Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

BBC Irasabwa Kugubiza Umunyamakuru Matand ku Kazi

$
0
0

Radiyo mpuzamahanga y’Abongereza BBC iherutse kwirukana umunyamakuru wayo Jacques Matand wakoreraga ishami ry’Igifransa. Intandaro, nk’uko BBC yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika, ni ikiganiro yagiranye n’umwanditsi w’umunyamakuru Charles Onana uba mu Bufaransa.

Leta y’u Rwanda iravuga ko nta kirego yatanze kuri BBC nyuma y’ikiganiro umunyamakuru Jacques Matand yagiranye n’uwo mwanditsi usanzwe azwiho kwandika k’u Rwanda. Urugaga rw’abanyamakuru bo muri Senegal rurasaba radiyo BBC gusubira ku cyemezo yafashe.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Londres mu Bwongereza, Venuste Nshimiyimana, ni we wakurikiranye iyi nkuru.


Rwanda:Umuhanzi Kizito Mihigo Yaba Yatawe muri Yombi

$
0
0

Mu nshuro zose Ijwi ry’Amerika yagerageje gutelefona Kizito Mihigo kuri telephone ye ngendanwa twasangaga ntiyari ku murongo. 

Mu Rwanda haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’Umuhanzi w’icyamamare bwana Kizito Mihigo. Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe aravuga ko Kizito Mihigo yaba yafashwe ashaka gutoroka igihugu yerekeza mu Burundi mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu muhanzi w’icyamamare myatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Ni amakuru yakwirakwijwe bwa mbere na TV1 ikorera mu Rwanda ivuga ko n’ubwo inzego zibishinzwe zitari zakayemeje yari ifite amakuru ko Bwana Mihigo yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo yashakaga gutoroka igihugu yambuka mu gihugu gituranyi cy’Uburundi.

Ijwi ry’Amerika ikurikirana ayo makuru yavuganye n’umwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru, akagari ka Remera yemeza ko yaba yabonye uko byagenze. Uwo muturage yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abaturage basanze uwo muhanzi aryamye mu ishyamba riri hafi n’umupaka w’Uburundi n’u Rwanda.

Uwo muturage uvuga ko akora akazi ko gusudira ibyuma yakomeje asigura ko abaturage bakimubona yashatse kubaha ruswa y’ibihumbi 300 by’amafaranga ngo bamwambutse barabyanga bahamagara abasirikare baza kumufata. Avuga ko bamucishije munsi y’agasantere babarizamo yambaye amadarubindi yijimye, imyenda y’imbeho ahetse n’igikapu mu mugongo.

Uwo muturage yakomeje avuga ko igisirikare kikimufata cyahamagaje igipolisi baba bicaje hasi umuhanzi Kizito Mihigo. Ababibonye bavuga ko aho bikekwa ko yari agiye kwambukira hatari umupaka uzwi ahubwo ko ari inzira z’ubusamu bakunze kwita “Njia ya Panya”. Ijwi ry’Amerika ntiyabashije kugera aho ibyo byabereye, uretse kumva ibitangazwa n’abo baturage.

Mu kiganiro n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Mme Marie Michelle Umuhoza yatangarije Ijwi ry’Amerika ko na we ari kubona ayo makuru acaracara ariko ko akiyashakishiriza hasi no hejuru yaza kuyamenya akayadutangariza. 

Mu nshuro zose Ijwi ry’Amerika yagerageje gutelefona Kizito Mihigo kuri telephone ye ngendanwa twasangaga ntiyari ku murongo. 

Umuhanzi Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zibumbatiye insanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’izihimbaza Imana mu kwezi kwa Cyenda kwa 2018 ni bwo yasohotse mu gihome ku mbabazi z’umukuru w’igihugu.

Inkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa 

Perezida Kagame yemeye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi.

$
0
0

Ministre w’ubuzima Dr Diane Gashumba yeguye!

$
0
0

Umwiherero wa 17: abayobozi babanje gupimwa coronavirus!

Perezida Kagame ati: Evode asanzwe afite imico mibi!

Perezida Kagame yemeje ko Dr Isaac Munyakazi yariye ruswa ya 500.000 Frw

Kagame yemeje ko ba Ministres Murasira na Nyamvumba bari mu manegeka!


Ijambo ryose rya Kagame atangiza umwiherero wa 17 i Gabiro.

Perezida Kagame ati: Diane Gashumba yabeshye ku bikoresho bipima Coronavirus!

Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Imana!

$
0
0

Inkuru y’incamugongo yageze ku bwanditsi bwa The Rwandan mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 ivuga ko Umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiye kuri station ya Police i Remera yitabye Imana.

Nk’uko byemezwa n’itangazo rya Police y’igihugu musanga hano hasi Ngo Kizito Mihigo yasanzwe aho yari afungiye “yiyahuye” yapfuye. Ibi kandi byemejwe n’ikinyamakuru igihe kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda.

Si ubwa mbere mu Rwanda abantu bafunzwe na police muri za kasho zayo ngo basangwa “biyahuye” ingero ni nyinshi ariko urugero rwa hafi rwamenyekanye cyane ni Me Donat Mutunzi waburaniraga Dr Léon Mugesera cyangwa ngo “barashwe barwanya Police cyangwa bashaka gutoroka” ingero nazo ni nyinshi ariko urwamenyekanye cyane ni urwa Dr Emmanuel Gasakure, umuganga bwite wa Perezida Kagame.

N’ubwo bwose Police ivuga ko iperereza ryatangiye nta gushidikanya ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare muri uru rupfu kandi itegeko ryo kwica Umuhanzi w’icyamamare nka Kizito Mihigo nta muntu wundi watinyuka kuritanga mu gihugu cy’u Rwanda uretse Perezida Paul Kagame ubwe.

Umuntu waganiriye na The Rwandan utashatse kuvuga umwirondoro we yabwiye The Rwandan ko n’ubwo Kizito Mihigo yaba yiyahuye koko yaba azize Leta y’u Rwanda kuko n’ibyo yaregwaga bitashingaga kandi bibaye byo byaba ari urukurikirane rw’akababaro n’itotezwa yakorerwaga atashoboye kwihanganira.

Imana Imuhe iruhuko ridashira!

Indirimbo ya nyuma ya Kizito Mihigo yo muri Mutarama 2020

RIB ITANGAJE ICYO KIZITO MIHIGO “YAKORESHEJE YIYAHURA”

Kizito Mihigo azashyingurwa ku wa gatandatu tariki ya 22.02.2020.

$
0
0

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke gikorera mu Rwanda aravuga ko kuri uyu wa kabiri umuryango wa KIZITO Mihigo wavuze gahunda yo kumushyingura, Umunyamakuru w’Umuseke yageze ahabera ikiririyo mu rugo rw’umubyeyi w’uyu muhanzi mu Karere ka Kicukiro.

Kizito Mihigo yari umwe mu bahanzi bafite abakurikirana benshi mu Rwanda

Atuye mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza,  aho bakunda kwita Mu Kamenge.

Umuryango w’uyu muhanzi kuri uyu mugoroba uwavuze mu izina ry’umubyeyi wa Kizito Mihigo, yavuze azashyingurwa ku wa gatandatu saa kumi z’umugoroba.

Uyu mugabo yavuze gahunda yose, ko mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare bazajya gufata umurambo,  saa yine hakabaho umuhango wo kumusezera.

Saa saba bazajyana umurambo kuri Paruwasi ya Ndera, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba nibwo Kizito azashyingurwa  mu irimbi rya Rusororo.

Abantu benshi bari bagiye kwihanganisha umuryango wa Kizito Mihigo, hari murumuna we, mushiki we n’abandi bo mumuryango we wa hafi.

U Rwanda rwakiriye rute kuba Uganda yarekuye abandi Banyarwanda?: Ikiganiro na Min. NDUHUNGIREHE

Amahanga Arasaba ko Hakorwa Iperereza ku Rupfu rwa Kizito Mihigo

$
0
0

Amashyirahamwe n’imiryango mpuzahagnaga y’uburenganzira bwa kiremwamuntu, n’amashyaka ya politiki y’abanyarwanda akorera hanze y’igihugu birasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ridafite aho ribogamiye ku bijyanye n’urupfu rw’umuhanzi w’umunyarwanda Kizito Mihigo. 

Kw’isonga, hariCommonwealth Human Rights Initiative ishamikiye ku muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu byahoze bikolinizwa n’Ubongereza n’ibindi bikoresha cyane urwo rurimi. Inkuru irambuye, tuyibaze umunyakauru wacu Venuste Nshimiyimana uri mu biro by’Ijwi ry’Amerika I Londres mu Bwongereza.


Abazi Kizito Mihigo bavuga ko yari umuhanzi wuzuye urukundo agaharanira amahoro.

IBINYAMAKURU MPUZAMAHANGA BIKOMEJE KWANDIKA KU RUPFU RWA KIZITO MIHIGO

Rwanda-Uganda: ibyavugiwe mu nama y’i Gatuna

$
0
0
Prezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahuriye i Gatuna itariki 21/02/2020
Prezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bamaze umwaka urenga batarabana ryiza

Inama yo gutsura umubano hagati y’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda yaberaga ku mupaka wa Gatuna irangiye hashyizwe umukono ku masezerano yo guhanahana inkozi z’ikibi.

Iyo nama yari iya gatatu yo ku rwego rwo hejuru hagati ya Prezida wa Uganda Yoweri Museveni, n’uw’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi nama y’uyu munsi i Gatuna, cyo kimwe n’ebyiri zayibanjirije mu mwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu mwaka zabereye i Luanda muri Angola, zatumijwe n’abakuru b’ibihugu bya Kongo na Angola mu ntego yo kumvikanisha u Rwanda na Uganda.

Nk’uko byagenze mu nama ebyiri ziheruka, ba Prezida João Lourenço wa Angola na Etienne Tshisekedi wa Kongo, bari bihari nk’abahuza.

Prezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bashyize umukono ku masezerano yo guhanahana impfungwa, ikintu nyamukuru cyagezweho muri iyi nama.

Uganda yiyemeje gukora iperereza ku birego by’u Rwanda by’uko hari abarwanya icyo gihugu baba muri Uganda, iryo perereza rikaba ryarangiye mu kwezi kumwe.

Muri icyo gihe Uganda izahitia ishyirikiriza icyegeranyo akanama kazashingwa, nako gashyikirize ibyo kagezehouwo abo bakuru b’ibihugu bane.

Nyuma y’iminsi 45 hazaba iyindi nama izaba igamije kwiga uburyo hafungurwa umupaka wa Gatuna.

Kwitana ba mwana

Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda umaze igihe kirenga umwaka warajemo igitotsi, kubera kutumvikana hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

Pa Prezida Paul Kagame, Yoweri Museveni, João Lourenço na Etienne Tshisekedi i Gatuna itariki 21/02/2020
Prezida wa Angola João Lourenço (wa kabiri uvuye i buryo) na Etienne Tshisekedi wa Kongo (wa mbere uvuye i buryo) nibo bumvikanisha Uganda n’u Rwanda

U Rwanda rurega Uganda gufata no gufunga abanyarwanda nta cyaha kigaragara baregwa, kimwe no guha icumbi imitwe y’abarwanyi ifite umugambi wo gutera u Rwanda.

Uganda nayo prega u Rwanda kuba rwohereza ba maneko bagacengera mu nzego nyinshi z’icyo gihugu.

Uko kwitana ba mwana kwaje kuvamo ifungwa ry’imipaka byakozwe n’u Rwanda, leta y’icyo gihugu ihita inaburira abenegihugu bayo kudasubira muri Uganda ngo kuko “bahohoterwa”.

Gufunga uwo mupaka byagize ingaruka ku baturage baba hakurya no hakuno, kuko bakura amaramuko mu bikorwa bakorera hakurya no hakuno y’umupaka. Dore ko n’inzego z’umutekano mu Rwanda zimaze kurasa abaturage benshi b’abanyarwanda n’abanya Uganda zibashinja kwambuka umupaka mu buryo butemewe.

Amerika Yasabye Iperereza ku Rupfu rwa Kizito Mihigo

$
0
0

Nyuma y’urupfu rw’umuririmbyi w’Umunyarwanda Kizito Mihigo, hatanzwe impuruza kuri internet, isaba ibihugu gushyira umukono ku nyandiko isaba abatumiwe mu nama ya Commanwealth iteganijwe mu Rwanda kutayitabira.

Abagera kuri 2600 bamaze gushyiraho umukono. Iyo mpuruza yatanzwe kuri uyu wa kane. ku rubuga rwa internet irahamagararira abantu kuyishyiraho umukono kugirango basabe abatumiwe mu nama ya 26 ya Commowealth iteganijwe mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu kutazayitabira.

Impamvu nyamukuru abateguye iyi mpuruza bashyira imbere, ni iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu bavuga ko rigerwa ku mashyi mu Rwandi, kandi umuryango wa Commwealth wagombye kuzatorera Prezida w’u Rwanda Paul Kagame kuwuyobora, warashyiriweho kugirango uteze imbere amahame ya demokarasi, ubutabera, n’ukishyira ukizana mu bihugu biwugize.

Ku wa mbere w’iki cyumweru Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko umuririmbyi Kizito Mihigo yasanzwe muri kasho yiyahuye agapfa, umuvugizi wayo yongeyeho ko hagiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyatumye yiyambura ubuzima. 

Radiyo Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’abavugizi, yaba uwa polisi, yaba uwa RIB ntibafata telefoni zabo zigendanwa. Iyo bitaba telefoni zacu, twari kubabaza umwanzuro wavuye mw’iperereza bakoze. Twari kandi kubabaza niba bararangije gushyikiriza umurambo wa Kizito Mihigo umuryango we, kuko imihango yo gushyingura iteganijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Mu gihe ibizava muri iryo perereza bitaratangazwa, hirya no hino kw’isi amakenga ni menshi. Uwungirije ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ushinzwe ibibazo by’Afurika Tibor Nagy, yanditse ku rubuga rwa Twitter agira ati: Mfite impungenge zijyanye n’urupfu rwa Kizito Mihigo waguye ari muri kasho ya polisi, ndetse n’ibisobanuro byatanzwe ko yiyahuye, mbere y’uko iperereza ndetse n’ibizamini by’umurambo (byitwa Autopsie mu Gifransa) bikorwa n’abategetsi b’u Rwanda. Nshyigikiye ko Urwego rushinzwe amaperereza mu Rwanda, RIB, rukora iperereza ku buryo Kizito Mihigo yapfuye.

Abandi basaba iperereza ryimbitse barimo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu, nka Human rights watch, Amnesty international, Commonwealth for Human rights initiative, kimwe na societe civile nyarwanda ikorera hanze, ndetse n’amashyaka ya politiki akorera hanze, bose barasaba ko habaho iperereza ryigenga, ritabogamye, ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo ariko yari afite abandi babyeyi mu Bubiligi, bemeye ko ari umwana wabo imbere y’amategeko, kandi babyumvikanyeho na nyina umubyara. Avugana n’Ijwi ry’Amerika, Andre Desmathon yavuze ko yatunguwe n’amakuru avuga ko umwana we yiyahuye ati: jyewe sinigeze nemera ko yihahuye, kubera ko yari umukiristu wakiraga ibimubayeho byose, Sinigeze mbyemera rwose. Twavuganaga kuri whatsapp tukandikirana kuri internet, ariko ntiyigeze atubwira ko ashaka guhunga cyangwa se kujya mu mitwe irwanya ubutegetsi.

Gusezera kuri KIZITO MIHIGO I Buruseli mu Bubiligi.

$
0
0

Saa yine : guhurira ku ngoro y’ubutabera, Place Poelart 1, 1000 Bruxelles

Saa sita : Misa mu kiliziya ST Roch, chaussée d’anvers 60, 1000 Bruxelles

Saa munani: Kumusezeraho , Passage44, boulevard du Jardin botanique 44 , 1000 bxl

Umunsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 22/02/2020, ni umunsi abanyarwanda baba hirya no hino mu bihugu by’i Burayi bazazirikanira hamwe umurage w’urukundo rwa Kizito Mihigo, witabye Imana aguye mu buroko tariki ya 17/02/2020 nk’uko byatangajwe na polici y’igihugu.  Imana yanze kumuhomba, ihitamo kumushyira iruhande rwayo aho agiye gukomereza gusabira isi urukundo n’ituze.

Iyo nkuru y’incamugongo imaze kumenyekana, amashyirahamwe ndetse n’abantu batandukanye, bahise bateganya uburyo bwo gusezera kuri Kizito.

Nyuma y’iyo mihango,  abantu bazaganira k’umuco wo kudahana mu Rwanda, bamwe bemeza ko uri mu ntandaro y’urupfu rwa Kizito Mihigo.

Kubera ko amatangazo yerekeranye n’umunsi w’ejo wo kuwa 22/02/2020 atatambukiye rimwe, benshi mwagiye mukeka ko gahunda zizagongana. Oya, kuko turabihamirizwa na Bwana Gustave Mbonyumutwa Mutware,  umwe mu bagize amashyirahamwe ategura gahunda yo gusezera kuri Kizito n’iy’ikiganiro-mpaka k’umuco wo kudahana ngo uri mu Rwanda.

Mushobora kumva Bwana Gustave Mbonyumutwa Mutware hano hasi:

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>