Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Igihe umurambo wa Kizito Mihigo wagezwaga mu rugo


Kigali: Misa yo gusezera kuri Kizito Mihigo yitabiriwe cyane.

Imihango yo gusezera kuri Kizito Mihigo iri kubera kw’isi hose.

Amarira menshi mu gusezera Kizito Mihigo, Abahanzi ntibitabiriye, Muri uyu muhango ntibyoroshye

Imihango yo Gushyingura Kizito Mihigo i Rusororo.

$
0
0

Inkuru dukesha umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika:

Ibidasanzwe byabaye mu gushyingura Kizito Mihigo

“KIZITO yarishwe, niko iriya leta ikora “: Major MUPENDE Michael

Victoire Ingabire yitabiriye umuhango wo gushyingura Kizito Mihigo (umurambo we wari ufite ibikomere!)


Abacitse kw’icumu 36 barasaba iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo

$
0
0

Abantu bagera kuri 36 bavuga ko bacitse kw’icumu rya jenoside yabaye mu Rwanda muri 94, bari hirya no hino kw’isi, bandikiye ibaruwa Perezida Paul Kagame, bamusaba ko habaho iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Baravuga ko iryo perereza ryakorwa n’abantu b’inzobere bo mu mahanga, bafatanije na leta y’u Rwanda. 

Bakavuga ko bafite impungenge kubyavuzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB, byuko Kizito Mihigo yiyahuye igihe yari muri gereza y’igipolisi kw’itariki ya 17 z’uku kwezi kwa 2. 

RIB yavuze ko Kizito Mihigo yafashwe ashaka kwambuka umupaka mu buryo butemwe n’amategeko kandi ko yanashatse gutanga ruswa. 

Iyo baruwa abo 36 bandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bahaye kopi y’ayo abantu bandukanye bo kw’isi barimo nka Papa Francis n’umunyamabanga wa ONU, Antonio Guterres.

Ikiganiro Prudent Nsengiyumva, umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango yagiranye na Philippe Basabose uri muri Canada akaba ari mu bashyize umukono kuri iyo baruwa:

Martin Ngoga ari hehe?

$
0
0

Arusha muri Tanzania habereye umuhango wo gutora ikitaraganya umukuru w’agateganyo w’inteko ishingamategeko y”ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EALA) uzasimbura Umunyarwanda Martin Ngoga umeze nk’uwaburiwe irengero.

Muri ayo matora hatowe umukuru mushya Léontine Nzeyimana ukomoka mu gihugu cy’u Burundi watsinze mu amatora Fatuma Ndangiza ukomoka mu Rwanda ku majwi 27 kuri 18.

Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe ntabwo yigeze ibangamira ayo matora yo gusimbuza Martin Ngoga ndetse nta n’amakuru yatanzwe y’aho yaba aherereye cyangwa impamvu yataye akazi dore ko atigeze yegura cyangwa ngo yirukanwe.

Ni Inkuru dukesha Televiziyo NTV:

Habaye impinduka nini muri Guverinoma y’u Rwanda

$
0
0

ITANGAZO

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, 

None ku wa 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abayobozi mu buryo bukurikira: 

I.             ABAGIZE GUVERINOMA:

I.1. Abaminisitiri: 

1.    Dr. NGAMIJE Daniel: Minisitiri w’Ubuzima/ Minister of Health; 

2.    Dr.UWAMARIYA Valentine:Minisitiri w’Uburezi/ Minister of Education;

3.    Dr. BAYISENGE Jeannette: Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/Minister of Gender and Family Promotion; 

4.    Madame MPAMBARA Inès: Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri/ Minister in Charge of Cabinet Affairs;

5.    Madamu KAYISIRE Marie-Solange: Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi/ Minister in Charge of Emergency Management.

I.2. Abanyamabanga ba Leta: 

1.    Madame NYIRAHABIMANA Solina: Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko/ Minister of State in Charge of Constitutional and Legal Affairs. 

2.    Bwana TUSHABE Richard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta/Minister of State in the Ministry of Finance and Economic Planning in Charge of the National Treasury;

3.    Lt.  Col. Dr. MPUNGA Tharcisse: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze/ Minister of State in Charge of Primary Healthcare; 

4.    Bwana TWAGIRAYEZU Gaspard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye/ Minister of State in the Ministry of Education in Charge Primary and Secondary Education;

5.    Madame IRERE Claudette: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro/ Minister of State in the Ministry of Education in Charge Technical and Vocational Education and Training. 

II.            ABANDI BAYOBOZI

1.   Bwana RUGIRA Amandin: Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Zambia;

2.   Bwana Dr. SEBASHONGORE Dieudonné: Ambasaderi Uhagariye u Rwanda mu Bubiligi;

3.   Bwana RUGEMANSHURO Regis; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda/Director General of Rwanda Social Security Board; 

4.   Bwana Dr. NDIMUBANZI Patrick: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima/Executive Secretary of the Human Resources for Health Secretariat. Uru rwego rukaba rwashyizweho hakurikijwe umwanzuro wo kwimurira muri Ministeri y’Ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’Abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi.

5.   Bwana IRADUKUNDA Yves: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri  y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Permanent Secretary in the Ministry of ICT and Innovation;

6.   Bwana MUTIMURA Eugene: Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga /Head of Science and Technology Commission;

7.   Bwana GACANDAGA Jean-Marie: Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Ubwitegayirize bw’Abakozi Mu Rwanda/Deputy Director in Charge of Fund Management in Rwanda Social Security Board.

 Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Gashyantare 2020; 

Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME, 

Minisitiri w’Intebe

Dr. EdouardNGIRENTE

Abaharanira Uburenganzira Bwa Muntu Bongeye Gusaba Iperereza Ryigenga ku Rupfu rwa Kizito

$
0
0

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zongeye gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rw’umuririmbyi wamamaye mu Rwanda Kizito Mihigo.

Ni mu kiganiro zaremesheje i Washington DC muri Reta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatatu. Izo mpirimbanyi ariko zanagaragaje n’impungenge zitewe n’uko iryo perereza ryigenga ritabaho kuko u Rwanda ngo rutinya ko hari ibyajya kumugaragaro kandi rutabishaka.

Icyo kiganiro bagikoze amasaha make ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko uwo muhanzi yapfuye azize kwiyahura kandi ko nta rindi perereza rikenewe.

Iki kiganiro cakurikiwe n’umunyamakuru Tim Ishimwe ariko yimenyereza umwuga hano kw’Ijwi ry’Amerika.

Gen Mubaraka Yaciye Amarenga ko U Rwanda Rufite Ingabo muri Kongo

$
0
0

Kuri uyu wa gatatu Gen Major Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu mujyi wa Kiagali no mu ntara y’iburasirazuba yagiranye ikiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali.

Ku nshuro ya mbere, uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yaciye amarenga ko ingabo z’u Rwanda ari zo zijya muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo kurwanya imitwe idacana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa:

Uganda: Ben Rutabana ntabwo yagaragaye mu rukiko nk’uko rwari rwabisabye.

$
0
0

Ben Rutabana ntabwo yagejejwe imbere y’urukiko uyu munsi nkuko byari byasabwe n’umucamanza Esta Nambayo.

Abitabye urukiko bagaragaje ko batamufite, ariko umucamaza mukuru yabasabaye kuba bamugaragaje mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Maitre David Mushabe wunganira Ben Rutabana mu mategeko yavuganye na Venuste Nshimiyimana, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika amusobanurira uko byagenze.

Rwanda: Umuhango wo kurahiza abayobozi bashya.


“Kizito Mihigo yari yarifuje guhunga kuva kera”:umuryango ACAT-France

$
0
0
Kizito Mihigo yatanguye kubonwa nabi igihe asohoreye indirimbo yise "Igisobanuro cy'urupfu"
Kizito Mihigo yatangiye kubonwa nabi igihe asohoreye indirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu”

Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa rirwanya iyicarubozo riramenyesha ko umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gupfira mu buroko bw’igipolisi mu Rwanda yari yarigannye arisaba uburyo yashobora guhunga akava mu gihugu.

Avugana na BBC, Clément Boursin ushinzwe igisata cya Afrika muri ACAT (Action Chrétienne pour l’Abolition de la Torture) avuga ko kuva mu kwezi kwa Kenda 2019 bavuganaga na Kizito Mihigo, aho yababwira ko yipfuza guhunga akava mu Rwanda kubera yabona ko nta mutekano afite.

Avuga ko bari bamugiriye inama ko yarindira kubera ko kuri bo babonaga igihe kitaragera.

Kizito Mihigo yapfiriye muri gereza y’igipolisi i Remera, nyuma y’aho afatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, ashinjwa ko yariho agerageza kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Clément Boursin ati: “Twebwe amaze kutugisha inama, natwe twagishije inama abahanga bacu ku biraba u Rwanda, nabo batubwira ko byaba ari ukwita mu muriro kuri Kizito Mihigo gushaka kuva mu gihugu”.

“Batubwiye ko abategetsi bari bakimushinze ijisho, rero ko yagombaga kubanza kurindira icyuka kibi kikabanza kigagabanuka, cyane cyane mu karere kose hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi”.

“Twebwe ni ko twari twamugiriye inama, rero numvise ko yafatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, nahise mbona ko byari byanze ko arindira”.

Avuga ko Kizito Mihigo yabona ko atari agishobora kubeshwaho n’umwuga we kubera ko indirimbo ze zari zabujijwe ku bitangazamakuru byo mu gihugu, kandi akaba nta n’umwe washaka kuvugana nawe.

Bwana Boursin ntiyemera ibyatangajwe na leta y ‘u Rwanda ku rupfu rwe kubera ko “nta cyegeranyo cy’amaperereza cyatanzwe, kandi nta n’icyegeranyo cyatanzwe ku byerekeye uburyo yaba yarapfuye”.

Bwana Boursin asaba ko haba amaperereza yigenga kubera ko abona ko ibijyanye n’ifungwa n’uburyo yari afashwe muri kasho birimo urujijo mu kandi ko mu bihe byashize yigeze kugirirwa nabi.

Ati: “Mubihe byashize Kizito Mihigo yigeze gushimutwa, afungirwa ahantu hatazwi, akorerwa iyicwarubozo, kandi yari yaratubwiye ko yari amaze igihe aterwa ubwoba, ari cyo gituma urupfu rwe ruteye amakenga”.

“Kizito Mihigo yumvaga nta mutekano yari afite aricyo gituma yashakaga guhunga u Rwanda akajya i Bulayi”.

Bwana Boursin abona ko habayeho amaperereza yigenga urupfu rwa Kizito Mihigo “nk’umuntu washyiraga imbere ubwiyunge kandi nta kibi kimuranga” byaha icyubahiro u Rwanda. 

Bivugwa ko Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage ku wa 13 Gashyantare 2020 ari kumwe n’abagabo babiri, aho bivugwa ko bariho bagerageza kwambuka umupaka bajya i Burundi, akaba yararezwe ko yariho agerageza kuva mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Yarezwe kandi ko yari agiye kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu cy’u Rwanda. 

Yaje gupfa ku wa 17 Gashyantare 2020 nyine apfiriye muri kasho y’igipolisi, aho ubugenzacyaha mu Rwanda bwatangaje ko yapfuye yiyahuye, byaje no kwemezwa nyuma n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda. 

Miss Uwase Hirwa Honorine yagaragaje akabaro yatewe n’urupfu rwa Kizito Mihigo

$
0
0

Akoresheje urubuga rwe rwa Instagram yagize ati:

“Basi se hari akabaruwa wasize wandikiye Paulette 2.0? Amagambo ajya ashira ivuga 😭💔… Ruhukira mu mahoro wakundaga Ntama ya Mwungeri, Urakumbuwe.”

Asubiza abashinjaga Kizito Mihigo yagize ati: “Ndabona hari impaka aha, munyemerere ngire nti; Mwe mukiri bazima muzabe bazima ntimukurikire inzira y’ibyo mumushinja… Ariko kuri ubu, dufashe mu mugongo umuryango we muri aka kababaro ko kubura uwacu.

https://www.instagram.com/p/B8zRGVxApWM/

Ku ndirimbo yashyize ku rukuta rwe rwa instagram irimo ifoto ya Kizito Mihigo yanditseho amagambo agira ati:

Iyo usibiraho umunsi umwe “UMWE GUSA” ijuru ryari gutegereza! Ngire nte se ko umbereye ikibibi cyansanze umugongo aho ntashoboye kwishima? Nkumburwa. Iteka. 😭💔

Umuhanzi Jean Samputu Yibuka Umuhanzi Kizito Mihigo nk’Intumwa y’Amahoro

$
0
0

Umuhanzi w’Umunyarwanda Jean Paul Samputu, yafatanyije na Kizito Mihigo mu rugendo rwo kubabarira, kwigisha gutanga imbabazi n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Venuste Nshimiyimana ukorera mu biro by’Ijwi ry’Amerika i Londres mu Bwongereza, Jean Paul Samputu aribuka akanunamira uwo yita: inshuti, umuvandimwe n’intumwa y’amahoro. Umva ikiganiro hasi hano.

I Ndera ngo basanze Barafinda arwaye!

$
0
0

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke gikorera mu Rwanda aravuga ko kuri uyu wa Gatatu, taliki 04, Werurwe, 2020 umuvugizi w’Ubugenzacyaha  Marie Michelle Umuhoza yabwiye icyo kinyamakuru ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.

Ati: “ Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”

Abajijwe niba RIB yaba yakuyeho ibyo yakurikiranagaho Barafinda, Marie Michelle Umuhoza yavuze atagikurikiranwe.

Kugeza ubu ngo Barafinda ari kuvurwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Mu minsi yashize  umuyobozi w’ibitaro bya Ndera Frère Nkubiri yavuze koko Barafinda ari mu bitaro byabo ariko ko nta makuru yadutangariza kuko bitemewe ko umuganga atangaza amakuru ku murwayi.

Film mbara nkuru ku nzira y’umusaraba Kizito Mihigo yaciyemo.

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>