Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Kigali:Umuhinde wari umucuruzi yapfuye hacyekwa ko yaba azize cya Cyorezo kibasiye isi


Rwanda: abavugwa ko bagaragaweho COVID-19 bageze kuri 41

Rwanda: abatangajwe bamaze kwandura Covid-19 bageze kuri 50

$
0
0

Amakuru ya Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa 26 Werurwe 2020 hagaragaye abantu 9 banduye koronavirusi, ibyo byatumye umubare w’abarwaye koronavirusi ugera kuri 50 mu Rwanda.

Rwanda: abatangajwe ko bagaragaweho COVID-19 bageze kuri 54

Ijambo rya Perezida Kagame rirebana n’icyorezo cya Koronavirusi

Rwanda: Abamaze kwemezwa ko banduye Koronavirusi bageze kuri 60.

$
0
0

Nk’uko MINISANTE yabitangaje, none ku wa 28 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu banduye Coronavirus 6, muri bo:
-Bane baturutse i Dubai
-Umwe yaturutse muri USA
-Umwe yanduriye mu Rwanda
Ibi byatumye umubare w’abanduye iyi virusi ugera kuri 60.

Leta y’u Rwanda yerekanye ikigo kirimo abanduye icyorezo cya COVID- 19 i Kanyinya

Rwanda: Ministeri y’ubuzima iravuga ko abanduye Covid-19 bageze kuri 70.

$
0
0

Nk’uko bitangazwoa na MInisteri y’ubuzima, umubare w’abagaragaweho na Koronavirusi mu Rwanda ni 70, nyuma y’aho kuri uyu wa 29 Werurwe 2020 hagaragaye abarwayi bashya 10.

Uyu munsi hagaragaye batandatu baje baturutse i Dubai, 2 baje baturutse muri Afurika y’Epfo, umwe waje aturutse muri Nigeria n’umwe wakoze ingendo mu bihugu bitandukanye by’Afurika y’Iburasirazuba, bose bakaba bashyizwe mu kato.


Rwanda: Ministeri y’ubuzima iratangaza ko abamaze kwandura Koronavirusi bageze kuri 75.

Korona Virusi mu rugo kwa Kagame?

$
0
0

Abanyarwanda bakomeje guhezwa mu gihirahiro ku bijyanye n’ubuzima bw’umukuru w’igihugu, Bwana Paul Kagame. Kuva icyorezo cya Korona Virusi cyavugwa mu Rwanda, Paul Kagame yahise aburirwa irengero. Abenshi bakomeje kwibaza niba ari ingamba yafashe ku bushake akiheza kugira ngo atanduza abandi. Hari n’abavuga ko yigiriye ubwoba bwo kwandura agahita ahunga igihugu dore ko indege asanzwe agendamo yageze i Londres mu Bwongereza tariki ya 21 Werurwe 2020 ntiyongere kuhava.

Impaka zabaye ndende kugeza n’aho bamwe bemeza ko Kagame yaba yarapfuye abanyarwanda ntibabimenyeshwe. Koko rero, ku muntu wese uzi Kagame n’uburyo akunda kwigaragaza nk’umuntu ufata iya mbere mu guhangana n’ibibazo, kuba atagaragara ni uko afite ikibazo gikomeye. Ijambo yagerageje kuvuga nta kintu yavuze gifite ireme, cyakora yasabye Imana kurinda Abanyarwanda. Ibintu byatunguye benshi kuko Kagame akunze gupinga Imana n’ababona ko Imana ishobora gukemura ibibazo.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Film utuye mu Bufaransa Gaël FAYE yanditse ku rukuta rwe rwa facebook yemeza ko amaze ibyumweru bibiri mu kato kubera indwara ya Korona virusi yanduye mu gihe yari mu Rwanda mu minsi ishize. Yongeraho ko abagize ikipe ye bose bashyizwe mu bitaro kubera iyo ndwara. 

GAYE

Ikizwi ni uko mu gihe yari i Kigali Bwana FAYE yabonanye, ahoberana na Madamu Jeannette Kagame ndetse bamarana umwanya utari mutoya. Abandi bari bahari ni Madamu Ines MPAMBARA wa wundi wavuzwe cyane ku ruhare yagize mu rupfu rwa Kizito Mihigo.

nyiga

Madame Jeannette Kagame hagati na Bwana FAYE iburyo.

Mongifaye

Madame Jeannette Kagame ibumoso, Ines Mpambara hagati, Gaël Faye n’ikipe ye iburyo.

Nta shiti ko urugo rwa Kagame rwaba rwarinjiwe n’iki cyorezo ariko abantu bakibaza impamvu bigirwa ibanga kandi nyamara nta gisebo kirimo.  Cyakora ibihugu bitegekeshwa igitugu bikunze kwimana amakuru ajyanye n’ubuzima bw’abakuru b’ibihugu. Urugero, mu minsi ishize Perezida wa Gabon yagize ikibazo cy’umutima bigirwa ibanga rikomeye, aza kugaragara nyuma y’amezi menshi agenda atitimira.

Kubera ko nta makuru bahabwa, Abanyarwanda bagerageza kwinjira mu bitekerezo by’urugo rwa Kagame.

Turakomeza kwibaza ngo Kagame ari he? amerewe ate? Ese ni ikigwari gitinya aho rukomeye?

Chaste Gahunde.

Rwanda: igihe cyo “kuguma mu rugo” cyongereweho iminsi 15

$
0
0

None ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku Cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda ubwitange bagaragaje mu kurwanya icyo cyorezo, abasaba gukomeza ubufatanye muri ibi bihe bidasanzwe. Yanashimiye inzego zitandukanye uruhare rwazo mu kubahiriza ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyo Cyorezo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda, ku bufatanye no gukorera hamwe bikomeje kubaranga mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guhashya icyo Cyorezo.

I. Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro (23:59):

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

II. Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo Cyorezo.

III. Mu bindi

a. Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19. Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

b. Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe

Dr Edouard Ngirente

Rwanda: kubera Coronavirus benshi batangiye guhagarikwa by’agateganyo mu kazi

$
0
0
Kigali
Mu mujyi wa Kigali, mu gihe cy’amabwiriza yo guhagarika ibikorwa byose mu kwirinda coronavirus

Zimwe mu nzego z’abikorera zitanga serivisi zitandukanye mu Rwanda zatangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano n’abakozi bayo kuko zitari gukora, iyi ni imwe mu ngaruka z’icyorezo cya coronavirus.

Bimwe mu bigo by’amashuri yigenga, kompanyi zo gutwara abantu, hoteli n’ibindi bigo bitanga serivisi zinyuranye biri kumenyesha abakozi babyo isubikwa ry’amasezerano, ku basanzwe bayafite.

Ingamba za leta y’u Rwanda – zimaze gufatwa no mu bindi bihugu bimwe ku isi – zo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu, uretse ibya ngombwa cyane, zagize ingaruka ku bukungu bw’ibi bigo.

Abakozi babarirwa mu bihumbi bakora mu bigo byigenga bitanga serivisi zinyuranye ubu ntibari gukora.

Bigaragara ko mu kwirinda gukomeza kubahemba bitinjije amafaranga, ibi bigo biri guhagarika by’agateganyo amasezerano ya bamwe mu babikorera.

Umwalimu ku kigo k’ishuri ryigenga riri mu majyaruguru y’u Rwanda utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko kuwa mbere yohererejwe ibaruwa imumenyesha ko amasezerano ye asubitswe.

Ati: “Ni inkuru mbi cyane nakiriye muri ibi bihe bigoye turimo. Nubwo numvise ko bazaduhemba ukwezi kwa gatatu ariko sinzi uko imbere bizamera kuko ntawuzi igihe ibi nabyo bizarangirira”.

Mu mabaruwa ahagarika abakozi by’agateganyo BBC yabonye, abakoresha barashingira ku itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko amasezerano y’akazi ashobora gusubikwa kubera impamvu z’ubukungu.

Coronavirus

Kompanyi itwara abagenzi ya Kigali Bus Service yahagaritse abashoferi bayo bose mu gihe cy’iminsi 90 ku mpamvu nk’izi.

Umwe mu bashoferi bayo utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko aba mbere babahagaritse tariki 20 z’uku kwezi ariko ubu abashoferi bose barenga 60 bamaze guhagarikwa.

Ati: “Baduhaye amabaruwa bitunguranye kuri za WhatsApp, umenya hari n’abatarabimenya.

“Batubwiye ko ari uko nta mafaranga kompanyi iri gukorera. Gusa numvise ko bazaduhemba ukwezi kwa gatatu nubwo ntayo turabona”.

Umuryago w’Abibumbye (UN) waraye usohoye icyegeranyo kivuga ku ngaruka zizaterwa n’iki cyorezo ku bukungu n’imibereho rusange by’abantu.

UN ivuga ko iteganya ko imirimo igera kuri miliyoni 25 izabura ku isi, naho ishoramari rikagabanuka ku gipimo cya 40%.

Ntibarabona imperekeza

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko iyo habaye gusubika amaserano ku mpamvu z’ubukungu umukozi umaze nibura amezi 12 akora ahabwa imperekeza.

Izo mperekeza zihera ku inshuro ebyiri z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka itanu mu kigo kimwe, zikagenda zizamuka bitewe n’uburambe.

Kwishyurwa imperekeza bigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi umukozi asezerewe nk’uko iri tegeko ribivuga.

b
Coronavirus

Abakozi baganiriye na BBC bavuga kugeza ubu batarahabwa imperekeza zivugwa n’itegeko, nubwo ngo igihe giteganywa n’itegeko kitararangira.

Gusa abakora muri serivisi zimwe na zimwe bavuga ko bafite ikizere. 

Umwalimu waganiriye na BBC avuga ko yizeye ko igihe cyose iki cyorezo kizarangirira abanyeshuri bagasubira ku ishuri, nawe azasubizwa mu kazi.

Ati: “Ikibazo gikomeye ni uko tutazi ngo coronavirus izarangira ryari”.

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko isubikwa ry’amasezerano ku mpamvu z’ubukungu ritagomba kurenza iminsi 90 mu mwaka umwe. 

Rivuga ko iyo icyo gihe kirenze “bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe agahabwa impererekeza ziteganywa n’iri tegeko”.

b

01.04.2020: Mu Rwanda hamaze kwemezwa 82 banduye Coronavirus

Rwanda-02.04.2020: Ministeri y’ubuzima iravuga ko 84 aribo bamaze kwandura COVID-19

Leta y’u Rwanda yasobanuye impamvu yengeye iminsi 15 ku gihe cyo kuruma mu rugo


Rwanda: Ministeri y’ubuzima yatangaje ko abamaze kwandura Coronavirus bageze kuri 89

Bannyahe: gufata abagore ku ngufu byari bimaze ibyumweru 2!

$
0
0

Ibyaha abo basirikare bakurikiranyweho birakekwa ko babikoze mu gihe cy’ibyumweru bibiri ubwo babaga barinze umutekano.

Ubugenzacyaha bwa gisirikare mu Rwanda bwaramukiye mu gikorwa cyo gukusanyiriza mu ruhame ibimenyetso ku basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bakekwaho guhohotera abaturage i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu abakora iperereza bemereye itangazamakuru ko hamaze gutabwa muri yombi abasirikare bagera kuri batanu. Mu byo bakurikiranyweho harimo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Ikusanyamakuru ku byaha abasirikare bakekwaho ryakorwaga n’ubutabera bwa gisirikare kandi rigakorerwa mu ruhame aho bikekwa ko ibyaha byakorewe. Ku kigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Remera hagaragaraga abasirikare benshi cyane barimo abakuru barangajwe imbere na Gen Major Mubaraka Muganga ukuriye ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba. Ikigo cy’amashuli cyari cyagoswe n’abasirikare, gusa abakekwaho ibyaha bo ntibagaragaye.

Abaturage batandukanye batuye mu mudugudu wa Kangondo ya II Nyarutarama bakunze guhamagarwa n’ubugenzacyaha bwa gisirikare bukababaza ku byo bazi ku bikurikiranyweho abo basirikare. Umwe mu bakoraga iperereza yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu abasirikare bagera kuri batanu ari bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ibyaha bikomeye. Ni mu gihe ku ikubitiro umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango yari yabwiye ijwi ry’Amerika ko abari bahise batabwa muri yombi bari batatu.

Ubwo Ijwi ry’Amerika yageraga aha Nyarutarama umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yadutangarije ko ibikorwa by’ihohoterwa birimo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byari bimaze ibyumweru bibiri bikorwa n’abasirikare bafatanyije n’inkeragutabara. Abahohotewe bakavuga ko bashimishijwe no kuba inzego za gisirikare zahise zifata ikibazo cyabo zikagikurikirana.

Amakuru agera ku ijwi ry’Amerika avuga ko mu kagari ka Nyarutarama ibikorwa by’urugomo no guhohotera aba baturage byaba byaratangiye ahagana ku matariki ya 12/03 uyu mwaka wa 2020. Aranavuga ko haba hari inkeragutabara yafatanyaga n’abo basirikare yari yashatse gutoroka ubutabera ariko ifatirwa mu mayira. Ntiharatangazwa icyaha ku kindi mu bikurikiranyweho aba basirikare ariko ibikomeje gushyirwa mu majwi harimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gukubita no gukomeretsa n’icyaha cy’ubusahuzi.

Inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bwa gisirikare zadutangarije ko nizirangiza gukusanya ibimenyetso zizahita ziregera urukiko bakatumenyesha umunsi w’urubanza mu mizi mu bihe bya vuba. Zikavuga ko byanze bikunze igisirikare cy’u Rwanda kitarota cyihanganira umuco wo kudahana.

Inkuru yateguwe n’umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa.

Rwanda: 102 nibo bamaze kwemezwa ko banduye COVID-19

Leta y’u Rwanda yashimuse umugore wa Gen Antoine Hakizimana n’umwana we w’imyaka 11.

$
0
0
Rwanda : Un nouvel enlèvement dans le camp de Mutobo

Ishimutwa ry’umukuru w’ishyirahamwe ry’abagore n’abakobwa b’impunzi (Association des femmes et des filles rwandaises réfugiées-AFEFIRWAR-Dufatanye) akaba yaranashakanye na Gen Antoine Hakizimana “Jeva” wa FLN, Jeannette Tumusifu Mukamuhire, n’umwana we w’umuhungu Bienvenue w’imyaka 11 ans, kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 mu kigo cya Mutobo, byatumye benshi bibaza ibiba ku mpunzi z’abanyarwanda zirimo gucyurwa ku ngufu zikuwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Jeannette Mukamuhire ni muntu ki?

Yavukiye mu karere ka Karongi mu 1986, Mukamuhire yahunganye n’ababyeyi be mu 1994 afite imyaka 8 gusa mu gihe yari akiri mu wa kabiri w’amashuri abanza. Nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanyarwanda muri Congo, Mukamuhire n’umuryango we batuye mu gace ka Masisi aho yamaze ubuto bwe bwose. Yashyingiranywe na Gen Antoine Hakizimana mu 2006 babyarana abana 2.

Jeannette MUKAMUHIRE

Akiri muri Congo, Mukamuhire yari yaritangiye kwita ku mpunzi abicishije mu ishyirahamwe AFEFIRWAR yaje no kuyobora. Uyu muryango ukaba warihaye inshingano yo kwigisha abagore n’abakobwa b’impunzi z’abanyarwanda muri Congo gusoma no kwandika, gufasha abana b’impunzi kwiga, kwimakaza ubufatanye hagati y’impunzi mu rwego rwo guhangana n’ubuzima butoroshye impunzi zibamo.

Gucyurwa ku ngufu

Bienvenue NIYONZIZA, umwana wa Jeannette MUKAMUHIRE

Mukamuhire yongeye kubona u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 25 aruhunze, mu Ukuboza 2019 ubwo yacyurwaga ku ngufu n’ingabo za RDF we n’umwana we Bienvenue Niyonziza kimwe n’izindi mpunzi z’abanyarwanda babanaga muri Congo.

Nyuma y’igihe gito bamaze mu nkambi ya Nyarushishi, Mukamuhire n’umwana we bajyanywe mu kigo cya Mutobo.

N’ubwo Mukamuhire yashakanye na Gen Antoine Hakizimana “Jeva” umwe mu bayobozi ba Front National de Libération (FNL), kwimurirwa mu kigo cya Mutobowe n’umwana we ntabwo byari ibintu bisanzwe.

Gushimutwa

Ku wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020, nk’uko ababibonye babivuga, abantu bambaye imyenda ya gisivili batwaye n’imodoka Mukamuhire n’umwana we Niyonziza babakuye mu kigo cya Mutobo nyuma yo kuvugana n’umuyobozi w’iki kigo mu biro bye. Kuva icyo gihe ntawe ntabwo umuryango we urongera kumenya irengero rye changea iry’umwana we.

Ubwoba bw’impuzi zacyuwe ku ngufu zikuwe muri Congo bukomeje kwiyongera nyuma y’ibikorwa nk’ibi by’ubushimusi bishinjwa inzego za Leta y’u Rwanda.

Rwanda/COVID-19: abari mu magereza baratabaza.

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan mu mpera z’iki cyumweru aravuga ko mu magereza yose yo mu Rwanda ibintu bimeze nabi.

Kuva mu kwa Kabiri (Gashyantare 2020) abagororwa bafungiye mu magereza yo mu Rwanda bararya ibigori n’ibishyimbo bitujuje ubuziranenge, bitagira umunyu n’amavuta.

Ifu y’igikoma banywa nayo igizwe n’imvange z’amafu ayorwa hasi mu nganda zitunganya amafu ku buryo igikoma kiba kirimo umusenyi mwinshi, kandi gihumura nk’icyagaze.

Hejuru y’ibyo byose ibiryo bituruka hanze byunganira iryo funguro yarahagaritswe.

Nta mbuto, nta mata, nta mugati ndetse n’abafite uruhushya rwa muganga ntibemerewe kugemurirwa n’imiryango yabo.

Mu mazu acururizwamo ibirirwa muri za Gereza zo mu Rwanda (cantine) naho ibiciro byarahanitswe.

Twatanga urugero rw’ibiciro bya bimwe mu biribwa muri Cantine iri muri imwe muri gereza zo mu Rwanda:

-Ikiro cy’isukari cyaguraga 900 Rwf ubu kiragura 1300 Rwf.

-Isahani y’ibiryo yaguraga 700 Rwf ubu Ni 1250 Rwf.

Igiteye inkeke mu bafungiye mu magereza no muri rubanda, ibi byose birakorwa Leta yitwaje kurwanya Covid-19 nyamara Police yo ikomeje kuzana abantu benshi b’imfungwa.

Umusomyi wa The Rwandan

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>