Quantcast
Channel: Amakuru Archives - Umunyarwanda
Viewing all 3258 articles
Browse latest View live

Rwanda: umuntu wa 2 yahitanywe na Coronavirus


Leta y’u Rwanda yoroheje ibyemezo byo kwirinda Covid-19

Ubufaransa: Urukiko Rwemeje ko Kabuga Azaburanishwa n’Urukiko rwa ONU i Arusha.

$
0
0

Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo kwohereza Felisiyani Kabuga kuburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga rwa ONU.

Umucamaza yanzuye ko nta mbogamizi z’ubuzima zabuza Felisiyani Kabuga kuburanishwa n’urukiko rwatanze urupapuro rwo kumufata.

Abunganira Felisiyani Kabuga bari bagaragaje ko ashaje, afite imyaka 87 kandi akaba anarwaye. Felisiyani Kabuga yavugaga ko urukiko mpuzamahanga rutarangwa no kutangira aho rubogamira.

Kabuga aracyafite ububasha kwo kujurira

Abamwunganira baravuga ko bazajurira, bakaba barimo bitegura kujya mu rukiko rusesa imanza. Ari abunganira Felisiyani Kabuga, kimwe n’umuryango we, babwiye Ijwi ry’Amerika ko ntacyo batangaza.

Ku ruhande rw’Urwego rwa ONU, rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpamanyaha rwashyiriweho u Rwanda, nabo babwiye Ijwi ry’Amerika ko badashobora kugira icyo batangaza kubera kubaha inzego zo mu Bufaransa zigomba kurangiza imirimo yazo cyane cyane ko Kabuga Felisiyani afite ububasha bwo kujuririra kiriya cyemezo mu rukiko rusesa Imana.

Kabuga Felisiyani, yafashwe ku itaruki ya 16 z’ukwezi kwa gatatu. Yari amaze imyaka 26 ashakishwa kugirango abazwe ibyaha 7 akurikiranyweho birimo ibya genoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu. Ibyo byaha byose arabihakana.

Uko Abadiplomate 2 b’Ababiligi bavuye mu Rwanda.

$
0
0

Leta y’u Bubiligi yemeje ko yahamagaje abadiplomate bayo babiri bari i Kigali ibisabwe na Leta y’u Rwanda. Kuri uyu wa kabiri, Ijwi ry’Amerika ryatangaje inkuru y’abadiplomate b’Ababiligi bahamagajwe mu gihugu cyabo, Leta y’u Rwanda imaze kugaragaza ko itishimiye ko bakoresheje umuhango wo kwibuka ku itariki ya gatandatu z’ukwezi kwa kane, abasirikare b’ababiligi baguye mu Rwanda muri 1994.

Mu nyandiko Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’U Bubiligi yagejeje ku Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa gatatu, umuvugizi wayo Arnaud Gerart aragira ati”: “Turemera rwose ko habaye ikosa ryo kudashishoza neza ryakozwe mu guhitamo itariki ya 6 kugirango hakoreshwe umuhango wo kwibuka abasirikare bacu 10 bari mu gabo za ONU bishwe ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa kane 1994”.

Akomeza agira ati : “ Twabonye rwose ko uwo muhango wakoreshejwe kuri iyo itariki utishimiwe”. Ati “ariko muri iki gihe hubahizwa hagunda ya guma mu rugo, guhitamo iriya tariki byatewe no gushaka ibitubankugiye, nubwo bwose bitakiriwe neza, nta mugambi twari dufite wo kugira uwo tubangamira”.

Twahisemo kubungabunga ubucuti hagati y’ibihugu byombi

Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi ivuga kandi yagiranye ibiganiro inshuro nyinshi na Leta y’U Rwanda kugira ngo bumvikane ariko ntibigire icyo bigeraho, bigatuma Ministiri Philippe Goffin, ushinzwe ububanyi n’amahanga, “afata icyemezo cyo gushyira ibintu mu buryo agamije kubungabunga ubucuti hagati y’ibihugu byombi”. Icyemero cyabaye rero icyo guhamagaza umunyabanga wa mbere n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Mu nyandiko Ijwi ry’Amerika ryahawe by’umwihariko Ububiligi buragira buti: “ Nubwo bwose twemeye ikifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo guhamagaza bariya bakozi bombi, icyo cyifuzo turasanga kidahwanye n’ikosa ryakozwe ritangambiriwe”.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yarangije yibutsa ko Ububiligi bwiyemeje kurwanya uburyo ubwo aribwo bwose buhakana cyangwa se bupfobya genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

U Bubiligi buravuga ko bwifuza gukomeza kugirana umubano mwiza ushingiye ku butwererane na Leta y’u Rwanda.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Londres mu Bwongereza, Venuste Nshimiyimana.

Mu kimwaro, u Rwanda rushimiye u Burundi ku ntsinzi ya Gen Ndayishimiye

$
0
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yu Rwanda yoherereje iy’u Burundi ubutumwa bw’ishimwe bwo gushimira iki gihugu ku bw’intsinzi ya Gen. Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu gihe cy’imyaka irindwi (2020-2027).

Mbere y’uko ubu butumwa bumenywa n’Abanyarwanda na mbere y’uko busakara ku mbuga nkoranyambaga, bwabanje gushyirwa ahabona n’Umugambwe CNDD-FDD, Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, ari naryo Perezida Nkurunziza ucyuye igihe na Gen. Evariste watowe babarizwamo.

Ubu butumwa bugishyirwa ahabona na CNDD FDD, ku mbuga nyinshi za Whatsapp mu Rwanda hatangiye impaka z’urudaca, bamwe ngo ntibishoboka abandi ngo ni impuha, abandi ngo ni amagambo yacuzwe ashyirwaho ibirango, abandi bati n’ikimenyimenyi uburyo byanditse buracuritse.

Izi mpaka zamaze amasaha zatewe n’uko ubusanzwe ubutumwa bwose bw’ingenzi busohotse mu Rwanda bubanza kunyuzwa ku mbuga za Twitter z’urwego bireba, ku rubuga rwabo  bwite (official website), kandi bikanasomwa kuri Radio ya Leta, Radio Rwanda. Ibi byose nta na kimwe cyari cyakozwe ku buryo nta waveba abagize impungenge ko byaba ari ibicurano, banafatiye ku mwuka utari mwiza umaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi.

Uburyo u Rwanda rwikuye mu ipfunwe n’ikimwaro

Mu byagiye byigaragaza mu bitangazamakuru byandikirwa mu Rwanda (byegamiye kuri Leta) no ku bindi by’Abarundi ariko na byo bikorera mu Rwanda, bagiye bavuga kenshi ko mu Burundi hagiye kumeneka amaraso, ko hagiye kuba intambara, kubera amatora ya Perezida, n’ibindi. Perezida Kagame yanohereje ingabo nyinshi n’ibifaru mu Bugesera no muri Gisagara /Nyaruguru hafi y’Akanyaru, binatuma Abarundi nabo bongera ingabo hafi yabo n’umupaka w’u Rwanda, ngo baryamire amajanja mu minsi y’amatora yabo.

Amatora yagenze neza, aba mu mutuzo n’amahoro, n’Abarundi bategerezanya umutuzo usesuye kumenya ibyayavuyemo. Ibihugu byo mu Karere, amahanga ya hafi n’aya kure byashimiye u Burundi ko matora yagenze neza, ariko u Rwanda rwaranumye.

Aho Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemereje burundu ibyavuye mu matora, ibihugu byose bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byoherereje u Burundi ubutumwa bw’ishimwe, kandi bikorwa n’inzego zo mu bushorishori bw’ibyo bihugu, ariko u Rwanda rwo ruraceceka. N’aho rubikoreye aho kuba Perezida Kagame ari we ushimira Mugenzi we atowe, ubutumwa bwanyujijwe muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga.

Ubu butumwa kandi bwoherejwe bucece, ntibwasakuzwa ku mizindaro ya Leta ya Kigali nk’uko basanzwe babigenza iyo babwoherereje abandi. Ibi bikaba byateye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, izi mpaka zisozwa no kuba Minisiteri y’Ububanyi ‘amahanga y’u Rwanda isa n’iyokejwe igitutu bikaba ngombwa ko yububa igashyiraho itangazo mu masaha y’ijoro, kandi ryari ryoherejwe I Burundi hakibona.

Kwikura mu ipfunwe n’ikimwaro binashingiye ku kuba Perezida Kagame ariwe uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bikaba bitari bihwitse kuba ari we wenyine usigara igihugu cye kidashimiye abaturanyi amatora yabaye meza no ku ntsinzi y’Umuyobozi bazahura kenshi mu bijyanye n’ubuziam bw’Akarere.

Ubu butumwa bwa Leta y’u Rwanda buje bukurikira kandi ubutumwa bw’ishimwe bwoherejwe na Perezida w’agateganyo w’Urugaga FDLR

Musekura, undi mugande wivuganywe n’ingabo z’u Rwanda ku mupaka

$
0
0

Ingabo z’u Rwanda zongeye kurasira umugande hafi y’Umupaka w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’amezi make hiciwe abandi bigateza ikibazo n’intugunda hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru y’iyicwa ry’uyu mugande uzwi ku mazina Warren Musekura yamenyekanye ku wa 03/06/2020, nyuma y’aho Cayimani Patrick Besigye Keihwa uyobora District ya Kabale atangaje ko basaba Leta y’u Rwanda kohereza umurambo we agashyingurwa n’umuryango we. Nibwo hamenyekanye ko hari hashize iminsi ibiri Musekura yishwe arasiwe i Rwerere mu Karere ka Butaro, Intara y’Amajyaruguru mu Rwanda, mu birometero bikabakaba bitanu uvuye ku mupaka.

Uyu Musekura wishwe akomoka i Kagogo muri Bigagga-Bitanda, muri Kabale mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.

Sidini Muhereza ni umuvandimwe wa Musekura, yatangaje ko inkuru y‘urupfu rw’umuvandimwe we yayimenye ayibwiwe n’abacuruzi baturiye umupaka, bemezaga ko yishwe n’igisirikare cy’u Rwanda kimushinja kwinjiza mu Rwanda ibibiriti mu nzira za magendu.

Warren Musekura asize umugore n’abana batanu. Ni umwe muri bake bishwe barashwe n’Ingabo z’u Rwanda bikamenyekana, mu gihe abaturiye umupaka w’ibihugu byombi bo bavuga ko hari abandi bafatwa bakaburirwa irengero, kandi Abanyarwanda bicwa n’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ntibivugwe bo bakaba ari bo benshi kurushaho.  

Mu kwezi kwa Gatanu 2019, Uganda yahaye u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda John Baptiste Kirenge nawe wari wishwe arashwe n’ingabo z’u Rwanda, zikanamurasira ku butaka bwa Uganda amaze kwambuka, ari naho yaguye. Guhererekanya uyu murambo byakurikiranywe n’abadipolomate baturutse muri za Ambasade za Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Burusiya, u Burundi ma Sudani y’Epfo.

Warren Musekura abaye umwenegihugu wa Uganda wa gatanu  urashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bikamenyekana bikanavugwa, kuva umupaka w’ibihugu byombi wafungwa na Leta ya Kagame.

Venant Abayisenga, wa DALFA-Umurizi ya Victoire Ingabire yaburiwe irengero!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 6 Kamena 2020 aravuga ko Venant Abayisenga yaburiwe irengero.

Venant Abayisenga yari umurwanashyaka w’ishyaka DALFA Umurinzi rya Victoire Ingabire.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko Venant Abayisenga yaburiwe irengero kuri uyu wa garandatu tariki ya 6 Kamena 2020 ahagana Saa kumi (16:00) ku isaha y’i Kigali agiye kugura ama unités yo gushyira muri telefone.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Venant Abayisenga yabaga mu rugo kwa Victoire Ingabire kuva yafungurwa mu kwezi kwa Mutarama 2020, Nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko mu rubanza yaregwagamo we n’abandi bayoboke ba FDU-Inkingi yahozemo mbere yo kujya muri DALFA Umurinzi.

Nabibutsa ko mu minsi ishize undi muyoboke w’ishyaka DALFA Umurinzi, Théophile Ntirutwa yatewe n’abantu bitwaje intwaro baramuhusha bamwitiranije n’undi muntu wari aho Théophile Ntirutwa yacururizaga mu karere ka Rwamagana. Igitangaje ni uko nyuma yo kugabwaho igitero, Police y’u Rwanda yataye muri yombi Theophile Ntirutwa kandi ari we nyiri guterwa nk’uko byemezwa n’abaturage.

Uganda yahaye u Rwanda imfungwa, u Rwanda rutanga umurambo

$
0
0
Kimwe mu byiciro by'Abanyarwanda bakiriwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere
Kimwe mu byiciro by’Abanyarwanda bakiriwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere

Abanyarwanda 80 bari bafungiye muri gereza muri Uganda bagejejwe mu Rwanda mu byiciro bitandukanye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, umurambo w’umuturage wa Uganda uheruka kurasirwa mu Rwanda nawo uyu munsi wahawe abategetsi bo mu majyepfo ya Uganda.

Ibihugu byombi bimaze igihe mu biganiro byo guhosha amakimbirane amaze igihe hagati y’ubutegetsi, Angola na DR Congo bifite uruhare mu kunga impande zombi.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, mu nama iheruka guhuza abategetsi b’impande zombi n’abunzi bazo mu cyumweru gishize, byatangajwe ko Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 130 ifunze.

Ikigo cy’itangazamakuru cya leta y’u Rwanda, RBA, kivuga ko ikiciro cya mbere cy’abanyarwanda 80 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda uyu munsi kuwa mbere ku mupaka wa Kagitumba mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bakiraga abo, ku mupaka wa Gatuna abategetsi bo mu majyepfo ya Uganda nabo bakiriye umurambo w’umuturage waho, Sydney Muhumuza w’imyaka 35.

Ikinyamakuru Newvision kibogamiye kuri leta ya Uganda, kivuga ko Muhumuza yarashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa mbere ushize mu karere ka Burera, aregwa kwinjira bitemewe n’amategeko aje mu bucuruzi bwa magendu.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyarwanda bamwe basaba abategetsi ba Uganda kurekura Abanyarwanda bahafungiye bataburanishwa kandi bakorerwa iyicarubozo.

Naho abaturage bamwe ba Uganda bakavuga ko barambiwe ubwicanyi bukorerwa abo muri bo bagiye mu Rwanda bagashinjwa ubucuruzi bwa magendu, ntibafatwe ahubwo bakaraswa bakicwa.

Uganda uyu munsi yashyikirijwe umurambo w'umuturage wayo Sydney Muhumuza
Uganda uyu munsi yashyikirijwe umurambo w’umuturage wayo Sydney Muhumuza

Amakimbirane y’ubutegetsi bwombi – aya vuba – yatangiye kwigaragaza mu kwezi kwa kabiri ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka warwo na Uganda nyuma y’ibikorwa, rwavugaga ko bimaze igihe, byo gufunga no gukorera iyicarubozo abaturage bwarwo muri Uganda.

Ikavuga ko muri Uganda hagifungiye Abanyarwanda bagera kuri 300. Ishinja kandi iya Uganda gufasha abashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Leta ya Uganda ishinja iy’u Rwanda gukora ubutasi butemewe muri Uganda no kwinjira mu butegetsi bw’iki gihugu.

Aya makimbirane yagiye ahosha nyuma y’inama z’abakuru b’ibihugu byombi – Yoweri Museveni na Paul Kagame – zabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka muri Angola no ku mupaka w’ibihugu byombi wa Gatuna.


Burundi: Perezida Nkurunziza yitabye Imana.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena 2020 aravuga ko uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 8 Kamena 2020 aguye mu gitaro by’i Karusi.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Leta mu Burundi, Prosper Ntahorwamiye mu itangazo yashyize ahagaragara mu rurimi rw’igifaransa ndetse n’iryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu y’u Burundi ngo yaba yazize indwara y’umutima.

Aya makuru kandi yemejwe kandi na Ambasaderi Willy Nyamitwe ku rubuga rwa twitter aho yasaga nk’ubeshyuza abemezaga ko Perezida Nkurunziza yazize indwara ya Covid-19

Ku munsi wo ku wa mbere hari hatangiye gukwira amakuru y’uko Perezida Nkurunziza yaba arwaye nk’uko byari byatangajwe na BBC.

Umunyamakuru utifuje gutangazwa wari mu ntara ya Karusi yabwiye BBC ko ku bitaro byaho biboneka ko hariyo umurwayi ukomeye abantu bose bataramenya.

Avuga ko kuri ibi bitaro kuva ku cyumweru ibintu byahindutse mu buryo bugaragara, ko umutekano wakajijwe hafi y’ibitaro n’ingendo z’abajyayo ziri kugabanywa.

Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatandatu yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.

Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu, umugore wa Bwana Nkurunziza, Madamu Denise Nkurunziza yajyanywe i Nairobi aho ari kuvurirwa, amakuru arambuye ku magara ye ntabwo yatangajwe n’inzego zibishinzwe.

Perezida Nkurunziza apfuye bitunguranye adaherekanyije ububasha na Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Abasirikare ba RDF bakomeje kugaragara mu bikorwa bihohotera abaturage!

$
0
0
Nyamata : abasirikare 2 barashinjwa guhondagura abaturage bagiye gushaka indaya!

Burundi: Madamu Denise Nkurunziza yavuye mu bitaro asubira mu gihugu

$
0
0
Denise B. Nkurunziza ari muri Kenya ku mpamvu zitaratangazwa
Denise B. Nkurunziza yari agiye kumara ibyumweru bibiri avurirwa muri Kenya

Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse kuwa mbere, yasubiye mu gihugu avuye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.

Umwe mu bakozi b’ibitaro yari arwariyemo yemereye BBC ko Madamu Nkurunziza yabivuyemo ejo kuwa kabiri nimugoroba, akava mu gihugu atwawe n’indege ya kompanyi yigenga yamuzanye.

Uyu ntiyashimye gutangaza ibigendanye n’ubuzima bwe.

Madamu Nkurunziza yajyanywe i Nairobi tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu ashyirwa mu bitaro, nta makuru yatangajwe ku ndwara yari arwaye.

Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye ubutumwa bw’amajwi bivugwa ari ubwo yoherereje abasengana na we i Burundi, abamenyesha ko “amaze gutora mitende kubera ko bamusengeye”.

Muri ubwo butumwa ntavuga aho yari ari cyangwa indwara yari arwaye.

Umunyamakuru ukorera mu Burundi yabwiye BBC ko yavuganye n’abegereye Madamu Nkurunziza bakamubwira ko yaraye ageze mu gihugu mu ijoro ryacyeye.

Ntiharamenyekana amakuru arambuye ajyanye no gusezera no gushyingura umukuru w’igihugu cy’u Burundi watabarutse.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ejo kuwa kabiri ubwo hatangajwe urupfu rwe.

Leta y’u Burundi irahakana urupfu rw’umubyeyi wa Perezida Nkurunziza

$
0
0
Pierre Nkurunziza
Insiguro y’isanamu, Perezida Nkurunziza yapfuye ku wa mbere bitangazwa ku wa kabiri

Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi avuga ko amakuru yakwijwe ku wa gatatu nimugoroba ko umubyeyi (nyina) wa Perezida Pierre Nkurunziza na we yapfuye atari ukuri.

Prosper Ntahorwamiye yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Ararwaye ariko ntabwo yapfuye”. Iby’indwara y’uwo mukecuru avuga ko ari ubuzima bwite bw’umuntu.

Haravugwa amakuru menshi ku rupfu rwa Bwana Nkurunziza, bamwe babihuza n’icyorezo cya coronavirus, itangazo rivuga urupfu rwe rivuga ko yishwe no “guhagarara k’umutima”.

Nta rwego rw’ubuvuzi cyangwa abaganga baremeza ibitandukanye n’ibi. 

Gusimburana k’ubutegetsi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Bwana Nkurunziza kwateye kwibaza igikurikiraho kuko hari umukuru w’igihugu watowe ndetse n’icyo itegeko nshinga riteganya.

Hari amakuru avuga ko ubwo hari umukuru w’igihugu watowe ari we ushobora guhita arahizwa kuko yamaze kwemezwa bya burundu, bityo ntihabanze kujyaho umukuru w’igihugu w’inzibacyuho nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga.

Kuri iki, Bwana Ntahorwamiye yagize ati: “Inzego zirabanza kubaza urukiko rurengera itegeko nshinga, aho biga (bihweza) ibijyanye no kubura k’ubutegetsi, bifite iminsi bifata, hariho inzira zigomba gukurikizwa”.

Uyu munsi ku wa kane, hateganyijwe inama y’abaminisitiri mu Burundi bivugwa ko yiga kuri ibi bihe igihugu kirimo nyuma yo gupfusha umukuru w’igihugu.

Burundi: Urukiko rwemeje ko Evariste Ndayishimiye ahita aba umukuru w’igihugu

$
0
0

Urukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga mu Burundi rumaze kwemeza ko Evariste Ndayishimiye, uherutse gutorwa, aba umukuru w’igihugu cy’Uburundi.

Urukiko ruvuze ko agomba kurahirira izo nshingano vuba. Urwo rukiko rwari rwitabajwe na Leta ejo ku wa kane kugira ngo rufate icyemezo cyo gusimbura Petero Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Pierre Claver Niyonkuru

Perezida Kagame yasabye ko Perezida Nkurunziza yunamirwa.

$
0
0

Leta za Tanzania, u Rwanda na Uganda na zo zatangaje ko amabendera yururutswa akagezwa mu cyakabiri mu kunamira Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi wapfuye bitunguranye ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa gatandatu afite imyaka 55. Leta y’u Burundi yatangaje ko yapfuye bivuye ku “guhagarara k’umutima”. 

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda – wari umaze imyaka igera kuri itanu abanye nabi na Bwana Nkurunziza – na we yatangaje ko guhera none ibendera ry’u Rwanda n’iry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa akagera mu cyakabiri mu kunamira Bwana Nkurunziza.

Itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko ibyo bizageza igihe Perezida Nkurunziza azashyingurirwa.

Ryongeyeho riti: “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro”.

Itangazo ryatanzwe n’ukuriye gutangaza amakuru mu biro bya perezida wa Tanzania rivuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 y’ukwa gatandatu kugeza ku ya 15, Tanzania iri mu cyunamo cyo kwifatanya n’u Burundi muri iki gihe.

Itangazo risubiramo amagambo ya Perezida John Magufuli avuga ko Bwana Nkurunziza yari “Perezida w’igihugu cy’inshuti gifitanye umubano mwiza kandi w’amateka na Tanzania”.

Bwana Magufuli yagize ati: “U Burundi ni umunyamuryango mugenzi wacu mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba kandi Perezida Nkurunziza yarawukundaga kandi yakundaga Tanzania ndetse yagiye yifatanya natwe buri gihe cyose byabaga bicyenewe”.

“Rero Abanya-Tanzania twifatanye n’inshuti zacu z’Abarundi mu kunamira no kwibuka Perezida Nkurunziza wafataga Tanzania nko mu rugo iwabo”.

Muri iryo tangazo, Perezida Magufuli kandi yongeye kwihanganisha Madamu Denise Bucumi Nkurunziza, umupfakazi wa Bwana Nkurunziza, umuryango wabo, leta y’u Burundi n’Abarundi.

Itangazo rya leta ya Uganda risubiramo amagambo ya Perezida Yoweri Museveni avuga ko Bwana Nkurunziza “yari inshuti nyayo ya Uganda n’uwaharaniye kwishyira hamwe k’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba…”

“Mu kwifatanya na leta y’u Burundi n’Abarundi, ntegetse ko guhera ku itariki ya 13 y’ukwa gatandatu [none] kugeza igihe azashyingurirwa, ibendera rya Repubulika ya Uganda n’iry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba yururutswa akagezwa mu cyakabiri muri Uganda hose no muri ambasade za Uganda mu mahanga”. 

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na we yatangaje ko iki gihugu kiri mu cyunamo guhera kuri uyu wa gatandatu kugeza igihe Bwana Nkurunziza azashyingurirwa – igihe kitaramenyekana kugeza ubu.

Ku cyicaro cy’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba i Arusha muri Tanzania, naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarururukijwe kugeza mu cyakabiri.

Kugeza ubu mu bihugu binyamuryango by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, leta ya Sudani y’Epfo ni yo itaratangaza ku mugaragaro ibihe by’icyunamo mu kwibuka Bwana Nkurunziza. 

Mu Burundi bimeze gute? 

Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yatangazaga urupfu rwa Bwana Nkurunziza.

Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa kane yategetse ko “imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaduro”.

Abategetsi b’intara za Bujumbura n’umurwa mukuru Gitega, na bo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

Police na RIB byinjiye ku ngufu mu ngo za Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020 aravuga ko ingo z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda zinjiwemo ku ngufu.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abashinzwe umutekano ba Police n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) binjiye mu rugo rwa Victoire Ingabire ngo bagiye kuhasaka.

Si kwa Victoire Ingabire gusa kuko amakuru The Rwandan ifite avuga ko no mu rugo rwa Bernard Ntaganda naho hinjiwe n’abashinzwe umutekano mbere yo kuhagota.

Kwa Me Ntaganda abavuga ko bashinzwe umutekano bashakaga kwinjira iwe.

Me Bernard Ntaganda yashoboye kohereza ubutumwa atabaza avuga ko adashobora gukingurira abantu batambaye imyenda ibaranga y’akazi:

.

.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yabwiye ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta y’u Rwanda ko iri saka ririmo rikorwa mu iperereza nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu yataye muri yombi uwitwa Gaston Munyabugingo, mu kubazwa biza kugaragara ko hari abantu bagomba “gusakwa hakurikijwe n’amakuru yarimo atanga.”

Uyu muvugizi wa RIB yagize ati “Yafashwe ejo arimo agerageza gutoroka ajya kwifatanya n’imitwe irwanya leta. Ni muri urwo rwego rero harimo hakorwa ibikorwa by’iperereza, nta nubwo ari kuri Ingabire gusa, hari n’ahandi hari buze kugenda hasakwa cyangwa se harimo hanasakwa.”

Yakomeje avuga kandi ko ngo Ingabire na Munyabugingo basanzwe bafite imikoranire, n’ubwo atabitanzeho amakuru arambuye kuko bikiri mu iperereza.

Victoire Ingabire amaze iminsi yibasiwe n’inzego z’iperereza zifatanije n’abandi bantu b’abahezanguni bashyigikiye ubutegetsi bubatse amatsinda agamije kumwibasira we kimwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bakoresheje ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Nabibutsa ko mu minsi mike ishize umwe mu barwanashyaka b’ishyaka DALFA Umurinzi, Venant Abayisenga yaburiwe irengero. Ibyo bikaba byaraje bikurikira ifungwa ry’undi murwanashyaka wa DALFA-Umurinzi, Théophile Ntirutwa wafashwe amaze kurokoka igitero cyari kimaze guhitana umwe mu bakiriya bari muri butike ye.

Gutumizwa ku biro by’ubugenzacyaha (RIB) bimaze byo kuba akamenyero kuko no kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena 2020, Victoire Ingabire yari yitabye urwo rwego.


Ijambo rya Evariste Ndayishimiye inyuma y’ukwandika mu gitabo cyagenewe Prezida Nkurunziza

Victoire Ingabire yatswe ibikoresho byose by’itumanaho!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamera 2020 ishyaka DALFA Umurizi rya Victoire Ingabire ryasohoye itangazo aho ryemeje ko urugo rwa Madame Victoire rwasatswe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020, maze abashinzwe ubugenzacyaha ba RIB bagatwara ibikoresho byose by’itumanaho bahasanze (amatelefone, Mudasobwa….) ndetse n’inyandiko zose bahasanze.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko nta n’umwe mu bo basanze kwa Victoire Ingabire watawe muri yombi muri icyo bikorwa byo gusaka.

Kugeza ubu amakuru dufite kuri Me Bernard Ntaganda nawe byatangajwe ko yasatswe ku munsi w’ejo ni uko nawe ibikoresho byose bye by’itumanaho byatwawe na RIB ndetse n’inyandiko rose basanze mu rugo iwe .

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava mu bantu bashyigikiye ubutegetsi bwa FPR bari hafi cyane y’inzego z’iperereza n’ubugenzacyaha ni uko ngo bagerageje kwinjira mu itumanaho rya Madame Victoire Ingabire ubwabo bikabananira none ngo muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 bakaba bagiye kwaka Madame Victoire Ingabire uburyo bw’ibanga bwo kwinjira mu itumanaho rye (Password/mot de passe).

Amakuru yandi twashoboye kubona ava muri abo bantu twavuze haruguru ni uko ngo Victoire Ingabire yabahaye ubwo buryo bwo kwinjira mu itumanaho rye (Password/mot de passe) atabagoye nk’uko babikekaga.

Abakora isesengura baganiriye na The Rwandan baribaza ibizakurwa muri iryo tumanaho bigahabwa izindi ntumbero mu itekinika cyangwa ibizongerwamo mu rwego rwa muhatigicumuro tutibagiwe n’amakuru y’ubuzima bwite bwa Madame Ingabire azaba ari mu maboko y’abantu wagirango umunezero wabo ushingiye ku gupyinagaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi dore ko batihishira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byegamiye ku butegetsi bw’i Kigali .

Inzego zishinzwe umutekano zasatse kwa Bernard Ntaganda zitwara amafaranga n’ibikoresho by’itumanaho

$
0
0

Me Bernard Ntaganda, umukuru w’ishyaka PS-Imberakuri, yabwiye BBC ko yasatswe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 20202, saa cyenda z’amanywa.

Ishyaka rye ryishyize hamwe na DALFA ya Madamu Ingabire, ndetse mu bihe bishize bagiye batangaza amatangazo bahuriyeho yuko bo babona ingamba za leta, batanga n’uburyo bumva bo ibintu byakorwa. 

Bwana Ntaganda yagize ati: “Buriye urugo, amahirwe nagize nuko nari ndyamye…Nabanje kuvuza induru”.

Avuga ko abagiye kumusaka bari mu modoka esheshatu za polisi, iza RIB n’iza gisirikare, bose hamwe barenga 20, bose bafite na za ‘masotera’ (ibyombo). 

Bwana Ntaganda ati: “Ni ikintu cy’iterabwoba… no kwereka abaturage ngo uyu muntu nimumukurikira namwe bizagenda gutya”. 

Avuga kandi ko batwaye ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone, modem, n’amafaranga miliyoni n’imwe n’ibihumbi 78 yari afite mu nzu, mu buryo avuga ko ari ugushaka kumwicisha inzara kuko atemerewe kugira akazi akora mu gihugu. 

Ati: “Biteye isoni kuba abo mu nzego z’umutekano w’Abanyarwanda bamena urugo bakaza mu rugo rw’umuntu. Twabonye ko ari ibintu bimeze nk’ububandi”. 

Bwana Ntaganda avuga ko “yahungabanye” kubera ibyabaye ejo. 

Avuga ko ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu bamubwiye ko ari gukorwaho iperereza abimenyereye kuko ari bimwe mu byo yafungiwe mu mwaka wa 2010 akaza gufungurwa mu 2014.

Isakwa kwa Victoire Ingabire|Uwamubeshyeye ko afite agaco k’iterabwoba ni muntu ki ?

Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku mafaranga yakuwe kwa Ingabire no kwa Ntaganda.

$
0
0

Nyuma y’isakwa ry’ingo z’abatavugarumwe na Leta mu Rwanda, inzego z’umutekano zigatwara ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by’itumanaho, amafaranga n’inyandiko.. Radio Ijwi ry’Amerika yashoboye kuvugana:

– n’umuvugizi wa DALFA Umurinzi, Jean Mahoro,

-umukuru wa PS Imberakuri, Me Bernard Ntaganda

-Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza

Ni mu nkuru yateguwe n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa musanga hano hasi:

.

.

Viewing all 3258 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>