Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3259 articles
Browse latest View live

Mu ijambo ry’umwaka mushya w’2018, Paul Kagame yakomoje ku mutekano n’umubano n’amahanga


Isiraheli yahaye abimukira b’abanyafurika iminsi 90 kuba bavuye ku butaka bwayo

Nyuma yo gukurirwaho ubuhunzi, impunzi z’abanyarwanda i Brazzaville zimerewe zite?

Umuryango wa Col Byabagamba na Gen Rusagara uratabaza

Uganda irahakana ko hari amasezerano yagiranye na Israël yo kwakira abo izirukana

N’ubwo imfashanyo ari nke ariko Leta ya Uganda ntiyakuyeho ubuhunzi ku banyarwanda

Gacinya Chance Denys, Visi Perezida wa Rayon Sports yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

$
0
0

Gacinya Chance Denys, Visi Perezida wa Rayon Sports yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rusanze hari impamvu zikomeye zatuma akomeza gukurikiranwa afunze.

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mutarama 2018, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwakatiye gufungwa by’agateganyo Gacinya Chance Denys, Umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi yitwa Micon, uyu akaba asanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports.

Gacinya akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Kwandika no gukoresha inyandiko zihinduye kandi zirimo ibinyoma, Kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo bagiranye amasezerano, akamubeshya ku muterere y’imirimo yakozwe.

Gacinya aburanira mu Rukiko rw'ibanza rwa NyarugungaGacinya aburanira mu Rukiko rw’ibanza rwa Nyarugunga

Umucamanza yasobanuye ko ibi byaha uko ari bitatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Gacinya Chance Denys, byagaragajwe muri Raporo ye y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ku mikoreshereze y’imari n’umutungo mu Karere ka Rusizi.

Umucamanza yasobanuye ko Gacinya yanditse kandi agakoresha inyandiko ihinduye ndetse irimo ibinyoma, ubwo yakoraga fagitire yishyuza amafaranga y’imirimo itarakozwe ndetse n’iyakozwe nabi.

Mu iburanisha kandi Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Gacinya yabaye icyitso mu guhabwa inyungu zidafite ishingiro, kuko yishyuwe 242.120.600 y’Amafaranga y’u Rwanda atagombaga guhabwa.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko Gacinya yabeshye uwo bagiranye amasezerano, akishyuza avuga ko yarangije imirimo ye nyamara amatara amwe ataka, amapoto ashinze ahengamye, insinga z’amashanyarazi na zo ngo zitabye hafi hatarenze santimetero 20, bikaba byoroshye ko zakwibwa.

Iyo mirimo ngo Gacinya yayishyuriwe 495.723.600 y’Amafaranga y’u Rwanda, muri aya hakaba harimo 242,120,600 yishyuriwe imirimo yakozwe nabi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Gacinya yafungwa by’agateganyo iminsi 30, ngo kuko aramutse arekuwe ashobora kubangamira iperereza cyangwa gusibanganya ibimenyetso kandi ngo hari n’impungenge z’uko yatoroka ubutabera.

Umucamanza yanasobanuye ko mu kwiregura, Gacinya Chance Denys na Me Safari Kizito umwunganira babwiye urukiko ko iryo soko ryo gushyira amatara ku mihanda mu Karere ka Rusizi ryahawe ‘Company’ ayobora, bityo bikaba bidakwiye kuryozwa Gacinya ubwe.

Gacinya Chance Denys ni Visi Perezida wa Rayon Sports ariko ibyaha akurikiranyweho akekwa ko yabikoreye mu by'amasoko ya LetaGacinya Chance Denys ni Visi Perezida wa Rayon Sports ariko ibyaha akurikiranyweho akekwa ko yabikoreye mu by’amasoko ya Leta

Bakomeje babwira Urukiko ko iyo ‘Company’ Gacinya ahagarariye imaze guhabwa isoko yahise itangira imirimo, nyuma ikaza guhura n’inzitizi z’uko mu gutegura isoko hatigeze hagenwa amafaranga agomba guhabwa abaturage nk’ingurane y’ubutaka bwo gushyiraho ibyuma by’amashanyarazi (Transformers), ibyo bikaba bigaragaza ko isoko ryari ryarizwe nabi.

Gacinya yabwiye urukiko kandi ko ibyaha bamushinja ari ibinyoma, kuko ahubwo Akarere ka Rusizi kamubereyemo amafaranga (Umucamanza atavuze umubare), ndetse ngo barimo kuyaburana mu Rukiko rw’Ubucuruzi, ahubwo ngo ako Karere kamaze kubona ko iryo soko rizateza ibibazo kahisemo guhita gasesa amasezerano nta mpamvu.

Gacinya yasabye urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, kuko afite umwirondoro uzwi kandi akaba adashobora kubangamira iperereza, ibyo bikiyongeraho ko afite umuryango urimo n’abana bato yitaho.

Urukiko rumaze gusuzuma ibisobanuro n’ibyifuzo by’ubushinjacyaha ndetse n’ubwiregure bwa Gacinya Chance Denys, bwasanze hari impamvu zikomeye zituma agomba gukurikiranwa afunze, rutegegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, rwibutsa ko iki cyemezo kijuririrwa mu gihe cy’iminsi itanu.

Inkuru ya Philbert Hagengimana Ruhago Yacu

Rwanda: Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

$
0
0

Umukandida wiyamamamarizaga umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Madame Rwemarika Félicité yarangije kujurira icyemezo cya komisiyo y’amatora ya Ferwafa, cyo gutangaza ko atsinzwe n’impfabusa ubwo hashakishwaga umuyobozi w’iri shyirahamwe.

Aya matora yabaye tariki ya 30 Ukuboza, yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika, watangaje ko adashaka kwiyamamaza kubera impamvu ze bwite.

Aya matora akaba byararangiye akozwe hiyamamaza umukandida umwe, waje gutorwa n’abagera kuri 13 mu gihe andi majwi 39 yaje kuba impfabusa.

Aha, Komisiyo y’amatora yaje gutangaza ko Madame Rwemalika Félicité atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa Ferwafa, kubera ko ko atagejeje ku majwi 27 yasabwaga ngo atsinze amatora ku bwiganze busesuye.

Uruhande rwa Félicité bavuga ko nta tegeko komisiyo y'amatora ya Ferwafa yagendeyeho ivuga ko agomba kugira amajwi 27 ngo atsindeUruhande rwa Félicité bavuga ko nta tegeko komisiyo y’amatora ya Ferwafa yagendeyeho ivuga ko agomba kugira amajwi 27 ngo atsinde

Félicité Rwemarika akaba yatangaje ko yajuririye iki cyemezo ndetse yarangije gutanga ubujurire bwe.

Iyi ngingo yo gutsindira ku majwi 27 uruhande rwa Félicité ntabwo rwayemeye, cyane ko nta hantu yanditse haba mu mabwiriza y’amatora ndetse no mu mu mategeko agenga amatora, aho ahubwo ingingo ya 11 y’amabwiriza agenga amatora avuga ko ibitavuzwemo bikurikizwa ibiri mu mategeko shingiro ya Ferwafa.

Aha, ingingo ya 21 ya Status ya Ferwafa ni yo uruhande rwa Rwemarika Félicité rwashingiye rujurira icyemezo cya Komisiyo y’amatora aho uduce twayo twa kabiri n’utwa gatatu tugira tuti:

Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.

Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Rwemarika yajuririye icyemezo cyo kumwangira kuyobora FerwafaRwemarika yajuririye icyemezo cyo kumwangira kuyobora Ferwafa

Aha aba bashingiye kuri iyi ngingo, bavuga ko amajwi 39 y’imfabusa atafatwa nk’amajwi yatoye ku buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko Rwemarike Félicité yarengeje 51 akagira 100% by’amajwi y’abatoye ku buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi ngingo ibisaba.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Ubujurire izaterana mu gihe kitarenze iminsi itanu ikiga kuri ubu bujurire.

source:Yanditswe Na Jah D’Eau Dukuze

Ruhago Yacu


Rwanda: Abagabo batatu bafashwe babaga imbwa , bamaze no kurya ibyo munda!

$
0
0

 

Simbayobewe Justin bahimba Gahindura, wo mu kagari ka Mbuye , na Nzabahimana Emmanuel wo mu murenge wa Ntongwe , nibo basanze bafite imbwa ibaze, ndetse ngo bamaze kurya n’ibyo mu nda yabyo.

Bivugwa ko uyu Nzabahimana ari we wari wayizanye ayikuye mu murenge wa Ntongwe , ngo bombi bakaba bari basanzwe bazibaga ndetse bakazigemurira uwitwa Ukobucyeye wo mu murenge wa Mbuye, bivugwa ko nawe ashobora kuba afite aho yazigemuraga, mu ri za resitora cyangwa mu byocyezo.

Intandaro yo kumenyekana kw’aya makuru ngo ni umugabo witwa Bizimana Fidel wagiye agiye kureba ibishyimbo yibwe na Simbayobewe , bahimba Gahindura, akabimufatana ndetse agahita ahasanga iyo mbwa bamaze kuyikuraho uruhu, nawe agahita yihutira gutanga ayo makuru.

Soma inkuru irambuye hano>>>>

Ibyo u Rwanda rudukorera byose turabyandika: Perezida Pierre Nkurunziza

Itorwa rya Martin Ngoga ryari akajagari: Perezida Pierre Nkurunziza

Olivier Nduhungirehe arahakana ko nta masezerano Israël n’u Rwanda bafitanye yo kwakira abimukira

Willy Nyamitwe ngo yagiye kwinginga umugore we wahungiye muri Amerika ngo atahuke!

Dr Raymond Dusabe, yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye mu kiruhuko.

$
0
0

Umuganga w’umunyarwanda wavuraga kanseri zifata mu myanya ndagagitsina y’abagore (Gynecologic oncology) mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal Dr Raymond Dusabe, yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye mu kiruhuko.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yemeje amakuru y’iyicwa rya Dr Raymond Dusabe avuga ko urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 08 Mutarama 2018, ubwo basanze yariciwe mu nzu yabagamo mu mujyi wa Cape Town aho yari mu biruhuko.

Dr Raymond Dusabe yishwe mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2017, kuko aribwo abaturanyi be baherukaga kumuca iryera. Nyuma y’iminsi batamubona baje kumva umunuko waturukaga muri iyo nzu yabagamo bafata umwanzuro wo kuyisenya bafatanyije na Polisi yo muri iki gihugu tariki 07 Mutarama 2018 ari bwo basangaga yarishwe umurambo we waratangiye kwangirika.

Abageze ku murambo we bwa mbere batangaje ko basanze urambitse hejuru y’ameza ugaragaraho ibikomere byinshi umubiri wose, bigaragara ko yishwe ateraguwe ibyuma.

Polisi y’iki gihugu iracyakora iperereza mu rwego rwo gushakisha abari inyuma y’ubu bugizi bwa nabi naho umurambo wa nyakwigendera ukaba warajyanywe mu bitaro mu gihe hashakishwa uburyo yagezwa mu Rwanda akaba ariho azashyingurwa.

Dr Dusabe yakuriye i Burundi aho we n’umuryango we bari barahungiye, agaruka mu Rwanda mu 1998 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye. Dr Dusabe yari afite imyaka 40, umwaka ushize nibwo yarangije amasomo ku rwego rwa ‘sub-specialisation’ kuri Cancer yibasira imyanya ndangagitsina y’abagore muri kaminuza ya Stellenbosch muri Africa y’Epfo.

Source:  Nsanzimana Ernest

umuryango.rw

 

ONU irasaba ko Gen Rusagara na Col Byabagamba barekurwa.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Umurwi w’umuryango w’abibumbye ku ifungwa ry’akarengane rinyuranyije n’amategeko uragaya itabwa muri yombi mu myaka 3 ishize ry’abanyarwanda 3 barimo uwari ukuriye abarinda Perezida Kagame.

Gen Frank Kanyambo Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Francois Kabayiza bafunzwe mu buryo bw’akarengane butubahirije amategeko nk’uko byemezwa n’umuryango w’abibumbye ONU mu cyemezo cyafashwe mu kwezi k’Ukuboza 2017 kinasaba ko bahita barekurwa bidatinze.

Roland Adjovi umwe muri 5 bagize uwo murwi wa ONU yatangarije Radio y’abafaransa RFI dukesha aya makuru ko uwo murwi wasanze abo bagabo barafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ko hasabwe ko barekurwa byihuse kandi bagahabwa n’indishyi z’akababaro na Leta y’u Rwanda.

Abajijwe niba baramenyesheje Leta y’u Rwanda, Roland Adjovi yavuze ko boherereje Leta y’u Rwanda imyanzuro umurwi nabo wakoze, ko bashyizeho uburyo bwo kugenzura mu gihe cy’amezi 6 ngo barebe ko ibyasabwe byashyizwe mu bikorwa maze bahe raporo Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ibijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.


Afrika y’Epfo: Umwe mu bakekwa kwica Dr Raymond Dusabe yatawe muri yombi

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Ubu haravugwa cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse no muri Afrika y’Epfo, urupfu rwa Dr Raymond Dusabe wiciwe mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y’Epfo umurambo we ukaboneka nyuma y’iminsi 11.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Dr Raymond Dusabe‚ wari mu kigero cy’imyaka 40‚ yaherukaga kuvugana na nyiri inzu yasanzwemo yapfuye ku wa 28 Ukuboza 2017, uwo nyiri inzu akaba yari mu rugendo mu gihugu cya Canada Aho yari mu biruhuko birangiza umwaka.

Umuntu utashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara yadutangarije ko nyiri inzu Dr Raymond Dusabe yarimo ari umunyarwandakazi witwa Monique Mujawamariya washakanye n’umugabo w’umuzungu.

Umuvugizi wa Polisi ya Afrika y’Epfo mu gace ka Western Cape yatangaje ko nyuma y’iboneka ry’umurambo wa Dr Raymond Dusabe ku wa mbere tariki ya 8 Mutarama 2018 Polisi yataye muri yombi umugabo ufite imyaka 29 ngo akazagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mutarama 2018 muri Cape Town Magistrate’s Court.

Amakuru ava I Cape Town avuga ko uwo mugabo watawe muri yombi yafashwe na Polisi kubera imodoka ya Nyakwigendera, kuko iyo modoka yari yibwe igihe yicwaga akubiswe ikintu gikomeye mu mutwe. Hakoreshejwe ikoranabuhanga ryerekana imodoka aho iherereye. Ntabwo biramenyekana niba ari we wamwishe cyangwa niba yarahawe imodoka ya nyakwigendera n’undi muntu.

Dr Dusabe wari umuganga w’abagore (gynaecological oncologist) yakoraga mu bitaro by a Faisal I Kigali akaba yari mu biruhuko i Cape Town. Akaba yari ingaragu.

Dr Dusabe umwaka ushize nibwo yarangije amasomo ku rwego rwa ‘sub-specialisation’ kuri Cancer yibasira imyanya ndangagitsina y’abagore muri kaminuza ya Stellenbosch muri Africa y’Epfo.

Dr Dusabe yize mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda aho yarangije mu 2006 aza kubona ‘bourse’ ya Leta yo kujya kunononsora mu bigendanye no kuvura abagore muri Kaminuza ya Stellenbosch.

Mu 2014 yarangije Master’s muri “Obstetrics and Gynaecology” ntiyarekera aho akomeza kunononsora birushijeho mu bigendanye no kuvura Cancer ifata imyanda ndangagitsina y’abagore “Gynaecology oncology” ari nabyo yarangijemo mu ntangiriro z’umwaka ushize. Dr Dusabe niwe munyarwanda wenyine wari warize kuri uru rwego iri shami.

Amakuru twabonye ava hafi y’umuryango wa Nyakwigendera avuga ko abavandimwe be babiri berekeje i Cape Town kuri uyu mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018 bakaba ari bo bazafata icyemezo niba Nyakwigendera azashyingurwa muri Afrika y’Epfo cyangwa umurambo we uzajyanwa gushyingurwa mu Rwanda.

U Buholandi: Umunyarwandakazi Claire Bakesha yitabye Imana

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Buhorandi aravuga ko umunyarwandakazi Claire Bakesha yitabye Imana

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Nyakwigendera yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018 ahanutse mu igorofa ya 3 y’inzu mu mujyi wa Amsterdam yari ituwemo n’umugabo bakundanaga ukomoka mu gihugu cya Nigeria, bikaba bikekwa ko yasunitswe.

Ku ikubitiro Polisi y’u Buhorandi yabanje gushakisha umuryango wa Nyakwigendera hanavugwa ko Polisi izategura ishyingurwa rye nihataboneka umuntu wo mu muryango we, haje kuboneka murumuna we uba mu gihugu cy’u Budage wahise werekeza mu Buhorandi.

Iyi nkuru y’urupfu rw’uyu munyarwandakazi yabanje guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane whatsapp muri iki gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018.

Amakuru twashoboye kubona ni uko yari atuye mu mujyi wa Eindhoven mu Buhorandi, amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Nyakwigendera avuka mu Biryogo hafi ya Restaurant yitwa Bambou, bivugwa ko yize mu Rugunga, ni mwene Francois Bagabo, akaba afite musaza we witwa Cassius Bagabo (bikekwa ko afungiye Iwawa ubu) na murumuna we Baneza uba mu Budage.

Claire Bakesha yavutse mu 1975 akaba yarageze mu Buhorandi mu mwaka wa 2000.

Ukekwa kwica Dr Raymond Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko muri Afrika y’Epfo

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Junior Kamono ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 yagejejwe imbere y’urukiko rwo mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr. Raymond Dusabe.

Ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2018 nibwo umurambo wa Dr. Dusabe w’imyaka 40 wari mu biruhuko birangiza umwaka mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, wasanzwe aho yari acumbitse yapfuye, bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe.

Yaherukaga kuvugana na nyir’inzu yabagamo witwa Monique Mujawamariya tariki 28 Ukuboza 2017. Ku buryo umurambo wari utangiye kwangirika.

Junior Kamono wagaragaye mu rukiko ngo avuga Igiswahili ariko  yahise asaba kuzaburana mu Cyongereza.

Yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki ya 9 Muatarama 2018, nyuma y’uko Polisi y’Afurika y’Epfo ikoresheje ikoranabuhanga ikurikiranye imodoka ya Dr. Raymond Dusabe nayo yari yabuze ku munsi yiciweho.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Afrika y’Epfo Junior Kamono yari yabonanye na Dr. Raymond Dusabe ahitwa Sea Point, amasaha make mbere y’urupfu rwe.

Dr. Dusabe wakoreraga mu Ibitaro by’Umwami Faisal kuva muri 2017, yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo. Bikaba bivugwa ko yanatuye mu mujyi wa Cape Town hagati ya 2010 kugeza mu 2017.

Leta y’u Rwanda igiye guteza cyamunara ibitabo bitagatifu by’abayisilamu bya Korowani!

Ngo n’iyo hashira imyaka 100 Uganda ntizirukana impunzi z’abanyarwanda!

Viewing all 3259 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>