Kisangani :Aba FDLR bashyize intwaro hasi baravuga ko bagiye kwicwa n’inzara
Amerika: Umunyarwandakazi yasanzwe mu nzu yitabye Imana
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kui The Rwandan ava mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Michigan aravuga ko umunyarwandakazi Gaelle Bella IKIBAGENGA yasanzwe mu nzu yapfuye.
Urupfu rwa Gaelle Bella IKIBAGENGA biravugwa ko rwabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018, polisi ikaba igikora iperereza koko hakekwa ko yaba yishwe.
Nyakwigendera Gaelle Bella IKIBAGENGA ni mwene Georges NTARUGERA na Jeanne UMURUNGI. Akaba afite na musaza we witwa Peter Ntarugera nawe utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umuryango wa Nyakwigendera ukaba wifashishije urubuga GoFundMe kugira ngo ushobore kubona ubufasha bwo kugira ngo umurambo wa Nyakwigendera uzashobore gushyingurwa mu Rwanda.
Amerika n’Ubwongereza bigiye gukata imfashanyo zahabwaga u Rwanda
Rwanda: abapolisi bazamuwe mu ntera abandi bajya mu kiruhuko cy’izabukuru
Itangazo rya polisi y’igihugu ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) Theos Badege riravuga ko hari abapolisi bazamuwe mu ntera abandi bagashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abazamuwe mu ntera ni Aba Offisiye ba Polisi y’u Rwanda 1015 bakurikira:
a. Assistant Commissioner of Police (ACP) bazamuwe kw’ipeti rya Commissioner of Police (CP) – 10
(1) ACP Faustin Ntirushwa
(2) ACP Theos Badege
(3) ACP Jean Marie Twagirayezu
(4) ACP Rogers Rutikanga
(5) ACP William Kayitare
(6) ACP Denis Basabose
(7) ACP Vincent Sano
(8) ACP Robert Niyonshuti
(9) ACP Egide Ruzigamanzi
(10) ACP Rafiki Mujiji
b. Chief Superintendent of Police (CSP) bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) – 31
c. Senior Superintendent of Police (SSP) bazamuwe kw’ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) – 18
d. Superintendent of Police (SP) bazamuwe kw’ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) – 43
e. Chief Inspector of Police (CIP) bazamuwe kw’ipeti rya Superintendent (SP) – 110
f. Inspector of Police (IP) bazamuwe kw’ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) – 403
g. Chief Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Chief Inspector (CIP) – 01
h. Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Chief Inspector (CIP) – 02
i. Assistant Inspector of Police (AIP) bazamuwe kw’ipeti rya Inspector (IP) – 391
j. Chief Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) – 02
k. Senior Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) – 01
l. Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) – 03
Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni aba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 111 bakurikira: :
a. Assistant Commissioner of Police (ACP) – 02
b. Chief Superintendent of Police (CSP) – 04
c. Senior Superintendent of Police (SSP) – 06
d. Superintendent of Police (SP) – 17
e. Chief Inspector of Police (CIP) – 19
f. Inspector of Police (IP) – 62
g. Assistant Inspector of Police (AIP) – 01
Undi munyarwandakazi yaguye mu gihugu cy’u Bubiligi
Yanditswe na Marc Matabaro
Umuhanzikazi w’umubiligikazi ufite inkomoko mu Rwanda, Lies Lefever, ufite ikibazo cyo kutabona neza yitabye Imana ku myaka 38 aguye mu gihugu cy’u Bubiligi.
Nyakwigendera asize umugabo n’abana 2, bikekwa ko yaguye mu gikoni iwe ahitwa Asse, mu karere ka Flandre mu Bubiligi.
Uyu muhanzikazi uvuka i Nyamasheke yasanzwe yapfuye mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 10 rishyira ku wa kane tariki ya 11 Mutarama 2018, ni umugabo we wamusanze mu gikoni cy’inzu yabo yashizemo umwuka.
Isuzuma ryakozwe n’abaganga (autopsie) ryemeje ko atishwe n’undi muntu ariko icyamwishe ntabwo kirasobanuka neza nk’uko bitangazwa na Parike y’i Buruseli irimo gukurikirana uru rupfu.
Lies Lefever, wari ufite ibibazo byo kutabona neza yatangiye kumenyekana nk’umuhanzi mu 2009. Mu 2014 yiyamamaje mu matora yo mu gace yari atuyemo ariko ntiyabona amajwi ahagije.
Rwanda: abasirikare benshi bazamuwe mu ntera barimo na Gen Fred Ibingira
Nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango ribivuga abasirikare bakuru ndetse n’abato mu ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu ntera:
a. Kuva kuri Lieutenant General ujya kuri General – 1
(1) Fred IBINGIRA
b. Kuva kuri Major General ujya kuri Lieutenant General – 1
(1) Jacques MUSEMAKWELI
c. Kuva kuri Brigadier General ujya kuri Major General – 12
(1) Charles KARAMBA
(2) Eric MUROKORE
(3) Emmy RUVUSHA
(4) Emmanuel BAYINGANA
(5) Joseph NZABAMWITA
(6) Andrew KAGAME
(7) Charles RUDAKUBANA
(8) Aloys MUGANGA
(9) Ferdinand SAFARI
(10) Albert MURASIRA (Ex-FAR)
(11) Jean Jacques Laurent MUPENZI
(12) Innocent KABANDANA
d. Kuva kuri Colonel ujya kuri Brigadier General – 6
(1) John Bosco NGIRUWONSANGA
(2) John Bosco RUTIKANGA
(3) Vincent NYAKARUNDI
(4) Francis MUTIGANDA
(5) Fred MUZIRAGUHARARA
(6) Willy RWAGASANA (urinda hai Perezida Kagame)
e. Kuva kuri Lieutenant Colonel ujya kuri Colonel – 14
f. Kuva kuri Major ujya kuri Lieutenant Colonel – 68
g. Kuva kuri Captain ujya kuri Major – 79
h. Kuva kuri Lieutenant ujya kuri Captain – 11
i. Kuva kuri Second Lieutenant ujya kuri Lieutenant – 457
2. Abandi basirikare bo mu rwego rwo hasi nabo bazamuwe mu ntera ku rwego rwabo.
Donald Trump, arashinjwa gutuka ibihugu by’Afrika
Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabishakaje, Trump yaba yaravugiye ibyo bintu ejo kuwa kane aho akorera muri White House, ari mu nama na bamwe mu ntumwa za rubanda ku kibazo cy’abimukira bakomoka muri Afurika, muri Haiti no mu gihugu cya El Salvador cyo muri Amerika y’amajyepfo.
Naho nyirubwite, Perezida Trump yanditse ku rubuga rwa Twitter uyu munsi mu gitondo, ati: “Ni byo koko nakoresheje amagambo aremereye mu nama ku bimukira. Ariko ayatangajwe si yo navuze.”
Ibyo Perezida yanditse kuri Twitter
Muri ibyo bitangazamakuru, harimo ibikomeye nka The Washington Post, The New York Times na CNN. Mu mugambo ye, Perezida Trump ngo yaba yaravuze, ati: “Kuki twakwemerera abantu baturuka muri ibyo bihugu by’amazirantoki kuza hano iwacu? Twagombye ahubwo kwemera abava mu bihugu nka Norvege.”
Ayo magambo yakubise inkuba kw’isi yose. Umuvugizi w’Umuryango w’Afrika yiyunze ubumwe, Ebba Kalondo, yabwiye ikigo ntaramakuru Associated Press, ati: “Biteye ubwoba.” ANC, ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo, ryatangaje ko amagambo ya Perezida Trump ari igitutsi kirenze imyumvire. Naho guverinoma ya Haiti yahamagaje ambasaderi w’Amerika i Port-au-Prince kugirango asobanure amagambo ya Perezida Trump.
No muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubwaho, ibyo Perezida Trump yaba yaravuze byararenze benshi. James Comey, wahoze ayobora ibiro bikuri by’igipolisi FBI, yanditse kuri Twitter amagambo aha ikaze abimukira ari ku ishusho ry’ubwingenge, Statue de la Liberte, riri mu mujyi wa New York, agira, ati: “Nimumpe umunaniro wanyu. Ubukene bwanyu, nimuze ikivunge muruhuke muhumeke. Nimwohereze abatagira aho bikinga. Ndabamurikiye mwinjira mu rugi rwa zahabu.” James Comey asoza ubutumwa bwe, ati: “Ubuhangange bw’iki gihugu buturuka ku budasa bw’abagituye.”
Perezida Trump yirukanye Comey ku milimo ye umwaka ushize, kubera ko ibiro FBI byari byaratangiye anketi ku ruhare rw’Uburusiya mu matora yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2016.
Perezida Vicente Fox wahoze ategeka igihugu cya Mexique nawe yanditse kuri Twitter, ati: “Perezida Trump, umunwa wawe ni umwobo wuzuye amazirantoki wa mbere ku isi.” Na none, ati: “Ese wiyibagije ko nawe ukomoka ku bimukira?”
Ibitangazamakuru bya hano muri Amerika, harimo na VOA (Ijwi ry’Amerika), byabajije Perezidansi y’Amerika White House icyo ibivugaho. Umuvugizi wayo, Raj Shah, yashubije mu itangazo yashyize ahagaragara, ati: “Perezida azemera gusa umushinga w’itegeko ugorora irya tombola y’abimukira n’abimukira banyuze mu nzira zemewe.” Iri tangazo ariko ntirivuguruza ibivugwa mu bitangazamakuru.
Ijwi ry’Amerika ryisunze kandi ibiro by’intumwa za rubanda zari mu nama zaba zarashyize ku karubanda amagambo ya Perezida Trump. Ariko abakozi babo birinze kugira icyo baritangariza.
VOA
CHAN 2018: Incamake y’umukino w’u Rwanda na Nigeria
Zambia yatsinze Uganda biruhanije: Incamake
Nicolas Sarkozy mu rugendo mu Rwanda
U Buhorandi: Amashirakinyoma ku rupfu rwa Claire Bakesha
Yanditswe na Ben Barugahare
Muri iyi minsi havuzwe cyane inkuru y’umunyarwandakazi Marie Claire Bakesha witabye Imana aguye mu gihugu cy’u Buhorandi, Ariko urwo rupfu rwakomeje kuvugwa ku buryo butandukanye buvuguruzanya.
The Rwandan yagerageje gukora iperereza mu gihugu cy’u Buhorandi ku bantu basanzwe bazi Nyakwigendera ndetse n’abandi banyafrika batuye mu mujyi wa Amsterdam aho Nyakwigendera yaguye.
Amakuru twashoboye kubona avuga ko Marie Claire Bakesha wari mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko yahanutse mu igorofa ya 3 y’inzu yari ituwemo n’umugabo bakundanaga ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
Amakuru twashoboye kubona avuga ko uwo mugabo w’inshuti ya Claire bamwe banita Cynthia ngo yari atuye mu gice gikunze kurangwamo umutekano muke.
Havugwa ko Claire yari yagiye gusura iyo nshuti ye ngo bari bamaranye imyaka itari mike ngo ubwo bari bicaye mu ruganiriro n’abandi bashyitsi babo, bagiye kumva bumva abantu bakubita ku rugi cyane, ibyo ngo byaba bisanzwe aho batuye ngo harangwa n’umutekano muke.
Uwo mugabo w’incuti ya Claire, ngo yaba yaramusabye kujya mu cyumba agafunga ngo ubwo we n’abo bashyitsi baciye kuri balcon iwe burira akazitiro gatandukanya i balcon y’uwo mugabo n’iy’umuturanyi.
Umuturanyi ngo yaba yarahise asohoka mu nzu aza kubabaza impamvu buriye iwe, mu gihe barimo kumusobanurira dore ko ngo bifuzaga guca iwe ngo bajye gufata abantu bari inyuma y’umuryango (hakekwa ko bava mu gihugu cya Suriname) barimo gushaka kumena urugi. Ntawamenya niba ari abari bafitanye ikibazo n’uwo mugabo w’umunigeria cyangwa niba hari ikindi bashakaga.
Claire yaje gusohoka mu cyumba nawe abakurikiye avuza induru. Havugwa ko ubwo yageragezaga kurira ngo abasange ku muturanyi, yageze kuri ka kazitiro arahanuka yikubita hasi atyo, ngo yaba yaraguye abari kuri iyo balcon bamureba.
Ntabwo yahise yitaba Imana ako kanya ahubwo yaguye mu bitaro bya VUMC Amsterdam aho yitabwagaho n’abaganga.
Kandi na none havugwa ko uwo mugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria ntaho yagiye atigeze akomereka ndetse ntiyatawe muri yombi ahubwo bivugwa ko yarakajwe ngo n’inkuru z’abavuze ko yishe Claire amusunitse. Ariko uko bigaragara n’ubwo uwo mu nigeria yari amaranye imyaka myinshi na Claire ntabwo yifuje guha police amakuru ahagije ku buryo Polisi byabaye ngombwa ko ishyira hanze ifoto ya nyakwigendera irangisha.
Uretse ibyatangajwe na Polisi ishyira hanze ifoto ya Nyakwigendera isaba ko uwaba amuzi yatanga amakuru ko nihataboneka abo mu muryango we izamushyingura. Kugeza ubu nta makuru yuzuye yandi aratangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Buhorandi kuri uru rupfu.
Biravugwa ko Nyakwigendera yari yarahinduye umwirondoro we igihe yakaga ubuhungiro ndetse akaba yariyise umurundikazi, mu Buholandi ngo yari azwi na bamwe ku izina rya Cynthia. Biravugwa ko atari afite ibyangombwa byuzuye byo kuba mu Buhorandi Kandi ko yari afite uburwayi bwa diabète.
Murumuna wa Nyakwigendera uba mu Budage witwa Baneza yashoboye kujya kureba umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro. Ikiriyo cya Claire kirabera Amsterdam ku mudamu w’incuti ye witwa Goretti.
Aya makuru yatanzwe n’abari inshuti za hafi za Nyakwigendera ariko hari andi makuru dukomeje gukoraho iperereza avuga ko uwo mugabo wo muri Nigeria n’abandi bakoranaga ubucuruzi bw’ibiyobwabwenge bari basanzwe bacunzwe na Polisi y’u Buhorandi yabakoragaho iperereza, nuko mu gihe Polisi yashakaga kwinjira muri iyo nzu abari bayirimo barahunze bamwe barasimbuka ariko Marie Claire Bakesha we ntiyabishoboye arahanuka igihe uwo mukunzi we yashakaga kumucisha mu idirishya ngo acike.
Nicolas Sarkozy arashaka gusimbura ba Bill Clinton na Tony Blair ku kazi?
Yanditswe na Marc Matabaro
Muri iyi minsi ikivugwa ni urugendo Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa arimo mu Rwanda, ababikurikiranira hafi bahamya ko nta kindi kigenza uyu mugabo uretse guhaha kuko bimaze kumenyekana muri ba Rugigana ko mwene Rutagambwa atanga atitangiriye itama iyo bigeze kuri ba Rugigana.
Mu gihe bivugwa ko Bill Clinton arwaye, Tony Blair akaba yarasuhukiye muri za Kazakhstani, naho Louis Michel nawe uburwayi bukaba bumwugarije biragaragara ko Nicolas Sarkozy ashaka gufata umwanya wabo.
Mu gihe abakoranaga nawe nka Alexandre Djouhri barimo kugerwa amajanja kubera amafaranga bivugwa ko yafashije Nicolas Sarkozy kwiyamamaza mu 2007 atanzwe na Kadhafi waje kwicwa nyuma ku kagambane ka Sarkozy na Blair, ababikurikiranira hafi barahamya ko uyu mugabo ageze ku buce ku buryo urugendo arimo i Kigali atari ubukerarugendo ahubwo ari uguteka imitwe.
Nk’uko mu mwaka wa 2012 abantu bakubiswe n’inkuba bumvise umucamanza Marc Trevidic ashatse kwemeza ko indege ya Perezida Juvénal Habyarimana yarashwe n’abantu bari mu kigo i Kanombe, ndetse na Sarkozy akaza gusa n’usaba imbabazi i Kigali, uwavuga ati mwitege noneho agashya agiye gukora ntiyaba ari kure y’ukuri.
Uko bigaragara Kagame arashaka gukoresha Sarkozy mu gushaka kujyana ibibazo cy’indege mu buryo ashaka, ndetse ntawashidikanya ko ashaka kumukoresha mu kimeze nk’intambara yishoyemo yo kurega abafaransa Genocide no kubashyiriraho impapuro zo kubafata.
Dukurikije uko Sarkozy amerewe mu gihugu cye biragaragara ko Sarkozy aje guteka umutwe kuri Kagame amwizeza ko hari ibyo azamufashamo byaba ibyo kuzatuma u Bufaransa busaba imbabazi kuri Genocide cyangwa guhamba burundu idosiye y’indege kandi mu by’ukuri ntabyo ashoboye. None se ibintu atakoze akiri ku butegetsi azabishobora atakiburiho?
Tugendeye ku byo Sarkozy yakoreye Kadhafi wari umaze ku muha akayabo kamufashije kwiyamamaza nta gitangaza cyaba kirimo ko Sarkozy amaze gushyikira akayabo ataca ruhinga nyuma Kagame akamucecekesha burundu nk’uko byagenze kuri Kadhafi kugira ngo atazamuvamo akavuga ko hari icyo yamupfumbatije.
Nta kuntu inkuru z’akayabo kahawe ba Tony Blair, Bill Clinton, Bernard Maingain, Andrew Mitchell, Louis Michel n’abandi Sarkozy yaba atarazumvise uretse ko bamwe muri bo nka Louis Michel na Andrew Mitchell bo bahabwaga bitugukwaha ivuye mu mfashanyo babaga bagizemo uruhare ngo zihabwe u Rwanda!
Aho imishinga ya Kagame ya Gari ya moshi si baringa?
IJWI RY’IMPUNZI – INTABAZA Y’ABACU AB’IWACU MURAHO?
Tubasuhuze mwese ab’iwacu, iwacu mu Rwanda igihugu cyatwibarutse. Turabaramutsa aho muri hose, muri iki kiganiro cy’ikondera libre, ikondera ryigenga, ikondera rirwanya ubucakara ubwo ari bwo bwose. Wowe wavukijwe uburenganzira bwo kuba iwawe, kubana n’ababyeyi bawe cyangwa uwo wikundiye, wowe wabujijwe kwisanzura iwanyu Shyikira ijambo, fata ikondera.
Wowe wahunze urupfu rwakugeze amajanja, haba mu gihugu cyawe u Rwanda, haba no mu bindi bihugu wari warahungiyemo bikaba ngombwa ko wongera guhahunga utazinze uturago, utaraze abana ndetse ntugire n’uwo uramura kubera abagome, abagambanyi n’abicanyi, fata ijambo, humura ntucumura mwana w’iwacu.
Mwese abatwumva,,cyane cyane mwe muri mu Rwanda, ubuhungiro murabuzi, si intango batereka bakarara inkera. Si ubukerarugendo ni ugukiza amagara utitaye ku magana.
Intabaza ya none, iragaruka ku cyemezo cyafatiwe impunzi z’abanyarwanda zahunze hagati y’umwaka wa 1959 n’1998, ko izo mpunzi, zitagikwiye kuvugirwa no kurengerwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye HCR rishinzwe impunzi.
Twibuke ko benshi muri izo mpunzi cyane cyane iziba muri Afurika yo hagati, ari abarescapé, abacikacumu barokotse mu Rwanda, abicanyi babakurikirana muri Repubulika iharanira demukrasi ya Kongo n’ahandi ndetse na n’ubu bagihigwa mu buryo bunyuranye.
Iyo utereye ijisho muri raporo yitwa mapping report yakozwe n’intumwa z’umuryango w’abibumbye Loni ikayitangaza mu mwaka w’2010, ntiwarenga n’umurongo umwe gusa hatavuzwe iyicwa rubozo ry’impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, abarokotse muri bo, bamwe bagumye iyo muri RDC, abandi bahangana n’ imivumba n’ingona bambuka uruzi rwa Congo bagana muri Kongo Brazzaville.
Dufashe nk’abahungiye muri Kivu y’Amajyepfo, mu mwaka w’1996, HCR ishinzwe impunzi yabaraga impunzi zikabakaba ibihumbi 250 muri iyo ntara.
Mu ijoro ryo kuwa 13 rishyira uwa 14 z’ukwa cumi mu mwaka w’1996, ngo abanyamulenge bateye inkambi y’impunzi ya Runingu bica abantu babarashishije imbunda za rutura;
Kuya 21/10/muri uwo mwaka w’1996, abasilikare ba APR y’uRwanda, AFDL ya Laurent Désiré Kabila na FAB b’I Burundi, barashe inkambi ya LUBARIKA ngo bica umubare utabarika w’impunzi z’abanyarwanda n’abarundi. Abasilikare bategeka abaturage gucukura ibyobo binini bine ari nabyo babajugunyemo. Ngo kuri uwo munsi kandi abo basilikare batwitse impunzi 30 ahitwa KAKUMBUKUMBU, aho hegereye iyo nkambi yari imaze kuraswaho.
Ngo kuri uwo munsi kandi abo basilikare bateye inkambi y’impunzi ya LUBERIZI na MUTAKULE bicamo impunzi 370, imirambo ngo bayijugunya mu misarani. Ngo imponoke zageze Tingitingi ziracyabitsemo ubwoba n’ubwo ubutwari bwarushije imbaraga ubwoba zigakomeza kubaho. Ngo ubara ijoro ni uwariraye.
Urwo rwari urugero rw’amarorerwa impunzi z’abanyarwanda zasimbutse. None abo barescapés, izo mponoke, abo bacikacumu izo nkire zakize ubwo bwicanyi babaye utunyoni twaritse ku nzira cyangwa inyama ya nyamunsi, ngo ntibakwiye kwitwa impunzi!
Mu kiganiro cya none, Ikondera ryigenga ryateye umutonzi I Maputo muri Mozambique no muri Congo Brazzaville.
Ikondera libre, 17/01/2018.
Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo ku wa kabiri tariki ya 23.01.2018
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018 aravuga ko Dr Raymond Dusabe wiciwe mu gihugu cy’Afrika y’Epfo azashyingurwa mu Rwanda.
Itangazo rituruka mu muryango wa Nyakwigendera The Rwandan yashoboye kubona riragira riti:
Umuryango wa MUNYANKINDI Antoine urabashimira uburyo mukomeje kubana nabo muri bino bihe bikomeye byo kubura umwana wabo Dr Raymond DUSABE.
Uboneyeho kubamenyeshaka ko umubiri wa Nyakwigendera uzagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru saa saba z’ijoro i Kanombe.
Gahunda yo kumuherekeza ni kuwa kabiri tariki 23/01/2018:
-Saa yine za mugitondo:Gusezera umubiri mu rugo I Nyamata,
– Saa sita: Isengesho i Kibagabaga ku rusengero rw’aba Adventiste (English church),
– Saa cyenda: Gushyingura i Rusororo.
U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale igitego 1 ku busa: Incamake y’umukino
Nyuma yo kogosha umusatsi kubera ibyondo yagaraguwemo yasabwe kwemeza ko byari bimushimishije!!!
RD Congo: Imyigaragambyo yo kurwanya Perezida Kabila irarimbanije
Yanditswe na Marc Matabaro
Byibura abantu 6 baguye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018 mu rugendo rw’amahoro rwari rugamije gusaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abubumbye.
Ababibonye bavuga ko abashinzwe umutekano bakoresheje amasasu mazima mu gutatanya abari muri urwo rugendo.
Urwo rugendo rwari ruteganijwe gukorwa mu mahoro rwateguwe n’imiryango y’abakristu Gaturika yamagana kugundira ubutegetsi kwa Perezida Kabila, urwo rugendo rwatangiye misa ihumuje muri za Kiliziya nyinshi zo mu mujyi wa Kinshasa.
Abashinzwe umutekano bakaba batatanyije abakoraga urugendo bakoresheje imyuka iryana mu maso n’amasasu mazima bitwaje ko urwo rugendo rutari rwemewe n’abayobozi b’umujyi wa Kinshasa. ONU iravuga ko abantu 6 bitabye Imana naho abandi 33 barakomereka.
Umukobwa w’imyaka 16 yatabye Imana ubwo ikimodoka kitamenwa n’amasasu cyarasaga mu muryango wa Kiliziya Saint-François-de-Salles muri Komini ya Kitambo.
Abantu bagera kuri 69 bakoraga urwo rugendo batawe muri yombi. I Kinshasa niho bivugwa ko haguye abantu ariko no mu gihugu cyose ahabaye urugendo nk’uru hakomeretse abantu abandi bagatabwa muri yombi nk’uko bikomeza gutangazwa na ONU.
Imijyi ya Congo minini nka Kisangani, Lubumbashi, Goma, Beni na Mbuji Mayi nayo yakorewemo urwo rugendo.
Papa Francis aho ari mu rugendo i Lima muri Pérou yasabaye abayobozi ba Congo kwirinda ibikorwa byose byahutaza abaturage bagashakisha ibisubizo ku nyungu za bose, avuga kandi ko amakuru mpuruza y’uko ibintu bitifashe neza arimo kumugeraho ava muri Congo.
Biravugwa kandi ko abapadiri 10 n’ababikira 2 batawe muri yombi.