cyiciro cya 12 (12ème Promotion) arisohokamo muri 1973 ari Sous-Lieutenant.

Nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingororamubiri mu Bubiligi (Institut Royal Militaire d’Education Physique- IRMEP, Eupen) yakoze mu ishuri rikuru rya gisirikare no mu buyobozi bukuru bw’ingabo i Kigali akenshi ashinzwe ibya Sport kugeza mu 1987.

Muri uwo mwaka nibwo yoherejwe kwiga mu ishuri ry’intambara ry’i Hambourg mu Budage arisohokamo ari Ingénieur de Guerre (IG) mu 1989 agarutse mu Rwanda ajya kwigisha mu ishuru rikuru rya gisirikare (ESM) niho intambara yatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 yamusanze.

Yoherejwe ku rugamba mu Mutara aho yayoboraga Bataillon yatumye ingabo za FPR zidashobora gufata ibiro bya Commune Muvumba mu 1991, nyuma aza kugirwa umuyobozi w’akarere k’imirwano ka Byumba aho nabwo yatumye umujyi wa Byumba udafatwa na FPR, kugeza mu 1993 ubwo yagirwaga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo (G3).

Tariki ya 6 Mata 1994 igihe indege ya Perezida Habyalimana yahanurwaga yari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Misiri, yagarutse mu Rwanda mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa Mata 1994, asanga yarahawe ipeti rya Général de Brigade akinakomeje kuba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo (G3).

Yagarutse mu gihugu asanga ibintu byaradogereye ingabo za FAR zirimo gusubira inyuma zinafite ikibazo cyo kubona ibikoresho kuko zari zakomanyirijwe n’amahanga (Embargo), afatanije na Gen Augustin Bizimungu wari wasimbuye Gen Marcel Gatsinzi ku italiki ya 16 Mata 1994 bakoze uko bashoboye kugeza ku itariki ya 4 Nyakanga 1994 ubwo bateguraga igikorwa kiswe “Opération Champagne” cyatumye abantu barenga Miliyoni bari bagotewe mu mujyi wa Kigali bawusohokamo, bakomeje no kurwana kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 ubwo abasirikare ba nyuma ba FAR bavaga ku butaka bw’u Rwanda berekeza mu cyahoze ari Zaïre.

Igihe Inkambi z’impyunzi zo muri Zaïre zasenywaga mu 1996, Gen Kabiligi yagendanye n’impunzi inzira ndende ku buryo hari ubuhamya bwinshi bw’abavuga ko bamukesha kuba bagihumeka.

Tariki ya 18 Nyakanga 1997 yafatiwe i Nairobi muri Kenya yoherezwa ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha uwo munsi.

Yarezwe mu rubanza rumwe na ba Col BEMS Théoneste Bagosora, Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva, na Major CGSC Aloys Ntabakuze, bose uko ari 4 baregwaga ibyaha 4 aribyo: Gucura umugambi wo gukora Génocide, Génocide, ubufatanyacyaha muri Génocide n’ibyaha byibasiye inyoko muntu nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève.

Yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere tariki ya 17 Gashyantare 1998, aburana ahakana ibyaha byose aregwa. Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 02 Mata 2002 rupfundikirwa impande zose zimaze gutanga imyanzuro yazo muri Werurwe 2007.

Tariki ya 18 Ukuboza 2008 yagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rumuhanaguyeho ibyaha byose yaregwaga. Runategeka ko ahita arekurwa.

Nyuma yo kurekurwa yamaze imyaka myinshi Arusha mu nzu yari acumbikiwemo n’urukiko igihugu cy’u Bufaransa cyaramwangiye gusanga umuryango we muri icyo gihugu, amaherezo yaje kwemererwa n’igihugu cy’u Bubiligi aho yagiye asanga abo mu muryango we nyuma yimukira mu Bufaransa aho yaguye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020 afite imyaka 68.

Asize umugore, abana n’abuzukuru.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ministre Nduhungirehe:”Umupaka Rwanda-Ouganda ugiye gufungurwa?”

$
0
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba Bwana Olivier Nduhungirehe aratangaza ko Inama izabera I Gatuna tariki 21 z’uku kwezi ivuga k’ u Rwanda na Uganda yiteze ko izavugirwamo ibisubizo aho kuba ibibazo nk’izindi zayibanjirije.


Nyabugogo: Wa mwana wari utwawe n’amazi ntabwo azi ababyeyi be.

Ese Evode yeguye cyangwa yegujwe?

$
0
0

Mu Rwanda, abanyamabanga ba Leta babiri, Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Issac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi beguye mu mirimo yabo.

Ibiro bya minisitiri w’intebe byatangaje kuri uyu wa kane ko Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’abo bagabo babiri kandi ko azabishyikiriza Perezida wa Repubulika.

Evode Uwizeyimana yeguye mu gihe yariho akorwaho iperereza n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku cyaha akurikiranyweho cyo guhutaza Madame Mukamana Olive.

Mukamana wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali, aho kubikora aramusunika yitura hasi.

Umuvugizi w’uru rwego, Umuhoza Marie Michelle yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ku munsi wa gatatu, ko uyu muyobozi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretse.

Bwana Issac Munyakazi, we igitumye yegura ntikiramenyekana.

Wa mugore wasunitswe na Evode Uwizeyimana yasobanuye uko byagenze.

Kagame mu manegeka (igice cya mbere), Abaturage bararira ayo kwarika kubera kwimurwa bidasobanutse.

$
0
0

Muri iyi Bombori Bombori muriyumvira uburyo abaturage batishimiye na gato uburyo basenyewe ngo kubera ko batuye mu manegeka, nta ndishyi leta ibahaye. Ntabwo abaturage bahuza n’abayobozi barimo na Perezida Kagame uvuga ko ntacyo bakwiye guhabwa mu nyungu z’ubutaka bwabo.

U Bufaransa: Gen Gratien Kabiligi yashyinguwe n’abantu barenga 500.

$
0
0

Mbere y’ishyingurwa rya Général de Brigade Gratien Kabiligi, hari hateganijwe ko abifuza gusezera kuri Nyakwigendera bwa nyuma babikorera aho yari mu nzu yabigenewe (chambre funéraire) kugeza kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2020.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2020 nibwo ahitwa Valenciennes mu majyaruguru y’u Bufaransa habaye umuhango wo gushyingura Général de Brigade Gratien Kabiligi.

Igitambo cya misa cyabereye muri Kiliziya Saint Géry iri Valenciennes cyatangiye i saa yine kugeza i saa saba n’igice. Aho misa yasomwe n’abapadiri 4 baherekejwe n’indirimbo zihimbaza Imana zaririmbwe na Korali.

Kiliziya yari yuzuye ku buryo imyanya yo kwicara yabaye mike maze abantu benshi bakurikira Misa bahagaze dore ko ugereranije hari abantu bakabakaba kuri 500. Hagaragaye benshi mu bakiriho mu bahoze muri FAR b’ibyiciro byose ndetse n’abasirikare bakuru bo mu ngabo z’ubufaransa.

Gushyingura byabaye mu ma saa kenda nyuma hakurikiraho umuhango wo gutanga ubuhamya ku bari bazi nyakwigendera, abo babanye, abo bakoranye ndetse umwe mu bahoze muri FAR asoma ubutumwa bwoherejwe buturuka ahafungiwe bamwe mu bahoze mu ngabo z’igihugu (FAR).

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>