Perezida Nkurunziza arasaba abaturiye umupaka n’u Rwanda kurikanura
Perezida Kagame Avuga ko u Rwanda Rufite Abaturanyi Babi
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16 perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihugu ke gifite abaturanyi babi atasobanuye abo ari bo. Kuri we, iyo ni intandaro yo kudindiza imigenderanire n’ubuhahirane.
Perezida Kagame muri iryo jambo rye yemeje ko muri rusange u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi biramba. Yatanze urugero rw’imibanire n’ibihugu by’amahanga u Rwanda rwarushijeho kwagura amarembo mu rwego rw’ubutwererane.
Icyakora ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu karere U Rwanda ruherereyemo Perezida Kagame yavuze ko hakiri ikibazo kuko ubutwererane busa n’ubudashoboka.
Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa
Perezida Kagame yatangaje ko hari abasirikare be bishwe na FDLR
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru Nyuma y’inama y’umushyikirano Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, yatangaje akoresheje ururimi rw’icyongereza ko ingabo za FDLR mu gîtero cyabereye ahitwa Busasamana mu Karere ka Rubavu haguyemo abasirikare ba RDF 2 cyangwa 3.
Ibi bitangajwe na Perezida Kagame bigushanye n’ibyatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu batangaje ko FDLR yatakaje abasirikare 4 ndetse ngo habonetse n’indi mirambo 5 nyuma bityo ngo abaFDLR baguye muri iyo mirwano bagera ku 9.
Aba bagabo bombi bavuze ko hakomeretse umuturage gusa nta musirikare wa RDF wahaguye muri iyo mirwano none dore Perezida Kagame abatabye mu nama n’ubwo nawe ibyo avuga bitafatwaho ukuri kudakuka dore ko ababikurikiranira hai bemeza ko kugira ngo Perezida Kagame avuge ngo hapfuye 2 cyangwa 3 muri RDF bishatse kuvuga ko hapfuye benshi cyane.
Iki gitero ndetse no kwemera ko iki gitero cyabaye bisa nk’ibisobanura impamvu Perezida Kagame yagiye gusoza imyitozo ya RDF i Gabiro yambaye imyenda ya gisirikare nyuma y’imyaka irenga 18 atayambara uretse ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’u Burundi na Uganda nabyo bishobora kuba impamvu yatuma Perezida Kagame ashaka gula ubutumwa bukakaye ibyo bihugu.
Umuhanzi Simoni Bikindi yitabye Imana
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 aravuga umuhanzi Simoni Bikindi yitabye Imana.
Simon Bikindi yavukiye mu cyahoze ari Komini Rwerere muri Gisenyi mu 1954, mu 2001 yafatiwe i Leiden mu Buhorandi aho yabaga ashinjwa Genocide yoherezwa ku rukiko rwa Arusha mu 2002.
Urubanza rwe rwatangiye mu rukiko rwa Arusha mu 2006 maze mu 2008 akatirwa n’urwo rukiko imyaka 15 y’igifungo ahamijwe icyaha cyo gukangurira abantu ubwicanyi. Yarajuriye maze mu 2010 urukiko rw’ubujurire rwemeza igihano yari yahawe mbere.
Mu 2012 yoherejwe gufungirwa mu gihugu cya Benin arangije igihano cye yatuye muri icyo gihugu aho yari asigaye akora ubuhinzi n’ubworozi bw’inkoko.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko azize indwara ya Diabète yari amaze iminsi arwaye. Nyuma yo kurekurwa n’ubwo yari arwaye umuryango w’abibumbye ONU wari waranze kumuha ubufasha bwo kwivuza.
Umwe mu bazı neza Simoni Bikindi unakurikiranira hafi ifbibera mu Rwanda yatangarije The Rwandan ko yibaze impamvu Bikindi yafunzwe, yagize ati: “Ese mu byo Bikindi yaririmbye byari kuba ku Bahutu n’abanyarwanda muri rusange iyo FPR ifata ubutegetsi ibitarabaye ni ibihe? Ahubwo Bikindi agomba kugirwa intwari kuko ntako atakoze ngo aburire abanyarwanda. Kutamwumva byatumye tugwa mu ruzi turwita ikiziba.”
Kitabi: igitero cyatwitse imodoka 3 ku muhanda Nyamagabe-Rusizi
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, aravuga ko imodoka 3 zatwikiwe mu ishyamba rya Nyungwe ku Kitabi.
Nk’uko itangazo rya Ministeri y’ingabo mu Rwanda ribivuga, ngo uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 (18:15) ku isaha y’i Kigali, mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo abantu bataramenyekana batwitse imodoka 3 zitwara abagenzi hapfamo abasivili 2 hakomereka abagera ku 8, abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.
Nk’uko Lt Col Innocent Munyengango yabitangaje ngo ingabo za RDF zakurikiranye abagabye igitero mu ishyamba rya Nyungwe. Ngo bamaze gusuzuma ukuntu bintu bimeze barakeka ababa bagize uruhare muri icyo gitero cy’uyu munsi, ngo bakurikiranye abagabye icyo gitero ngo babahashye.
Iryo tangazo rirangiza rivuga ko ingabo za RDF zihumuriza abaturage ko umuhanda Nyamagabe-Rusizi ubu ari nyabagendwa.
Umuvugizi wa FDLR, La Forge Fils Bazeye yatawe muri yombi!
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 aravuga ko umuvugizi wa FDLR, Bwana La Forge Fils Bazeye yatawe muri yombi.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo uwe muvugizi wa FDLR yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Congo ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda.
Amakuru twashoboye kubena avga ko yafashwe avuye mu rugendo avuye mu gihugu cya Tanzania aciye muri Uganda.
Ubu afungiye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru. Ahitwa ku Munzenze hari icyicaro cy’inzego z’iperereza za gisirikare muri Congo zizwi nka T2.
Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko yagambaniwe n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel witwa Innocent Gahizi wahoze muri CNDP ya Gen Laurent Nkunda ubu akaba ari mu ngabo za Congo FARDC.
Nyuma y’ifatwa rye we n’abandi bari kumwe ngo birukanywe shishi itabona bavanwa i Bunagana bajyanwa i Goma batinya ko FDLR yagerageza kumubohoza.
Bitarenze impera z’iki cyumweru Major Bernard Ntuyahaga ashobora koherezwa mu Rwanda.
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu mbere tariki 17 Ukuboza 2018 aravuga ko abayobozi b’igihugu cy’u Bubiligi bari mu migambi yo kohereza mu Rwanda Major Bernard Ntuyahaga bahonyoye amategeko igihugu cyabo kigenderaho.
Nabibutsa ko Major Bernard Ntuyahaga yarangije igihano cy’imyaka 20 y’igifungo yakatiwe n’inkiko zo mu Bubirigi mu kwezi kwa Kamena 2018. Ariko abategetsi bo mu gihugu cy’u Bubiligi bo barashaka kumwohereza mu Rwanda birengagije amategeko ndetse rwose ntibashaka no kureka Major Ntuyahaga ngo yishakire ikindi guhugu ajyamo dore ko n’umuryango we uba mu gihugu cya Danmark.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni avuga ko abategetsi b’u Bubiligi bashaka kujyana mu Rwanda ku ngufu bakamushyikiriza abategetsi baho, bateganya gukoresha Indege SN 467) izahaguruha i Buruseli mu bubiligi ku wa gatanu tariki ya 21.12.2018 i saa yine n’iminota 15 (10:15).
N’ubwo bwose hafashwe iyi gahunda urugamba rw’amategeko rurakomeje kuko abamuburanira barimo kurwana bagaramye ngo atajyanwa mu Rwanda kuva yarekurwa muri Kamena 2018.
Umuryango we wamaganye iki gikorwa ndetse umukobwa wa Major Bernard Ntuyahaga, witwa Bernadette Muhorakeye yandikiye abayobozi b’u Bubiligi ibaruwa ifunguye aho atariye imirwa abaza abo bayobozi impamvu bashaka kwirengagiza amahame n’amategeko igihugu cy’u Bubiligi kigenderaho ndetse n’uburyo igihugu cy’u Rwanda kitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Abayobozi b’u Rwanda mu by’ubutabera ntabwo bigeze basaba ko Major Ntuyahaga yabohererezwa ngo bamuburanishe biciye mu nzira z’amategeko ku mugaragaro ahubwo harasa nk’ahagiye gukorwa ibikorwa byo gushimuta kuko abayobozi b’u Bubiligi bazi neza ko uburenganzira bwa Major Ntuyahaga butazubahirizwa.
Nabibutsa ko Major Ntuyahaga yikorejwe ishyiga rishyushye ryo kuba ari we wicishije abasirikare b’ababiligi 10 bari muri MINUAR mu 1994, n’ubwo abamuburanishaga bari bazi neza ko atari we wabishe yagizwe igitambo ngo abe nk’impozamarira ku miryango y’abo basirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda.
Major Bernard Ntuyahaga yavukiye i Mabanza mu cyahoze ari Kibuye mu 1952, yinjiye mu gisirikare cy’u u Rwanda mu 1972 ari muri Promotion ya 13 y’ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali, mu 1994 yari Major akora mu buyobozi bukuru bw’ingabo i Kigali mu biro bishinzwe ibikoresho n’ingemu (G4).
Nyuma y’ifatwa ry’umuvugizi wa FDLR abasirikare ba Congo 2 bamaze gupfa.
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018 ava muri Kivu y’amajyaruguru aravuga ko hari imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Congo n’iza FDLR munsi y’ikirunga cya Mikeno ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
Abasirikare 2 ba Congo bamaze kugwa mu mirwano yatangiye nyuma y’itabwa muri yombi rya LaForge Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR na Colonel Abega ushinzwe iperereza muri FDLR, bafashwe ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 ku mupaka wa Bunagana mu birometero 100 mu majyaruguru ya Goma.
Iyi mirwano ngo yatangiye ku cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 munsi y’ikirunga cya Mikeno nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, Guillaume Djike. Yanavuze kandi ko abarwanyi ba FDLR bose bagomba gusubizwa iwabo mu Rwanda.
Ese aya magambo y’uyu muvugizi yafatwa nk’icyemezo ndakuka cyo koherezwa mu Rwanda umuvugizi n’ushinzwe iperereza ba FDLR?
Tubitege amaso.
Kitabi:ubuyobozi bwabujije abaturage gutanga amakuru ku gitero cyahabereye
Umuryango wa Major Bernard Ntuyahaga urarwanya ko yoherezwa mu Rwanda.
Umuryango wa Major Bernard Ntuyahaga, wari umaze amezi atandatu arangije igifungo cy’imyaka 20 yari yarakatiwe n’urukiko rwo mu Bubirigi ntushaka ko asubizwa mu Rwanda.
Major Ntuyahaga yahamijwe icyaha cy’iyicwa ry’abasirikare 10 b’ababirigi bari bashinzwe umutekano wa minisitiri w’intebe, Agata Uwilingiyimana, biciwe mu nkambi ya gisirikare ya Kigali muri 94.
Umuryango we rero wahagurukiye kurwanya icyemezo cy’Ububirigi cyo kumwohereza mu Rwanda.
Umuryango we utuye muri Denmark urasaba ko yakwemererwa akawusangayo aho kumwohereza mu Rwanda, bikavugwa ko azoherezwa muri icyo gihugu ku wa Gatanu.
Iki ni ikiganiro BBC yagiranye n’umukobwa we, Muhorakeye Bernadette, abanza kutubwira impamvu badashaka ko Ntuyahaga yoherezwa mu Rwanda.
Umuvugizi wa FDLR, LaForge Fils Bazeye yagiye gufungirwa i Kinshasa
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018 aravuga ko umuvugizi wa FDLR, LaForge Fils Bazeye n’uwari ushinzwe iperereza muri FDLR boherejwe gufungirwa i Kinshasa.
Nabibutsa ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda ku ruhande rwa Congo ku wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018.
N’ubwo Leta y’u Rwanda mu Ijwi ry’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yari yasabye ko abafashwe bakoherezwa mu Rwanda, umwe mu bakozi mu by’iperereza muri Congo avuga ko bidashoboka kereka wenda Leta y’u Rwanda nayo iramutse ihaye iya Congo Gen Laurent Nkunda wahungiye mu Rwanda akaba ashakisha na Leta ya Congo kuva mu 2009.
Adeline Rwigara ati: aho mba ndi hose mbangamatwi ziba zihari!
Umugabo wa Victoire Ingabire yatsinze urubanza rujyanye na Genocide mu Buhorandi.
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukuboza 2018 ava mu gihugu cy’u Buhorandi aravuga ko Bwana Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire yatsinze urubanza mu rukiko.
Nabibutsa ko Bwana Lin Muyizere mu 2014 yari yatswe urwandiko rwe rw’inzira n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu Buhorandi zivuga ko zikeka ko yaba harı amakuru atatanze ubwo yakakaga ubwenegihugu akaba yaragize uruhare muri Genocide mu 1994.
Uko kumwambura urwandiko rw’inzira byaganishaga mu nzira zo kumwaka ubwenegihugu bw’igihugu cy’Ubuhorandi. Leta y’u Rwanda ikaba yarasabaga ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda. Igitagaje ni uko iperereza kuri Lin Muyizere ryatangiye gukorwa bicishijwe muri Ambassade y’U Buhorandi i Kigali mu 2010, igihe umugore we Victoire Ingabire yari agarutse ashaka guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Ambassade y’u BUhorandi nayo yashatse umuntu i Kigali wo kuyishakira amakuru kuri Lin Muyizere, amakuru uwo muntu yabazaniye niyo bashingiyeho nta perereza bakoze ryisumbuye ngo bamenye niba ibivugwa bifite ishingiro.
Icyo gihe mu 2014 umuburanira yavuze ko ari uburyo bwa Leta y’u Rwanda bwo gushaka gutesha umutwe Victoire Ingabire aho yari mu buroko mu Rwanda, kuko ngo ibirego byashinjwaga Bwana Lin Muyizere byari bishingiye ku batangabuhamya ngo 2 batigaragazaga.
Urukiko rwanzuye ko iperereza ryakozwe ku birego byaregwaga Bwana Lin Muyizeye nta cyo rigaragaza gifatika kuko nta bimenyetso byimbitse ndetse nta n’abatangabuhamya bo kwizerwa ryerekana. Rero Bwana Lin Muyizere akaba agomba gusubizwa urupapuro rwe rw’inzira.
Birahwihwiswa ko umuryango wa Ambasaderi Eugène Gasana uzitabira ubukwe bwa Ange Kagame!
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru arimo ahwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abanyarwanda benshi aravuga ko umuryango wa Ambasaderi Eugène Richard Gasana ushobora kwitabira ubukwe bwa Ange Kagame bushobora kuba mu mpera z’uyu mwaka ku matariki ya 28 Ukuboza 2018.
Abakurikiranira ibibera mu miryango ikomeye iri mu butegetsi i Kigali bavuga ko ubwo bukwe bwa Ange Kagame batazi aho buzabera na gahunda uko zimeze n’imihango uko izakurikirana.
Tugarutse ku bya Ambasaderi Eugène Gasana hari amakuru ahwihwiswa avuga ko we na Perezida Kagame baba batakirebana ay’ingwe nka mbere bakaba baragiranye umwumvikano kuko ihangana ryabo nibo barihomberagamo cyane kandi uretse kubyara abana basa nk’uko bigenda muri benshi mu baturanyi b’abanyarwanda ibibahuza nibyo byinshi kurusha ibibatanya dore ko hari n’amabanga menshi basangiye.
Nabibutsa ko umusore uzarongora Ange Kagame witwa Bertrand Ndengeyingoma ari umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma uwo muryango ukaba ufite byinshi uhuriyeho na Ambasaderi Richard Gasana dore ko bose babaye mu gihugu cy’u Burundi kimwe n’umufasha wa Perezida, Jeannette Nyiramongi Kagame.
Twitege iki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?
Yanditswe na Kanuma Christophe
Ejo ikigo CENI gishinzwe gutegura amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko amatora asubitswe atakibaye ku cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018. Ayo matora asubitswe mu gihe amahanga yari amaze iminsi mike atangaje ko ashimishijwe n’aho imyiteguro y’amatora igeze.
Iri subikwa ry’amatora rije nyuma gato y’aho ikigo gishinzwe kuyategura CENI cyari cyafashwe n’inkongi ku buryo hafi 80 ku ijana ry’amamashini n’ibindi bikoresho byagombaga gukoreshwa muri ayo matora mu mujyi wa Kinshasa byari byahiye. Polisi iracyakora iperereza ku cyateye iyo nkongi n’ubwo uruhande rw’ubutegetsi rwatangiye gushyira mu majwi bwana Martin Fayulu umukandika muri ayo matora!
Iyi tariki yari yagezweho nyuma y’imishyikirano yiswe “Accord de Saint Sylvestre“. Ayo masezerano yagezweho nyuma y’aho Joseph Kabila wari warangije manda ze yari yemerewe n’Itegeko-Nshinga yakomeje gutegeka no kwanga gutegura amatora yagombaga kumusimbura k’ubutegetsi, abaturage bishoye mu mihanda abatari bake bahasiga ubuzima bityo Kiriziya Gatolika igira uruhare muri iyo mishyikirano Joseph Kabila n’abatumva ibintu kimwe nawe bemeranya ko amatora noneho agomba gukorwa tariki 23 Ukuboza 2018. Ibyo yari yasabwe byo gufungura imfungwa n’ibitangazamakuru byari byafunzwe n’ubutegetsi hamwe no guhagarika gukurikirana abanyepolitike mu nkiko byose Joseph Kabila kugeza magingo aya ntabyo yakoze.
Joseph Kabila ntiyemerewe kuzitoza. We n’ishyaka rye rya PPRD bakomeje guseta ibirenge mukugaragaza umukandida uzabaserukira muri ayo matora. Nyuma y’igitutu cyinshi yashizweho n’amahanga Joseph Kabila habura amezi atagera kuri 2 yahise atanga umukandida we utari uwa PPRD ahubwo ashinga icyitwa FCC arangije atanga Emmanuel Ramazani Shadary wigeze kuba Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Uyu yafatiwe ibihano n’ibihugu by’Uburayi kubera gushinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu igihe yari Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Amakuru atugeraho aremeza ko n’ubwo abenshi biteguraga amatora ku rundi ruhande Joseph Kabila yagiranye imishyikirano na bamwe mu bakandida ashaka ko amatora asubikwa agategurwa neza nyuma y’indi myaka 2. Muri iyo mishyikirano amakuru atugeraho yemeza ko Joseph Kabila yari ahagarariwe na Kikaya Bin Kirubi na Léonard She Okitundu ikaba yarabereye mu ibanga i Buruseli. Joseph Kabila yabwiraga abamurwanya ko abaha imyanya ikomeye bagategura amatora neza we agasigara ari perezida w’icyubahiro muri iyo myaka 2. Yabemezaga ko izo mashini zitora abahanganye nawe badashaka mu matora ko bamuhaye imyaka 2 bayategura uko babyumva. Ayo mayeri yari kumuhesha imyaka 4 yose ushizemo 2 amaze gutegeka atabyemerewe n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye.
Kumenya ko imishyikirano yaba yaragize icyo itanga cyangwa itaragize icyo itanga biragoye. Birashoboka ko Joseph Kabila yaba yarumvikanye na bamwe mubamurwanya bityo icyitwa imyiteguro y’amatora bikaba byari baringa igamije kurangaza abaturage. Gufatwa n’inkongi kwa Komisiyo y’amatora CENI byaba byarakozwe nkana hagamijwe kubona urwitwazo rwo gusubika amatora. Iyo hiyongereyeho impanuka y’indege ya Gomair yari yakodeshejwe na CENI yakoreye impanuka hafi y’ikibuga cya N’djili I Kinshasa ipakiye ibikoresho bear gukoreshwa mu matora bituma abantu barushaho kwibaza byinshi.
Ejo abancanshuro basesekaye I Matete muri Kinshasa
Abasirikare uruvunganzoka bivugwa ko basa n’abanyarwanda bagaragaye basesekara I Kinshasa ahitwa I Matete ntabwo ari ingabo z’uRwanda nk’uko bamwe mubanyecongo n’abanyarwanda babitekereza. Izo ngabo twazivuzeho mu nkuru zacu ziheruka kuri The Rwandan. Ukuri n’uko izo ngabo zigizwe n’abanyarwanda batari bake, abasirikare b’abagogwe n’abanyejomba abenshi bahoze muri M23. Abo basore, ubwo M23 yatsindwaga bahungiye Uganda bagezeyo Joseph Kabila yaboherereje intumwa zibamenyesha ko abakeneye bose abafitiye akazi ko bakurira amamodoka bagasubira muri Congo ntacyo bazabatwara.
Abenshi n’abantu babaye muri RDF, RCD, CNDP na M23 bamenyereye kubaho bahetse imbunda, kubaho mu nkambi Uganda nta kazi byari byabarambiye kandi kanyanga yari ibageze habi abatari bake baremeye burira amamodoka bajyanwa i Kisangani muri 2016 aho batangiye imyitozo iciriritse baza kuhavanwa ahagana muri Gashyantare 2018 bajyanwa mu Ntara ya Congo Central hafi y’Umujyi witwa Moanda aho ni muri Province ya Bas Congo.
Bagezeyo, nk’uko twigeze kubibatangariza batangiye imyitozo ikaze cyane baje gusorezwa na Perezida Joseph Kabila ubwe hagati muri uku kwezi k’Ukuboza 2018, akabamenyesha ko bagomba kwitegura koherezwa ku kazi yabemereye. Amwe rero mu mafoto yagaragaye n’ayo mu gihe cyo gusoza amahugurwa. Abo tuvugana nabo muri abo basirikare badutangarije ko badashaka kumva izina Kagame mu matwi yabo ko aho Joseph Kabila azabohereza hose biteguye gusohoza akazi neza uko bikwiye.
Abo rero nibo basirikare uruvunganzoka baherutse kugaragara basesekara ahitwa i Matete barimo koherezwa ahacyekwa hose ko hazaba akaduruvayo kubera isubikwa ry’amatora. Mu gihe bamwe biteguraga amatora kuri The Rwandan twabamenyesheje ko Josephe Kabila ategura ingabo ze bwite zizamurwanirira biramutse bitagenze uko abyifuza.
Byose birateguwe uko bikwiye kuko Madamu Leila Zerrougui Umuyobora Ubutumwa bwa ONU muri Congo bwitwa MONUSCO akaba n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa ONU muri Congo aherutse gutangaza ko atewe impungenge no kuba Leta ya Joseh Kabila yarakomanirije MONUSCO iyibuza kwinjiza imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Madamu Leila yibaza uko Monusco iramutse ikeneye gutabara uko bizagenda kandi nta bikoresho ifite.
Amakuru kandi twabonye n’uko uretse abo bacanshuro ba Joseph Kabila, 58 ku ijana by’inyeshyamba ziri hirya no hino muri Congo ziterwa inkunga na Joseph Kabila ubwe.
Opozisiyo uko bigaragara nta ngufu nyinshi ifite cyane ko yananiwe kwihuza bityo Joseph Kabila tukaba dusanga n’ubwo bitazamworehera nta n’ubwo bizamugora cyane hatabaye igitutu kinini giturutse hanze.
Tubiteze amaso, ibya Congo n’ubwo ibirimo bica amarenga bitari byiza nta n’ubwo ariko twavuga ko ari bishya muri icyo gihugu kivuga ko ari Repubulika Iharanira Demokarasi.
Imyaka 18 Joseph Kabila yari amaze asanga idahagije kandi akiri umusore cyane ku buryo akeneye byibuze indi myaka ari umutegetsi. Ikindi kandi asanga ari we wenyine ushoboye nta wundi wategeka Congo kandi ku bwe niba anahari niwe ubwe wamenya gutoranyiriza abanyekongo umuyobozi ubakwiye.
Icyifuzo cya Mpatsibihugu cyo gucamo ibice Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibi nibyo bihe icyo cyifuzo gisa n’igica amarenga.
Tubitege amaso kuko bica amarenga y’intambara kandi impungenge n’uko iyo mirwano ishobora kuzahindura byinshi mu Karere k’Ibiyaga bigari!
Major Bernard Ntuyahaga yoherejwe n’U Bubiligi mu Rwanda
Major Bernard Ntuyahaga yasesekaye i Kigali.
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018 aravuga Major Bernard Ntuyahaga wirukanywe n’igihugu cy’u Bubiligi yamaze kugera i Kigali.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga Major Bernard Ntuyahaga Ntabwo yigeze atabwa muri yombi ahubwo yakiriwe n’umwunganizi we mu mategeko mu Rwanda Me Pierre Céléstin Buhuru ndetse yashoboye no kuvugana n’abagize umuryango we bari i Burayi ku murongo wa Telefone.
Amakuru The Rwandan yashoboye gukura mu bantu bari hafi y’umuryango we bemeza ko yagezeyo amahoro akaba yajyanywe kw’icumbi yashakiwe na Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero kugira ngo aruhuke nyuma gahunda zindi zijyanye no guhura n’abakozi b’iyo komisiyo zikaba zishobora kuzaba ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.
Abategetsi b’u Rwanda mu Ijwi ry’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yanditse ko Major Ntuyahaga nagera mu Rwanda atazashyirwa mu buroko kuko yarangije ibihano yahawe.
N’ubwo Bwana Olivier Nduhungirehe yanditse avuga ko Major Bernard Ntuyahaga azoherezwa i Mutobo mu kigo kijyanwamo abavuye cyane cyane mu gihugu cya Congo bahoze mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, uwunganira Major Bernard Ntuyahaga, ari we Me Pierre Céléstin Buhuru yabwiye abo mu muryango wa Major Ntuyahaga ko we atazajyanwa i Mutobo kubera imyaka ye, nabibutsa ko Major Ntuyahaga ari mu kigero cy’imyaka 66.
Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ryahagaritswe burundu!
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018 aravuga ko iperereza kw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ryahagaritswe burundu!
Abacamanza 2 b’abafaransa bari bashinzwe gukurikirana dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana bafashe icyemezo cyo gufunga burundu iyo dosiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018, bahagarika burundu ikurikiranwa ry’abo muri FPR bagera ku 8 bari mu bashinjwaga kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ku wa 6 Mata 1994.
Nyuma y’imyaka irenga 10 abacamanza bashinzwe iby’iterabwoba mu Bufaransa bafunguye iyo dosiye, abacamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bafashe icyo cyemezo nyuma y’aho ubushinjacyaha bwari bwabisabye tariki ya 10 Ukwakira 2018.
Birumvikana ko Leta y’u Rwanda yishimiye icyo cyemezo, mu Ijwi rya Ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera, Leta y’u Rwanda yavuze ko amaperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana bwari uburyo bwo kubangamira ubutabera mu gukurikirana abagize uruhare muri Genocide.