Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Rwanda: abashyizwe mu kato kubera Coronavirus baratabaza, baratinya kwanduzanya kuko bari mu bucucike bukabije!


Rwanda: Abanduye Coronavirus bageze ku 104 muri bo ngo 4 bamaze kuyikira!

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, Ministeri y’ubuzima mu Rwanda ikoresheje urubuga rwa Twitter yatangaje ko abantu 4 mu bari bagaragaweho Coronavirus bakize neza ubu bakaba batashye mu miryango yabo.

Igitangazamakuru igihe.com kibogamiye ku butegetsi bw’u Rwanda nacyo cyatangaje inkuru y’abantu bakize imeze nk’ishaka kubaka isura nziza ya Leta y’u Rwanda mu banyarwanda no mu mahanga.

GASABO:Bahatiwe kuremera isoko mukabari |Isoko risanzwe rirafungwa

KIZITO MIHIGO: Indirimbo-“Namaganye abantemera amababi”.

Umuryango Kizito Mihigo Peace (KMP) Foundation wongeye gufungura ibikorwa byawo

Perezida Kagame n’umufasha we batangije icyunamo.

Kwibuka 26: Ijambo rya Perezida Paul Kagame

Leta y’u Rwanda yaba ihisha abicwa na COVID-19

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru Anjan Sundaram ukomoka mu buhinde akaba yarabaye no mu Rwanda wananditse igitabo ku Rwanda yise: Bad News: Last Journalists in a Dictatorship (mu cyongereza), Bad News – Derniers journalistes sous une dictature (mu gifaransa) kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2020 akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yatangaje ko muri iki cyumweru inshuti ye y’umunyarwanda yitabye Imana iri mu Rwanda izize COVID-19!

Ariko ngo abayobozi b’u Rwanda bavuga ko yazize indwara y’umutima, nyamara ngo umuntu wageze ku murambo mbere yashyizwe mu kato k’iminsi 14!

Anjan Sundaram agira ati: “Uku niko abategetsi b’igitugu bacunga imibare y’abahitanwa na Coronavirus”

Mu gukomeza ubutumwa bwe Anjan Sundaram yahishuye ko inshuti ye yapimwe igasanga yaranduye COVID-19. Ngo yavuganye nayo icyumweru kimwe mbere y’uko yitaba Imana, ngo muri icyo gihe ngo iyo nshuti yagiraga rimwe na rimwe ibibazo byo guhumeka ariko ngo yizeraga kuzakira.

Niba koko iyi nshuti ya Anjan Sundaram yarahitanywe na COVID-19 bikagirwa ibanga, ibi byatuma abantu batangira gukeka ko imibare itangwa na Leta y’u Rwanda yaba iy’abanduye COVID-19 cyangwa abo yahitanye ishobora kuba irimo itekinika.

Mu itangazo Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2020, iravuga ko kuri uyu munsi nta murwayi mushya wagaragaye mu Rwanda ku bipimo 806 byafashwe, ni ukuvuga ko abanduye Coronavirus mu Rwanda batangazwa na Leta ari 105 (muri bo ngo 7 barakize) ngo nta n’umwe uritaba Imana.


Rwanda: Ministeri y’ubuzima iravuga ko 110 ari bo bamaze kwandura COVID-19

Doris Uwase uhanganye na Covid19 aratanga ubuhamya n’inama kuri buri wese

Olivier Nduhungirehe ntakibarizwa muri Guverinoma y’u Rwanda, ashobora kuregwa gupfobya Genocide!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Ministre w’intebe, Perezida Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyambanga wa Leta kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki ya Leta.

Olivier Nduhungirehe akoresheje imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook yashimiye Perezida Kagame icyizere yamugiriye mu gite cy’imyaka 2 n’igice yamaze ari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba. Yashoje avuga ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu cye mu yindi mirimo yashingwa.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda benshi bahamya ko Olivier Nduhungirehe yaba mu byo yazize harimo kuvuguruza kuri twitter Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika aho iyo ministeri yakoresheje ifoto yanditseho amagambo agira ati: “International Day of Reflection on THE RWANDA GENOCIDE APRIL 7″

Olivier Nduhingirehe yasubije Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ko yakoze ikosa ntivuge ko ari “Genocide yakorewe abatutsi”.

Wenda umuntu ntabwo yahamya ijana ku ijana ko yazize ibi yanditse kuri twitter, aho yubahutse abayobozi b’Amerika aho kubicisha mu nzira zindi za diplomasi dore ko hari abasesengura benshi bahamya ko Leta y’Amerika ikunze gukoresha “Jenoside nyarwanda” ku. bushake aho gukoresha “Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko Leta y’u Rwanda iba ibyifuza.

Ariko bishobora kuba na cya gitonyanga gituma ibyari mu nkongoro bimeneka dore ko Olivier Nduhungirehe yari yarijunditswe na benshi kubera imvugo ze zikunze kubamo guhubuka, ihangana, agasuzuguro no kwishongora, tudasize no kwanga kuva kw’izima akajya mu mpaka zidashira za ngo turwane.

Hari abibaza kandi niba ikiganiro yagiranye kuri twitter n’uwitwa Lozen Rugira kitaba imwe mu ntandaro dore ko Olivier Nduhungirehe yasibye bimwe mu byo yanditse.

Bitangira Lozen Rugira agira ati: “Ariko impamvu zawe bwite ntabwo zakoreshwa mu kubangamira kwibuka rusange”

Olivier Nduhungirehe we ati: “Kwibuka nyine k’umuntu bitangirira ku byamubayeho we bwite, ibyo kwibuka muri rusange biza byiyongera ku kwibuka k’umuntu ku giti cye. Umunyarwanda wese yibuka abe ni nacyo Kwibuka bishingiyeho. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira abandi igihe n’uburyo bagomba kwibuka ababo”

Lozen Rugira yasubije Nduhungirehe agira ati: “Hari umudamu (Victoire Ingabire) wavuye mu mahanga avugira ku rwibutso rwa Jenoside ibijya kumera nk’ibi, ngo yashakaga ko buri wese agira amahirwe yo kuririra abe. Reka mpagarikire aha, ibyari byo byose ubu hari icyo tumenye.”

Olivier Nduhungire yamusubije agira ati: “ntako utagize, reka nkubwire ntacyo uzi. Iki ni igihe cyo kuririra abacu si icyo kujya mu bintu biciriritse by’impaka no gutera abantu ubwoba. Urabeho”

Nabibutsa ko murumuna wa Olivier Nduhungirehe, witwaga Janvier Nduhungirehe yishwe n’ingabo za FPR zimutsinze imberbe y’umuryango w’iwabo ku Kicukiro tariki ya 15 Mata 1994.

Igitangaje ni uko nk’uko bigaragara hano hasi Olivier Nduhungirehe yasibye amagambo agira ati: “Umunyarwanda wese yibuka abe ni nacyo Kwibuka bivuze. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira abandi igihe n’uburyo bagomba kwibuka ababo”

Kagame yasuye ahakorerwa ibikorwa byo kurwanya Coronavirus

Umubare w’abanduye Covid-19 mu Rwanda ugeze ku 126, muri bo 25 barayikize.

$
0
0

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda imaze gutangaza ko mu bipimo 1160 byafashwe mu masaha 24 ashize habonetsemo abantu batandatu (6) bafite coronavirus.

Muri ayo masaha 24 ashize ivuga ko abantu barindwi (7) bakize iki cyorezo.

Ejo kuwa gatandatu, ibinyamakuru bimwe mu gihugu byatangaje ko hari abantu batandatu basanzwemo coronavirus mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima ntiyatangaje niba ari abo baba babonetse muri ibi bipimo, ntiratangaza kandi niba iyi ndwara yarageze hanze y’umujyi wa Kigali.

Umubare w’abanduye Covid-19 mu Rwanda ugeze ku 126, muri bo ubu 25 barayikize.

Abamaze kwandura iyi ndwara ku isi ubu bararenga miliyoni 1,8 nkuko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins.

Kugeza ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu muryango w’Ubumwe bwa Africa rivuga ko abanduye iki cyorezo muri Africa ari 13,814.

Iri shami rivuga ko imaze kwica abantu 747 naho 2,355 bayikize.

Ibihugu iki cyorezo kitarabonekamo muri Africa kugeza ubu ni Lesotho n’ibirwa bya Comores.

Muri aka karere uko abayanduye bahagaze;
DR Congo – 234 (11 bashya uyu munsi
Kenya – 197 (6 bashya uyu munsi)
Rwanda – 126 (6 bashya uyu munsi)
Uganda – 53 (nta bashyashya uyu munsi)
Tanzania – 32 (nta bashyashya uyu munsi)
Burundi – 5 (nta bashyashya uyu munsi)
South Sudan – 4 (nta bashyashya uyu munsi)

Rwanda: abanyamakuru 6 bamaze gutabwa muri yombi muri ibi bihe bya COVID-19.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), urwo rwego ruratangaza ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa UMUBAVU Tv, Théoneste Nsengimana, RIB ivuga ko azira guha abaturage amafaranga akabafata amashusho bavuga ko babonye inkunga muri iki gihe abantu bagomba kuguma mu nzu zabo kubera icyorezo cya COVID-19.

Uyu munyamakuru akunze gukoresha urubuga rwa YouTube kuri channel yitwa Umubavu TV mu gukora inkuru zitabariza abaturage bari mu kaga ndetse akagirana ibiganiro n’abantu abandi banyamakuru batinya kwegera nka Aimable Karasira cyangwa umunyapolitiki Victoire Ingabire.

Yagiye yibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abashyigikiye ubutegetsi bw’u Rwanda bamushinja ngo gukora inkuru bo babona zisebya igihugu no guha ijambo abo bo bita abanzi b’igihugu.

Ntabwo ari Théoneste Nsengimana ufunze gusa kuko hari abandi banyamakuru bafunzwe mu iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 bashinjwa icyaha bitandukanye bijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ibyo ariko abandi banyamakuru bakurikiranira ibibera mu Rwanda hafi bakaba babitera utwatsi bahamya ko ari urwitwazo rwo gucecekesha abanyamakuru batangaza inkuru zishyira ku karubanda ibyo ubutegetsi bw’u Rwanda bushaka guhisha.

Abandi banyamakuru 5 bafunze bazira kujya gushaka amakuru mu baturage bashonje: ni Yvan Mugisha wa the East African, John Gahamanyi wa the New Times, Saul Butera wa Bloomberg, Valentin Muhirwa na David Byiringiro ba AFRIMAX TV.

Amashusho y’indirimbo HATAKA ya Kizito Mihigo yasohotse.


RMC yageretse urusyo ku banyamakuru bafunze yagombaga kurengera.

Tito Rutaremara aremeza ko FPR yari yacengeye MRNDD n’andi mashyaka!

Mbere y’uko afatwa, umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonné yabanje gutabaza.

$
0
0

Nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Radio ijwi ry’Amerika i Kigali, Eric Bagiruwubusa, umunyamakuru wa Ishema TV, Niyodusenga Dieudonné bakunze kwita Cyuma Hassan yabanje gutabaza mbere yo gutabwa muri yombi n’abavugaga ko ari “abanyerondo” akaba ari bo bamushyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha “RIB”. Arashinjwa ngo “kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19” no “kurwanya inzego zishinzwe umutekano”.

Cyuma Hassan amaze gutabwa muri yombi.

Mwakumva iyo nkuru ya Radio Ijwi ry’Amerika hano hasi:

.

Ariko iyo benshi twibutse ko uyu munyamakuru mu minsi ya vuba ishize ariwe washoboye gutuma tumenya ko:

-Umurambo wa Kizito Mihigo wari ufite ibikomere mu maso dore ko nta n’uwigeze abinyomoza yaba ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa umuryango wa Nyakwigendera

-Ikibazo kiri muri Bannyahe aho abaturage barimo gusenyerwa muri ibi bihe bya Covid-19 badahawe ingurane ikwiye ndetse abatinyutse kuvuga barimo bahigwa

-Abaturage bo muri Bannyahe bashonje nyuma y’aho bamwe muri bo bamaze gusenyerwa

-Niwe watangaje bwa mbere ko abasirikare ba RDF barimo guhohotera abaturage muri Bannyahe ndetse bagafata n’abagore ku ngufu.

-Umushoramari w’umunyakenya wagiranyt amasezerano n’umujyi wa Kigali bikaba birimo gutuma abaturage ba Bannyahe basenyerwa

Nyuma y’ibi turondoye bituma twibaza koko niba Leta y’u Rwanda itaritwaje COVID-19 ngo ikure mu nzira abanyamakuru batasibaga gushyira ku karubanda byinshi mu byo ubuyobozi bw’u Rwanda bwita “amakuru mabi asebya igihugu”.

Mbese Imbwirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ntiyaba igiye kugamburuza ba Mpatsibihugu!

$
0
0

Mbere na mbere mbanje na none gufata mu mugogo abanyarwnda, nanjye ndimo, babuze ababo muri iki gihe twibuka Genocide yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi butarahabwa izina bwayikurikiye cyangwa bwayibanjirije.

Muri make imbwirwaruhame (Discours cyangwa Speech) ni kimwe mu bintu byerekana ndetse bikagaragaza ubuhanga bw’uwateguye insanganyamatsiko runaka. Imbwirwaruhame kandi ifasha abantu guhinduka mu myumvire bivanywe n’uburyo yateguwe, uburyo yatanzwemo n’uburyo yakiriwe na rubanda (Audience) ndetse bitewe n’uwayitanze.

Mu mbwirwaruhame zabayeho kw’isi kandi hari izamamaye cyane kugeza na n’ubu ndetse bishobotse bikaba byaba ibihe byose! Ku mwihariko wanjye hari n’izo ngira ntya ngacishamo amaso na n’ubu cyane cyane ko hari ibyo nkizigiramo cyangwa se kuko zavuzwe cyera ntarabaho cyangwa ntarigeze nzumva rwose habe na mba!

Mpereye kuri iyi mbwirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ndibuvugeho birambuye, nabibutsa izindi zankomanze ku mutima bitewe nyine na bya bindi navuze haruguru biranga imbwirwaruhame y’ingirakamaro.

Natanga urugero nk’imbwirwaruhame ya: Martin Luther King Jr, Nelson Rolihlahla Mandela, Barack Obama n’abandi. Iyo witegereje imbwirwaruhame z’aba bagabo ndetse n’abandi ntavuze usanga zari zuzuyemo ubuhanga bwo kuzivuga, ukuri benshi bibonamo, ndetse kenshi ugasanga nta nusoma ibyo avuga dore ko akenshi baba bavuga ibyo bemera kandi bibarimo.

Ntanga nk’urugero aho Martin Luther King Jr na nubu akibukirwa ku nteruro yitwa ngo << Mfite indoto >> (I Have a Dream). Ahagana mu kwezi kwa 8 mu mwaka w’ 1963 iyi mbyirwaruhame yamamaye cyane yavuzwe n’uyu mukozi w’Imana utararyaga iminwa mu kunenga ivangura ruhu nakandi karengane mu gihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika, yagize ati: << Mfite indoto ko abana banjye bane bazatura mu gihugu, aho batazaba bareberwa mu ndorerwamo z’uruhu rwabo, ahubwo bakareberwa kumyitwararikire yabo>>.

Twabibutsa ko iri jambo ryagize uruhare mu mpinduka tubona uyu munsi muri Amerika nubwo hakigaragara hamwe na hamwe abashaka gukwirakwiza ivanguraruhu.

Barack Obama na we hari imbyirwaruhame ye yamamaye cyane ubwo yarimo ahatanira kuyobora Amerika mu mwaka w’ 2008. Yagize ati: <<Nibyo twabishobora>> (Yes, We Can). 

<< Nibyo twabishobora ibyerekeranye n’ubutabera n’uburinganire. Nibyo twabishobora ibyerekeranye no gutanga amahirwe n’uburumbuke. Nibyo dushobora komora icyi gihugu. Nibyo dushobora gusana iyi si. Nibyo twabishobora>>!

Iyi mbyirwaruhame n’izindi nka yo zatumye Abanyamerika babonamo ikintu kidasanzwe uyu mwirabura ukomoka muri Kenya. Tubibutse ko bwari bubaye ubwa mbere umwirabura ategetse igihugu cy’igihangange ku isi. Iyo urebye ukuntu buri wese aba ateze amatwi rwose, bucece ndetse ukabona bamwe basa nkabadahari batwawe bikwereka agaciro k’imbyirwaruhame ihindura benshi.

Nelson Rolihlahla Mandela we umuvuze bwakwira bugacya. Iyi mbirimbanyi ya demokarasi dore ko yafunzwe imyaka igera kuri 27 yose, azwi kuba yararwanije akarengana k’Abirabura mu cyitwaga APARTHEID mu gihugu cya Afrika y’ Epfo. Hari aho yagize Ati: << Nihishuriye ko ubutwari atari ukutagira ubwoba, ahubwo ni ukubasha gutsinda ubwoba… Umuntu w’umunyamurava si umuntu utiyumvamo ubwoba, ahubwo ni utsinda ubwo bwoba>>! 

Gusa hari ikiganiro cye nkunda cyane ubwo yaganiraga na Ted Koppel. Muri icyi kiganiro yabazwagamo ibibazo bitoroshye akabisubizanya ubwenge bwinshi ntaho wabitandukanyiriza rwose n’imbyirwaruhame. Gusa yabazwaga ibibazo maze akabisubiza yitonze. Hari aho yabajiwe impamvu ashyigikira ibihugu bitubaha uburenganzira bwa muntu, bakamubaza impamvu atahindura imyemerere ye kuri ibyo bihugu birimo nka CUBA yari iyobowe na nyakwigendera  Fidel Castro na LYBIA yari iyobowe na nyakwigendera Muammar Gaddhafi bityo akarushaho kubonwa neza mu maso y’amahanga. 

Nelson Mandela utararyaga iminwa yasubije mu magambo akomeye cyane, maze agira ati: << Ku muntu uwariwe wese, uhindagurika mubyo yemera, bitewe nuwo ari kuvugana nawe, uwo si umuntu ushobora kuyobora igihugu>>!

Nyamara se mwaba mwibuka umwe muba perezida wahakanye imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga ko adashobora kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu, maze bwacya kabiri ati abaturage bansabye ko ngomba kwiyamamaza!!! KAGAME. Abantu nk’aba nibo Mandela yavugaga! (People who changes their principles).

Undi muntu nawe wavuze amagambo amaze gufata intera mu muryango nyarwanda ni Barafinda Fred Sekikubo! Uyu mugabo agitangira kuvuga ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda bamwe najye ndimwo, babonaga ko ari nk’umusazi (twibutse ko ubu yanahohotewe akaba yarajyanywe mu bitaro by’abasazi koko i Ndera). Ariko byaje kugaragara ko kwigira nk’umusazi byari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibitekerezo bye byiza mu kuri. Nubwo tutamushyira mu rwego rw’aba bagabo navuze haruguru, ariko yatanze umuganda we tubimushimire.

Urugero ni nk’aho avuga ngo arashaka gukemura IBIBAZO BY’IBIHEKANE! Mubyukuri iri jambo <<Ibihekane>> abenshi barikoresha bari mu mashuri abanza biga nyine ibihekane. Ubu rero ryabaye imvugo ikoreshwa na benshi iyo bashaka gusobanura ko hari ibibazo bitagira uko bingana. Umusazi rero ngo arasara akagwa ku ijambo!

Ngarutse rero kuri uyu mugabo Dr Denis Mukwege abatamuzi ni Umunyekongo wazobereye mu kuvura abana n’indwara z’abagore (Gynecologist). Uyu mugabo kandi ni pasteri mu itorero ry’abapantekositi akaba akorera mu bitaro by’ i Panzi muri Bukavu. Uyu mugabo kandi yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel (Nobel Prize) mu mwaka wa 2018.

Ngarutse rero ku mbyirwaruhame ya Dr Denis Mukwege yavuze tariki 10/12/2018 amaze gushyikirizwa igihembo cy’amahoro (Nobel Prize) mururimi rw’ igifaransa mu gihe cy’iminota 28, mu byukuri ku bwanjye mbona ntaho itandukaniye n’izindi natangiriyeho za ba Mandela, Obama, King Jr n’abandi. Yabashije gusobanura ibibazo bikomeye byugarije akarere k’ibiyaga bigari(u Rwanda, u Burundi, Congo Kinshasa).

Yasobanuye amahano yaranze ako karere maze agahitana inzirakarengane zirenga miliyoni 6 z’Abanyarwanda n’Abacongomani ndatse abandi bakirukanwa mu byabo. Yasobanuye ifatwa kungufu rishingiye ku gitsina ry’abari n’abategarugori ndetse tutibagiwe n’abana bato.

Yasobanuye uburyo umutungo wa Congo aho kubabera inzira yo kwiteza imbere ku banye Congo ahubwo wababereye intandaro yo kwicwa no gufatwa ku ngufu kw’abagore bikozwe na bimwe mu bihugu byo mu karere kandi bishyigikiwe naba MPATSE IBIHUGU!

Yongeye gusaba ko hashyirwaho ikigega cyo gufasha  abarokotse ubwo bwicanyi bityo hakabaho isana mitima yo soko y’ubwiyunge nyakuri. 

Yihanangirije ibihugu rutura bishyigikira bikanatera inkunga abakoze ayo mahano. Ikiruta ibindi ariko yasabye imiryango ikomeye nka UN n’ibihugu bikomeye gushyigikira inzira y’ubutabera maze MAPPING REPORT igasohoka mu kabati abagize uruhare muri ayo mahano bagakurikiranwa.

Hari aho yagize ati: << Nigute twagira amahoro twicariye ibyobo rusange? Nigute twagira amahoro nta kuri n’ubwiyunge? Nigute twagira amahoro nta butabera no gusana ibyangijwe n’intambara? Ubu mvuga nonaha, hari raporo y’iperereza ibitswe neza mu biro bimwe I New York. Yaratunganyijwe hakurikijwe igenzura ryakoranywe ubuhanga n’ubushishozi kubwicanyi bwibasiye abaturage n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byakorewe muri Congo. Iryo perereza rivuga rinasobanura abishwe, aho bya bereye,igihe byabereye, ariko kandi ikanavuga ababikoze! Iryo perereza ryiswe MAPPING REPORT ryakozwe kubusabe bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ibifashijwemo n’umuryango w’abibumbye UN. Ivuga ibyaha birenga 617 by’intambara n’ibyibasiye uburenganzira bwa muntu, binashobotse byakwitwa ibyaha bya GENOCIDE. Niki isi itegereje ngo ubutabera butangwe? Nta mahoro arambye hatabayeho ubutabera>>.

Iyo witegereje uburyo imiryango n’abantu ku giti cyabo bakurikiye iyo mbyirwaruhame bigaraga ko bamwe batangiye guterwa ipfunwe no gukomeza kwirengagiza nkana ukuri. Bikaba bimpa ikizere ko noneho bishoboka ko ibihugu bikomeye nka Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika hamwe n’Ubwongereza baba bagiye kugamburuzwa nabakomeza gusaba ko MAPPING REPORT ishyirwa ahagaragara.

Nongeye gutangarira iriya mbyirwaruhame ya Dr Denis Mukwege ubwo yongewe kugarukwaho mu nama iheruka kubera muri Senat y’Ubufaransa mu cyiswe Afrika y’Ibiyaga bigari: Imyaka 60 yaranzwe n’akaga gakomeye.Muri iyi nama hagaragayemo abantu bakomeye barimo nka: Dr Charles Onana, Judi Rever, Ambasaderi Jean Marie Ndagijimana n’abandi.

Mubyukuri icyanteye kwandika iyi nyandiko yanjye ni uburyo nabonye bongeye kwifashisha iyi mbyirwaruhame mu mwanya wari wagenewe Dr Denis Mukwege maze igahitishwaho agace k’iminota 11 ku nshuro ya kabiri nyuma yaho ayivugiye ahabwa igihembo cy’amahoro mu mwaka w’2018. Ibi byatewe nuko atabashije kuboneka kuri uriya munsi. Ibi rero binyereka uburemere bw’iriya mbyirwaruhame bikaba bishoboka ko ririya jwi rye rishobora kuzagamburuza bya bihugu rutura (MPATSE IBIHUGU) maze MAPPING REPORT igashyirwa hanze. 

Kubwanjye mbona yaba imwe mu nzira zagarura amahoro mu karere kuko uburyo Paul Kagame yibwira ko akomeye aramutse yokejwe igitutu akaryozwa ibyo yakoreye muri Congo, byafungura amarembo ku bandi bamurwanya baharanira ko ibintu bihinduka. Uburyo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwubatse biragoye kubuhindura hatabayeho ikintu cyagabanya ubwishongozi bwe n’igitinyuro haba mu banyarwanda ndetse no mu banyamahanga.

Umusomyi

Igitabo cya Kizito Mihigo cyageze ku isoko!

$
0
0

Igitabo cyanditswe na Kizito Mihigo ari muri gereza cyasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mata 2020.

Icyo gitabo cyasohotse mu rurimi rw’igifaransa kuri murandasi (Kindle Edition) yacyise: RWANDA: EMBRASSER LA RECONCILIATION: Pour vivre en Paix et mourir Heureux gishobora kuboneka ku rubuga rwa amazon.com ukuriye uyu mushumi

“…. Ubu niteguye rwose gupfa, gupfira mu mahoro igihe cyose Imana izabishakira. Nk’uko nababariye abajenosideri banyiciye umubyeyi, ni nako mbabariye abashatse kunyica ku itariki ya 6 Mata 2014….” Mt KIZITO MIHIGO

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>