Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Kabuga agiye kurega abamwise umujenosideri kandi atarakatirwa n’urukiko!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu itangazo ryasohowe n’ababuranira Félicien Kabuga, baravuga ko bagiye gutanga ikirego kubera ko uburenganzira bw’ibanze bwa Félicien Kabuga butubahirijwe.

Muri iryo tangazo rigenewe itangazamakuru (musanga hano hasi) abanyamategeko Me Laurent Bayon na Me Emmanuel Altit bo mu rugaga rw’ababuranira abandi rwo mu mujyi wa Paris baravuga ko uburenganzira bwa Félicien Kabuga bwo gufatwa nk’umwere mu gihe nta rukiko ruramuhamya ibyaha bwahonyowe nk’uko biteganywa n’amategeko y’ubufaransa.

Haratangwa urugero rw’itangazo ryasohowe ku itariki ya 16 Gicurasi 2020 ku bufatanye bw’ubushinjacyaha bw’ubufaransa na Gendarmerie yaho aho izo nzego zita Félicien Kabuga “umwe mu bajenonosideri bakomeye b’abanyarwanda”.

Ikindi Aba banyamategeko bagarutsaho ni itangazwa ry’ifoto ya Félicien Kabuga mu gihe yatabwaga muri yombi nta ruhushya bamusabye byakozwe na Gendarmerie.

Ababuranira Kabuga kandi bafite gahunda yo kwanga ko Félicien Kabuga yoherezwa kuburanira Arusha nagezwa mu rukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020 aho urukiko ruziga niba agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo, abacamanza bakaba bafite iminsi 15 yo gufata icyemezo niba azashyikirizwa cyangwa ntashyikirizwe urugereko rwasigaye rukurikirana imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha (MTPI)

Itangazo risoza rivuga ko bidatinze kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 bagiye kugana urukiko kubera uko guhonyora nkana uburenganzira bw’ibanze bwa Félicien Kabuga.

Nabibutsa ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2020, Félicien Kabuga ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi, yitabye Ubushinjacyaha bw’i Paris kugira ngo abazwe, aho yatwawe na Polisi acungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, ni umwe mu bunganizi be. Ni Umunyamategeko umaze igihe muri uyu mwuga, kuko yunganiye Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire agirwa umwere ku byaha by’intambara yari akurikiranyweho. Yaburaniye kandi na Padiri Hormisdas NSENGIMANA wagizwe umwere n’urukiko rw’Arusha.


Ngirente akomeje kwitirirwa ibyemezo atazi impamvu, igihe, n’aho byafatiwe!

Itekinika n’urujijo ku itangazwa ry’urupfu rwa Augustin Bizimana

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta 

Mu buryo butunguranye kandi buteye amakenga Umushinjacyaha Mukuru wa RMICT yatangaje urupfu rwa Bizimana Augustin, kandi yemera ko hashize igihe kinini apfuye.

RMICT ni Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yougoslavie, ku ruhande rw’u Rwanda uru rwego rukaba rwari rugikurikirana abantu umunani, barimo Félicien Kabuga, Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo, Major Protais Mpiranya wahoze ayobora umutwe w’ingabo zirinda Perezida Habyarimana, Lt Col Phéneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo na Charles Ryandikayo.

Muri abo bose ariko, abagarukwaho cyane ni Kabuga Félicien, Protasin Mpiranya na Augustin Bizimana.  Nyuma ya Kabuga Félicien urwo rwego ruvuga ko yafatiwe mu Bufaransa, hari hasigaye barindwi. Ariko mu buryo bwo gukuraho urujijo, Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wa RMICT yatangaje ko hifashishijwe ikoranabuhanga urukiko rwashoboye kumenya ko Augustin Bizimana amaze igihe apfuye, kuko ngo yaguye i Pointe-Noire muri Congo-Brazzaville muri Kanama umwaka wa 2000. 

Uyu mushinjacyaha avuga ko iperereza ryakozwe rigizwemo uruhare n’u Buholandi , na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byombi byatanze inzobere n’ibikoresho byo gupima ADN. Cyakora ntiyigeze atangaza igihe bamenyeye urupfu rwe, n’impamvu barutangaje batinze.

Minisitiri Augustin Bizimana ni umwe mu bo u Rwanda rwangiwe, ku rutonde rw’abo rwasabye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha kuzabohereza kuburanira mu Rwanda. Abandi u Rwanda rutigeze rwemererwa kuzaburanisha ni Félicien Kabuga na Major Mpiranya. Abandi batanu basigaye dosiye zabo zahawe u Rwanda.

Tugarutse kuri Augustin Bizimana amakuru The Rwandan yashoboye kubona mu iperereza yakoze ni uko yaguye i Pointe Noire, muri Congo Brazza muri 2000. Abakora iperereza b’urukiko rw’Arusha (TPIR) bagiyeyo, bataburura umurambo bafata ibipimo bya ADN ahagana mu mwaka 2011 icyo gihe umufasha wa Augustin Bizimana niho yari agituye. Bifashishije n’ibipimo bakiye ku bana ba Augustin Bizimana kugira ngo bashobore guhamya bidashidikanywa ko ari we koko.

IBIBAZO BYIBAZWA N’ABATARI BAKE

  • Kuba hashize imyaka 20 Bizimana apfuye ndetse n’imyaka ikabakaba 9 bakoze ibizami bya ADN bikavugwa ubu, bihatse iki, bisobanuye iki?
  • Kuki bitangajwe nyuma y’ifatwa rya Félicien Kabuga, ufatwa nka Kizigenza w’itsinda?
  • Byagiye bivugwa kenshi ko na Major Mpiranya yaba atakiriho, aho siwe waba utahiwe gutangazwa n’Urukiko, ko ari nawe wenyine wa nyuma uru rwego rutegereje?
  • Ese gufatwa kwa Kabuga byaba bigiye kurangiza akazi kose kari gasigaye, bikaba ari yo mpamvu hatangiye gutangazwa iby’ubwiru ku bandi bashakishwaga, ariko bikaba byari byaracecetse bizwi?
  • Uretse Mpiranya, abandi batanu basigaye uru rwego rwemeye ko nibafatwa bazohererezwa u Rwanda, ntibyaba ari inzira iziguye yo gufunga imiryango?
  • Ese Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku wari gutuma bafatwa, niba zari zizi ko harimo abapfuye, ariko zigakomeza kwamamaza iki gihembo, ntizaba mu by’ukuri zari zirangamiye gusa ifatwa rya Kabuga?

Amafaranga y’umurengera abarwa muri za miliyoni nyinshi  z’amadolari niyo yakoreshejwe n’Urukiko rwa Arusha, n’uru rwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’abasigaye bari batarafatwa rukoresha menshi cyane mu kubahiga, muri misiyo, ingendo, ubushakashatsi n’ibindi. Ibi nabyo bitera bamwe kwibaza niba bitaba birimo ubucuruzi cyane kuruta ubutabera. 

Mu gusoza twakwibaza no ku byaregwaga Augustin Bizimana, yaregwaga ibyaha 13 byerekeranye na jenoside birimo uruhare mu kwica uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa i Kigali n’iyicwa ry’Abatutsi muri perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu. 

Twakwibaza cyane cyane ngo ku ruhare mu kwica uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana n’abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa i Kigali. Ese Augustin Bizimana yari kugira uruhare mu rupfu rwabo gute mu gihe indege ya Perezida Habyalimana yarahanuwe ari mu butumwa mu gihugu cya Cameroun? 

Mu bigaragara mu manza zaburanishijwe n’urukiko rw’Arusha natanga nk’urugero urubanza rwa Jean Kambanda wari Ministre w’intebe n’urubanza rw’abasirikare rwiswe (Militaire 1) rwaregwagamo Gen IG Gratien Kabiligi, Col BEMS Théoneste Bagosora, Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva na Major CSGS Aloys Ntabakuze, bigaragara ko Augustin Bizimana yagarutse mu gihugu nyuma y’ishyirwaho rya Leta yiswe iy’abatabazi ni ukuvuga nyuma ya tariki 9 Mata 1994. Ese Augustin Bizimana yaba yaragize uruhare mu iyicwa rya Ministre Agatha Uwilingiyimana n’abasirikare 10 b’ababiligi gute kandi barishwe tariki ya 7 Mata 1994 atari mu gihugu?

Emmanuel Gasana na JMV Gatabazi ntabwo bakiri ba Guverineri

$
0
0

Akoresheje urubuga rwa twitter JMV Gatabazi akimara kwirukanwa yashimiye Perezida Kagame kuba yaramugiriye icyizere akamuha kuyobora intara y’amajyaruguru mu maka 2 n’amezi 9 ashize.

JMV Gatabazi kandi yasabye imbabazi Perezida Kagame, ishyaka FPR n’abaturage b’u Rwanda aho yaba yarateshutse, akaba ngo ahanze amaso ibindi ibizakurikira mu gukomeza gukorera igihugu mu buryo bwiza kandi ko atazatenguha Perezida Kagame na FPR

Hutu-Tutsi ikibazo kitavugwa kirunduye Rayon-Sports (Igice Cya Mbere)

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu kanya nk’ako guhumbya hahindutse byinshi mu ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubwo uyu munota ifite ubuyobozi bubiri buhanganye, umuzi wa byose ukaba ivanguramoko n’amacakubiri aterurwa ngo ashyirwe ahabona. 

Abakurikirana ibibera muri Rayon Sports babifatiye mu kirere ntibazi iriva n’irirenga, ariko abazi umuzi w’ikibazo cy’ivanguramoko cyamunze u Rwanda n’ubu kikaba kigikomeje kurumunga, bazi neza aho ipfundo ry’ikibazo riherereye.

Ibibazo bihora muri Rayon Sport umunsi ku wundi byaba ibigaragara n’ibitagaragara, biterwa no kuba iyi kipe ifite intasi zikurikirana ubuzima bwayo umunsi ku wundi , kuko ubwayo ifatwa nk’ishyaka rigari kandi ry’irinyamaboko, bitewe n’umubare munini cyane w’abakunzi bayo. Ibi bigatuma birinda ko hari uwazana muri iyo mbaga nini imyumvire ihabanye n’umurongo igihugu kiyoborwamo. 

Perezida wa Rayon Sports uherutse gutorwa mu buryo bwemewe n’amategeko Sadate Munyakazi , yananijwe bikomeye n’abo yasimbuye, yongera kunanizwa cyane n’abandi bamusopanyirizaga iburyo n’ibumoso atabasha no kumenya abo ari bo, none bigeze aho bamurundura, bakabikora banagamije kumugirira nabi, kugeza ubwo yandikira Perezida Kagame inyandiko iremereye irimo amabanga ubusanzwe adashyirwa ahabona, ariko na none iyi nyandiko igasa n’iyishinganisha, n’ubwo amazi yamaze kurenga inkombe. (iyo nyandiko murayisanga ku mugereka)

Amakuru tubagezaho muri iki cyegeranyo ni umusaruro w’icukumbura tumaze iminsi tubakurikiranira duhereye mu mizi.

Byatangiye bite?

Kuwa 14 Nyakanga 2019 nibwo ku rwego rw’igihugu Inteko Rusange ya Rayon Sport yateraniye mu Bugesera itora Ubuyobozi Bushya, Perezida wa Komite agirwa Sadate Munyakazi waje asimbura Paul Muvunyi wari uyimaranye imyaka ibiri, mu buyobozi bwaranzwe n’amacakubiri no guheza abo atiyumvamo.

Gutorwa kwa Sadate Munyakazi byaratunguranye cyane, kuko bitari byitezwe. Yari asanzwe azwi nk’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, wigeze no kuyibera umwe mu bafana b’imena, ariko umwanya w’ubuyobozi ukomeye yigeze agira muri iyo kipe ukaba uwo kuba ushinzwe discipline, akaba yarigeze no gukurira itsinda rigura abakinnyi.

Nk’umugabo uzi gukoresha imvugo ya Gifana, akaba yariyamamaje avuga imishinga ikomeye azaniye Rayon Sport, irimo gukosora amakosa yatumye batakaza amahirwe menshi bari bagize yo kugera kure mu mikino nyafurika ariko ntibayabyaze umusaruro, abatangariza umushinga wa Gikundiro Stadium yagombaga kubakwa hagizwemo uruhare na buri mufana ku mafaranga make cyane buri wese yatanga, hakiyongeramo ayo azana mu bigo binyuranye by’ubucuruzi, abasezeranya gusenya ishyamba (aha yavugaga udukundi tubiba amacakubiri n’umwiryane mu bakinnyi n’abafana ba Rayon Sports) n’ibindi nyinshi binyuranye. Ibi byose byatumye agirirwa icyizere n’Inteko Rusange, atorwa bitagoranye, ariko bitunguranye.

Kunanizwa, kuburabuzwa no kwangishwa rubanda

Amatora akirangira, abashinzwe gusigasira ihame ryo guheza, bari batunguwe no kubona Rayon Sports ibacitse ikajya mu maboko y’umuhutu, niko gutangira gahunda yo kumutema ibitsi, baramunaniza karahava. Icyari kigamijwe ni ukugaragaza ko  yabaciye mu rihumye, ko adashoboye, ko ari Ntabwenge, ko atagira gahunda, ko nta gafaranga, ko mbese akomoka mu badasobanutse, Atari akwiye guhabwa ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi, kuko bibangamiye gahunda za Cyama. 

Mu kumunaniza, mu ikubitiro habayeho ko Komite ya Muvunyi yacyuye igihe yakoranye bya hafi n’ikipe APR FC mukeba wa Rayon, bemeranywa ko yiba abakinnyi b’imena ba Rayon Sorts, kandi ikabikora ntacyo yishisha kuko Muvunyi n’agatsiko ke bafite amakuru ahamye ko abakinnyi benshi batari bakongerewe amasezerano, kandi ko Rayon Sports yari ifite ibibazo bikomeye by’umutungo. Dore ko n’amafaranga Rayon Sports yari yarahawe na CAF mu mikino Nyafurika bari barayarigitshije, atagize icyo amarira ikipe.

APR yatwaye abakinnyi benshi b’imena ba Rayon Sports, abandi bajya mu yandi makipe anyuranye, bityo itakaza ingunga imwe abakinnyi beza umunani babanza mu kibuga, mu gihe yari inafite amarushanwa ya CECAFA yagombaga kwitabira muri uko kwezi yanyagwaga abakinnyi. Ibi byakozwe hagamijwe kumwangisha abafana ngo bijujute bamwamagane banasabe ko yeguzwa, ariko abyitwaramo neza agura abakinnyi  bagerageza kuziba icyuho.

Undi mutego wa kabiri yatezwe ni ukuba abakire bo muri Rayon Sports batanahuje nawe ubwoko bahise bahagarika inkunga yose bahaga iyi kipe, bavuga ko kuba we adafite amafaranga ahagije, bizamurenga akayamanika.  Yakoze iyo bwabaga agenda ashyiramo amafaranga ye bwite, yiganjemo n’ayo yafataga nk’inguzanyo, ku buryo kugeza uyu munsi wa none Rayon sp0rts imufitiye amafaranga abarirwa muri miliyoni mirongo itanu.

Umutego wa Gatatu wabaye ko mu kwanga kurekura mafaranga, Umutoza wayo Robertinio wakundwaga n’abafana yabuze itike imugarura mu Rwanda gukomeza gutoza, ikipe irahuzagurika itozwa n’abatoza babiri mu mezi atatu, aho Robertinio agarutse abura ayo ahembwa arasezera. Abafana barasakuje, ariko Sadate agerageza kubaturisha.

Umutego wa Kane w’abamurwanyaga ngo ntiyavukanye imbuto zo kuyobora umuryango mugari nka Rayon, wabaye uwo kumuca ruhinganyuma bakamuteranya na SKOL, bavuga ko itagomba gukomeza amasezerano ifitanye na Rayon, kuko ngo ubuyobozi bushya butumva neza gahunda za Leta, bukaba bwayakoresha mu bidafitiye igihugu akamaro. SKOL yahise ihagarika bucece, amafaranga yahaga ikipe ya Rayon Sports, n’ubwo amasezerano atasinyuwe.

Sadate yahise atangiza agahunda zo kuzahura Rayon Sports zirimo kuvugurura uburyo abafana bayitera inkunga bahereye ku giceri cy’ijana kuzamura, buri wese uko yifite, agirana amasezerano na AIRTEL mu cyiswe Rayon Pack, aho buri munyarwanda wese uguze iyi pack y’itumanaho, hari amafaraga AIRTEL yageneraga ikipe a Rayon Sports.  Ibi nabyo byaje gukomanyirizwa n’abanyembaraga bari bagamije kumurundura.

Umutego wa Gatanu, yagiriwe inama yo kutitabira igikombe cy’intwari kuko ngo ikipe yari ihagaze nabi, nta bakinnyi nta n’amikoro, ikaba yari ikeneye gukoresha amikoro make ifite yisuganya. Abamugiriye iyi nama nibo bahindukiye batangira kumuteza rubanda ko atumva neza agaciro k’intwari z’igihugu, ko no kuvana ikipe nkuru mu marushanwa nk’ariya ari yo iyashyushya ikanazana benshi ku ma stades ari Sabotage. Iki cyo ntiyabashije kukikuramo, ahubwo byamuteye uburakari aterana amagambo na FERWAFA, bimugusha mu mutego wa Gatandatu.

Umutego wa Gatandatu wabaye Guhagarikwa na FERWAFA mu bikorwa byose bya Football mu gihe cy’amezi atandatu, bikorwa hirengagijwe amategeko FERWAFA igenderaho. Yarabijuririye, amategeko akagena ko yagombaga guhabwa igisubizo mu minsi itarenze itanu, ariko yarategereje amaso ahera mu kirere, kuko gahunda yo kumurundura yari ihagarariwe n’abakomeye kandi itagomba gusubizwa inyuma.

Umutego wa Karindwi wabaye uwo gutera umwuka mubi mu bakinnyi, bakabasaba kwijujuta no gukora ibisa n’[imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga, uwabigizemo akabaraga cyane aba SARPONG, kuko bateganyaga ko Sadate namuhagarika abafana batazabyihanganira na gato. Yaramuhagaritse, anemeranywa n’abakinnyi ko nta mushahara w’ukwezi kwa Kane uzatangwa ku bwo kuba nta mikoro ahagije iyi kipe yari ifite.

Aba banyemali  bamunzwe n’ivanguramoko bahoze bayobora Rayon Sports, barikoze bakora inama  yateguwe mu buryo bwitondewe, bavuga ko bagiye gukusanya amafaranga bagahemba abakinnyi amafaranga y’amezi yose harimo n’ukwa kane, bakanagarura Sarpong. Bahise begera SKOL, bayisaba kurekura ya mafarnga bari barayisabye kutazaha Komite ya SADATE, SKOL ihita yemera kuyatanga. 

Ibi byose byari bigamije kwereka abakunzi ba Rayon n’Abanyarwanda muri rusange ko Munyakazi Sadate adashoboye kandi ntacyo amaze, ko ahubwo badahari ubuzima bw’ikipe yabo bwazimira.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, turabagezaho ibimenyetso byinshi by’ibyakurikiranye mu kwezi kumwe, kugeza ubwo Sadate yandikiye Perezida Kagame, ariko abanyemali bakanga bakamuhirika, umujyi wa Kigali nawo ukabagaragariza kubashyigikira.

Hashyizweho komite nshya ihagararira ikanareberera Rayon sports kugeza igihe amatora azabera

Hutu-Tutsi ikibazo kitavugwa kirunduye Rayon-Sports (Igice Cya Kabiri)

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu rugamba Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yarwanaga rwo kuzahura Rayon Sports ngo inabashe kwitunga idategereje ak’imuhana, yegereye na MTN bagirana amasezerano y’imikoranire, abamurwanyaga bahita bamuca inyuma bajya kumugambanira muri AIRTEL, ngo arashaka no kwamamaza mukeba wayo. Iyo gahunda ntiyabashije gukomeza. 

Munyakazi Sadate yatangije gahunda yo gukorana na Stasiyo za essence zimwe na zimwe, abafana ba Rayon bakaziyoboka, buri kiguzi (purchase) bakoze hakagira akantu gato kagenerwa Rayon Sports. Iyi ghunda yanayikoze kuri za alimentations (Supermarkets) zimwe na zimwe, ariko ba banyemali bamwogaga runono, bagaca inyuma bakamwangiriza imishinga, igapfira mu igi.

Nyuma y’aho habayeho akagambane kagizwemo uruhare na ba bandi bo muri Rayon bagomba kwimakaza ihame ry’iyimikabwoko, bibukije FERWAFA ko hari aho yakimbiranye na Sadate ko babizamuye bakamufatira ibihano byabafasha gusubiza ikipe yabo ku murongo bifuza. FERWAFA yarabyubahirije, yica procedures z’amategeko ikurikirana Munyakazi SADATE inamufatira ibihano, we n’umuvugizi wa Rayon Sport. 

Iri tsinda ry’abanyemali b’abahezanguni baje gutungurana ubwo kuwa 10/05/2020 bakoze inama bise iyo gutabara Rayon Sport, bayikorera mu rugo rw’umwe muri bo (Kwa Muvunyi Paul). Iyi nama niyo yatangaje ko aba bagabo bahoze bayobora Rayon Sport baje kuyitabara mu bihe by’amage irimo, bakaba bariyise Akanama Ngishwanama kaje gukorana na Komite iriho ngo ibibazo bikemuke. Banikoze ku mufuka bakusanya asaga miliyoni 20 yo kunganira ngo bigaragare ko badahagurutse imbokoboko.  

Sadate Munyakazi  ntiyabashize amakenga, akurikije ukuntu biyise akanama ngishwanama, ariko bakaba bari gufata ibyemezo bitari mu nshingano zabo.

Uruganda rwa SKOL rwemereye aka kanama kurekura amafaranga miliyoni 33 z’ikirarane bari bafitiye Rayons Sports. SKOL yanahaye ubufasha bw’inyunganizi abakinnyi ba Rayon Sports, ariko aba bagabo bumvikana na SKOL ko nta kintu na kimwe uru ruganda rugomba gukorana na Prezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate na Komite ayoboye.

Dusubiye inyuma gato, aba banyemali baje gushinga icyo bise Umuryango wa Rayon Sports , biyandikisha muri Statuts zayo nka ba Nyirawo bahoraho. Nyuma yo kubikora bashatse gushinga RAYON Sports Basket Club, Munyakazi arabyanga kuko yavugaga ko byaba bije kugabanya imbaraga zigomba guhabwa ikipe ya Football. 

Mu cyumweru gishize, aka kanama kandikiye Munyakazi Sadate kamusaba kwegura abitera utwatsi, ababwira  ko umweguza batabifite mu nshingano, nabo bamutumaho abamubwira ko n’ubundi ntaho agihagaze ko n’ubuyobozi bamaze kubushyikira.

Ku wa gatandatu tariki ya 23/05/2020 bakoze indi nama, ikaba yari inarimo umuhezanguni Albert Bryon Rudatsimburwa (wigeze kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe), inama bemeza ko Sadate Munyakazi agomba kwirukanwa. Amakuru yamugezeho asanga ahita atangira gukusanya ibimenyetso n’amakuru yashyize mu rwandiko yoherereje Perezida wa Repubulika, ejo ku wa mbere tariki ya 25/05/2020. Albert Rudatsimburwa akiva mu nama yo kuwa Gatandatu, yatangiye kwasasa ko usanzwe ayobora Rayon Sports (Munyakazi Sadate) ari umusazi.

Urwandiko rurerure rurimo byinshi bisanzwe bivugirwa mu matamatama, rugisohoka nibwo Ngarambe Charles umwe mu bagize ka kanama ngishwanama kishyizeho yanditse urwandiko rutagira ibirango na cachet by’ikipe, avuga ko ahagaritse Komite yose isanzwe iyobora RAYON Sports.

Nyuma ya saa sita (ejo kuwa mbere) hasahotse inyandiko y’umujyi wa Kigali yemerera Rayon Sport guteranya inama, nyamara iyo nama ntiyari ihari, yari yarabaye ku wa gatandatu. Urwandiko rwari urwo kurangiza umuhango. Ikimenyimenyi ni ukuba urwandiko rubemerera gukora inama rwarasohotse bo bamaze gusohora urwandiko rw’imyanzuro yavuzye muri iyo nama baringa bavugaga bari bukore, nyamara itari yakozwe, ahubwo yari yararangiye k uwa gatandatu. 

Impaka zikomeje kuba zose ku mbuga nkoranyambaga no ku ma Radio, hagati y’impande ebyiri zitumva kimwe ibibazo Rayon Sports irimo muri iyi minsi.

Ibigaragaza ko izi gahunda zose zihagarikiwe n’izindi mbaraga zibyihishe inyuma

Kuba abantu bake bahura bagakora inama cyangwa ikindi gikorwa muri iyi minsi ya Covid-19 bagakurikiranwa, ariko ba basaza bayoboye Rayon Sports  bakayikora ubugira gatatu baterana bitemewe, barangiza bakamamaza mu bitangazamakuru ko bakoze inama, ni gihamya ko ibyo bakoraga babishyigikiwemo .

Kuba umujyi wa Kigali warandikiwe n’abashimuse ubuyobozi ukabasubiza ubaha uburenganzira bwo gukora inama itagenzuye niba bagize urwego ruzwi kandi rwemewe n’amategeko, nabyo birashimangira ko ibiri gukorwa byose ari ikinamico yo kurangiza umuhango, ko Sadate we yamaze kurundurwa.

Ku bijyanye n’ivanguramoko twagarutseho muri iyi nyandiko, nta na hamwe Munyakazi Sadate avugwa yigeze yumvikana ashishikariza abantu kuvangura cyangwa kwigomeka. Yazize gusa ko ari Nyakamwe ugiye kuvumba mu Bakara.

Mu Rwandiko rwa Sdt, yagaragaje agahind afite, agaragaza ibyangirikga muri Rayons Sports mu myaka yashize, asaba ko bafashwa gutahiriza umugozi umwe. 

Guhita yirukanwa byatewe no kuba yarashyize hanze amabanga ya bamwe muri ba banyemali, bafashe RAYON Sports nk’inka yo gukama ibihe byose, kandi ko bagomba kwirinda kuyisangira n’uwo ari we wese.

Mwihere ijisho urwandiko Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Paul Kagame :

Amajyepfo: Nyuma y’iyirukanwa rya Emmanuel Gasana “Rurayi” hakurikiyeho n’abandi

Nyuma yo kwirukanwa JMV Gatabazi akomereje ak’ubukorerabushake Kuri Twitter!


Impaka muri ONU ku Nyito ya Jenoside Yabaye mu Rwanda muri 1994

$
0
0
Inteko ishinzwe umutekano kw'isi ya ONU
Inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU

Ibihugu by’ibihangange bibiri ni byo biza kw’isonga kuri izi mpaka zizamutse ubwicanyi ndengakamere bugwiriye Abanyarwanda. Ibyo ni Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza. Kuri iki kibazo cy’inyito, Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko yifatanyije n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu gushyigikira “umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994” kugira ngo uko umwaka utashye abazize jenoside n’abayirokotse bacyibuka ubugome yakoranwe bahabwe icyubahiro kibakwiye.

Mu nyandiko yashyizweho umukono n’ambasaderi w’Amerika muri ONU, yumvikanisha ko Amerika ivuga ko igikomeye ku ntego yayo yo gufasha abanyarwanda gusigasira amateka n’ibimenyetso bya jenosise yo mu 1994. Isanga imwe mu ngamba zikomeye zafatwa mu kwirinda ko ubwicanyi bwibasira imbaga bwakongera kuba ari ugusigasira amateka y’ibyabaye hatabayeho kongera cg kugabanya ku kuri kw’ibyo amateka ubwayo yasize. Aha ni na ho Amerika igaragaza impungenge ku mpinduka zihera mu 2018 kugeza ubu, ibona ko “zigarukira gusa ku kuvuga jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda” yirengagije uburemere n’ingaruka iyi jenoside yagize ku yandi matsinda y’abantu. Ku bw’Amerika, hishwe Abahutu n’abandi bantu benshi bazira kwanga kwifatanya n’abashyiraga jenoside mu bikorwa; kuburyo kutabaha agaciro no kutabibuka byerekana “kudaha agaciro isura nyayo y’uru rupapuro rwirabura mu mateka. 

Amerika ishimangira ko ishyigikiye igitekerezo cyo ‘kuzirikana jenoside yabaye mu Rwanda, ariko bidahindura uko izi uburyo jenoside yabaye mu Rwanda yakozwemo. Isaba ibihugu byose guharanira ko amateka ya jenoside zabaye cg ubundi bwicanyi bwibasiye imbaga atahinduka uko ibihe bigenda bihindagurika. Ahubwo hagomba kwibukwa uwahitanwe n’uwarokotse ubwo bwicanyi wese no ‘kugaragaza ukuri k’uko byagenze’ bikaba igihamya ko batifuza koko ko amahano nk’aho atazasubira ukundi.

Amerika inasaba ibihugu byose gukorana n’inzego zasigiwe inshingano zo kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha harimo no gushakisha Abanyarwanda 8 bataragezwa imbere y’ubutabera ngo baryozwe uruhare rwabo muri jenoside.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yumvikanisha, n’ingufu nyinshi, ko itishimiye uburyo ibiganiro byaganishije ku mwanzuro wo guhitamo inyito “jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994” byakozwemo. Inyandiko yashyizweho umukono na Kelly Craft uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika muri ONU isoza ivuga ko yifatanyije n’Abanyarwanda n’umurynago mpuzamahanga mu kwibuka inzirakarengane zose zishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda, kandi yiyemeje gukora ibyo ishoboye byose mu gukumira amahano nk’aya ngo atazongera kuba. 

Igihugu cy’Ubwongereza na cyo kirahuza n’Amerika

Ubwongereza bushima Inteko rusange ya ONU kuba yarazengurukije imbanzirizamushinga y’icyemezo kuri jenoside yabaye mu Rwanda. Buvuga ko bushyigikiye byimazeyo, kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 kandi ko uko kwibuka gukwiye kuzirikana inzirakarengane zose. Kimwe mu byo Ubwongereza bushyira imbere ni uguhindura inyito « jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ONU igashaka indi yumvikanisha n’Abahutu n’abandi bishwe muri jenoside bazira kutagishyigikira. »

Ubwami bw’Abongereza buvuga ko bwemera ko n’Abahutu kimwe n’abandi bose bishwe bakwiye kutibagirana.

Ikindi kibateye impungenge ni ikijyanye n’inzira n’uburyo kwemeza inyito y’iyi jenoside bikorwamo, basanga hari icyuho mu kumvikana no kwemeza uyu mwanzuro ku nyito ya jenoside. Cyakora Ubwongereza buvuga ko bwibuka amakuba yo muri Mata 1994 kandi bwiyemeje guharanira ko ubugome nk’ubwo butazasubira ukundi.

U Rwanda ariko rwo rusanga impungenge Amerika n’Ubwongereza bigaragaza nta shingiro zifite kuko ibi bihugu bisaba ko amateka avugwa uko yagenze ariko bigasaba ibihabanye n’ibyo. Uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye avuga ko ibi bihugu byombi bigamije kugoreka ayo mateka bikanirengagiza imyanzuro y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi n’ububasha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bwashyiriweho u Rwanda; kandi ibi bihugu byemera. U Rwanda rwongera kwibutsa ubusobanuro bwa jenoside nk’uko byemejwe n’umuryango w’abibumbye mu 1946. Kwica abantu b’itsinda rimwe; gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abantu b’itsinda rimwe; gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi ubigendereye ugamije ko barimbuka bose cyangwa igice; gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara cg se kwambura iryo tsinda abana babo bagahabwa irindi ridafite aho bahuriye. Kimwe muri ibi bikorwa bikoranwe umugambi wo kurimbura bose cyangwa igice cy’abantu bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cg idini aba ari jenoside. U Rwanda kandi runashingira ku kuba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaremeje ko “hagati ya tariki 6 z’ukwezi kwa 4 na tariki 17 z’ukwa 7 mu 1994 habaye jenoside yakorewe ubwoko bw’Abatutsi” mu buryo butagibwaho impaka cg ngo bushidikanyweho.

U Rwanda rushima ko Amerika ihamagarira ibindi bihugu kugira uruhare mu gukurikirana abagize uruhare muri jenoside, rukanasaba Ubwongereza kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri jenoside bari ku butaka bwabwo. Ruvuga kandi ko mu gushaka ubwiyunge nyabwo, itariki ya 13 ya buri kwezi kwa 4 yahariwe kwibuka abanyapolitike n’abandi bose bishwe, nubwo bo batari mu bahigwaga ariko bakazira kwanga kwifatanya n’abashakaga kurimbura inyoko-Tutsi

NYAMUNINI : Vuga, umva, soma, andika mu KINYARWANDA :Eugène SHIMAMUNGU

Paris: Félicien Kabuga yabwiye urukiko ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma.

$
0
0

Félicien Kabuga umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside uyu munsi kuwa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, yabwiye urukiko mu Bufaransa ko ibyaha aregwa ari ibinyoma nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa Reuters.

Bwana Kabuga yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoresheje umusemuzi ati: “Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye”.

Bwana Kabuga yaje mu rukiko yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati y’ibara rya ‘gris’, mu rukiko hari benshi baje bamushyigikiye. Kabuga yavuze ko afite imyaka 87. 

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga. 

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka “kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uruhande rumwunganira rwavuze ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akakua kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambika icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Urukiko rwatangaje ko kuwa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.

Umucamanza yanze ko Kabuga Félicien yakoherezwa kuburanira mu Buholandi,

$
0
0

Umucamanza w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, William H. Sekule, yanze ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwasabaga ko Kabuga Félicien yakoherezwa kuburanira mu Buholandi, aho koherezwa i Arusha nk’uko impapuro zashyizweho zisaba ko afatwa zibigaragaza.

Radio Ijwi ry’Amerika yitabaje umunyamategeko Me Innocent Twagiramungu asobanura impamvu y’iki cyemezo n’icyo umucamanza yashingiyeho:

.

.

COVID-19: Deniza Nkurunziza, Umufasha wa Perezida w’u Burundi ari mu Bitaro muri Kenya

$
0
0

Amakuru y’uko Deniza Bucumi Nkurunziza, umufasha w’umukuru w’igihugu cy’Uburundi yagiye kwivuza hanze yatangiye kunugwanugwa mw’ijoro ryo ku munsi wa gatatu. Radiyo Ijwi ry’Amerika irayamenya ariko ibanza kwitonda kugira ngo ibanze ikore iperereza neza.

Kuri uyu wa kane, icyari igihuha kiratinda kiba inkuru yo kwizerwa, ariko n’ubwo nyine Radiyo Ijwi ry’Amerika iritonda gato kugira ngo jongeren gushishoza neza. Amakuru Radiyo VOA imaze kubona ava mu bitaro, Aga Khan, bya kaminuza i Nairobi muri Kenya yemeza ko Deniza Bucumi ubu ari ho arwariye.

Na Radiyo na Televiziyo Citizen ikorera muri Kenya yabitangaje mu gitondo ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020.

Deniza Bucumi arwariye mu gice kirimo abantu bafite indwara zo guhumeka nabi “Troubles respiratoires” mu gifaransa. Biranugwanugwa ko yaba yaranduye icyorezo wa Corona ariko ni amakuru ataremezwa na muganga wo muri ibyo bitaro.

N’ubuzima bwe ntibizwi neza uko bwaba bwifashe, ko yaba arembye cyangwa atari byo. Ariko ku munsi w’amatora aheruka, Deniza Bucumi yagaragaye kw’ifoto ari gutora i Ngozi, mu maso yijimye, nk’umuntu biboneka ko arwaye.

Denise Bucumi
Denise Bucumi

Gusa ikinyamakuru The Citizen cyemeje ko mu bantu batatu barindira umutekano umufasha wa Perezida Nkurunziza bajyanye, umwe muri bo byamenyekanye ko yanduye icyorezo cya Covid-19.

Aho muri Kenya, hari bimwe mu binyamakuru byibaza uburyo icyo gihugu cyemeye kwakira abantu baba bafite ibimenyetso by’indwara ya Corona kandi harasohotse itegeko ko abantu nk’abo batemerewe kwinjira mu gihugu.

Deniza Nkurunziza yageze muri Kenya gute?

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, kandi Ijwi ry’Amerika yagenzuye bihagije, avuga ko indege yatwaye Deniza Bucumi Nkurunziza yahagurutse isaha 5 n’iminota 25 z’ijoro bucya haba ku wa kane. Yajyanye n’umuganga we n’umuforomo.

Yatwawe n’indege y’Umuryango Nyafrika utanga ubufasha mu byerekeye ubuzima bw’abantu (AMREF). Abegereye ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi baremeza badakekeranya aya makuru. Gusa ntibatomora impamvu yuriye iyo ndege mw’ijoro.

Imbere y’aho gato, amakuru yizewe yemezaga ko amatara yabanje kuzima ku kibuga cy’indege. Ibi, n’ababa mu gice ikibuga cy’indege kirimo barabyemeza.

Deniza Nkurunziza n’abo bajyanye baba bataranditswe mu bitabo by’abasohoka n’abinjira ku kibuga cy’indege nk’uko abahaye amakuru VOA babyemeza, ariko mu bitabo byabo by’inzira (Passport) ho hatewemo amakashe. Ibi n’ikinyamakuru SOS Medias gikorera mu Burundi kirabyemeza.

Ibyo biri uko mu gihe i Gitega, ku murwa mukuru wa politike w’Uburundi, kuva kuri uyu wa kane, hatangiye igikorane cy’iminsi itatu cyatunganijwe n’umutwe wa politiki uri ku butegetsi Cndd-Fdd.

Ibikorane nk’byo Deniza Bucumi akunda kubyitabira ndetse akabiyobora, agafata n’umwanya wo kuvuga ijambo ry’Imana iruhande rwa Perezida Nkurunziza.

Yamara kuri iyi nshuro Deniza Bucumi ntiyari ahari. No ku rutonde rw’abazavuga ijambo ry’Imana, Ijwi ry’Amerika yaboneye ikopi, ntawuriho. Mu Burundi hamaze kumenyekana abantu 42 banduye icyorezo cya Corona, umwe muri bo yaritabye Imana.

N’ubwo biri uko, hari amakuru amaze igihe avugwa cyane ko haba hari abantu bamaze iminsi bitaba Imana bazize icyorezo cya corona. Yamara Radiyo Ijwi ry’Amerika ntirashobora kuyemeza ku buryo ntasubirwaho, kubera ko abategetsi b’Uburundi batitaba telefone zabo, iyo iyo Radio ibahamagaye.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Pierre Claver Niyonkuru

Abana ba Félicien Kabuga bavuga ko gufungwa kwe bishobora kumuviramo urupfu

$
0
0

Abana ba Félicien Kabuga bavuga ko afunze mu buryo bumwima uburenganzira bwe nk’umuntu ufite ubuzima bumeze nabi cyane ukeneye kwitwaho byihariye.

Mu itangazo basohoye ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, bavuga ko nk’umuntu ufite ibyo ashinjwa, se yamye yifuza kwitaba ubutabera ngo yisobanure, ariko atari mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha (TPIR/ICTR) bavuga ko “kuva rwashyirwaho rutahwemye kugaragaza kubogama”.

Abana ba Kabuga bavuga ko kuva mu myaka micye ishize, se w’imyaka 87 y’amavuko arwaye indwara zitandukanye nk’indwara y’isukari (diabète), gutera k’umutima mu buryo bwihuse cyane (hypertension) ndetse n’indwara yo kwibagirwa kubera izabukuru. 

Bavuga kandi ko mu mwaka ushize yabazwe mu nda, bityo ko “akeneye kwitabwaho no gukurikiranwa bya buri kanya, nk’umuntu wese ugeze mu zabukuru w’intege nke ukeneye gufashwa”

Abana ba Kabuga bavuga ko usibye ibyo, se nta Gifaransa nta n’Icyongereza azi. Ko kuba ari muri gereza, adashobora kwivugira no kwigenza kandi ari mu kato, ari ukumutererana. 

Bavuga ko uko ubuzima bwe bumeze “ntaho bihuriye na busa n’uburyo afunzemo”, kandi ko batangajwe no kubona ubucamanza bwanga gukoresha ibizamini byo kwa muganga ngo buhinyuze ibyo bavuga by’uburwayi bwa se, n’ubwo abunganizi be mu mategeko bari babisabye. 

Bavuga kandi ko kuva Kabuga yatabwa muri yombi ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, ku wa kane ku itariki ya 28 Gicurasi 2020 ari bwo bemerewe kuvugana na we kuri tefelone gusa, n’ubwo umushinjacyaha mukuru yari yatanze uruhushya ku itariki ya 20 Gicurasi 2020 ko bemerewe kumusura. 

Ubufaransa buri kwivuguruza? 

Bavuga ko mu gihe cyose amaze yitaba urukiko, babonye ko ubuzima bwe burushaho kumera nabi, ko yatakaje ibiro ndetse ko mu mivugire ye humvikanamo urujijo. 

Bongeraho ko kimwe n’undi mwana wese uhangayikishijwe n’ubuzima bwa se cyangwa bwa nyina, bafite ubwoba ko uku gufungwa kwa se muri ubwo buryo bishobora kumuviramo urupfu, ko ari yo mpamvu bari basabye ko akurikiranwa adafunze. 

Abana ba Kabuga bavuga ko Ubufaransa buzwi nk’igihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umuntu yaba akurikiranywe n’ubutabera cyangwa yidegembya.

Ariko bakavuga ko kugumisha se muri gereza, mu buryo ubuzima bwe bumeze kuri ubu, “bimwima uburenganzira bwe bw’ibanze”

Mu rukiko bigeze he? 

Bwana Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside. Mu iburanisha ryo ku wa gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga, aha bikaba bivuze koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko rw’Arusha (ICTR). 

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akajya kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambikwa icyuma ku kaguru cyo gukurikirana umuntu n’ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Ubusabe bwo kumurekura urukiko rwarabwanze, umucamanza yavuze ko “nubwo adafite ubushobozi bwo gucika yirutse, ariko babonye ko afite ubwo gukoresha inyandiko mpimbano akihisha”.

Urukiko rwatangaje ko ku wa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.

Umukobwa wa Kabuga aravuga ko ubuzima bwa Se buri mu kaga!

$
0
0

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wa Radion Ijwi ry’Amerika, Angelique Kabuga (umukobwa wa Félicien Kabuga) aravuga ko ubuzima bwa Se buri mu kaga aho afungiye muri Prison de la Santé mu mujyi wa Paris.

Ikiganiro cyose mwacyumva hano hasi:

.

.


Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere mu Rwanda yishwe na Coronavirus

$
0
0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi witabye Imana ari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Yakomeje igira iti “Yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus. Ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.”

Impamvu ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali n’iza moto zasubitswe

$
0
0

Mu ijoro ryacyeye ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byatangaje ko “ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi bikibujijwe”, icyemezo cyatunguye benshi.

Hashize amezi arenga abiri ingendo nk’izo zitemewe, abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto nabo batemerewe gutwara abantu mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Byatangajwe hashize amasaha macye abategetsi batandukanye bavuze ko gusubukura izi ngendo n’abatwara abagenzi kuri moto nta mpungenge biteye ariko abantu bakomeza ingamba zo kwirinda.

Hari hashize iminsi ibi bikorwa byombi byitegura gutangira uyu munsi kuwa mbere, leta ubu ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura “mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage”.

Mu Rwanda habarwa abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto basaga 50,000.

Iki cyemezo cyatangajwe hashize amasaha macye bivuzwe ko mu Rwanda habonetse abantu 11 bashya banduye coronavirus, ndetse n’umuntu wa mbere yishe amaze gushyingurwa ejo ku cyumweru.

Abanyarwanda batandukanye bagaragaje gutungurwa cyane no kunenga iki cyemezo:

Mu gitondo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yabwiye ikigo cy’itangazamakuru cya leta,RBA ko; “impamvu hafashwe icyemezo cyo kudasububukura ingendo z’abamotari n’izihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, ari ukuba hari ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, aho hagaragaye abantu batanu”. 

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda; PS-Imberakuri na Dalfa-Umurinzi yo asaba leta kuvanaho ibihe bidasanzwe byose, mu itangazo yasohoye agira ati:

“…barasanga ibihe by’amage bigomba kuvaho burundu kuko bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bw’Abanyarwanda burimo cyane cyane uburenganzira bwo kujya aho umuntu ashaka nta nkomyi, uburenganzira bwo gukora kugirango yibesheho, uburenganzira bwo gusenga, uburenganzira bwo gukoresha ubukwe n’ubwo kwidagadura byose bikajyana no gukuraho amasaha y’umukwabo”

Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 370 banduye coronavirus 256 bayikize n’umwe yishe.

JMV Gatabazi yaba ari umuhanuzi ???

Ijambo rya Perezida Kagame ku itariki ya 01.06.2020

Leta y’u Rwanda yirukanye abadiplomates 2 b’ababiligi!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bubiligi aravuga ko Leta y’u Rwanda yirukanye ku butaka bwayo ababiligi 2 bari bahagarariye igihugu cyabo i Kigali.

Abo birukanywe ni ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare (attaché militaire) n’umunyamabanga wa mbere (premier secrétaire)

Nk’uko amakuru agera kuri The Rwandan abivuga ngo aba babirigi birukanywe na Leta y’u Rwanda mu kwezi kwa Mata 2020 babuze uko bataha mu gihugu cyabo kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye ingendo z’indege zihagarikwa mu rwego mpuzamahanga ku buryo bashoboye kubona indege ibacyura iwabo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2020!

Amakuru atangazwa na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda avuga ko abo babirigi bazize kuba baragiye kunamira ahiciwe abasirikare b’ababiligi 10 muri Camp Kigali mu 1994 muri iki gihe cya Guma mu rugo mu muhango wamaze igihe gito.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo ntabwo birukanywe kuko bishe amategeko ya Guma mu rugo ahubwo bazize ko bagiye kwibuka tariki ya 6 Mata 2020!

Kujya kwibuka kuri iyi tariki bikunze gusharirira abayobozi b’u Rwanda ku buryo babifata nk’icyaha gikomeye badatinya kwita “gupfobya Genocide yakorewe abatutsi”, ibi bikaba bifatwa n’abo bayobozi nko kwibuka Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe bishwe kuri iyo tariki ya 6 Mata 1994.

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>