Rwanda:Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukomeza guhangana na COVID-19 kugeza ku wa 30 Mata 2020.
Intabaza y’impunzi za Kintele muri Congo Brazaville:BAYINGANA Aloys
Rwanda:Abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa ahandi-Min. Dr Ngamije
Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi kiba Isi n’u Rwanda rurimo.
Mu kiganiro na RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yavuze ko guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha inganda zizatangira gukora udupfukamunwa ku buryo buri wese azajya abasha kutugura kandi adahenzwe.
Yagize ati “Ni cyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose, ni ukuvuga ko twese tugomba kuzajya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Guhera ku wa Mbere inganda zizatangira kudukora ku buryo mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa ku isoko ku buryo uzadushaka wese yatugura.”
Uyu muyobozi yavuze kandi udupfukamunwa tuzakorwa abadukoresha bazajya babasha no kutumesa, aho kamwe kazajya kameswa inshuro 5.
Ati “Ni udupfukamunwa umuntu ashobora kumesa inshuro 5 ari akazima, bivuze ko abantu bazaba bafite ikintu bagomba kwambara kuko icyo kamara ni uko ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, mbese amahirwe yo kumwanduza aba yagabanutse. Iyo uvuga amacandwe ntabwo aba yakuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se amugweho yikoreho ngo abe yakwandura…Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tugumya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha mu zindi ngamba zafatwa mu bijyanye n’uko iki cyorezo twakirinda muri rusange mu baturage.
Icyemezo cyo gusaba abantu bose kwambara udupfukamunwa kije nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifashe umwanzuro wo kongera igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho igihe cyari cyatanzwe mbere cyari kurangira tariki 19 Mata 2020, kikaba cyongerewe kikazagera tariki 30 Mata uyu mwaka.
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko icyo cyemezo cyo kongera igihe cyo gukurikiza ingamba zashyizweho cyari ngombwa kuko abantu banduye bagihari ndetse n’uburyo bwo kubatahura bukomeje.
Yagize ati “Umuntu akurikije intera tugezeho mu kurwanya kino cyorezo, biragaragara ko hari hakwiye ikindi gihe cyakwiyongeraho kugira ngo umusaruro tumaze kubona mwiza, mu cyemezo cyafashwe cyo kugumisha abaturage mu rugo no kugabanya ingendo zitari ngombwa n’izindi ngamba zafashwe, nk’uko twagiye dukunda kubyibutsa ko igihe cyakwiyongera kugira ngo dukomeze tunoze neza ingamba zashyizweho cyane cyane mu gukurikirana abantu bahuye n’abanduye, kuko baracyahari. Hari abantu tugenda tubona umunsi ku wundi nk’uko tugenda tubitangaza buri mugoroba…”
Uyu muyobozi yanavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko icyorezo cya koronavirusi gihagaze ahantu hanyuranye harimo no mu byaro ku buryo igihe cyatanzwe nikigera bazamenya ikindi cyemezo cyazafatwa.
Yagize ati “Turashaka kumenya ko nta bwandu buri kugendagenda mu baturage mu buryo butazwi, tugiye gukora isesengura mu buryo bwa kiganga mu gihugu hose guhera ejo, tukazajya mu turere dutandukanye tugasuzuma abantu dukoresheje protocole zo gukurikirana indwara nk’izi z’ibyorezo kugira ngo tumenye ko hari ubwandu bwaba buri mu baturage tutabizi.”
Yunzemo ati “Bizadufasha kumenya ikizakorwa nyuma y’iki gihe batwongereye kuko kuko tuzaba dufite aho twahera dufata ibindi byemezo cyangwa guverinoma ifata ibindi byemezo by’uko twazitwara nyuma ya tariki 30 z’ukwezi kwa kane.”
Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya koronavirusi ni 144, aho muri bo 69 bamaze gukira bagasezererwa, na ho 75 bakaba bakivurwa.
Rwanda Food and Drugs Authority yatangaje urutonde rw’inganda zemerewe gukora ibikoresho bikoreshwa mu bwirinzi bwa COVID-19.
COVID-19: Miss Vivy ntavuga rumwe na Ministeri y’ubuzima.
Nyuma y’aho bitangajwe na Ministre w’ubuzima ko hari umurwayi wa covid-19 watabaje arwaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mata 2020, Vivine Uwizeye uzwi nka Miss Vivy yasohoye ubutumwa yiyama Ministre w’ubuzima.
Ikiganiro Televiziyo y’u Rwanda yagiranye na Minisitiri w’ubuzima Dr. NGAMIJE Daniel akemeza ko Umwe mu barwayi babonetse ku wa gataun yari afite akabari mu rugo.
Ibyagiye bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nkuru kandi yanditswe n’ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta y’i Kigali.
Ubutumwa bwa Vivine Uwizeye bwiyama Ministre w’ubuzima.
Bamwe mu baturanyi ba Vivine Uwizeye bavuga ko ngo iwe hanyweraga abantu bakomeye:
Abanyamakuru 10 bafashwe mu minsi 10:AMACENGA SE?
Congo: abayobozi bavuga ko batazi abishe abantu 18 i Rumangabo
Abantu 18 barimo 12 barinda parike y’igihugu ya Virunga mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo biciwe mu gitero cy’abagizi ba nabi.
N’ubwo bikekwa ko abo bantu bashobora kuba barishwe n’abagize imwe mu mitwe y’inyeshyamba ikorera hafi y’iyo parike, ubutegetsi mu ntara ya Kivu buvuga ko bwatangije iperereza kuri ubwo bwicanyi. Kugeza ubu, nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba ubwo bwicanyi.
Bwana Jean Bosco Rubuga Sebishyimbo, ministiri ushinzwe itangazamakuru muri guverinema y’intara ya Kivu ya ruguru yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amakuru nyayo ku bagabye icyo gitero azamenyekana vuba.
Kagame yakuye ku mirimo Gen Nyamvumba ngo kubera iperereza riri kumukorwaho.
Nyuma yo kwihanangirizwa na Perezida Kagame mu mwiherero wabereye i Gabiro muri Gashyantare uyu mwaka, Gen Patrick Nyamvumba wari MInistre w’umutekano mu gihugu yakuwe ku mirimo ye ngo kubera iperereza ririmo kumukorwaho.
Si ibyo gusa kuko n’umuryango we utorohewe kuko murumuna we Col Andrew Nyamvumba nawe yakuwe ku buyobozi bw’inzego z’iperereza za gisirikare ataramaraho kabiri, mu gihe undi murumuna we Robert Nyamvumba bivugwa ko yatawe muri yombi akaba afungiwe ahantu hatazwi.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kibajijwe cyane!
Rwanda: Ihonyorwa ry’amategeko kubera Covid19
– Uburenganzira bwa bamwe bwahutajwe nta tegeko na rimwe rishingiweho, ku mpamvu zitiriwe COVID19
– Abanyamakuru bafunzwe bazira kuvuga ukuri ku makuru y’ibiribwa bitangwa mu mafuti.
– Abanyamakuru bafunzwe bazira kuba baratangaje iby’ifatwa ku ngufu ry’abagore n’abasirikare mu gace kazwi nka Bannyahe (Kangondo I, Kangondo II, Kibiraro)
– Abagore bakubiswe bakanasambanywa ku gahato baracyategereje ubutabera (IBI BYOSE NI IBIKUBIYE MU CYEGERANYO CYA HRW MUTEZE AMATWI)
Prof Manasseh Nshuti yasimbuye Olivier Nduhungirehe.

Leta y’u Rwanda yoroheje ibyemezo byo kwirinda covid-19.
Tugomba gukora nk’abayahudi tukajya guhiga abatwiciye: Perezida wa Ibuka
Abanyarwanda b’i impunzi i Kintélé muri Congo-Brazza bashyikirijwe imfashanyo.
Amashyirahamwe “Les Petites Mains” na “SYSTEM vzw” afatanije n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda b’impunzi baba i Brazzaville bateguye igikorwa cyo gufasha impunzi zo mu nkambi ya Kintélé muri Congo-Brazza muri ibi bihe byo kuguma mu nzu Kubera indwara ya Covid-19.
Iki gikorwa ni nk’intango mu gufasha izi mpunzi.
Abifuza gufasha mwasanga amakuru ya ngombwa hano hasi:
Les Petites Mains
ASBL BE39 2990 8369 0919
(BIC : BPOTBEB1)
Compte Paypal: lespetitesmainsasbl@gmail.com https://www.paypal.me/petitesmains
https://www.leetchi.com/fr/c/r4BDOojw
Imvura nyinshi yaraye iguye kugeza ubu yishe abantu 65 mu Rwanda

Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye mu Rwanda yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu 65 bapfuye babaruwe kugeza ubu nk’uko abategetsi babitangaza.
Imibare y’abapfuye yakomeje kwiyongera nyuma y’iyo abayobora uturere babwiye BBC mu gitondo. Ku gicamunsi, ministeri ishinzwe ubutabazi yavuze ko hamaze gupfa abantu 55, none ubungubu bageze kuri 65.
Iyi minisiteriyatangaje ko inzu 91 zasenyutse n’ibiraro bitanu (5) byacitse n’imirima ihinze yatwawe n’imyuzure.
Ivuga ko uturere twibasiwe cyaneni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Remera naho haravugwa umuryango w’abantu bapfuye bagwiriwe n’inkangu. Amakuru ataremezwa n’abategeka aka karere kugeza ubu.
Gakenke
Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke yabwiye BBC ko mu murenge wa Muzo bamaze kubarura abantu icyenda (9) bapfuye kubera iyi mvura.
Bwana Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.
Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Nzamwita ati: “Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu”.
Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yabwiye BBC ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.
Ati: “Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa”.
Amakuru ava muri uyu murenge aremeza ko hari abantu babiri babonetse bapfuye mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, abandi bakaba bagishakishwa.
Abahatuye bavuga ko hari ingorane yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.
Nyabihu bamaze kubara 10 bapfuye
Antoinette Mukandayisenga uyobora akarere ka Nyabihu yabwiye BBC ko imvura yaraye igwa ijoro ryose kugeza n’ubu “yangije ibintu byinshi; imirima, imihanda, inzu, haburiramo n’abantu”.

Ati: “Imihanda yangiritse hirya no hino mu karere kubera inkangu, muri rusange turacyakurikirana ntituramenya ibimaze kwangirika byose.
“Ariko ubu twabonye abantu 10 bapfuye, batandatu(6) bo mu murenge wa Shyira n’abandi bane(4) bo mu murenge wa Rurembo”.
Imibare y’abapfuye mu karere ka Nyabihu yaje kuzamuka igera ku bantu 18 ahagana saa yine n’igice za mugitondo.
Madamu Mukandayisenga avuga ko abasenyewe inzu zabo bari kubashakira aho bacumbika.
Ati: “Ikindi navuga ntabwo basenyewe biturutse ko batuye habi, batuye ahantu mu kibaya, imisozi yagiye ituruka hejuru ikamanuka ari minini cyane ikaza igakubita, ibyo byabaye ari nijoro birabatungura, yenda iyo biba kumanywa bari guhunga“.
Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zakozanyijeho mu kiyaga Rweru!
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku muntu ukora mu nzego z’ubuvuzi mu gisirikare cy’u Rwanda aravuga ko hari abasirikare 2 ba RDF bapfuye undi arakomereka cyane mu gukozanyaho kwabahuje n’ingabo z’u Burundi.
Amakuru twashoboye kubona ku ruhande rw’u Burundi avuga ko umusirikare 1 w’umurundi nawe yaguye muri iyo mirwano yabereye mu kiyaga Rweru kiri hagati y’ibyo bihugu byombi.
Nk’uko ababibonye babivuga, ngo habayeho guhangana hagati y’ubwato bwa gisirikare bw’u Rwanda n’ubwato bwa girikare bw’u Burundi ku wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020 mu masaha y’igicamunsi.
Amakuru atangazwa na bamwe mu bayobozi b’u Burundi avuga ko imirwano yatewe n’uko abasirikare b’u Burundi bahanganye n’ab’u Rwanda mu rwego rwo gutabara abarobyi b’abarundi bari bagiye gutabwa muri yombi n’abasirikare b’u Rwanda.
Umwe mu bayobozi b’u Rwanda yatangarije Radio Mpuzamahanga y’abafaransa ko uko gukozanyaho kwabereye mu mazi y’igihugu cy’u Rwanda mu kiyaga Rweru.
Uku gukozanyaho mu kiyaga Rweru kiri mu karere ka Bugesera kwahuriranye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2020 n’urugendo rwa Perezida Kagame yakoreye mu kigo cya gisirikare cya Gako kiri mu bilometero bike uvuye ahabereye ikozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Ibyavugiwe muri uko guhura n’abasirikare bakuru ba RDF na Perezida Kagame ntabwo byatangajwe uretse amafoto yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Rwanda: amaraso mashya muri Leta


Théophile Ntirutwa yarokotse ubwicanyi hicwa uwo bitiranwa, we arafungwa

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda DALFA-Umurinzi rivuga ko abantu bitwaje intwaro bateye umuyoboke waryo witwa Théophile Ntirutwa hafi y’umujyi wa Kigali, bakibeshya bakica undi bajya kwitiranwa, ariko polisi igafunga uyu Ntirutwa n’umugore we.
Byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere mu murenge wa Muyumbu hanze gato y’umujyi wa Kigali, kuri boutique y’ubucuruzi ya Théophile Ntirutwa wo mu ishyaka Dalfa- Umurinzi rya Victoire Ingabire.
Iri shyaka rivuga ko abantu icyenda bitwaje intwaro bateye iyi boutique ya Ntirutwa mbere ya saa mbiri z’ijoro – amasaha yo gufunga ibikorwa byose ubu mu gihugu – bagategeka abo basanze bari gusohoka gusubiramo.
Madamu Victoire Ingabire uyobora ishyaka Dalfa-Umurinzi yabwiye BBC ko Théophile Ntirutwa yahise yihisha muri ‘comptoir’, akamuhamagara akamusaba kubatabariza kuko batewe n’abantu bafite imbunda.
Ati: “Nahise mubwira nti ‘yenda ni ukubera ko amasaha yo gufunga yegereje baragira ngo mufunge vuba’.
“Yahise akupa nyuma y’iminota micye arongera arampamagara ambwira ngo tubatabarize kuko babantu bamaze kwica umuntu kandi baboshye n’abandi”.
Mu itangazo ryasohowe n’Ishyaka Dalfa-Umurinzi na PS-Imberakuri, aya mashyaka avuga ko hishwe uwitwa Théoneste Bapfakurera kuko abo bateye babajije uwitwa ‘Theo’ aho muri Boutique, maze uyu uri mubo bayisubijemo ku ngufu wari uri hafi yabo akababwira ko ari we Theo, bamutera ibyuma arapfa.
Madamu Ingabire avuga ko nyuma Ntirutwa yakomeje akamubwira ko bakomeza kubatabariza kuko polisi yatinze kuhagera kandi abateye basize babakingiranye banaboshye abantu muri boutique, bakaba bafite ubwoba ko bagaruka.
Abatewe nyuma nibo bafunzwe
Bamwe mu batuye mu kagari ka Nyarukombe aho byabereye batifuje gutangazwa babwiye BBC ko uwishwe ari umuturage w’aha hafi kandi abantu bamwe bari kuri iyo boutique bafunzwe.
BBC yagerageje kuvugana n’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda ariko kugeza ubu ntibirashoboka.
Madamu Ingabire Victoire avuga ko icyabatangaje ari uko polisi igeze ahabereye ubwicanyi nyuma yagiye no ku rugo rwa Ntirutwa, ruri hafi y’aho akorera ubucuruzi bakarusaka.
Ati: “Nyuma na telephone zabo zahise zivaho ntitwongeye kuvugana ariko twe tukibaza tuti: “abantu barajya kubasaka kandi ari bo batewe?”
Ejo kuwa kabiri avuga ko aribwo bamenye amakuru ko nyuma yo kubasaka polisi yatwaye Théophile Ntirutwa, umugore we na mushiki we wari kuri boutique na bamwe mu bari kuri boutique.
Ati: “Icyatubabaje ni ukubona umuntu wari wahahamutse kubera kubona bicira umuntu muri boutique ye, aho kugira ngo bamufashe ahubwo niwe bafunze, ni imyitwarire ntari nzi ku nzego z’umutekano.
“Ikindi Theophile afite abana babiri umwe w’imyaka irindwi undi itanu, nshimye ko Theophile yari aho icyaha cyabereye, ariko se nk’umudamu we wari uri mu rugo we arazira iki? Abo bana batandukanyije na nyina barazira iki?”
Théophile Ntirutwa yigeze gufungwa mu 2016 mu gihe kimwe n’abandi bari mu ishyaka FDU-Inkingi nka Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Léonille Gasengayire na Gratien Nsabiyaremye.
Ubujura busanzwe cyangwa ubwicanyi bugambiriwe?
Madamu Victoire Ingabire avuga ko bo babona ko ari abari bafite umugambi wo kwica kuko bamaze kwinjiza abantu muri Boutique babajije uwitwa Theo, ubabwiye ko ariwe bagahita bamwica.
Ati: “Bamaze kwica nta kintu na kimwe bibye, iyo baba bashaka kwiba bari kugira ibyo batwara”.
Madamu Ingabire avuga ko Ntirutwa yafunguwe mu kwezi kwa mbere nyuma y’uko inkiko zimugize umwere ku byaha yaregwaga.
Akavuga ko abayoboke b’ishyaka rye bagiye bicwa kuva yaza gukorera politiki mu Rwanda. Ko mu bihe bya vuba babuze cyangwa bagapfusha abagera kuri batandatu.
Ati: “Inzego zibishinzwe ntizigeze zitugaragariza ababishe ngo nibura dusobanukirwe tuti ‘uyu yishwe kuko yari afitanye ikibazo n’uyu’, noneho tubitandukanye no kwicwa kubera impamvu za politiki, ni ibyo bidutera urujijo”.
“Inzego zibishinzwe zifite inshingano yo kudusobanurira tukamenya ngo abo bantu bicwa kubera iki?
“Ubaze kuva mukwa 10/2018 urasanga hagati y’amezi atatu cyangwa ane hari umuntu wacu wicwa cyangwa ubura”.
Iyicwa rubozo muri Gereza ya Nyanza.
Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza witwa Kamugisha Michel asigaye afungira abagororwa ahatemerewe gufungirwa, aho afite agace yagize nko kwa Gacinya aho afata imfungwa akazambura imyenda akaziboha amaguru n’amaboko akazifungira mu nzu ziri hanze y’urupangu akamena amazi mu byumba abafungiramo.
Aho abafungira ni ahitwa Delta wing, iyo akora ibyo ababwira ko yakoze mu iperereza imyaka myinshi ngo ko bamuzanye muri iyo gereza ngo abemeze.
Iyo ashaka gukorera ibyo bikorwa amushinja telephone hanyuma bagakubita yamara kuba intere bakamujyaba muri ibyo byumba yateguye.
Turabaha ingero z’ibikorwa bibi byabereye kuri iyi gereza Tariki ya 14/04/2020. Yasohoye abayobozi bahagarariye imfungwa abakoresha inama atangira ababwira amateka ye (uko yabayeho, uko yakuze, uko yahunze) hanyuma arababwira ngo igihe cyose dushakiye twabica amahirwe yanyu ni uko president yanze ko twihorere.
Ati: ariko mujye mwibuka ko murizwe n’abo mwiciye kandi ngo igihugu kidahora kirutwa n’igicuma.
Ku bw’ayo magambo imfungwa ziri mu bwoba bwinshi. Urebye uko zifashwe n’uburyo zifungirwa ahatemewe hafatwa nk’ahantu Leta ikoresha mu kunyereza abantu, mu minsi iri imbere muzumva zimwe mu mfungwa zarashwe ngo zari zigiye gutoroka.
Urugero twatanga ni umugororwa witwa Nsengiyumva Jotam wasohowe n’ubuyobozi bwa Gereza bakamurasa 2018 na none kandi Boniface Twagirimana muri uwo mwaka niho yashimutiwe.
Tariki ya 06/04/2020 umuyobozi wa Gereza yasohoye abafungwa 28 bageze hanze babazwa telephone barakubitwa baboshye amaboko n’amaguru ubu bameze nk’imirambo kandi banze no kubavuza.
Muri iryo yicarubozo gereza yashyizeho umutwe wabafungwa bahoze mu gisirikare cy’Inkotanyi, uwo mutwe bawise RP aba nibo bahagarikirwa n’umuyobozi wa gereza bagakubita bagenzi babo. Iyo babakubita baba bababwira bati: FDLR bene wanyu twarabamaze.
Na none kandi mu nama umuyobozi wa gereza yagiranye n’abacungagereza yababwiyeko bagomba gushaka akandi kazi kuko 2027 nta muntu n’umwe uregwa jenoside uzaba akiriho, ko bazaba barapfuye kubera ubuzima bubi barimo.
Ubu umuyobozi wa Gereza yamaze kwambura abafungwa imyambaro yabo yose buri wese asigarana ikabutura n’ishati bya gereza.
Iyi nyandiko tuyihawe n’umucungagereza ubabazwa n’ibiba ku bafungwa.