I Paris, mu murwa mukuru w’Ubufaransa, bunamiye Kizito Mihigo, baramusabira, bazirikana ibikorwa byiza byamuranze.
Ni mu misa yabaye kuwa gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2020.
I Paris, mu murwa mukuru w’Ubufaransa, bunamiye Kizito Mihigo, baramusabira, bazirikana ibikorwa byiza byamuranze.
Ni mu misa yabaye kuwa gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2020.
Igitaramo “Ikirenga Mu Bahanzi” cyagombaga kuba ejo ku cyumweru mu mugyi wa Kigali cyarasibye ku mpamvu abagiteguye bavuga ko batumva, hakanavugwa byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Iki gitaramo cyari kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, cyari icyo gushimira abahanzi bagejeje kure umuziki nyarwanda no kuririmba mu kinyarwanda.
Umuhanzi wagombaga gushimirwa ku buryo bwihariye muri iki gitaramo cy’ejo ni umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Cecile Kayirebwa.
Ariko ku buryo butunguranye, abapolisi bamenyesheje abagiteguye ko batemerewe kugitangiza ariko ntibabaha ibindi bisobanuro.
Ku mbuga nkoranyambaga havuzwe byinshi ku cyaba cyatumye icyo gitaramo gihagarikwa, bamwe banavuga ko cyaba cyarabujijwe kuko hari kuvugwamo umuhanzi Kizito Mihigo aheruka gupfira muri gereza ya polisi.
BBC yashatse kumenya uko byagenze maze tuvugana n’uwateguye iki gitaramo “Ikirenga Mu Bahanzi”, umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana, Kayiranga Melchior.
Yagize ati: “Natwe ni ibintu byadutunguye kuko twabimenye […] twamaze [gutegura] ibyuma, salle twarayishyuye kera kuko twayishyuye mu kwezi kwa mbere.
“Twari dufite urwandiko rutwemerera gukora icyo gitaramo, twaruhawe mu kwezi kwa mbere itariki 21 […] twaruhawe n’umujyi wa Kigali.
“Bigeze mu ma saa saba niho polisi yabuzaga abantu kwinjira […] ku munsi w’ejo hashize. Ariko polisi ikavuga ngo yahawe amabwiriza y’uko tutagomba gukora igitaramo. Tukayibwira duti ese ufite icyemezo kigaragaza aya mabwiriza, wayahawe nande? Polisi ati nayahawe n’abantu bankoresha”.
Bwana Kayiranga yakomeje avuga ko yahamagaye abayobozi b’umujyi ababaza niba ibi bintu ari byo, abasigira n’ubutumwa (message) ariko ntawigeze amusubiza.
Yongeyeho ko mu ma saa cyenda ari ho umujyi wa Kigali washyize ubutumwa ku rubuga twitter uvuga ko wahagaritse ibitaramo.
BBC yabajije bwana Kayiranga niba atarabwiwe ko impamvu igitaramo cyahagaritswe biri mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus, avuga ko nawe yabibonye kuri twitter.
Yavuze ati: “Ushobora kwibaza impamvu igitaramo cyacu cyahagaritswe kandi ejo habaye imipira, ejo habaye ibirori by’abari n’abategerugori ahantu henshi hatandukanye. Umupira wabaye ku cyumweru, igitaramo cyacu ni ku cyumweru, ko hose hajya abantu?
“Ikindi ejo barasenze [abantu], bagiye mu nsengero zitandukanye abandi bajya mu masoko, kuki igitaramo cyacu ari cyo gihagaritswe?”
Kayiranga Melchior yavuze ko bahahombeye byinshi kuko igitaramo cyabo cyari gifite “budget” ya miriyoni 30 (y’amanyarwanda), kandi aho ngo ntiharimo imbaraga zakoreshejwe bagitegura mu mezi ane ashize.
Iki kiganiro kiragaragaza ubuzima Kizito Mihigo yaciyemo kuva ku Italiki ya 5 Werurwe 2014 kugeza ku 16 Gashyantare 2020. Iki ni igice cya mbere cyerekana ubutumwa Kizito Mihigo yasize asaba ko buzagezwa kw’isi yose buvuga ubuzima yabayemo kuva yasohora indirimbo yitwa Igisobanuro cy’urupfu”. Murahishiwe ibice bikurikiyeho. Nimumara kureba kino kiganiro mukaba mufite ibibazo, mwabyoherereza. Mugasubizwa LIVE mu kiganiro kuri Youtube channel ya Gatebuke ku cyumweru taliki ya 15-3-2020 sa kumi (16:00) ya Kigali, sa cyenda (15:00) ya Buruseli. Ubutumwa bwa whatsapp muzabucishe kuri Gatebuke Show +44 7537167580 Muzabikurikire hano: https://www.youtube.com/channel/UCMXa…
Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byasohoye raporo ivuga uko uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe mu bihugu ku isi mu 2019, ku Rwanda iyi raporo ivuga bimwe mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu byagaragaye.
Ni raporo ivuga ku bice bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu mu buzima rusange kuva ku kutagirirwa nabi, uburenganzira ku myemerere, kwishyira hamwe, ku makuru…, kugera ku burenganzira ku kazi.
Kuri bimwe mu bibazo bikomeye ku burenganzira bwa muntu bivugwa, leta y’u Rwanda yagiye ibihakana mu gihe gitambutse ivuga ko ibikorwa byazo ku burenganzira bwa muntu byisunga amategeko n’amabwiriza ariho.
Iyi raporo y’Amerika ivuga ubwicanyi, kunyuruza abantu, iyicarubozo, gufunga abantu bidakurikije amategeko, gufungirwa politiki, kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru…ikavuga ko bikorwa n’inzego z’umutekano za leta.
Iyi raporo iravuga ko guverinoma y’u Rwanda ifata ingamba zidahagije mu kubikumira cyangwa gukurikirana ababikora.
Ivuga ku ibura n’iyicwa rya bamwe mu bari mu ishyaka FDU-Inkingi – ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda – nka Anselme Mutuyimana wishwe na Eugène Ndereyimana na Boniface Twagirimana baburiwe irengero.
Iyi raporo ivuga bimwe mu bibangamiye ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu magereza n’ibigo bishyirwamo abana bo ku mihanda, abasaritswe n’ibiyobyabwenge, abatagira aho baba, abafashwe bacururiza ku mihanda n’abandi.
Ivuga ko inzego za gisirikare na polisi zirimo J-2 (intelligence staff) na National Intelligence and Security Services (NISS), bamwe mu bakozi bazo ari bo bakora ibikorwa by’iyicarubozo no gufungira abantu ahantu hatazwi.
Ivuga kandi ko abaharanira uburenganzira bwa muntu banenga ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengera mu guta muri yombi abacyekwaho ibyaha, aho abagera kuri batandatu bishwe bari kujyanwa aho bafungirwa.
Mu mategeko agenga gufunga abantu no kubaburanisha, ku mfungwa za politiki, gufatira no guteza cyamunara imitungo y’abantu nka Rwigara Assinapol ndetse no kwimura abantu ku bw’inyungu rusange ntibahabwe cyangwa ntibahabwe ku gihe ingurane, ivuga ko naho hagaragara ibibangamiye abantu.
Iyi raporo ivuga ko leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda kuko bamwe mu Banyarwanda bariyo bahohotewe nta mpamvu, gusa ikavuga ko hari amakuru ko hari ababujijwe kujya muri Uganda n’i Burundi.
Raporo ya leta y’Amerika ishima leta y’u Rwanda mu kurengera impunzi n’uburenganzira bwazo ndetse n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda ishingiye ku bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi.
Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yabwiye BBC ko ari “raporo basohora buri mwaka, nta kintu dushobora kuyivugaho rwose.
State Department [ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika] isohora raporo nk’iyi buri mwaka, nta kintu rwose dufite cyo kuyivugaho”.
Ku ngingo zinyuranye zivugwa n’iyi raporo y’umwaka ushize, abategetsi batandukanye mu Rwanda bagiye batangaza ko hisungwa amategeko mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Aimé Bosenibamwe, uyobora ibikorwa bya leta by’igororamuco, yabwiye BBC ko ibivugwa ku bigo bishyirwamo abantu by’agateganyo nta kuri kurimo kuko ari ahantu hujuje ibisabwa, kandi ko nta wuharenza amasaha 72.
Polisi y’u Rwanda yagiye itangaza ko ku bantu babonywe bishwe cyangwa ababuriwe irengero, ikora iperereza abashinjwa kubigiramo uruhare bagakurikiranwa n’amategeko.
Ku gufungira abantu ahantu hatazwi no kubakorera iyicarubozo, mu kwezi kwa kabiri 2019, uwari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana yavuze ko bene izo nzu ntaziba mu Rwanda.
Yavuze kandi ko amategeko mu Rwanda ahana umuntu wese wafunze undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 muri Paroisse St Joseph iri ahitwa Kanyama mu mujyi wa Lusaka muri Zambiya habereye umuhango wo kwibuka Nyakwigendera Kizito Mihigo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko kuri ubu mu Rwanda hari abantu batanu bafite coronavirus.
Bane bashya batangajwe uyu munsi, baje biyongera ku muhinde watangajwe ejo kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020.
RIP KIZITO by Karasira Aimable (2020)
Chorus
Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.
Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.
Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Verse1
Amatage y’ubu ni amatindi,
Kuva inkuru mbi itugezeho
Ko intumwa y’urukundo Kizito
Rurema bintu yamwishubije
Yari yarokotse genocide
None azize imico mitindi
None azize imico mitindi
Chorus
Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.
Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.
Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Verse2
Umurage wawe tuzawukomeza
Gukunda no gukorera Imana
Gusaba imbabazi no kuzitanga
Ubumwe n’ubwiyunge nyakuri
Kuririmbira imitima irushye
Tuzabikomeza tuzabikomeza
Tuzabikomeza tuzabikomeza
Chorus
Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.
Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.
Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Verse3
Kizito aho wibereye ijabiro
Komeza usabire iki gihugu
Messenger Kizito Mihigo
Always you ll stay in our heart,
Always you ll stay in our mind,
Always you ll guide our prayers
Always you ll guide our prayers
Chorus
Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.
Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.
Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Outro
Karasira, please say something
Holy Kizito Mihigo
Requiescas in pace
Requiescas in pace
Requiescas in pace
Requiescas in pace
Mu Rwanda icyorezo cya Virus ya corona gikomeje kugira ingaruka mu nzego zitandukanye zigize ubuzima bw’igihugu.
Umunsi ku wundi haragenda hagaragara zimwe muri za servise zitari gutangwa neza uko bikwiye kubera gutinya icyo icyorezo gikomeje kugariza isi yose
Inkuru yategwuwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa
Mu Rwanda icyorezo cya Virusi ya Corona cyagize ingaruka ku izamuka ry’ibiciro ku masoko. Ni mu gihe bimwe mu bifungurwa birimwo umuceri byatangiye kuba iyanga ku masoko.
Ijwi ry’Amerika ryagendeye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho ryasanze abacuruzi n’abaguzi baterana amagambo kubera ibura rya bimwe mu biribwa. Ku mastoke ya bamwe mu bacuruzi, abaguzi bari batonze imirongo bashaka guhaha mu mugambi wo kwizigamira mu ngo zabo muri ibi bihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Nta mucuruzi ushobora kukwerurira mu itangazamakuru uko ibidandazwa bimwe n’ibindi biriko biragurishwa. Gusa ihame ni uko ibiciro byo byazamutse ku bicuruzwa hafi ya byose. Akarorero ka bimwe mu vyadugijwe ibiciro Ijwi ry’Amerika rifitiye ivyemezo ni nk’umufuka w’umuceri wahora ugurwa amafaranga y’Amanyarwanda 26000 uriko ugurwa ibihumbi 30000.
Ubutegetsi bwagabishije abariko barikika mu kiza baduza ivyo biciro ko uwuramutse afatwa azohanwa hakurikijwe amategeko. Kugeza ubu, abagera kuri batanu ni bo bamaze kwemezwa n’ubutegetsi mu Rwanda ko banduye virusi ya Corona.
Inkuru yateguwe n’umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa.
Sudani y’epfo, Zimbabwe, u Rwanda na République centrafricaine (Central African Republic) biri mu bihugu bituwe n’abantu batishimye kurusha ahandi ku isi, nkuko bikubiye mu cyegeranyo gishya cy’umuryango w’abibumbye, UN World Happiness Index.
Iki cyegeranyo cyasohotse ejo ku wa gatanu ku munsi mpuzamahanga wo kwishima wizihizwa ku isi kuva mu 2013.
Afghanistan ni yo ya nyuma mu kugira abaturage bishimye mu bihugu 153 byatangajwe muri icyo cyegeranyo.
Finland, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatangajwe nk’igihugu gituwe n’abantu bishimye cyane ku isi.
Ibihugu byo mu Burayi bw’amajyaruguru – birimo na Finland – biza mu myanya ine muri itanu ya mbere kuri uru rutonde.
Abakoze iki cyegeranyo bavuga ko aho abaturage bishimye cyane ari aho baba bumva igihugu ari icyabo kandi bakagirira icyizere abaturage bagenzi babo ndetse n’inzego z’ubutegetsi.
Abashakashatsi babajije abantu batandukanye ku isi basuzuma ibipimo byabo by’ibyishimo, banagendera ku bintu birimo ibyo igihugu cyinjiza mu bukungu, ibipimo bya ruswa, ubutabera n’ibindi.
Raporo y’uyu mwaka yakozwe mbere yuko icyorezo cya coronavirus cyaduka.
1) Finland
2 Denmark
3) Ubusuwisi
4) Iceland
5) Norway (Norvège)
149) Central African Republic
150) U Rwanda
151) Zimbabwe
152) Sudani y’epfo
153) Afghanistan
Itangazo rishya rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko kuri uyu wa 22 Werurwe 2020, mu rwanda hagaragaye abandi barwayi 2 ba Coronavirus, bikaba byatumye umubare w’abanduye iyi virusi bari mu Rwanda ugera kuri 19.
Abamenyekanye uyu munsi ni abagabo babiri b’Abanyarwanda, umwe yageze mu Rwanda kuwa 19 Werurwe, undi agera mu Rwanda kuwa 20 Werurwe aturutse i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2020 habonetse abantu 17 bafite icyorezo cya COVID-19. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abanduye bose bamaze kuba 36.
Mu Mudugudu wa Nyamitobu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 Polisi yari mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yaharasiye abasore babiri bivugwa ko bashakaga kuyirwanya bahita bapfa.
Umwe muri aba basore barashwe na Polisi azwi ku mazina ya Nyiramana Jean Claude w’imyaka 27 y’amavuko, naho mugenzi we nawe akaba azwi ku mazina ya Nyandwi Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko nawe yarashwe ahita apfa.
Ni Inkuru dukesha umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika uri mu Rwanda musanga hano hasi:
.